RUHAGOYACU.com

Kwizera Olivier yakinnye umukino wa nyuma Free State yatsinzwemo na Kaizer Chiefs

Umuzamu Kwizera Olivier amaze iminsi muri Africa y’Epfo aho yafashije ikipe ya Free State Stars kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryitwa Maize Cup,bakaza gutsindwa n’ikipe ya Kaizer Chiefs igitego 1-0.

Uyu muzamu wahoze ari mu ikipe ya Bugesera akaba ari mu igeragezwa mu ikipe ya Free State Stars, aho yabashije gukina umukino wa nyuma w’irushanwa rya Maize Cup, rihuza amakipe yo muri Africa y’amajyepfo.

Free State yasezereye muri 1/2 ikipe ya Platinum Stars iyitsinze igitego 1-0.

Ku mukino wa nyuma Kwizera na bagenzi be, bagowe bikomeye n’ikipe ya Kaizer Chiefs aho uyu musore yakuyemo imipira myinshi ikomeye yari kuvamo ibitego nk’uko Super Sport dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Iyi kipe ya Kaizer Chiefs yaje kubona igitego ku munota wa 83 gitsinzwe n’umukinnyi witwa Lebese.

JPEG - 108.2 kb
Lebese watsinze igitego rukumbi muri uyu mukino
JPEG - 90.1 kb
Kwizera mu mukino wa nyuma bahuyemo na Kaizer Chief

Iyi kipe itozwa na Sammy Troughton, ikinira kuri Goble Park mu mujyi witwa Bethlehem, yakira abantu 20,000.

Kwizera Olivier aganira na RuhagoYacu akaba yatangaje ko afite icyizere ko ashobora gusinya amasezerano muri iki cyumweru.

JPEG - 49.4 kb
Maize Cup ni uku baba bambaye

Free State Stars: Kwizera, Mbhele, Ndlovu, Mahamutsa, Khama (Okumu 54’), Masehe, Vilakazi, Jantjie (Maphakisa 70’), Venter, Makhaula (Mothusi 76’), Anas (Manqele 71’)

Kaizer Chiefs: Khuzwayo, Moleko, Cardoso, Gordinho, Zulu, Buchanan (Malope 60’), Meyiwa, Molangoane, Twala (Ngezana 90’), Lebese, Shopane (Katsvairo 69’)

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Alain

    Kuya 17-07-2017 saa 22:23'

    Uyu mutipe arabizi ninawe muzamu dufite kdi ukiri muto. Amahirwe gishweka we

  2. gerard

    Kuya 17-07-2017 saa 16:47'

    kwizera imana imufashe bimuhire

  3. King

    Kuya 17-07-2017 saa 10:42'

    Wow, courage muvandimwe wabona ari ayo mahirwe wari utegereje.

    IMANA ibigufashemo kabisa.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru