RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 16:53'  -  Mbusa Kombi Billy wahoze muri Rayon Sports yasimbuye Katauti  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 16:04'  -  Myugariro wa KCCA FC ashobora gusimbura Rusheshangoga muri APR FC
Amafoto-Rayon Sports itsinze Amagaju yegukana umwanya wa gatatu
Print Comments: 21 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro, nyuma yaho ibitego by Shassir, Sefu na Nova Bayama, bitumye batsinda Amagaju biboroheye ibitego 3-0.

Nova Bayama ni we wafunguye amazamuNova Bayama ni we wafunguye amazamu
Abakinnyi b'Amagaju ntibabyumvagaAbakinnyi b’Amagaju ntibabyumvaga
Nahimana Shassir yagoye Amagaju kuva yakwinjira mu kibugaNahimana Shassir yagoye Amagaju kuva yakwinjira mu kibuga
Umutoza Masudi yari atuje kuri uyu munsiUmutoza Masudi yari atuje kuri uyu munsi
Umunyezamu wa Espoir yirebera amabara yari amaze gukora atanga igitegoUmunyezamu wa Espoir yirebera amabara yari amaze gukora atanga igitego
Shassir yishimira igitego cye cya cyenda mu irushanwa bitumye asoza ayoboye abandi ba rutahizamuShassir yishimira igitego cye cya cyenda mu irushanwa bitumye asoza ayoboye abandi ba rutahizamu
Lomami Frank yahushije ibitego byiiinshiLomami Frank yahushije ibitego byiiinshi
Iki ni kimwe mu bitego Lomami yahushije uyu munsiIki ni kimwe mu bitego Lomami yahushije uyu munsi
Nshuti Savio ni we wabaye umukinnyi w'umukinoNshuti Savio ni we wabaye umukinnyi w’umukino
Abakinnyi b'Amagaju birebera uko igitego cya Sefu kijya mu nshunduraAbakinnyi b’Amagaju birebera uko igitego cya Sefu kijya mu nshundura
Nova Bayama yari buri hamweNova Bayama yari buri hamwe

FT Rayon Sports 3-0 Amagaju

Umusifuzi arangije umukino gusa umutoza w’Amagaju ahita yiruka kujya kumubaza impamvu abimye Coup Franc ku bushake.

90’+1’ Mbega umusifuzi ukoze amabara. Tchabalala akorewe ikosa hirya gato y’urubuga rw’amahina gusa umusifuzi Nsoro arasanza, arasanza, abakinnyi b’Amagaju ntibabyumva, umutoza Pablo ntabwo abyumva.

90’ Iminota ibiri y’inyongera

89’ Amani Mugisho akomeje gushakisha igitego cya cyenda ngo abe yanganya na Shassir gusa umupira yari ashatse gutera Bakame Ange awushyira muri Corner

86’ Mbega Rutahizamu weeee... Ibintu Lomami Frank ari gukora aha ntibyumvikana, Nshuti Savio amuhaye umupira asigaranye n’izamu wenyiiine nta n’umunyezamu urimo, gusa uyu rutahizamu bamutanga umupira

82’ IMPANO. Manzi Thierry yari yihereye umupira mwiza Tchabalala wari usigaranye na Bakame bonyine bonyine, gusa ateye ishoti umupira ujya hanze.

80’ Nahimana Shassir ateye umupira mwiza gusa umunyezamu w’Amagaju kera kabaye awushyira muri Corner.

76’ Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kuryohereza abafana benshi bayo bari i Nyamirambo. Abasore barimo Shassir na Pierrot ni ibirori.

74’ Iyi minota ibaye iy’Amagaju. Bitangiye Tchabalala abonye umupira mwiza imbere ya Bakame neza gusa ateye umupira awihera uyu muyenzamu. Amagaju arongeye yisubiza umupira , na bwo Tchabalala agerageje gutsindisha agatsitsino umupira ujya hanze.

72’ Munezero Dieudonne yari aboneye Amagaju igitego cya mbere akinjira mu kibuga, gusa umupira ateye uca hirya y’izamu.

72’ Manishimwe Jean de Dieu asimbuwe na Munezero Dieudone

71’ Coup Franc y’Amagaju Manishimwe ayiteretse ku mutwe wa Mugisho ariko umupira ukubira umutambiko w’izamu ujya hanze.

70’ Muhire Kevin ahaye umwanya Kwizera Pierre.

68’ GOAAAAAAAALLLL. Umunyezamu uri aha ni akaga. Sefu aboneye Rayon Sports igitego cya gatatu. Nshuti Savio azamukanye umupira mwiza ku ruhande rw’ibumoso, awugarurira Nova Bayama ku rundi ruhande, na we uwuterekeye neza Sefu atera agashoti gato ariko karuhukira mu nshundura.

66’ Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gusatira Amagaju nubwo kugez aka kanya bikiri ibitego 2-0 gusa.

63’ GOOOOOOAAAL! Umunyezamu w’Amagaju yihereye umupira Nahimana Shassir, uyu na we atsinda igitego cyiza.

60’ GOOOOOOOOOOAAAL’ Nshuti Savio, azamukanye umupira mu rubuga rw’amahina, usanga Nova Bayama ku rundi ruhande na we uhisa urangiriza mu izamu adahagaritse. Rayon Sports 1-0 Amagaju

58’ Corner ya Rayon Sports gusa nanone abakinnyi b’Amagaju ntabwo babyemeranywaho n’umusifuzi.

56’ Yewe data we! HASSAN PAPY yari aciye umutambiko w’izamu. Umupira muremure uvuye kwa Amani Mugisho, Mutsinzi Ange arasimbuka ntiyawugeraho, usanga Papy mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti umupira ukubita umutambiko w’izamu ugaruka mu kibuga gusa habura usongamo.

55’ Corner itewe neza na Savio Nshuti abakinnyi b’Amagaju bawukuraho usanga Fiston ateye umupir ukubita umutambiko w’izamu ujya hanze.

55’ Corner ya Rayon Sports nyuma yo kugundaguranaha hagati ya Yumba w’Amagaju na Nova Bayama.

Urebye ikipe ya Rayon Sports yatangiye neza igice cya kabiri kurusha uko yakinaga mu gice cya mbere.

52’ Manishimwe Djaber ahaye umwanya Nahimana Shassir

51’ Eh eh eh. Muhire Kevin acomekeye agapira keza kwa Nshuti Savio, uyu na we awuzamukana iruhande rw’ibumoso, awuterekera neza Lomami Frank gusa uyu rutahizamu wa Rayon Sports ananirwa gukoraho.

50’ Corner ya Djaber igaruwe neza n’Amagaju

50’ Corner ya gatanu ya Rayon Sports. Yumba Kayite yongeye kwitambika Lomami Frank wari uhawe umupira mwiza mu rubuga rw’amahina.

48’ Niyokwizerwa Celestin asimbuye Noel Bizimana

47’ Bizimana Noel wigeze kuva mu kibuga nk’iminota itatu mu gice cya mbere yari yongeye kuryama. Ashobora kuba yababaye

47’ Nshuti Dominique Savio asifuwe kurarira ku nshuro ya kane mu mukino

46’ Rayon Sports itangije igice cya kabiri

HT Rayon Sports 0-0 Amagaju

45+1 Nshuto Savio ateye umupira mu maboko y’umunyezamu.

45’ Umunota umwe w’inyongera

45’ Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa Hassan Papy akoreye Lomami Frank

42’ Rayon Sports yari ihanahannye neza nk’iminota ibiri Muhire Kevin agaruye umupira mu rubuga rw’amahina Savio ntiyashobora kuwugeraho

39’ Corner ya Savio ibuze umuntu uyikoraho umupira urengera ku rundi ruhande

38’ Djaber yari aterekeye Lomami Frank umupira mwiza, uyu musore ageze mu rubga rw’amahina agiye gutera umupira Noel aritambika awushyira muri Corner.

37’ Innocent Ndizeye asimbuwe na Habimana Hassan Papi

35’ Amagaju ashatse kongera kuzamuka kuri Contre Attaque ariko Amani Mugisho yirengereza umupira.

34’ Corner ya Rayon Sports igaruwe neza n’ubwugarizi bw’Amagaju

33’ Nshuti Savio yari ahaye umupira muremure Lomami Frank gusa Yumba Kayite wushyira muri Corner

32’ Contre attaque y’Amagaju, Amani Mugisho yari azamukanye umupira iburyo, agerageje kugarura umupira mu rubuga rw’amahina Bakame asohoka neza arawucakira.

32’ Coup Franc Nshuti ayiterekeye Mutsinzi uteye ishoti umupira ujya hanze.

31’ Coup Franc nziza ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe Muhire Kevin Rooney

Rayon Sports yari yakoze impinduka mu ikipe isanzwe ibanzaRayon Sports yari yakoze impinduka mu ikipe isanzwe ibanza

Amagaju yagerageje birangaAmagaju yagerageje biranga

30’ Rayon Sports 0-0 Amagaju

28’ Nova Bayama ayiteye hanze y’ikibuga

28’Corner ya kabiri ya Rayon Sports ku kazi gakomeye ka Nova Bayama

26’ Ikikwerekea ko bitoroshye hano habaye gusimbura ku ruhande rwa Rayon Sports. Nsengiyumva Mustapha asimbuwe na Lomami Frank

25’ Manzi Thierry akorewe ikosa na Ndizeye ndetse ajyanwa hanze gato.

23’ Ibintu Amagaju ari gukina aha ntibisanzwe pe. Abasore bo mu Bufundu barongeye barahanahanye neza, Ndizeye Innocent yisanga asigaranye neza na Bakame, gusa ateye ishoti umupira ujya hanze.

19’ Manishimwe Jean de Dieu acenze abakinnyi batatu ba Rayon Sports gusa ageze mu rubuga rwa Rayon Sports aritega agwa hasi

18’ Tchabalala ashatse gucenga Ange Mutsinzi, uyu myugariro wa Rayon Sports amukorera ikosa gusa umusifuzi Nsoro ati mukomeze mukine

17’ Amagaju akomeje gusatira izamu rya Rayon Sports. Ishoti rikomeye rya Dieudonne riciye ku ruhande gato rw’izamu rya Bakame

16’ Corner Hassan ayiteye nabi umupira uhita urenga

15’ Contre Attaque y’Amagaju ibyaye Corner

14’ Corner ya mbere y’umukino ibaye iya Rayon Sports. Nshuti Savio ashatse kuyitereka ku mutwe wa Ange ariko ntiwamugeraho, usanga Fiston, ashatse kuwugarurira Savio asanga yaraririye.

11’ Eh eh eh! Amagaju yari yongeye kubona uburyo bwo gutsinda ubwo gutsinda ubwo Innocent yari ahaye umupira mwiza Tchabalala yawutera ukajya mu ntoki za Bakame

10’ Amagaju yari azamukanye umupira Tchabalala aterekera umupira neza Mugisho gusa ateye aramurura.

8’ Nshuti Savio yongeye gusifurwa kurarira nubwo umupira yari ahaye Mustapha nubundi yari awujugunye mu kirere

7’ Rayon Sports yari yongeye kuzamukana umupira gusa Djaber Manishimwe yari yaraririye.

5’ Ishoti rya mbere ry’umukino ritewe na Mustapha Nsengiyumva gusa umupira ujya hanze

4’
Amagaju yari yongeye guhererekanya neza ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bubyitwaramo neza

2’ Rayon Sports ishatse gukora Contre atatque ariko ntiyahirwa.

2’ Dieudonne w’Amagaju yari azamukanye umupira ariko ntiyawugeza kwa Tchabalala

1’ Ikipe y’Amagaju itangije umukino

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric, Manzi, Mutsinzi Ange, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier, Kakure Fabrice Mugheni, Noba Bayama, Muhire Kevin, Nshuti Savio, Manishimwe Djaber, Nsngiyumva Mustapha

Amagaju: Fikiri Fabrice, Hategekimana Abdallah, Irakoze Gabriel, Manishimwe Jean de Dieu, Ndizeye Innocent,Amani Mugisho, Shaban Hussein Tchabalala, Niyonzima Noel, Yumba Kaite, Ndayishimiye Dieudone, Hakizimana Hussein

Abasimbura

Rayon Sports

  1. Bashunga Abuba
  2. Irambona Eric
  3. Kwizera Pierrot
  4. Rwigema Yves
  5. Lomami Frank
  6. Nahimana Shassir
  7. Nsengiyumva Idrissa

Amagaju

  1. Muhawenayo Gadi
  2. Nsengiyumva Fabien
  3. Munezero Dieudone
  4. Buregeya Rodrigue
  5. Niyokwizerwa Celestin
  6. Dusabe Jean Claude
  7. Habimana Hassan
karekezi Kuya 5-07-2017 saa 17:03'

As Kigali ntago izazamurwa na Savio ku isi ya Rurema nta ekipe ibaho idafite abafana ishobora guter imbere.

Bwiza Kuya 5-07-2017 saa 07:31'

Rayon mwakoze kwisubiza ishema, ubutaha igikombe ni icya Gikundiro.

Emmy Kuya 5-07-2017 saa 06:52'

Shassir ni intwari yitangiye equipe ubwo yemeraga gukina yapfushije umubyeyi abakinnyi bakunda equepe nibo dushaka.naho abadusebya ngo twashyuhije ikibuga turamaze twe tugira discipline kdi ikindi babyanga babyemera turi champion ubwo ninde uyoboye?nibatuze bakomeze batware icy’iamahoro gusa.

Havugimana Kuya 4-07-2017 saa 21:26'

Savio azagire amahirwe maza kuba atagiye muri mukeba birashimijije

Amini Kuya 4-07-2017 saa 20:12'

@Karerangabo ihangane kuko uwo mwanya niko witwa... n’uguharurira abakoreye final. muri macye n’umwanya wo gushyushya abaje kureba uko uwegukana igikombe ngo badakonja. muri andi magambo n’umwanya w’ububwa nta gutukana kirimo. kandi ukuri kuraryana kandi niba ubabaye birakureba

twin yeah Kuya 4-07-2017 saa 19:20'

Savio nimumureke aba rayons turera abakura. Ni byiza ko Savio akura agakuza impano ye bishobotse. Nta kibazo muri Rayons Sports.

twin yeah Kuya 4-07-2017 saa 19:10'

Savio nimumureke aba rayons turera abakura. Ni byiza ko Savio akura agakuza impano ye bishobotse. Nta kibazo muri Rayons Sports.

kwekwe Kuya 4-07-2017 saa 17:58'

Ubundi nta mukinnyi ujya unanira abatoza ba Rayon Sports ariko Lomami yarananiranye pe.Ntabwo akwiriye ikipe y’ubururu n’umweru pe.

Rama Kuya 4-07-2017 saa 17:57'

Nukuri uwo muntu uvuze ngo Xavion ni umugambanyi ndamugaye ntashima ubuse icyo atadukoreye n iki koko?erega mujye mumenya ko umupira wacu ukennye ibyo yahawe niba twe aba Rayons tutabibonye kuki atagenda?nukuri nge sinamurenganye ahubwo Imana izamuhe guhirwa muri as kigali ndetse no hanze

KARERANGABO Kuya 4-07-2017 saa 17:53'

ARIKO ABANYAMAKURU MUGIRA IMVUGO SISEBYA IKIPE MUGAMIJE IKI? NGO NUMUKINO WO GUHARURA INZIRA? TWEMEYE KUWUKINA KUBERA IKINYABUPFURA TUGIRA NONE UMVA IMVUGO MUKORESHA NGO MUKUNDE MUSEBYE IKIPE AHAAAA!

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)