RUHAGOYACU.com

Kuki Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA ahatirwa kujya mu kiruhuko agenerwa n’amategeko?

Ikiruhuko cy’umukozi ni uburenganzira agenerwa n’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, ndetse umukoresha agomba gukora ingengabihe y’uburyo abakozi bazajya bahabwa ibiruhuko byabo nk’uko biteganywa mu gika cya mbere cy’Ingingo ya 53 y’Itegeko N° 13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda.

Ibi ni ko byagenze no mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko ku Munyamabanga mukuru, Uwamahoro Tharcille Latifah, ariko igihe cye kigeze yahawe icyo kiruhuko yanga kukijyamo.

Komisiyo y'Amatora ya FERWAFA iyobowe na Kalisa Adolphe Camarade, n'aho Uwamahoro Tharcille Latifah akayibera UmunyamabangaKomisiyo y’Amatora ya FERWAFA iyobowe na Kalisa Adolphe Camarade, n’aho Uwamahoro Tharcille Latifah akayibera Umunyamabanga

Uyu munyamabanga mukuru yandikiwe ibaruwa kuwa 15 Ugushyingo 2017 yibutswa ko agomba yemerewe ikiruhuko cy’iminsi 23 bitewe n’uko kuva yatangira akazi muri FERWAFA atigeze yaka ikiruhuko, bityo akaba agihawe kuva ku itariki ya 20 ukwo kwezi kugeza kuwa 20 Ukuboza 2017.

Mu gusubiza iyo baruwa, Uwamahoro yavuze ko ikiruhuko cye azagitangira ari uko yarangije inshingano yahawe muri Komisiyo ishinzwe gutegura amatora y’Umuyobozi mukuru n’abo bazafatanya muri Komite nyobozi ya FERWAFA.

Muri iyo baruwa, Uwamahoro yagize ati “Nyakubahwa Perezida Ndabamenyesha ko konji yanjye y’iminsi 23 nzayitangira ari uko inshingano zo gutegura igikorwa cy’amatora twahawe n’inteko rusange zirangiye nk’uko biteganyijwe ku ngengabihe y’ibikorwa by’amatora musanga ku mugereka (w’iyo baruwa yari yabandikiye).

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Uwamahoro yandikiwe indi baruwa kuwa 22 Ugushyingo 2017 yibutswa kandi ahatirwa kujya mu kiruhuko agenerwa n’amategeko, amenyeshwa ko izo nshingano yitwaza, igihe ari mu kiruhuko zizasigara zikorwa n’uzaba yamusigariyeho.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA akaba n'Umunyamabanga wa Komisiyo y'amatora washyizweho na FIFA, aha ari kumwe n'Umunyamabanga mukuru wa Mukura VS we akaba ari Umunyamuryango wa KomisiyoUmunyamabanga mukuru wa FERWAFA akaba n’Umunyamabanga wa Komisiyo y’amatora washyizweho na FIFA, aha ari kumwe n’Umunyamabanga mukuru wa Mukura VS we akaba ari Umunyamuryango wa Komisiyo

Muri iyo baruwa kandi, Perezida wa FERWAFA nzamwita Vincent ‘Degaule’ yongeye kumwibutsa ko naramuka agejeje kuwa 31 Ukuboza 2017 atagiye mu kiruhuko cye, atazigera agisaba mu mwaka utaha kandi atazigera avunjirwa icyo kiruhuko mu mafaranga.

Inteko rusange idasanzwe yateranye kuwa 29 Ugushyingo 2017 yashyizeho Komisiyo y’amatora ya FERWAFA, Uwamahoro Tharcille Latifah ahita ayibera Umunyamabanga nk’uko biteganywa n’amabwiriza agenga amatora (Code Electoral) yashyizweho bisabwe na FIFA.

Iyi ni yo mpamvu nyamukuru yabujije Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA kujya mu kiruhuko agenerwa n’amategeko, gusa ikitumvikana neza twanagerageje gusobanuza Uwamahoro Tharcille Latifah kuri telefoni ariko ntadusobanurire, ni impamvu imubuza kujya mu kiruhuko. Ese ni ugukunda akazi gusa? Ni uguhangana n’Umuyobozi we se? Haba hari ibidasanzwe akeka ko bishobora kuba mu matora mu gihe yaba adahari se?
Ibaruwa ya mbere Perezida wa FERWAFA yandikiye Umunyamabanga mukuru amwibutsa kujya mu kiruhukoIbaruwa ya mbere Perezida wa FERWAFA yandikiye Umunyamabanga mukuru amwibutsa kujya mu kiruhuko

Ibaruwa y'Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA isubiza iyo yari yandikiwe yibutswa kujya muri KonjiIbaruwa y’Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA isubiza iyo yari yandikiwe yibutswa kujya muri Konji

Ibaruwa ya kabiri ari na yo ihatira Umunyamabanga Uwamahoro Tharcille Latifah kujya muri KonjiIbaruwa ya kabiri ari na yo ihatira Umunyamabanga Uwamahoro Tharcille Latifah kujya muri Konji

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. knc

    Kuya 25-11-2017 saa 15:25'

    Ariko Degaule ni Nyamabara ! nakataraza azakazana uranyumvira!

  2. Umutsinzi

    Kuya 24-11-2017 saa 16:37'

    Ariko jyewe ubu ndumiwe kuva ryari aho mwigeze mubona aho umuntu ahatigwa ikiruhuko ? Ahongaho naho umuntu yakwibaza mpamvuki asabwa kujya mukiruhuko muri période yamatora gusa ? ikirenze icyo afitemo ninshingano azakoramo ? mubitekerezeho namwe. Ese iyo barwa kuki atayandikiwe mbere ? Yewe baciye umugani ngo Agati gateretswe n’Imana nkigahirikwa numuyaga. Reka dutegereze turebe. Latifah courage

  3. naho

    Kuya 24-11-2017 saa 14:31'

    Ese kujya muri Konji umuntu arandikirwa cyangwa niwe ubisaba yuzuza form?

    Ese kuba DeGaule yandikira umukozi ni ku nyungu za FERWAFA cyangwa ni ku nyungu z’umukozi?

  4. naho

    Kuya 24-11-2017 saa 14:31'

    Ese kujya muri Konji umuntu arandikirwa cyangwa niwe ubisaba yuzuza form?

    Ese kuba DeGaule yandikira umukozi ni ku nyungu za FERWAFA cyangwa ni ku nyungu z’umukozi?

  5. mugabo

    Kuya 24-11-2017 saa 13:59'

    Ubundi itegeko ntawe rihatira ikiruhuko,kuko rinagena inkurikizi z’utaracyatse mû gihe cyagenwe,niba ashaka gukora inshingano yahawe nibaza ko yabishimirwa,tukazabona amatora anoze,hari abantu bakunda kurangiza inshingano bahawe batikunze.
    Courage munyamabanga

  6. ggggggggggggg

    Kuya 24-11-2017 saa 13:44'

    Ikiruhuko ni uburenganzira, ariko ntabwo bakijyamo ku gahato. Ibya FERWAFA na Degaule ni hatari.
    njye ariko Degaule ntakibazo yari akinteye, kuko rayonsport rwose imaze gutuma imenya ko amategeko abaho. N’ubwo hari byinshi bitaratungana , twizeye ko ibintu bizakomeza kugenda bijya mu buryo. uwo bazatora wese , turizera ko ibimaze gukorwa mu rwego rw’amategeko agenga umupira mu Rwanda azakomeza kunozwa.

  7. ami du sport

    Kuya 24-11-2017 saa 13:32'

    Haahaaaaa Degole we ubwo ni ukugira ngo Cammarade amwibire kubera yakira ibyangombwa bye bituzuye kandi ari kwikanga ko tharcille azamukanira niyo mpamvu tharcille we ntuyijyemo sha maze degole uzamukanire kbsa.

  8. tura

    Kuya 24-11-2017 saa 13:31'

    ahubwo c kuki atayijyamo ayemerewe? nta degaule nta mugore bose nabica foot yacu

  9. Kalisa

    Kuya 24-11-2017 saa 13:16'

    Ubundi se Nzamwita uvuga ibya nyuma ya 31 Ukuboza 2017 ni iki cyimubwira ko azaba ahari?
    Uriya mukobwa naba agihari uzasimbura Nzamwita bashobora kuzaba babyumva kimwe badahanganye nk’uko bimeze ubu akamuha icyo kiruhuko!
    Ndabona Nzamwita akangisha amategeko ariko ubanza atazi ko uburenganzira ku kiruhuko butakara gusa nyuma y’imyaka 2. Ibi bivuze ko uriya mukobwa afite uburenganzira ku kiruhuko nyuma y’itariki ntarengwa ya Nzamwita!

  10. Eric

    Kuya 24-11-2017 saa 11:29'

    Ibinabyo Harimo Ikibyihishe Inyuma Nuko Muntu Atarimana Ngwamenye Ikirimumitima Yabeshi Ariko Buriya Harimpamvu.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru