RUHAGOYACU.com

Gabriel Mugabo afashije Rayon Sports gutangira neza irushanwa ry’Agaciro atsinda Police yahozemo

Ikipe ya Rayon Sports itsinze ikipe ya Police FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Gabriel Mugabo mu mukino wa 2 w’irushanwa ry’agaciro Development Fund, waberaga kuri Sitade Amahoro i Remera.

Bibaye ihame ko Police FC igorwa cyane n’ikipe ya Rayon Sports dore ko n’umwaka ushize iyi kipe yayitsinze kenshi.

Ni umukino muri rusange Rayo Sports yarushije cyane ikipe ya Police FC, ariko ntiyabasha gutsindamo ibitego byinshi.

FT Rayon Sports 1-0 Police FC

90’+2 Police FC iri gushaka uko yakwishyura, ariko abakinnyi ba Rayon Sports bayibereye ibamba. Djabel Manishimwe ahaye umwanya Gilbert Mugisha.

90’+1 Coup franc ya Police mu rubuga rwayo, ku ikosa rya Rutanga, bawutera vuba, ntiwagira icyo utanga.

90’ Hongeweho iminota 3

89’ Coup franc itewe na Mpozembizi Mohamed, umuzamu Bakame awukubita ibipfunsi.

88’ Coup franc ya Police FC ku ikosa rikozwe na Manzi Thierry kuri Abbedy muri metero nka 22.

86’ Abedi wari ugerageje ishoti rya kure, umupira ufata urushundura ruto.

85’ Koruneli itewe na Djabel, Gaby akojejeho umutwe, umuzamu arawufata.

84’ Koruneli y’ikipe ya Rayon Sports ku mupira uzamukanywe na Pierrot na Kevin, NdiKukazi arahagoboka, arawurenza.

83’ Ishimwe Kevin aryamye hasi biba ngombwa ko ajya kuvurirwa hanze y’ikibuga.

81’ Nzabanita David asimbuye Mushimiyimana Muhamed ku ruhande rwa Police FC.

80’ Rayon Sports iri guhererekanya neza umupira kurusha Police FC. Mayor ahaye umupira Yannick uteye n’agatsinsino, ariko Bwanakweri arawufata.

79’ Coup franc ya Police FC mu kibuga hagati, ku ikosa rikozwe na Jean D’Amour, bateye Bakame ahita awufata.

78’ Police FC iri kotswa igitutu cyane n’ikipe ya Rayon Sports muri iyi minota. Caleb ahawe umupira mu rubuga rw’amahina ateye n’umutwe, ujya hejuru.

76’ Caleb Bimenyimana yari aciye mu rihumye NdiKukazi, ariko Bwanakweri umupira arawufata.

JPEG - 273.1 kb
Gaby na bagenzi be, bishimira igitego yari amaze gutsinda

74’ Goooooooooaaaaaal Gabriel Mugabo ku mupira uvuye muri Koruneli aboneye Rayon Sports igitego cya mbere.

73’ Rayon Sports izamukanye umupira yihuta, Nova ahinduye ujya muri Koruneli. Kone asimbuye Nova

72’ Usabimana Olivier asimbye Moustapha ku ruhande rwa Police FC

71’ Police FC itakaje umupira bawuhereza Rutanga, ushatse kwitsindira, ateye ishoti rica hejuru.

70’ Rayon Sports 0-0 Police FC. Amakipe yombi ari gucishamo agasatira ariko ntareba mu izamu.

67’ Coup Franc ya Police FC, ku ikosa Manzi akoreye Abeddy. Umupira utewe na Mpozembizi ujya hanze.

65’ Hashize akanya umupira ukinirwa mu gice cya Police FC iri kurushwa bigaragara na Rayon Sports,ariko nayo ikaba yananiwe kureba mu izamu.

60’ Coup franc ya Rayon Sports mu kibuga hagati ku ikosa rikorewe Djabel, bawuhereza Mayor uhinduye imbere y’izamu, Bwanakweri ahita afata umupira.

59’ Police FC yari yokeje igitutu ikipe ya Rayon Sports ku kazi gakomeye kari gakozwe na Abbedy na Mostapha, ariko bananirwa gutera mu izamu.

56’ Gusimbura ku ruhande rw’ikipe ya Police FC, Biramahire Abeddy asimbuye Iradukunda Bertrand.

55’ Bwanakweri yahagarutse umukino urakomeza. Police FC yari isatiriye izamu rya Rayon Sports ariko abakina inyuma birwanaho.

53’ Kwizera Pierrot yongeye gutera ishoti riremereye Bwanakweri arikuramo, ariko ahita aryama hasi.

52’ Rayon Sports itangiye kotsa igitutu Police FC, ibona koruneli itagize icyo itanga. Hari umwanya Rutanga na Manzi bacenze Isaie Songa yikubita hasi.

50’ Djabel Manishimwe wari utunguye umuzamu wa Police FC Bwanakweri amutera ishoti rya kure, ariko uyu muzamu ararifata.

49’ Amakipe yombi arimo gukoresha imbaraga cyane dore ko n’ikibuga kiri kunyerera, ariko nta kipe irabasha kubona igitego.

46’ Police FC itangije igice cya 2.

Mbere gato y’uko igice cya 2 gitangira Muhire Kevin asimbuye Shassir Nahimana

HT: Rayon Sports 0-0 Police FC

45’+3: Rutanga agonganye n’umukinnyi wa Police FC ajya kuvurirwa hanze ariko ahita agaruka.

45’+2 Kwizera Pierrot ateye ishoti rya kure umupira uca hejuru y’izamu.

45’+1 Yannick Mukunzi wari uzamukanye umupira, agongana na Mushimiyimna Muhamed abafana ba APR FC bamukomera.

45’ Hongeweho iminota 4

44’ Umukino urimo imbaraga nyinshi ku mpande zombi, invura ikaba yagabanutseho buhoro.

JPEG - 196 kb
Kwizera Pierrot yateye amashoti 3 agana ku izamu mu gice cya mbere

42’ Police FC yagarutse mu mukino, aho Moustapha Nsengiyunva akomeje kuzengereza ikipe ya Rayon Sports yahozemo.

38’ Coup Franc itewe na Pierrot, Manzi Thierry akozaho umutwe, Bwanakweli awukuramo, Rutanga awusubije imbere y’izamu habura ukoraho.

37’ Nzarora Marcel biranze ko akomeza umukino, akaba asimbuwe na Bwanakweli Emmanuel.

35’ Coup Franc ya Rayon Sports mu kibuga hagati ku ikosa Eric akoreye Djabel. Nzarora Marcel yongeye gusaba ko abaganga baza kumureba.

JPEG - 233.7 kb
Yannick na Meddy bari gucungana cyane
JPEG - 199.8 kb
Igikweto kikavuga, ivumbi rigatumuka

31’ Koruneli itagize icyo itanga, Police FC ikora contre attaque ku mupira uzamukanywe na Moustapha awuha Isaie Songa, ariko abakina inyuma ba Rayon Sports birwanaho.

30’ Rayon Sports iri kotsa igitutu cyane Police FC. Rutanga azamukanye umupira ahererekanya neza na Djabel ahinduye Nzarora awukuramo, Djabel asubijemo umupira bawushyira muri koruneli. Marcel aryamye hasi bari kumuvura.

28’ Invura igeze ku butaka hano i Remera.

27’ Umupira uri kwihuta muri iyi minota, urava ku izamu ujya ku rindi.

23’ Koruneli ya mbere ya Rayon Sports ku mupira urengejwe na NdiKukazi, Pierrota awutereka ku mutwe wa Gaby, ariko awuteye ujya hanze.

JPEG - 242.6 kb
Abatoza ba Rayon Sports

22’ Djabel Manishimwe yari akorewe ikosa mu rubuga rw’amahina akeka ko ari penaliti, ariko umusifuzi Abdul avuga ko Fiston yateye umupira.

21’ Rutanga yari azamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso, ahinduye ashaka Caleb Nzarora arawumutangaawutera ibipfunsi.

20’ Iminota nk’i 5 ishize, Rayon Sports iri kurusha Police FC.

19’ Ku mupira yari ahawe neza na Pierrot, Caleb acenze abakinnyi 2 ba Police FC, ahaye Shassir, uyu mukinnyi Celestin amutanga umupira, ahubwo bamukorera ikosa, rihanwe vuba na Police FC.

18’ Police FC ikoze amakosa Miraf atakaza umupira mu kibuga hagatti, Caleb ahereje Nova uba muremure, Nzarora arawufata. Ikirere kimaze kwijima kuri Stade Amahoro, harasa nk’ahashaka kugwa invura.

JPEG - 222.8 kb
Seninga na Justin nibo batoza ba Police FC

17’ Nova Bayama ahinduye umupira imbere y’izamu habura ukoraho, Djabel awuha Caleb uhereje Pierrot, ateye uca ku ruhande gato rw’izamu.

16’ Coup Franc ya Police FC mu kibuga hagati ku ikosa rikorewe Bertrand, ariko ntiyagira icyo itanga. Nta kipe iratera mu izamu mu minota 15 yashize.

12’ Koruneli y’indi ya Police FC, ariko nayo ntiyagira icyo itanga.

9’ Police FC irongeye ibona koruneli ku mupira wari utewe na Moustapha, ariko abakina inyuma ba Rayon Sports bakiza izamu.

8’ Koruneli ya Police FC ku kazi gakomeye kari gakozwe na Moustapha, ariko bateye umupira ntiwagira icyo utanga.

JPEG - 266.2 kb
Abatoza basuhuzanya mbere y’umukino

6’ Koruneli ya Police FC ku mupira wari uzamukanywe na Ndayishimiye, ariko bayiteye abakina inyuma ba Rayon Sports bakiza izamu.

5’ Coup Franc ya Police FC mu rubuga rwayo, ku ikosa Nova akoreye Celestin. Umupira bawuhereje Nzarora ushatse gucenga Caleb habura gato ngo awumwake.

3’ Umupira uri gukinirwa cyane hagati mu kibuga, Police FC itangiye guhererekanya neza kurusha Rayon Sports.

1’ Umupira utangijwe n’ikipe ya Rayon Sports.

Abakinnyi babanzamo ku mpande zombi:

Rayon Sports:

JPEG - 3.6 Mb
Abakinnyi 11 Karekezi yabanje mu kibuga

Ndayishimiye Eric Bakame (C), Jean D’Amour, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Rutanga Eric, Mukunzi Yannick, Kwizera Pierrot, Nova Bayama, Djabel Manishimwe, Shassir Nahimana, Caleb Bonfils Bimenyimana.

Police FC:

Marcel Nzarora, Muhamed Mpozembizi, Celestin Ndayishimiye, Fiston Munezero, Twagizimana Fabrice, Miraf Twizerimana, Eric, Moustapha Nsengiyunva, Isaie Songa, Iradkunda Bertrand.

Rayon Sports niyo yegukanye irushanwa riba ku nshuro ya mbere, mu gihe AS Kigali ifite igikombe giheruka muri 2015.

Ni umukino wa 2 muri iri rushanwa ryahuje amakipe 4 ya mbere mu mwaka w’imikino uheruka, rikaba ribaye ku nshuro ya 3.

Amafoto:Haridi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Schadrack

    Kuya 11-09-2017 saa 19:02'

    Ariko mwaritegereje mubona Karekezi atari igikona koko kuki burigihe aba yambaye nkibikona ngewe ndamubona ibikoba bikankuka pe bayobozi bacu mushatse mwamutubwirira ko bitatunezeza narimwe kumubona yambaye nkigikona rwose ubona Katawuti nabariya batoza bandi bungirije koko bo banshyira muri mood kweri bibarimo gutoza gikundiro wabonaga masudi We nkekako nimyenda yimbere ya ubururu numweru

  2. Schadrack

    Kuya 11-09-2017 saa 19:02'

    Ariko mwaritegereje mubona Karekezi atari igikona koko kuki burigihe aba yambaye nkibikona ngewe ndamubona ibikoba bikankuka pe bayobozi bacu mushatse mwamutubwirira ko bitatunezeza narimwe kumubona yambaye nkigikona rwose ubona Katawuti nabariya batoza bandi bungirije koko bo banshyira muri mood kweri bibarimo gutoza gikundiro wabonaga masudi We nkekako nimyenda yimbere ya ubururu numweru

  3. Elysé Ntunzwenimana

    Kuya 11-09-2017 saa 09:20'

    Ndi Burundi.Rayon Izabikora Gusa Barondere Umusatiriz Abona Igori Neza!

  4. gaca

    Kuya 10-09-2017 saa 18:58'

    icyipe ifite byose ahubwo nitangire izihabure

  5. Dismas

    Kuya 10-09-2017 saa 09:25'

    Yannick welcome komerezaho ariko gira icyo ukora maze ukore mujisho mukeba kugirango amagambo agabanuke

  6. Rito

    Kuya 9-09-2017 saa 22:18'

    Yannick muveho ibyo akora arabizi kdi birigaragaza afite ubushake afite courage aha abandi morale nikise wamuveba ko arenze courage rata ureke abashaka kuguca intege urukundo ugaragariza GIKUNDIRO yacu tuzarukwitura

  7. Emmy

    Kuya 9-09-2017 saa 21:51'

    Ndishimyecyane.Rayon Yange Iratanga Ikizere

  8. BB

    Kuya 9-09-2017 saa 21:26'

    YANNIK NI UMUKINNYI ARASHOBOYE,IKIPE YACU IRABURA DIARRA GUSA TUKAZIMARA

  9. Joseph

    Kuya 9-09-2017 saa 18:57'

    Rayon Idadushimishije. AS Kigali Yo Wagirango Yaje Yahaze Imineke, Mbega Ngo APR Irabasuzugura. Burya Koko Ubukana Bwimboga Ntibwotsa Imbehe.

  10. mutesi

    Kuya 9-09-2017 saa 18:37'

    Quel east l’homme de ce match?

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru