RUHAGOYACU.com

Leopards mu nzira zo gusinyisha umukinnyi w’umunyarwanda

Ikipe ya Leopards itangaza ko yarangije kumvikana n’ abakinnyi babiri barimo umwe ukomoka mu gihugu cy’u Rwanda, ngo bazayikinire mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y’uyu mwaka.

Iyi kipe yo mu gihugu cya Kenya mu mwaka ushize wa shampiyona yari yifuje abakinnyi babiri bakinaga muri Rayon Sports Imanishimwe Emmanuel na Ismaily Diarra, gusa birangira ishoboye gukurayo umutoza Ivan Jack Minaert gusa.

Leopards ntabwo iri kwitwara neza muri shampiyona nkuko yakabyifujeLeopards ntabwo iri kwitwara neza muri shampiyona nkuko yakabyifuje

Amakuru ava muri iyi kipe dukesha Futaa yo muri Kenya a ni uko izi Ngwe zongeye kubengukwa umukinnyi w’umunyarwanda, aho bizera ko azaba umwe mu bakinnyi batanu bifuza kongera muri iyi kipe kuri ubu iri ku mwanya wa munani muri shampiyona yo mu gihugu cya Kenya.

Aganira n’iki kinyamakuru, umuyobozi w’ikipe ya Leopards Dan Mule yababwiye ko umutoza Stewart Hall yarangije kubasaba gusinyisha abakinnyi bafite ubunararibonye muri uku kwa gatandatu, ubwo isoko ry’igura n’igurisha rizaba rifunguye.

Yagize ati: “Umutoza yadusabye ko twasinyisha abakinnyi batanu bamenyereye amarushanwa. Harimo bamwe twarangije kumvikana harimo umwe wo mu Rwanda n’undi ukomoka muri Nigeria. Abandi basigaye tuzabakura muri shampiyona yacu”.

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu, avuga ko bamwe mu bakinyi bavuganye n’iyi kipe barimo Nshuti Domique Savio wa Rayon Sports unifuzwa n’isinzi ry’amakipe, ndetse na Nova Bayama na we ukina ku mpande muri Rayon Sports.

Nova Bayama waje muri Rayon Sports avuye muri Mukura, bivugwa ko ari na we wagiranye ibiganiro mbere na Leopards, abifashijwemo na Andreas Spier wahoze amutoza muri APR FC.

Nova Bayama yaranzwe na Andreas wamutoje muri APR FCNova Bayama yaranzwe na Andreas wamutoje muri APR FC

Nova cyangwa Savio baramutse berekeje muri Kenya, basangayo abanyarwanda batatu bakinira ikipe ya Gor Mahia, Tuyisenge Jacques, Meddy Kagere na Mugiraneza Jean Baptste Migi.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Gentos Kuya 15-05-2017 saa 20:43'

ark iyo mwandika ngo abanyarwanda mukongeramo Meddie Kagere muransetaaaaa
ntimwamwambuye ununyarwanda amahanga areba? mwarangiza ngo abanyarwanda.
mukosore


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!