RUHAGOYACU.com

Amagaju yanganyije na APR FC mu mukino imisifurire yagarutsweho

Ikipe y’Amagaju inganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino wavuzwemo byinshi ku misifurire.

Nyuma yo kwitabaza amashusho ya AZAM ndetse no kubaza benshi mu bari begereye igikorwa, bimwe mu byo twakuye ku kibuga ku misifurire:

1. Ese Yumba Kaite yari akwiriye ikarita y’umutuku? Yego

2. Ese nta bakinnyi ba APR FC bari buhabwe amakarita na bo? Nshuti yego

3. Igitego cy’Amagaju, ese koko haba hari habayemo kurarira? Biragoye kubyemeza

4. Ese APR FC yaba yatsinze igitego abasifuzi ntibabibone? Na byo ni 50-50!

Umukino urarangiye. Amagaju 1-1 APR FC

90’ Iminota itatu y’inyongera

89’ Umukino wahagaze umunyezamu Gadi ari hasi

88’ Coup Franc Muhadjili ayiteye neza gusa umupira ugarurwa neza n’umunyezamu Gadi.

87 Coup Franc ya APR FC ku ikosa rikorewe Muhadjili

86’ Hassan Papy asimbuwe na Hategekimana Abdallah

74’ Corner ya APR FC Djihad ayiteretse ku mutwe wa Onesme umupira usa nk’urenze umurongo gusa umuzamu Gadi arongera aratabara.

73’ APR FC yari ibonye igitego cya kabiri. Ishoti rikomeye rya Djihad umunyezamu ashyize umupira muri Corner.

72’ Nshuti Innocent ushobora kuba yababaye, asimbuwe na Twizerimana Onesme

Imran Nshimiyimana aterekeye umupira mwiza Issa Bigirimana ku ruhande rw’ iburyo, uyu rutahizamu wa APR FC ashyira umupira mu rubuga rw’amahina, Hakizimana Muhadjili aranyerera awushyira mu nguni. Amagaju 1-1 APR FC.

71’ Goaaaaaal APR FC yishyuye igitego kuri centre ya Issa isanze Muhadjili mu rubuga rw’amahina ashyira mu izamu n’akaguru

69’ APR FC ihise itangira gusatira bikomeye Amagaj.

Bitangiye APR FC abakinnyi batumvikana n’umusifuzi wo kuruhande kubera igitego cya Amagaju cyatsinzwe habayemo kurarira biza kurangira Nshuti Innocent afatanye na Yumba Kaite ndetse uyu musore amutera inkokora. Yumba Kayite amukurikira amukubita na we indi biza kurangira abasifuzi ari we babonye. Inkomoko y’imvururu y’uku gushwana ntabwo yari yamenyekana

67’ IKARITA ITUKURA! Yumba Kaite ahawe ikarita itukura nyuma y’akavuyo aho abakinnyi bose bashwanaga.

Igitego cya Mugisho cyateje impaka i Nyagisenyi. Munezero yahereje umupira Mugisho, atera mu izamu, gusa Innocent w’Amagaju yari ahagaze imbere y’umunyezamu Kimenyii. Ntabwo yakoze ku mupira ariko yawusimbutse umuca mu maguru, bibangamira umunyezamu. Hors Jeu? Simbizi.

66’ Goaaaaaalllll Amani Mugisho yisanze asigaranye n’umunyezamu Kimenyi afungura amazamu

61’ Amagaju yongeye gusatira ishoti rikomeye rya Hassan Michel arishyir muri Corner.

60’ Amagaju yari agerageje gusatira ku mupira muremure Manishimwe yari ahereje Tchabalala gusa agwa atari yawugeraho

55’ Hakizimana Muhadjili yari afunguye amazamu ku mupira mwiza ahawe na Ngabo Albert, gusa asanga umunyezamu Gadi ahagaze bwuma

52’ Amagaju yari yongeye gusatira anyuza kuri Hassan Papy gusa Yannick Mukunzi atabara izamu rye ahita anakorerwa ikosa.

50’ Tchabalala yari abonye uburyo bwiza bwo gutsinda gusa ateye ishoti rikomeye Rusheshangoga aritambika.

48’ Corner ya APR FC itewe mu ntoki z’umunyezamu Gadi

47’ Eric Rutanga anagiye Muhadjili agerageje gucenga bamwaka umupira.

47’ Umuyezamu Gadi wa Espoir arengeje umupira kandi yashoboraga kuwukina kare

46’ Igice cya kabiri gitangijwe n’Amagaju





HT Amagaju 0-0 APR FC

45’ Coup Franc ya APR FC Djihad ayishyize hanze

45’ Manishimwe w’Amagaju atakaje umupira, Issa awugaruye ahita amukorera ikosa

44’ APR FC yari igerageje gusatiraho Amagaju gusa umupira Muhadjili ahawe na Djihad awutera mu maboko ya Gadi

43’ Corner ya gatatu y’Amagaju ntacyo itanze APR FC ihise ikiza izamu byo kwirwanaho

42’ Corner ya kabiri ibyaye corner ya gatatu

42’ Corner ya mbere y’Amagaju ibyaye Corner ya kabiri

41’ Amagaju yongeye gusatira APR FC gusa Michel Rusheshangoga ashyira umupira muri Corner

40’ Amagaju ashoboye guhanahana imbere y’izamu rya APR FC Hassan ateye umupira uca hafi gato y’izamu rya Yves

39’ Amagaju urebye ni yo ari gusatira izamu rya APR FC ndetse akayirusha
guhanahana.

37’ Hakizimana Muhadjili akoreye ikosa Rodrigue Amagaju ahana vuba

36’ Bigirimana Issa yari agerageje kugarura umupira mu rubuga rw’amahina gusa ba myugariro b’Amagaju babyitwaramo neza.

33’ Rodrigue w’Amagaju yari ateye Centre nziza mu rubuga rw’amahina Rusheshangoga Michel aratabara

30’ Amagaju yari agerageje gusatira ku mupira muremure wari uterewe Amani Mugisho, ashatse kuwugarura mu rubuga rw’amahina usanga Tchabalala yaraririye

28’ Bizimana Djihad yari ahanahannye neza na Nshuti gusa ateye umupira ujya hejuru cyane.

26’ Amagaju 0-0 APR FC

24’ Muhadjili arayiteye abakinnyi b’Amagaju barawugarura

24’ Coup Franc nziza ya APR ku ikosa rikorewe Issa Bigirimana

23’ Umukino kuri ubu uryoheye amaso habe na mba

21’ Nshuti Innoent aryamye hasi bitumye umukino uhagararamo gake

20’ Issa Bigirimana akoreye ikosa Ndizeye Innocent bibyara Coup Franc nziza y’Amagaju.

18’ Coup Franc Rutanga Eric ayiteye ku mutwe w’abakinnyi b’Amagaju

17’ Hakizimana Muhadjili akorewe ikosa ku ruhande rw’ iburyo bibyara Coup Franc nziza.

16’ Umukino usa nk’uwatujemo gake

13’ Coup Franc Djihad ateye isanze Aimable ashyize ku mutwe ijya hanze.

13’ Ikarita y’umuhondo kuri Yumba Kayite.

12’ Umunyezamu Gadi ateye umupira nabi, Nshuti agiye kuyigarurira Yumba Kayite amukorera ikosa rikomeye.

11’ Coup Franc Muhadjili ayiteye nabi cyane

10’ coup Franc nziza ya APR FC ku ikosa rikorewe Muhadjili Hakizimana

9’ Umupira urava ku izamu ujya ku rindi, nk’aha Muhadjili yari abonye amahirwe yo gutsinda igitego ku mupira wari uturutse kwa Djihad ariko awutera nabi ujya hanze.

8’ Amagaju azamukanye umupira neza ku ruhande rw’iburyo, Hassan Papy acenga abinyuma ba APR ateye mu izamu Yves Kimenyi arawugarura Amagaju asubijemo APR FC ikiza izamu

7’ Coup Franc Rutanga ayihaye Muhadjili ateye umupira arawuhusha

7’ Hassan Papy akoreye ikos Eric Rutanga.

6’ APR FC ihise yisubiza umupira Nshuti Innocent ashose umupira ujya hejuru

5’ Muhadjili ayiteye nabi cyane wigarurirwa n’Amagaju

5’ Corner ya mbere ya APR FC ku burangare bw’abinyuma b’Amagaju

4’ APR FC ihannye vuba Muhadjili azamukanye umupira Arafat awushyira hanze

4’ Munezero akoreye ikosa Imran Nshimiyimana

3’ Nshuti Innocent akoreye ikosa Yumba Kaite wahawe akazi ko kumucunga

2’ APR urabona ari yo itangiranye imbaraga kugeza uyu munsi

2’ Rusheshangoga Michel awushyize hanze

2’ Coup Franc ya APR FC ku ikosa rikozwe na Yumba Kaite

1’ APR FC itangije umupira Ngabo Albert ahita atera umupira muremure ugera mu biganza bya Gadi

Abakinnyi ba APR FC bahinduriye hanzeAbakinnyi ba APR FC bahinduriye hanze
Yannick Mukunzi ari bube ayobora mu kibuga hagatiYannick Mukunzi ari bube ayobora mu kibuga hagati
Tuyishime Eric Congolais ashobora kuza guhabwa umwanya mu minota yanyumaTuyishime Eric Congolais ashobora kuza guhabwa umwanya mu minota yanyuma
Amakipe y'i Kigali akomeje kwanga kujya mu rwmbariro iyo yagiye mu ntaraAmakipe y’i Kigali akomeje kwanga kujya mu rwmbariro iyo yagiye mu ntara
Abafana b'Amagaju batangiye kuza hakiri kareAbafana b’Amagaju batangiye kuza hakiri kare

Abakinnyi bagiye kubanza mu kibuga ku mpande zombi:

Amagaju: Gady Muhawenayo , Buregeya Rodrigue , Bizimana Noël (capitaine), Arafati Sibomana , Yumba Kayité , Manishimwe Jean de Dieu , Munezero Dieudonné ,Ndizeye Innocent , Habimana Hassan , Amani Mugisho Mukeshe , Shaban Hussein Tchabalala

APR FC: Kimenyi, Ngabo Albert(c), Rusheshangoga, Nsabimana Aimable, Rutanga Eric, Mukunzi Yannick, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Bigirimana Issa, Nshuti Innocent

Abasimbura

Amagaju:

  1. Irakoze Gabriel
  2. Fikiri Fabrice
  3. Dusabe Jean Claude
  4. Djafari Nsengiyumva
  5. Celestin Niyokwizerwa
  6. Hategekimana Abdallah
  7. Hakizimana Hussein

APR FC

  1. Mvuyekure Emery
  2. Benedata Janvier
  3. Tuyishimire Eric
  4. Sekamana Maxime
  5. Sibomana Patrick
  6. Twizerimana Onesme
  7. Nininahazwe Fabrice.
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Nick

    Kuya 28-06-2017 saa 02:07'

    Hahahahahah haters they will always be there.keep going on Apr dukunda.abavuga ibyo batazi kuko batazi kwiyakira ko gutsinda no gutsindwa bibaho bo bazavuga ubutarekera.gusa plz abafana ba Rayon nibura mijye mwihangana munashyiremo displine pe si non murisebya namwe ubwanyu cyane kubyo mutahindura.Niba espoi yaraberetse ikosora nibibaho hubwo muharanire kuzikuramo i kgl naho kwirirwa musebya mukeba ku ma social media munatukana ntacyo bizabasayidira.Murakozeee go on APR abavuga bime amatwi,bakore aho kuvuga naho kuvuga ko wibirwa iteka iyo batsinzwe nirwo rwitwazo iyo batavuze ko bibwe bavuga ko wibiwe.Arko ibyo ntibizagukange mukomeze mukore mureke abazi kuvuga bavuga ntacyo bizabagezaho.

  2. mujero

    Kuya 27-06-2017 saa 09:05'

    Biragoye gusifurira APR unyayifana. Uriya musifuzi azibere umufana nkanjye cyangwa umukinnyi wa APR ibindi abyihorere

  3. jyewe

    Kuya 27-06-2017 saa 07:56'

    Nzaba mbarirwa ni Umunyarwanda !burozi fc ? naho se ntimuzi iyitwa Burozi bw’umwuga fc ,ikagira na bapfumu fan clubs ?iyi Uwiyita Aimable abarizwa mo! nimuhumure igikombe mwaragitwaye nkuko bisanzwe bikorwa ! Njya numva abanyamakuru bashimagiza FERWAFA ngo itegura uburyo Apr

  4. dudu

    Kuya 27-06-2017 saa 06:04'

    Murandasi fc ntiyatsinda batayirandata ubuse bazamenya umupira ryari ngo bajye bitsindira koko?ibikombe byose mwatwaye babyibye koko ngo burozi fc?hahahaha ubwose ubwanyu konumvise bukaze ra?mwebwe ahubwo hazasigara umwe kuko abandi muzaba mwaramaranye murandasi fc

  5. jeys

    Kuya 26-06-2017 saa 23:52'

    Murasetsa nukuvugako apr fc ntabakinyi igira?sha mwa ba rayon mwe mwanga Apr fc ariko ntacyo muzayitwara izahora ibatsinda knd ibarusha amateka mwabasazamwe musaziye ubusa

  6. biraaekeje

    Kuya 26-06-2017 saa 22:33'

    ngo burozi fc hhhhahhh abaroga abatoza bagenzi babo se bo Niki ?? hahhhhh ubwo ni bapfumu fc hhuhuhuh

  7. DMS CUKA

    Kuya 26-06-2017 saa 22:15'

    Ariko ahari abafana ba Apr Bose barwaye mugasongero ndavuga mubwonko ntanumwe utanga igitekerezo cyubaka nukuvuga ibigambo wagirango nibirutsi sinkunda imvugabusa nkamwe Imana yarakoze sinafana ikipe yanyu!!!!!!!!!

  8. Ntakirutimana Pascal

    Kuya 26-06-2017 saa 21:46'

    Jyewe ndi umusportif gusa. jyewe mbabajwe n’uko final idahuriweho na APR na Rayon.

  9. Sakindi

    Kuya 26-06-2017 saa 21:20'

    Sarama ,jye Amagaju Wabona Akuyemo Apr ,amagaju Bacyasuzugura Uriya Mucyinnyi Wahawe Ikarita Yumutuku Yarenganye

  10. absal

    Kuya 26-06-2017 saa 21:14'

    ariko gasenyi mwararwaye musigaje kuiruka cyokoze inkunvga tuzabajyana indera mureke ikipe yabanyarwanda mwabaswa mwe

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru