RUHAGOYACU.com

Isonga FA yatsinze umukino wa mbere mu irushanwa rihuza ibigo byigisha gukina umupira w’amaguru

Isonga FA ihagarariye u Rwanda yatsinze umukino wayo wa mbere yahuyemo na Ivoire FC yo muri Cote d’Ivoire yegukana amanota abiri muri TIDA (Tournoi International du District d’Abidjan), irushanwa nyafurika ririmo guhuza amashuri yigisha umupira w’amaguru (Academies).

Ni umukino Isonga FA yagiyemo ishaka intsinzi ngo itangire neza iryo rushanwa yitabiriye bwa mbere, ndetse byasaga n’ibyayihiriye kuko ku munota wa mbere gusa, Byiringiro Lague wari wambaye nomero 9 yahise ayitsindira igitego cya mbere.

Ni irushanwa ngarukamwaka rihuza amashuri yigisha gukina umupira w'amaguruNi irushanwa ngarukamwaka rihuza amashuri yigisha gukina umupira w’amaguru

Abanya Cote d’Ivoire bo muri Ivoire FC bahise bajya ku gitutu bashaka kwishyura ngo banabone ibindi bitego bityo badatsindirwa iwabo, ariko bimwe birabahira babasha kwishyura, gusa Isonga FA ikomeza kwihagararaho kugeza ubwo umukino warangiraga amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Nk’uko amabwiriza agenga irushanwa abiteganya, hahise hiyambazwa penaliti ngo haboneke ikipe itsinda, Isonga FA yegukana intsinzi kuri penaliti 5-4, bityo yegukana amanota 2 mu gihe Ivoire FC yo yahawe inota rimwe.

Amabwiriza y’iri rushanwa avuga ko mu mikino y’amajonjora mu itsinda, byanze bikunze hagomba kuboneka ikipe itsinda, haba habayeho kunganya hakiyambazwa penaliti, maze ikipe itsinze ikabona amanota abiri, itsinzwe ikabona inota rimwe, mu gihe itsinze hatabayeho penaliti ibona amanota 3 n’aho iyatsinzwe ikabona 0 nk’ibisanzwe.

Ivoire FC yatsinzwe igitego umukino ugitangiraIvoire FC yatsinzwe igitego umukino ugitangira

Iri rushanwa ryitwa TIDA (Tournoi International du District d’Abidjan), ryatangiye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2017, rikazasozwa tariki 06 Ukuboza 2017, Isonga FA ikaba yaratumiwe kimwe n’andi mashuri yigisha abana gukina umupira w’amaguru arimo n’afite amakipe y’ibihangange mu ruhando rwa Afurika.

Isonga FA iri mu itsinda rya B hamwe na Ivoire FC yo muri Cote d’Ivoire, WAFA yo muri Ghana na FC Kokombo.

Abakinnyi b’Isonga FA babanje mu kibuga: Ntwali Fiacre (1), Nkubana Marc (2), Ishimwe Christian (13), Uwineza Aime Placide (4), Ishimwe Saleh (6), Turatsinze Peter ’Boy’ (17), Jean Paul Nduwayezu (7), Bonane Janvier (8) (C), Mugisha Patrick (12) na Byiringiro Lague (9), Cyitegetse Bogarde (10).

Isonga FA yinjiye mu mukino ifite impamyi y'igitego ihita ikibona ariko yagerageje gushaka ikindi kiraburaIsonga FA yinjiye mu mukino ifite impamyi y’igitego ihita ikibona ariko yagerageje gushaka ikindi kirabura
Abatoza b'Isonga FA barangajwe imbere na Gatera MoussaAbatoza b’Isonga FA barangajwe imbere na Gatera Moussa
Isonga FA mu myitozo yo kwishyushyaIsonga FA mu myitozo yo kwishyushya
Isonga FA yagiye ishaka kwitwara neza byaba binashoboka ikegukana igikombeIsonga FA yagiye ishaka kwitwara neza byaba binashoboka ikegukana igikombe
Umunyezamu Ntwari na Iradukunda barimo kwishyushyaUmunyezamu Ntwari na Iradukunda barimo kwishyushya
Babanje kureba umukino ufungura irushanwa wahuke Volcan Junior na FC San PedroBabanje kureba umukino ufungura irushanwa wahuke Volcan Junior na FC San Pedro

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. korode

    Kuya 1-12-2017 saa 20:54'

    isonga rino rushanwa izaritwara kuberako yo ifitemo n’abakinnyi bakina muri 1st division muri Marines mugihe bariya bandi bo bakina iby’amashuri gusa. urumva ko isonga yo ifite Advantage kuzindi teams

  2. nshimyumukiza isaie

    Kuya 1-12-2017 saa 12:28'

    isonga mukomereze aho

  3. Tity

    Kuya 1-12-2017 saa 09:47'

    Kombona aba banyarwanda bashaje kumaso?!!gusa iri rushanwa rirandangije!!!ngo begukanye amanota abiri ????sha aka nakumiro!!!!!!!!!!!!!

  4. Munana

    Kuya 30-11-2017 saa 17:49'

    nibyiza cyane, ikibazo nuko abo banya coted’ivoir bose bazajya iburayi Bose ab isonga ntibarenge kuri stade yo kwa Milonko.

  5. Jacques

    Kuya 30-11-2017 saa 17:38'

    Cong’s kubasore b’Isonga FA, Courage tubari inyuma


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru