RUHAGOYACU.com

Kwirinda amarangamutima ni byo byahesheje akazi Jannot muri Rayon Sports

Umutoza Karekezi Olivier atangaza ko yahisemo kungirizwa na Jannot Witakenge aho kuba Lomami Marcel mu buryo bwo kwirinda kuzana amarangamutima mu kazi, dore ko we icyari kimuraje ishinga ari ugushaka uwaziba icyuho cya nyakwigendera Ndikumana Hamad ‘Katauti’.

Kuwa 18 Ukuboza 2017 ni bwo Karekezi Olivier yandikiye Komite nyobozi ya Rayon Sports ayisaba umutoza wungirije, anabagaragariza ko uwo akeneye ari Lomami Marcel wari usanzwe ashinzwe imytozo yongera ingufu, akaba yarasabaga ko yahindurirwa inshingano.

Umutoza Karekezi Olivier yiteze ko Jannot Witakenge azasimbura Katauti muri Rayon SportsUmutoza Karekezi Olivier yiteze ko Jannot Witakenge azasimbura Katauti muri Rayon Sports

Icyakora nyuma yaje gusanga byaba bishingiye ku marangamutima, yisubira ku mahitamo ye y’umutoza wo kumwungiriza, maze ahamagara Jannot Witakenge, ari na we wahise ahabwa ako kazi, ndetse akaba yagatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Mutarama 2018.

Nyuma y’umunsi we wa mbere mu myitozo ya Rayon Sports, yatangaje ko anezerewe cyane nyuma yo kugaruka mu ikipe yagiriyemo ibihe ntagereranywa akiri umukinnyi, anasobanura ko akazi yagaheshejwe na Karekezi Olivier.

Jannot yagize ati “Namaze guhabwa amasezerano y’akazi muri Rayon Sports biturutse kuri Karekezi Olivier, ni we wampamagaye ngo nze mwungirize, dufatanye duhereye ku buryo ikipe ihagaze, tugire ibyo twongeraho, twubake ikipe nziza bityo irusheho gutera imbere.”

Umutoza Karekezi Olivier yatangaje ko yahaye amahirwe Lomami Marcel ngo amwereke icyo yamufasha mu mikino ine iheruka, gusa n’ubwo atabivuze ariko ashobora kuba ataramwemeje, ari na yo mpamvu yahisemo guhamagara Jannot Witakenge.

Ati “Namenye ko yari ino ku mukino wa Mukura VS ariko njye sinari mpari, nyuma mvuye mu bibazo nari ndimo ntekereza kuba naha Lomami amahirwe muri iriya mikino ino twasoje, ngo ndebe ko hari icyo ashobora kuba yamfasha, ariko mu mupira iyo ushatse kuzanamo amarangamutima usanga bigenda bigucanga, ariko icyo nashakaga ni unyungiriza uzaba umeze nka Katauti, akaba yabwira umukinnyi akamwereka imikinire.”

Jannot Witakenge asuhuza Nkunzingoma Ramadhan akigera bwa mbere ku kibuga cy'imyitozoJannot Witakenge asuhuza Nkunzingoma Ramadhan akigera bwa mbere ku kibuga cy’imyitozo

Yakomeje avuga ko Lomami Marcel atari umutoza mubi, ko ari we ukoresha abakinnyi imyitozo yongera imbaraga ndetse akaba ari na byo yahuguriwe, bityo akaba ari byo agomba gukomeza gukora muri Rayon Sports.

“Ni njye wahamagaye Jannot, namuhamagaye ari kuwa kabiri, agera ino kuwa gatatu, ngirango amaze icyumweru. Namuhamagaye mubaza niba ntacyo bitwaye kuba yaza tugafatanya, arabinyemerera, ambwira ko nta n’akazi yari afite kandi ko bimushimishije kuba namutekereje. Icyo tugiye gukora ni ugukomeza gushyira hamwe tukareba ko yaziba icyuho cya Katauti.”

Mu mikino ine Karekezi Olivier yatoje yungirijwe na Lomami Marcel, Rayon Sports yatsinzemo ibiri, aho yatsinze Police FC igiutego 1-0, itsinda n’Amagaju FC igitego 1-0, itsindwa na Etincelles FC igitego 0-1, inganya na Miroplast FC igitego 1-1.

Kugeza ubu muri Azam Rwanda Premier League, Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 15 mu mikino icyenda, ikarushwa amanota 5 na Kiyovu Sports ya mbere ku rutonde n’amanota 20 mu mikino 10 imaze gukina.
Jannot Witakenge ngo yizeye ko bazakora byinshi byiza nk'ibyo yakoze akiri umukinnyiJannot Witakenge ngo yizeye ko bazakora byinshi byiza nk’ibyo yakoze akiri umukinnyi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru