RUHAGOYACU.com

Kutagira Mitiweli byari bihejeje mu kirago umukinnyi wa AS Muhanga

Kutagira Mitiweli bitumye umukinnyi wa AS Muhanga witwa Bigiraneza Rashid amara ukwezi nta kirakorwa ku mvune ikomeye yagiriye mu mukino wahuje iyo kipe n’Isonga FC muri ½ cy’irangiza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Kuwa 11 Kamena 2017, ni bwo Bigiraneza yavunitse ubwo yagonganaga n’Umunyezamu w’Isonga FC mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, maze ingasire y’ivi ry’uwo rutahizamu ihita iva mu mwanya wayo.

Ako kanya yahise agobokwa n’Umuganga w’Isonga FC amufasha gusubiza ingasire y’ivi mu mwanya wayo, maze bahita bamujyana mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK.

Bigiraneza Rashid arwariye kwa mukuru we (Ndahinduka Michel) i NyamataBigiraneza Rashid arwariye kwa mukuru we (Ndahinduka Michel) i Nyamata

Ubwo RuhagoYacu yamusuraga aho arwariye i Nyamata mu Karere ka Bugesera, Bigiraneza yadutangarije ko akimara kuvunika bamujyanye muri CHUK bamucishije mu cyuma (Radiographie) bagasanga igufa ntacyo ryabaye, maze bamubumbiraho Sima (plâtre).

Ati “Meze neza ariko ku by’imvune ho ntabwo ibisabwa birakorwa kugirango ndebe niba nagaruka mu kibuga. Bankoreye ubutabazi bw’ibanze, banjyana muri CHUK banshisha muri ‘Radiographie’, banshyiraho Sima.”

Umuganga w’ikipe y’igihugu Amavubi, Rutamu Patrick akimenya iby’imvune ya Bigiraneza, yasabye ko iyo ‘plâtre’ bayimukuraho ahubwo bakajya kumucisha mu kindi cyuma ‘MRI’ (Magnetic Resonance Imaging) hakarebwa imiterere y’imvune uwo mukinnyi afite, hakamenyekana niba akwiye kubagwa cyangwa niba hari ubundi buvuzi bisaba.

Bigiraneza akomeza agira ati “Nyuma nta kindi cyigeze gikorwaho. Icyo ntegereje ni ukubanza guca muri ‘MRI’ ubundi nkareba niba haboneka ubushobozi bwo kuba nabagwa.”

“Icyari cyabuze ni ubwishingizi, kandi ikipe yari yambwiye ko nta bushobozi ifite bwo kunshisha muri MRI nta bwishingizi.”

Rashid ni umwe mu bakinnyi bari bafatiye runini umutoza Abdou MbarushimanaRashid ni umwe mu bakinnyi bari bafatiye runini umutoza Abdou Mbarushimana

Umuyobozi w’Ikipe ya AS Muhanga, Damascene Ndayisaba yatangarije RuhagoYacu ko inzitizi yabayeho mu ivuzwa rya Bigiraneza, zatewe n’uko nta bwisungane mu kwivuza yari afite.

Ati “Umwana agomba kujya muri Faisal, bakamukorera MRI kugirango turebe ibivamo tubone kuvugana na FERWAFA na we avurwe nk’abandi. Icyabitindije ni Mitiweli.”

“Ari kumwe na Nyina ufite abandi bantu bane, umwana yarahembwe nta kwezi atahembwe ariko ntiyigeze atekereza kugurira Mitiweli nyina, natwe rero amafaranga yo kwishyura ibizamini byose 100% ntabwo twari kuyabona kandi murabizi ko dukoresha amafaranga ya Leta.”

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko icyo kizamini ikipe ya AS Muhanga yaburiye ubushobozi bwo kwishyura 100% hagategerezwa ubwisungane mu kwivuza, cyishyurwa amafaranga y’u Rwanda 160.000 mu bitaro byitiriwe umwami Faisal, ariko ngo hari n’ibindi bitaro byigenga, byishyuza amafaranga y’u Rwanda 140.000.

Icyakora ngo ubuyobozi bwa AS Muhanga bwoherereje Bigiraneza amafaranga ngo yishyure ubwisungane mu kwivuza, ndetse hategerejwe ko ajya kuyifata kuko ngo yarabonetse, ubundi hagatangira gushakwa uburyo yakoherezwa kwa muganga ahereye ku Kigo Nderabuzima.

Bigiraneza Rashid ni umwe mu bakinnyi bakiri bato, ndetse yari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imuyaka 17 aho yari n’umukinnyi w’Isonga FC, aza kujya muri Bugesera FC, aho yavuye yerekeza muri AS Muhanga, akaba yarageranye na yo muri ½ cy’irangiza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Rashid bajya bamwitirira mukuru we abafana bise 'Bugesera' Rashid bajya bamwitirira mukuru we abafana bise ’Bugesera’

Bigiraneza Rashid yambara nomero 9 mu ikipe y'igihugu Amavubi U20Bigiraneza Rashid yambara nomero 9 mu ikipe y’igihugu Amavubi U20

Bigiraneza Rashid ni umwe muri ba rutahizamu batanga icyizere ejo hazaza mu gihe yaba avuwe nezaBigiraneza Rashid ni umwe muri ba rutahizamu batanga icyizere ejo hazaza mu gihe yaba avuwe neza

Bigiraneza Rashid yari mu ikipe y'igihugu Amavubi U-20 igerutse gusezererwa na UgandaBigiraneza Rashid yari mu ikipe y’igihugu Amavubi U-20 igerutse gusezererwa na Uganda

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Sam

    Kuya 7-07-2017 saa 21:25'

    Metre twabanye igihe kinini ari inshuti arko ibyamubayeho byatumye nanga umupira wo mu rwanda

  2. Nesta

    Kuya 7-07-2017 saa 17:16'

    Ariko equipe ibura amafranga ibihumbi 160 ute koko?

  3. john

    Kuya 7-07-2017 saa 16:05'

    ibyo se birashoboka ko ikipe yakinisha umukinnyi utagira ubeisungane mukwivuza?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru