RUHAGOYACU.com

Kuva ku kwiba igitoki n’ibisogororo kugera ku nzozi zo gukinana na Buteera-Byinshi ku nzira itoroshye ya Buregeya Prince wa APR FC

Buregeya Prince, ni myugariro wa APR FC urimo kwitwara neza mu kibuga nyuma y’igihe gito azamuwe mu ikipe nkuru avuye mu ishuri ry’iyi kipe ryigisha abana gukina umupira w’amaguru (APR Football Academy).

Ku myaka 18, uyu musore ubu ari mu bakinnyi b’inkingi ya mwamba APR FC irimo yifashisha muri uyu mwaka wa shampiyona y’u Rwanda, Azam Rwanda Premier League 2017/2018.

Uyu musore ariko ntibyamworoheye kugira ngo agere muri imwe mu ma kipe akomeye hano mu Rwanda, rwari urugendo nka rumwe abisilaheli bakoze bava muri Egiputa (Misiri).

Buregeya yishimira igitego mugenzi we yari amaze gutsinda mu mukino wabahuje na Bugesera FCBuregeya yishimira igitego mugenzi we yari amaze gutsinda mu mukino wabahuje na Bugesera FC

Urugendo rwa buregeya prince kuva mu bwana kugeza muri APR FC:
Amazina ye yombi ni Buregeya Prince akaba yaravutse tariki ya 17 Ukwakira 1999, avukira mu Karere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali, akaba umwana wa kane mu muryango w’abana batanu avukamo.

Si byinshi Buregeya yibuka mu bwana bwe, ariko icyo yibuka ni uko ubwo yari mu kigero cy’imyaka 5, yatangiye kujya akina n’abandi bana mu mihanda ya Kanserege ho mu Murenge wa Kacyiru, ahazwi nko kuri Antene nk’uko yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na RuhagoYacu.

Buregeya yagize ati “Nkiri umwana muto mfite imyaka itandatu muri 2005, ni bwo natangiye kujya ntinyuka ngakina n’abana mu mihanda kuko ntari nka ba bandi bazana mu modoka bakinjira mu gipangu. Umuhanda nawigaraguyemo nkinakarere. Mu by’ukuri nakinaga bimwe by’abana sinakinaga mbifata nk’intego y’igihe kirekire.”

Ubwo yari yujuje imyaka 9 mu 2008, ni bwo yerekeje mu kigo cy’igishaga abana gukina umupira (Centre) cyitwa Eagle Stars Academy riherereye ku Kacyiru ahazwi nko ku Gishitingi, maze ahingukira mu biganza by’umutoza uzwi ku izina rya Kanute ahamya ko yamubereye inkingi ikomeye mu izamuka rye.

“Tumaze kwimukira mu Kagari ka Kanserege, negereye Kanute wari ufite ikipe y’abana bato ntangira gutozwa umupira, tugakina imikino ya gicuti ndetse uwo mutoza yamfashije cyane, angirira icyizere cyo kuyobora abandi bana twanganaga.”

Buregeya Prince ni umwe mu bakinnyi barimo gukomanga ku muryango w'ikipe y'igihuguBuregeya Prince ni umwe mu bakinnyi barimo gukomanga ku muryango w’ikipe y’igihugu

Burya ngo icyo uzaba muragendana, nyuma y’imyaka 7 muri Eagle Stars Academy, mu 2015 ni bwo APR FA yaje gutoranya abana bafite impano kurusha abandi, maze Buregeya Prince wakoze amageragezwa yose afite ikibazo cy’umutsi, yisanga mu batoranyijwe gukomereza umupira muri Academy, rimwe mu mashuri rikomeye ry’igisha umupira abakiri bato hano mu Rwanda.

“Ubwo APR FC yatangazaga ko ishaka abana bazajya kwiga mu ishuri ryayo ryigisha umupira w’amaguru, najyanye na bagenzi bange ba Eagle Star Academy, maze natwe turigaragaza nubwo nari mfite ikibazo cy’umunsi wandyaga. Uretse umutsi, nari mfite ubwoba ariko umutoza Kanute anyumvisha ko byose bishoboka, birangira nkinnye ndetse ntsinda n’igeragezwa.”

Nyuma y’umwaka umwe muri Academy ya APR FC, Buregeya Prince yaje kuvunika mu ivi bituma amara amezi atandatu adakina ku buryo yatangiye kwiheba atekereza ko bimurangiriyeho, kuko byahuriranye n’igihe APR FC nkuru yari igiye kuzamura bamwe mu bana bagagaragazaga urwego ruri hejuru.

Ati “Nkimara kugira imvune narihebye bikomeye ndetse na bagenzi bange bakambwira ko ibyange byarangiye.”

Ku bw’amahirwe ariko, bagiye gutangira imikino izagaragaza abazazamuka yarakize maze ku mukino wa gicuti bakinnyemo na AS Kigali abanzamo ndetse anitwara neza binyura abatoza bakuru ba APR FC, niko kwibona akorana imyitozo n’abakinnyi b’ikipe nkuru.

Umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa avuga ko Buregeya afite impano idasanzwe, ko icyo ari gukora ari kumumenyereza imikinoUmutoza wa APR FC Jimmy Mulisa avuga ko Buregeya afite impano idasanzwe, ko icyo ari gukora ari kumumenyereza imikino

Kwisanga muri APR FC, byasaga n’amata abyaye amavuta kuri Buregeya Prince kuko kuva mu bwana bwe yari umufana ukomeye w’iyi kipe yambara umweru n’umukara.

Mu bana bagera ku 8 bari bazamuwe mu ikipe nkuru, kugeza ubu, Buregeya Prince ni we washoboye kuba yahangana kugeza n’ubwo abonye umwanya ubanza muri APR FC, dore ko mugenzi we Nsabimana Aimable wari usanzwe afatanya na Rugwiro Herve mu mutima wa ba myugariro ubu yagiye ku ntebe y’abasimbura.

Bimwe mu bibazo ushobora kuba wibaza kuri Buregeya Prince

RuhagoYacu: Ni uwuhe mu kino wagushimishije cyane aho ugereye muri APR FC nkuru?
Buregeya: Mu by’ukuri umukino wa shampiyona twakinnyemo na AS Kigali waranshimishije cyane kuko twawutsinze nyuma y’uko twari twanganyije umukino wa mbere kuri Marine FC. Mu by’ukuri muri uyu mukino numvaga ndi mu yindi si, kandi nashakaga kwigaragariza abatoza bari bangiriye icyizere cyo kubanza mu kibuga.

RuhagoYacu: Ni iki ukora kugirango ugumane umwanya ubanza muri APR FC?
Buregeya: Ubundi mpamya ko ikinyabupfura, gukurikiza inama z’abatoza, gukora cyane ndetse no kuruhuka ari zo ntwaro zo gukomeza kwitwara neza muri APR FC.

RuhagoYacu: Ni uwuhe mutoza waba warakugiriye inama utazibagirwa mu buzima bwawe?
Buregeya: Umutoza w’ungirije muri APR FC, Bizimana Didier ni we wanganirije arambwira ngo “mu buzima ikintu wiyemeje ukagishyiraho umutima ukigeraho kandi gutera imbere si impano umuntu aguha mu ntoki, ahubwo urayiharanira.” Aya magambo mpora nyibuka akankomeza cyane.

RuhagoYacu: Ni inde nshuti ya mbere wizera muri APR FC?
Buregeya: Inshuti nizera cyane ni Andrew Buteera.

RuhagoYacu: Mbese ufata ute ibitekerezo wumva abafana bagenda bakuvugaho?
Buregeya: Ibyo numva bavuga mbyitaho cyane kandi bikantera imbaraga zo kumva nakora cyane kugira ngo ngere ku bindi birenze, nkomeza no kubashimisha.

Buregeya Prince yitwaye neza mu mukino APR FC yatsinzemo AS Kigali ibitego 2-1Buregeya Prince yitwaye neza mu mukino APR FC yatsinzemo AS Kigali ibitego 2-1

RuhagoYacu: Wifuza kuzibukwa gute mu mupira w’amaguru mu Rwanda?
Buregeya: Nifuza gukora ibyiza no kugera ku rwego rwo hejuru ku buryo n’umwana uzavuka narasoje gukina azamenya izina Buregeya Prince ku byiza nagezeho.

RuhagoYacu: Ni iki cyakubayeho mu buzima bwawe gisekeje utazibagirwa?
Buregeya: Ni umunsi twagiye kwiba igitoki cyo gutara nge n’abana 3 twiganaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu murima wari mu kigo, maze uwari ushinzwe umutungo aturabutswe turiruka maze nge ngeregeje gusimbuka icyobo cyari aho ngwa mu bisogororo nzamuka abantu bose banshungereye batseka cyane, meze nk’uwataye ubwenge.

RuhagoYacu: Ni inde mukinnyi w’icyitegererezo kuri wowe mu mupira w’amaguru?
Buregeya: Myugariro w’umunya Brazil witwa Thiago Silva (akinira Paris Saint Germain).

RuhagoYacu: Ni inde mukinnyi wifuje kuzakinana na we utaragera muri APR FC?
Buregeya: Numvaga nshaka kuzakinana na Andrew Buteera kuko naramukundaga cyane, none ubu turakinana.

RuhagoYacu: Iyo utaza gukina umupira w’amaguru wari gukora iki?
Buregeya: Nari kwiga nkaminuza mu mashuri.

RuhagoYacu: Tubwire ibintu 3 abantu batari bazi kuri Buregeya Prince?
Buregeya: Prince yicisha bugufi, akunda gusenga ndetse kubaha kuri nge ni yo turufu numva izangeza imbere.

RuhagoYacu: Ni iyihe stade wumva ufite mu nzozi kuzayikiniraho?
Buregeya: Umunsi nzakinira muri Atade Amahoro nambaye umwenda w’ikipe y’igihugu “Amavubi” mvuye hanze nk’uwabigize umwuga abafana baje kureba umupira, numva nzashima Imana kuko ndabyifuza cyane.

Ndayikunda Josué

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. keylor navas valentin

    Kuya 3-12-2017 saa 16:55'

    courage bro nanjy ndakuzi kwa kanoute kbx nagukinnye inyuma i’m goalkeeper kbx twakinanye gake gashoboka mugihe babaga babahaye ikiruhuko muri academy ya apr gusa nabona uri umusore ukina atuje adahubuka knd ufite impano gus woe senga cyane knd nanjy ahondi ndagusabir k’uwiteka inzozi zae uzazigereho kbx knd uzafashe uwariwe wese utitaye kucyo aricyo ndetse naho aturuka.God bless u

  2. DIDI

    Kuya 2-12-2017 saa 18:38'

    Waou!Courage Petit Prince nkunda ukuntu ugira self confidence, udahubuka kandi nta makosa menshi (usibye gushaka gucenga kdi uri last defender).ukomeze gukora cyane kandi ukomeze kubaha Imana.
    Turakwifuriza kugera kure . Courage

  3. Cyusa David

    Kuya 2-12-2017 saa 16:08'

    Prince Buregeya muhungu wange, ndagutanze ndi nyogosenge genda wamamare muri APR FC no mu Amavubi uri ishema ry’ abanyarwanda tukuri inyuma uzahahe uronke kdi uzahirwa ku izina ry’ Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu Amen.

  4. sylvain

    Kuya 2-12-2017 saa 15:24'

    komerezaho byose uzabigeraho ndakuzi no muri st aloys waraturwoherezaga bikaturenga

  5. iradukunda GERVAIS

    Kuya 2-12-2017 saa 12:04'

    Prence kuraje kbs wowe kurikiza inama zabatoza nahubundi uzanjyera kure

  6. Elyse

    Kuya 2-12-2017 saa 10:37'

    yoooooo nibyiza cyaneeeee nibyo kwishimira kubona umwanankuyu utuje gutya ufite ikinyabupfura nubwenge nubuhanga ntibigira ukobisa gusa mubigaragara uyu mutipe ararenze kd azi icyashaka ahubwo abadefanseri bomuryanda murarye murimenge hatabaheho rwangendanyi uyu yazajya iburayi njyewenkunda uburwo atinyuka agacenga ukuntu yaka umupira nuburyo adefanda kd byose akabikora ntamakosa akoze nakomerezaho tumuri unyima

  7. MP

    Kuya 2-12-2017 saa 10:28'

    Rogers ibyo uvuze nibyo kabsa. Akomeze akore cyane, kuko u Rwanda turifuza abana nkaba bato bazabikora muminsi iri imbere! Prince courage, abakinnyi beza baraza, bagahitinga igihe gito hanyuma bakirara, bakishyira aho bataragera hanyuma ibyabo bikarangira. So urumvako ukwiye kuzirikana ibyo niba koko uzi icyo ushaka. Kugira talent ni kimwe, hanyuma no kumenya uko wimanaginga kugirango ugere Kure ni ikindi. Turababona abakinnyi bagendera kumazina yabo yahashize gusa, ariko kubera kwirara no kutagira discipline 2 years football yabo izaba ishize I’m telling you. Thanks kuri Jimmy uha abana amahirwe, naho abavuga ngo APR abana sinzi ibiki!!! mutuze kuko umusaruro murawubona. Naho amakosa yo make arahari ariko umutoza nawe arabibona kandi na Rugwiro amuyobore nkumuntu ufite experience

  8. Alex

    Kuya 2-12-2017 saa 01:07'

    Prince St Aloys ndakwibuka warabiharaniye peee gusa Uzakomeze kubaha IMANA n Abantu kandi courage

  9. Rogers

    Kuya 1-12-2017 saa 23:43'

    Be courageous our talented young player,nukuri njye sinkuzi gusa ndumufana wa APR fc,imyaka yawe sinyizi nayo,gusa waba waraje muri APR academy ubeshyimyaka niba binabaho sinzi,gusa ikigaragara ijisho rirampa sans mentir uracyari muto,nukuri pt fre ufitimpano idasanzwe kdi birunvikanako uzinubwenge rero kubwibyo uzagerakure wowe menya ibijyanye na domain ya football,ubundi ukore cyane,naho mu kibuga ho ukina neza wagirango ukinnye nka seasons nke2 muri APR,gusa udukosa two kwiyaminiya ushaka gucenga kdi uri last defender two uracyadufite nahubundi within 2yrs uzaburimyugariro ngenderwaho muri nationaal team ,gusa nugukoracyane kuko uwo mwanya uriho abakinnyi benshi hano mu rda bafite experience kdi bakiribato badakuze cyane like Emery,Thierry,Rwatubyaye so biragusaba gukoracyane

  10. Didier

    Kuya 1-12-2017 saa 20:21'

    Buregeya Prince twariganye ariko kbx numwana mwiza ibyavuzw byose nukuri courage bro ndabizi aho wifuza uzahagera kubera Imana proud of kbs!!

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru