RUHAGOYACU.com

Lambalamba yahigiye kugera ikirenge mu cya Amissi Cedrick wahoze muri Rayon Sports

Ndarusanze Jean Claude bita ‘Lambalamba’, rutahizamu mpuzamahanga wa AS Kigali yahigiye kugera ikirenge mu cya Amissi Cedrick wahoze akinira Rayon Sports, na we agatsinda ibitego byinshi kurusha abandi muri Azam Rwanda Premier League.

Mu 2014, Amissi Cedrick ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho yatsinze ibitego 16 mu mikino 13 gusa yakiniye iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiona ya 2012/2013.

Mu mukino wa AS Kigali na APR FC, Lambalamba yinjije neza panaliti ku munota wa 30 (Ifoto: Ntare Julius/RuhagoYacu)Mu mukino wa AS Kigali na APR FC, Lambalamba yinjije neza panaliti ku munota wa 30 (Ifoto: Ntare Julius/RuhagoYacu)

Lambaramba wahawe igihembo nk’iki muri shampiyona y’u Burundi mu mwaka ushize w’imikino, arashaka kubikora no muri Azam Rwanda Premier League, aho ubu afite ibitego 6 ari na we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi kugeza ku munsi wa 10.

Ibi yabitangarije RuhagoYacu, nyuma y’umukino ikipe ye ya AS Kigali yanganyijemo na APR FC ibitego 2-2 mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari, aho Lambaramba yari yatsinze igitego cya mbere kuri penaliti ariko kikaza kwishyurwa na Issa Bigirimana, maze Ndayisenga Fuadi agatsinda icya kabiri na cyo cyishyuwe na Blaise Itangishaka.

Nyuma y’uwo mukino, Lambaramba yagize ati “Uyu mukino njye nywakiriye neza, uroye uko byari bimeze mu kibuga n’uburyo abakinnyi twese twari dufite ishyaka. Twumvaga ko tuza kuyitsinda ariko si ko bigenze.”

“Uburyo nakinnye, njye numvaga meze neza kandi n’Imana yamfashije mbasha kwinjiza igitego, ndizera ko umukino utaha tuzakina na Police FC bizarushaho kuba byiza. Ndashaka gutsinda ibitego byinshi bishoboka mu marushanwa yose nkina, kandi nanjye nizera kubigeraho. Ngirango niba wibuka neza Amissi Cedrick yabigezeho na we avuye i Burundi, nanjye nzabikora.”

Lambalamba ngo arashaka umwanya uhoraho mu ikipe y'u Burundi (Ifoto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Lambalamba ngo arashaka umwanya uhoraho mu ikipe y’u Burundi (Ifoto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Yakomeje avuga ko afite icyizere cyo kuzesa umuhigo we kuko yumva neza uburyo abatoza baba babatumye gukina, kandi akaba akina mu ikipe ifite abakinnyi beza, bumvikana kandi bakinana ishyaka.

Si ibyo gusa kuko uyu rutahizamu wahoze akinira ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba mu rugamba, ashaka n’umwanya uhoraho muri iyo kipe n’ubwo atayihamagawemo ubwo yitabiraga imikino ya CECAFA iheruka kubera muri Kenya.

Ndarusanze ‘Lambalamba’ yageze muri AS Kigali mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye mu ikipe ya LLB Academique mu Burundi aho yari yegukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi muri shampiyona y’icyo gihugu mu 2016/2017.

Icyakora ngo AS Kigali n’ubwo ari ikipe nziza ntabwo ari yo ateganya kugumamo, kuko hejuru yayo hari andi makipe akomeye kuyirusha hanze y’u Rwanda, ku buryo ayo makipe akina ibikombe bya Afurika, aho akaba ari ho ateganya kuzerekeza namara guhesha AS Kigali ibikombe byose bishoboka, ubundi nyuma akaba yazerekeza no ku mugabane w’u Burayi.

Ndarusanze yatangiye gukina umupira akiri muto cyane, aho yahereye mu ikipe yitwa R.P.A mu cyiciro cya 4, akahamara imyaka 3, ahava ajya muri Manyema mu cyiciro cya 2, ahakina imyaka 2, ayivamo ajya muri Muzinga FC yakiniye imyaka 2, ubundi yerekeza mu ikipe ya LLB Academic, ari nay o yavuyemo aza muri AS Kigali.

Ubwo Fuadi yatsindaga igitego cya kabiri, Lambalamba yari arekereje imbere y'izamu (Ifoto: Julius Ntare/RuhagoYacu)Ubwo Fuadi yatsindaga igitego cya kabiri, Lambalamba yari arekereje imbere y’izamu (Ifoto: Julius Ntare/RuhagoYacu)

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. dgj

    Kuya 29-01-2018 saa 19:36'

    Ibyo bishoboka muri rayon gusa sha!

  2. mwamikazi

    Kuya 29-01-2018 saa 11:41'

    kora ayawe mateka sha! iby’abandi ni iby’abandi nyine si ibyawe!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru