RUHAGOYACU.com

Koleji Inyemeramihigo yegukanye igikombe cy’irushanwa ryahinyuje abahakana impano y’umupira w’amaguru mu bana b’Abanyarwanda

Koleji ya Gisenyi (Inyemeramihigo) yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’umupira w’amaguru mu bana batarengeje imyaka 15, ryagaragaje impano zidasanzwe mu bana b’abanyarwanda, ari na ryo rizavamo abazaba bagize ikipe y’u Rwanda izakina igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 mu 2019.

Koleji ya Gisenyi (Inyemeramihigo) y’i Rubavu yegukanye igikombe itsinze Ishuri ryisumbuye rya Lycee de Kigali (LDK) kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wa nyuma wakinwe nyuma y’uwo guhatanira umwanya wa gatatu warangiye Koleji APECOM yo mu Karere ka Gatsibo itsinze Ishuli ryisumbuye rya Nyamirama i Kayonza ibitego 2-1.

Ikipe ya Koleji Inyemeramihigo yongeye guhamya ko umupira ufite igicumbi i Rubavu aho bajya bita 'Brazil' itsinda LDK ku mukino wa nyuma wa U15Ikipe ya Koleji Inyemeramihigo yongeye guhamya ko umupira ufite igicumbi i Rubavu aho bajya bita ’Brazil’ itsinda LDK ku mukino wa nyuma wa U15

Iri rushanwa ry’umupira w’amaguru ry’abatarengeje imyaka 15 ryateguwe hagamijwe guha umwanya uhagije abakinnyi bakiri bato, gushaka abana bafite impano kurusha abanda kandi hagendewe ku mikino myinshi, ndetse no gutoranya abakinnyi bazashyirwa mu Isonga no mu bigo by’icyitegererezo byigisha abana gukina umupira w’amaguru (Regional Development Centers).

Mu gutegura iri rushanwa kandi hari hagamijwe gukurikirana by’umwihariko abakinnyi batoranyijwe mu mashuri y’icyitegererezo, ndetse no gutegura ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 (Amavubi U17) azahagararira u Rwanda mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi ruzakira mu 2019.

Gusa ngo ni irushanwa rigomba kuba ngarukamwaka nk’uko bitangazwa na Bugingo Emmanuel, Umuyobozi wa Siporo muri Ministeri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC).

Bugingo yagize ati “Ni intabwe idasubira inyuma. Isonga yabaye ‘program’ (gahunda) ntabwo ikiri ikipe. Imishinga ni yo idindira ariko gahunda yo ihoraho, n’aya marushanwa rero ni gahunda bivuze ko agomba guhoraho. Abakinnyi batoranyijwe muri iri rushanwa hazavamo 30 bafite ubuhanga bwisumbuye bajya mu isonga, abafite ubuhanga buciriritseho gato boherezwe mu bigo by’icyitegererezo bishamikiye ku Isonga bizaba biri mu bice bitandukanye by’u Rwanda.”

Lycee de Kigali na yo iri mu zizatanga abakinnyi mu Isonga ndetse ikaba n'ishami ry'Isonga muri KigaliLycee de Kigali na yo iri mu zizatanga abakinnyi mu Isonga ndetse ikaba n’ishami ry’Isonga muri Kigali

Iri rushanwa ryasorejwe kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa 29 Ukwakira, ryahuje ibigo by’amashuri 24, rikaba ryaratangiye kuwa 2 Nzeri 2017, rikitabirwa n’abana bagera kuri 840 baturutse muri ibyo bigo by’amashuri byatoranyijwe hirya no hino mu Rwanda.

Hifashishijwe inzobere mu mupira w’amaguru cyane cyane uw’abana bato, muri abo bana hatoranyijwemo abana 265 bagaragaje impano kurusha abanda, bakaziyongeraho abazatoranywa mu ngando z’imyitozo zitegurwa n’Ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuri zigakorwa mu biruhuko.

Aho ni bwo hazaboneka abakinnyi boherezwa mu Isonga no mu bigo by’amashuri by’icyitegererezo byigisha abana gukina umupira w’amaguru ‘Regional Development Centers’, izi zikazaba ziri mu bice bitandukanye by’igihugu kuva muri Mutarama 2018.

Inzobere mu gutoza abana ni zo zakoze akazi ko gutoranya abana bagomba kujya mu Isonga n'abandi bazoherezwa mu mashami yayoInzobere mu gutoza abana ni zo zakoze akazi ko gutoranya abana bagomba kujya mu Isonga n’abandi bazoherezwa mu mashami yayo

Iki gikombe ngo kizajya gihatanirwa buri mwaka Iki gikombe ngo kizajya gihatanirwa buri mwaka

Irushanwa ryasojwe n'Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC wari kumwe n'Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUCIrushanwa ryasojwe n’Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC wari kumwe n’Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC

Kapiteni wa Koleji Inyemeramihigo witwa Rodrigue ni we witwaye neza kurusha abandi mu mukino wa nyumaKapiteni wa Koleji Inyemeramihigo witwa Rodrigue ni we witwaye neza kurusha abandi mu mukino wa nyuma

Amakipe yombi yari yakaniye ariko LDK yari ifite icyizere kiri hejuru ari na yo ntandaro yo gutungurwa ku munota wa nyumaAmakipe yombi yari yakaniye ariko LDK yari ifite icyizere kiri hejuru ari na yo ntandaro yo gutungurwa ku munota wa nyuma

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. eugene

    Kuya 31-10-2017 saa 13:20'

    Felicitations kuri abo bana ba koleji ya gisenyi. Gusa aho mwanditse ko Apecom yakinnye n’urwunge rw’amashuri rwa Ngarama y’i kayonza,,mwibeshye ni Ishuli ryisumbuye rya Nyamirama y’i Kayonza. Murakoze.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru