RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju
Kubura abanyamahanga mu makipe nka APR FC ni kimwe mu byakozeho Muhadjili- Haruna Niyonzima
Print Comments: 21 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima, atangaza benshi mu abakinnyi bo mu Rwanda bakibura abanyamahanga bo kwigiraho kugira ngo batere imbere ikintu gishobora gutuma bamwe muri bo birara urwego rwabo rugasubira inyuma.

Ibi, uyu mugabo waciye mu makipe ya Etincelles, Rayon Sports na APR FC, akaba yabitangarije Televiziyo ya AZAM, ubwo ikipe akinira ya Yanga yari imaze kwegukana igikombe cya shampiyona cya gatatu kikurikiranya, agahigo katari karakozwe n’indi kipe muri Tanzania.

Haruna Niyonzima yatwaranye na APR FC CECAFA YA 2010, igikombe gikomeye iyi kipe iheruka kwegukanaHaruna Niyonzima yatwaranye na APR FC CECAFA YA 2010, igikombe gikomeye iyi kipe iheruka kwegukana

Haruna abajijwe ku cyo avuga kuri politike y’abanyamahanga mu Rwanda yagize ati:

“Nge kuba ngeze aho ngeze ntabwo ari uko ndi umunyarwanda uhambaye ahubwo hari abatumye mba uwo mba we”.

“Nakinanye na ba Djano na ba Kizito Manfred n’abandi banyakiriye ngo nge mu ikipe y’igihugu ntyaye. Uko guhatana ni ko kubura kuri ubu”.

“Twe rero mbona aho kugira ngo twange abanyamahanga ahubwo twajya tuzana abanyamahanga twumva hari icyo bashoboye, kuko ni ko bimeze naho i Burayi twese tuba twifuza kujya gukina”.

Haruna yahembwe nk'umukinnyi w'umwaka mu gihugu cya Tanzania, igihembo yafashe ari kumwe n'umutambukanyi Uwineza ConsoléeHaruna yahembwe nk’umukinnyi w’umwaka mu gihugu cya Tanzania, igihembo yafashe ari kumwe n’umutambukanyi Uwineza Consolée

Haruna Niyonzima wanatowe nk’umukinnyi w’umunyamahanga witwaye neza muri shampiyona ya Tanzania mu mwaka ushize wa shampiyona, yavuze ko yakwisabira ubuyobozi bwa siporo mu Rwanda ko bakongera bagatekereza ku cyemezo cyo gukinisha abanyamahanga, kuko hari kinini bamarira umupira wo mu Rwanda ndetse n’abakinnyi bazamuka bakabigiraho.

Nge rero ntinjiriye akazi k’ubuyobozi nabasaba rwose nk’umunyarwanda wifuriza igihugu cye gutera imbere, ko dukeneye abantu batuma duhatana.

’’Ni yo mpamvu nka nge abanyatanzania baza kumfata mu rugo atari uko batazi umupira ahubwo kuba bazi ko hari icyo nabafasha’’.

“Nge niba nziranye na Migi(Mugiraneza JB) nkaba nziranye na Michel(Rusheshangoga) ntakintu namwigiraho na we ntacyo namwigisha”.

“Niba Muhadjili yarabyirukanye na Djihad akaba aziranye na Maxime basohokana rwose ntacyo buri umwe yafasha undi. Ariko nka nge nagiye mu ikipe y’igihugu nsangamo Sibo Abdoul na Kalisa Kase ni abakinnyi bakomeye hagati. Niyo banyicazaga ntakibazo nabaga mfite ahubwo nakoraga imyitozo ikaze”.

’’Ab’ubu bo mba mbabwira nti mwasanze ibiryo byahiye hasigaye gukaraba intoki bakaguha ikanya. Ibi rero ntabwo bituma bakora cyane ahubwo bibongerera kwirara kuko nta “challenge” baba babona yatuma bazamura imyitozo”.

APR FC ni umwe mu makipe hambere yagenderaga ku bakinnyi b'abanyamahanga nka Papy Faty, Ndikumana Selemani, Dani Wagaruka na Johnson BagooreAPR FC ni umwe mu makipe hambere yagenderaga ku bakinnyi b’abanyamahanga nka Papy Faty, Ndikumana Selemani, Dani Wagaruka na Johnson Bagoore
... Ni mbere yo guhindukira kuri politike y'abana b'abanyarwanda nka Faustin Usengimana Issa Bigirimana na Yannick Mukunzi... Ni mbere yo guhindukira kuri politike y’abana b’abanyarwanda nka Faustin Usengimana Issa Bigirimana na Yannick Mukunzi

Haruna Niyonzima nubwo atatunze urutoki ikipe iyo ari yo yose, gusa mu magambo ye yabaye nk’uwerekana ko kuba APR FC itagikoresha abanyamahanga, ari kimwe mu byatumye mwenenyina adahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Ni yo mpamvu uyu munsi Muhadjili azakina muri APR FC akumva ko ari igihangange. Uyu we ndamuvuga kuko ari murumuna wange”.

Niyumva ko APR FC ari we igenderaho ntabwo azakora azirara ariko nihaba hari undi witeguye kumusimbura azakora cyane bitume azamura urwego rwe”.

Kapiteni Haruna yashoje avuga ko hari amakosa yakorwaga hambere aho abayobozi b’amakipe bajyaga kugura abakinnyi b’abanyamahanga ugasanga bazane benshi badashoboye, ko biramutse binagarutse byasaba kujya bashishoza hakagurwa ushobora kugira icyo yigisha abanyarwanda asanze.

Haruna asanga mwene nyina hari ikintu atabonye kubera kutagira abo afatiraho icyitegererezoHaruna asanga mwene nyina hari ikintu atabonye kubera kutagira abo afatiraho icyitegererezo
Muhadjili yagiye afasha APR FC mu bihe bitandukanyeMuhadjili yagiye afasha APR FC mu bihe bitandukanye

***Iyi Interview Haruna Niyonzima yagiranye na AZAM TV wayisanga kuri Youtube kuri Account y’iyi Televiziyo***

Ese wowe ku bwawe wumva kuba amakipe nka APR FC yarahisemo gukinisha abanyarwanda gusa, bifasha abakinnyi b’abenegihugu gutera imbere, cyangwa se bisubiza urwego rwabo inyuma?

kanayoge Kuya 8-06-2017 saa 12:53'

Ibyo muvuga byose muraca inyuma
y’ikibazo nyakuri; igihe cyose Camarade akiri muri APR ntakizajya imbere niwe zingiro ryibibazo byose muri APR, bigira ingaruka no Ku equipe y’igihugu.
Ubundi ubuyobozi bwose bwa APR bukwiye kwegura budategereje kweguzwa.amarozi amacakubiri n’ibindi nk’ibyo kweri.begure bakabije kurangara rwose

Moise Kuya 8-06-2017 saa 09:13'

Rwose Ikipe Nayikunze Nyiri Muto Gusa Ubu Sigaye Nihisha Iyo Bagiye Kuvuga Apr Pe Ingoma Ya Kabange Na Mbuyu Yewe Mutubabarire Pe!

aldo Kuya 7-06-2017 saa 17:08'

ibyo kapiteni wikipe yigihugu avuga nibyo kbs nnc urugero kageremedi aratsinda burimunsi ark ngobabura umwataka ubuse ko belgique niyifatira abanyafurika nnc tuyirusha iki? KBS nibahindure imyumvire KBS .kdi hose nomuri club bigahinduka

aldo Kuya 7-06-2017 saa 17:06'

ibyo kapiteni wikipe yigihugu avuga nibyo kbs nnc urugero kageremedi aratsinda burimunsi ark ngobabura umwataka ubuse ko belgique niyifatira abanyafurika nnc tuyirusha iki? KBS nibahindure imyumvire KBS .kdi hose nomuri club bigahinduka

MBERAMIHETO DONATH Kuya 7-06-2017 saa 16:03'

Arikose ko mwibanze kuri muhadjiri ngo kudahamagarwa muri ecupe y’igihugu ngo ni ukubura uwo ba competa nawe muri apr?karisa rashid we,yaziziki ko akinana nabo banyamahanga muvuga bivuze ko atazi kwigira kubandi?muturekere ecupe ntacy’idutwaye mwere kutwicir’abana mumutwe ngo bumve ko ecupe bakinira ntagahund igira kdi abo ba rayon bo bongere abo banyamahanga maze bazabme uko bazatsinda abo bana ba apr babereke ibyo babarusha

Bizimana Kuya 7-06-2017 saa 10:28'

Twe rero mbona aho kugira ngo twange abanyamahanga ahubwo twajya tuzana abanyamahanga twumva hari icyo bashoboye, kuko ni ko bimeze naho i Burayi twese tuba twifuza kujya gukina†.
Aha rwose twaba dusubiye inyuma cyane. Ese konumva abantu bose bavuga ngwabanyamahanga abanyamahanga ? Nkuyu uvuga ibya murumuna we, iyo abo basaruzi baba bahari uriya yarikuzigera agera muri apr FC ?
Ese kombona apr FC ihora mumwanya yambere kandi ntabanyamahanga barimo, ubwo bagarutse ntibaba baje kwasa ibibonobono ? Ahubwo mwavuze yuko football yacu iri hasi cyane muri rusange.
Nonese kuza kwabanyamahanga byamarira iki foot yomu Rwanda ? Urwego rw’umukinnyi ruzamurwa nogukina matches nyinshi.
Ahubwo njye mbona minadef ikwiye kwita kuri ba demobe kurusha kuzana abo basaruzi.
Igihugu kimeze neza kandi cyubakwa nabana babanyarwanda, ntabwo kurugamba twitwaje abo bacancuro kugirango dutsinde urugamba, ahubwo abakinnyi babanyarwanda nibakanguke begushukwa nuduhumbi babona buri kwezi, bashyire akazi kabo ku mutima ubundi barebe yuko umusaruro utazarushaho kwiyongera. Naho ubundi kuba mubupfayongo byazavanamo imbwa ziruka.

Muyonba Kuya 7-06-2017 saa 09:10'

Abanyamahanga ? Nonese ko rayon sport ibafite harya uyumwaka itsinze APR FC inshuro zingahe ? Umukino uheruka iyo abakinnyi baza kuba bateguwe neza mumutwe nomumubiri cyane cyane ndakeka match iba yararangiriye mugice cyambere. Ahubwo APR FC nishake umutoza mwiza waza gufasha bariya bana naho ubundi bagiye kwinonekara. Reba umubyibuho wa Yannick, Hervé , Aimable, Nshuti Innocent, biteye agahinda.
Naho unenga abayobozi biyikipe nuko atabazi, ntacyo baba batakoreye iyikipe.abakinnyi bahembwa neza kandi bahemberwa igihe.gusa imwitozo ihora arimwe.wowe wazenguruka muri centre yikibuga ukavuga yuko ukoze tize kweli ? Ubu abafana twamenye gahunda zabatoza, iyo baje tuba tuzi gahunda y ibyo bateguye, bihora aribyabindi.amahirwe yuko mulisa bamugiriye inama zokugera kukibuga kare cyane ngwarebe imwitozo ibanza kuhabera naho ubundi tize ze zari zarabaye nkayanka yabuze amata. Nkubu rwasamanzi akora iki kukibuga ? Ubu icyo namaze kubona nuko ikipe isa nisigaye itozwa na Bizimana. Abandi baraza bakihagararira bategereje yuko ukwezi gushira. Ibi byose ni Camarade byose ubiteye. Niwe wishe ikipe.

Kombe Kuya 7-06-2017 saa 08:46'

Ariko aka nakumiro, Haruna aratangaje pe ! None se abobanyamahanga arata nibo baza guha uburere murumuna we urara mukabari ? Niba ashaka yuko yigishwa nabanyamahanga azamutware iyo mumahanga.Nareka inzoga, urumogi,indaya, uburere buke, ntabwo azananirwa kwiteza imbere.

Dave Kuya 7-06-2017 saa 04:15'

Absolutely YES, Big Yes Mr Captain wenda mwe babumva kuko muduhetse mu MAVUBI. Twarahogoye

J.CLAUDE Kuya 6-06-2017 saa 23:01'

Mumbarize ubuyobozi muti<> komwanga komurwanda haza abanyamahanga mwemukifuza ko abanyarwanda barya mumahanga yobagezeyo bitwa abaki? buriya nabobazanze byabashimisha? mubona ikipe yigihugu itagira abakinahanze yagerakuki? mubona yazagarukira kumwanya wakangahe? kbs mureke kwiyanga nokwiyemera twemereko turushwape

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)