RUHAGOYACU.com

Kwizera Olivier yashyize abona ITC imwemerera gukinira Free State

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Kwizera Olivier yagezeho abona ibyangombwa bimwemerera gukinira ikipe ya Free State Stars yo muri Afurika y’epfo yari yaramuguze ariko ntimukinishe kubera kubura ITC.

Nyuma yo gukora igeragezwa akaryitwaramo neza, Kwizera Olivier yasinyiye Free State amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kongerwaho umwe, aho azajya ahembwa $ 5000 buri kwezi, iyi kipe kandi bakaba barumvikanye ko igomba kwishyura amadorali ya Amerika $ 85,000 mu myaka ibiri.

Uyu munyezamu waciye mu makipe y’Isonga, APR FC na Bugesera ariko ntabwo yahise ahirwa, kuko ikipe yamuzamuye ari umwana ya Vision yaje kwitambika ngo ntabone ibyangombwa bimwemerera gukina muri Afurika y’epfo, ITC, mu gihe batabanje kuvugana na yo.

Kwizera Olivier yari yagaragaye mu mikino ibanziriza shampiyona mu ikipe ya Free StateKwizera Olivier yari yagaragaye mu mikino ibanziriza shampiyona mu ikipe ya Free State

Uyu munyezamu ariko hamwe n’umuhagarariye bakaba baraje kwitabaza FIFA, binarangira abonye iyi ITC nkuko umutoza we Luc Eymael yaje kubyemeza.

Luc yagize ati: “ITC ya Olivier yarabonetse, ubu dushobora kumwifashisha ku mikino iri imbere”.

Free State itarimo Kwizera Olivier, yari imaze gutsindwa imikino ibiri inganya umwe mu mikino itatu imaze gukina kugeza aho shampiyona igeze magingo aya.

Iyi kipe ikaba iri buze kuba iri ku kibuga cya Baroka ku saa 15:00 za Kigali zo kuri uyu wa gatandatu, ni mu mukino ushobora kuba uwa mbere kuri uyu munyezamu w’Amavubi.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Jean d’amour Uwamahoro

    Kuya 19-09-2017 saa 14:38'

    Amahirwe masa

  2. Nsengimana Jonas

    Kuya 17-09-2017 saa 17:13'

    1 } Ese Itegeko ryogukinisha Igiceri Mwirushanwa Harahoryanditse?.
    2 } Ese Ibibuga byontara Kobitamurikirwa.
    3 } Ese Ibibuga bitakinirwaho Shampiyona Nibihe?
    Nb: Mujyemudusubiza. Murakoze!.

  3. Gasenyi

    Kuya 17-09-2017 saa 01:37'

    Tukwifurije amahirwe masa uzahahe uronke

  4. Venuste Niyotwagira

    Kuya 16-09-2017 saa 16:23'

    Ariko se Ruhagoyacu mwavuguruye iki kinyamakuru bikamera nka mbere ko abantu bagiye kuzabacikaho


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru