RUHAGOYACU.com

Amavubi atsinze Morocco mu mukino wa mbere wa GMT 2017

Amavubi atsinze Morocco ibitego 2-0 mu mukino w’irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, irushanwa ryari ryaratumiwemo ibihugu 13 ariko hakitabira kimwe gusa.

Biteganyijwe ko aya makipe yombi azongera guhura mu mukino wa kabiri wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi ku cyumweru tariki ya 4 Kamena.

FT Rwanda 2-0 Morocco

90’+5’ Gusatira kwa Morocco ariko Mugiraneza ahagarika neza umupira maze ahita awuhereza Nshuti Dominique Savio, Contre attaque itagize icyo imarira Amavubi

90’+4’ Gusatira kw’Amavubi, Iradukunda ahinduye umupira maze Tuyisenge Jacques awuhagarikira haruna Niyonzima ariko ab’inyuma ba Morocco barawumutanga bakiza izamu ryabo

Emmanuel Imanishimwe bita Mangwende yacaga imbere ku ruhande rw'ibumosoEmmanuel Imanishimwe bita Mangwende yacaga imbere ku ruhande rw’ibumoso

90’+2’ Gusatira kwa Morocco, Coup franc muri metero nka 30 uvuye ku izamu rya Nzarora Marcel, iratewe ariko Tuyisenge ahita agarura umupira n’umutwe

Iminota isanzwe y’Umukino yarangiye hongerwaho itanu (5)

90’ Gusatira kw’Amavubi ku mupira Jacques Tuyisenge na Mugisha Gilbert bahererekanyije, maze Tuyisenge ahinduye imbere y’izamu ashaka Nshuti Dominique Savio, nomero 19 wa Morocco ahita akiza izamu

89’ Gusatira kwa Morocco ariko nomero 21 ahinduye umupira imbere y’izamu, Iradukunda Eric ahita akiza izamu rye

88’ Ikosa Tuyisenge akoreye kuri nomero 19 wa Morocco, coup franc hafi y’umurongo ugabanya ikibuga mo kabiri

87’ Gusatira kwa Morocco ariko Mambo ahita ahagarika umupira neza utageze ku munyezamu Nzarora Marcel utigeze abona akazi gakomeye muri uyu mukino

86’ Gusimbuza kw’Amavubi: Bizimana Djihad asimbuwe na Mugiraneza Jean Baptiste

85’ Gusimbuza kwa Morocco: nomero 14 asimbuwe na nomero 7

85’ Gusimbuza kw’Amavubi: Niyonzima Olivier wakinaga umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu, asimbuwe na Emery Bayisenge

83’ Ikosa rikorewe kuri Manzi Thierry, ikarita y’umuhondo ya kabiri muri uyu mukino ihawe nomero 14 wa Morocco

82’ Gusatira kw’Amavubi umupira Nsabimana ahinduye imbere y’izamu Mugisha Gilbert arawuhagarika bahita bawumwambura

81’ Gusatira kwa Morocco ku mupira muremure Manzi Thierry na Savio batabashisje guhagarika ariko nomero 9 na nomero 21 bawuhererekanyije umwe muri ahita ararira

Abanya Morocco na bo bari banyotewe intsinzi imbere y'AbanyarwandaAbanya Morocco na bo bari banyotewe intsinzi imbere y’Abanyarwanda

80’ Gusimbuza kw’Amavubi: Dany Usengimana asimbuwe na Tuyisenge Jacques

79’ Gusatira kwa Morocco ariko uyu musore wambaye nomero 9 yaraririye

78’ Gusimbuza kw’Amavubi: Rusheshangoga Michel asimbuwe na Iradukunda Eric ukinnye umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru

77’ Ikosa rikorewe kuri Savio ku mupira yari ahawe na Sefu, bawambuye abo hagati ba Morocco

76’ Gusatira kwa Marocco ariko Haruna Niyonzima ahita abambura umupira,

75’ Gusatira kw’Amavubi, Haruna Niyonzima uhererkanya neza umupira na Rusheshangoga ahise awuhindura imbere y’izamu ariko Nshuti Dominique Savio ntiyabasha kuwufata, urarenga

74’ Gusimbuza kwa Morocco: Nomero 11 asimbuwe na nomero 13

73’ Gusimbuza kw’Amavubi: Ally Niyonzima asimbuwe na Haruna Niyonzima

68’ Gusimbuza kw’Amavubi: Mico Justin asimbuwe na Mugisha Gilbert ukiniye Amavubi ku nshuro ye ya mbere

Mico na ba myugariro ba MoroccoMico na ba myugariro ba Morocco

66’ Gusimbuza abakinnyi 3 ku ruhande rwa Morocco: Nomero 5 asimbuwe na nomero 9, nomero 23 asimbuye nomero 2, nomero 12 asimbuye nomero 20
}
64’ Gooooalll... Igitego cya Dany Usengimana ku mupira yari ahawe na Ally Niyonzima

Akaruhuko k’iminota ibiri ngo abakinnyi ba Morocco bafate Iftar (bafate ku ifunguro rya nimugoroba)

63’ Gusimbuza ku ruhande rw’Amavubi: Emmanuel Imanishimwe asimbuwe na Nshuti Dominique Savio

63’ Umukinnyi wambaye nomero 19 ateye Coup franc yari iri nko muri metero 15 uvuye ku izamu rya Nzarora Marcel, ariko umupira uhita uca hejuru y’izamu

62’ Contre attaque ya Morocco, nomero 21 azamukanye umupira awuhereza mugenzi we maze Nsabimana Aimable ahita amukoreraho ikosa, ikarita y’umuhondo

57’ Gusatira kw’Amavubi, umupira Manzi Thierry ahaye Dany Usengimana umubana muremura umunyezamu arawumutanga maze arawumushota ujya hanze, kurengura kwa Morocco

56’ Gusatira kwa Morocco, umupira Rucogoza Aimable Mambo ahushije ufatwa na ba rutahizamu ba Morocco, ariko nomero 21 ateye umupira uca ku ruhande rw’izamu

55’ Gusatira kw’Amavubi kundi, umupira uhinduwe na Djihad ariko Dany Usengimana ntiyashobora kuwushyikira ngo awushyire mu rushndura

Bizimana wa APR FC yigaragaje nk'ushaka umwanya uhoraho mu ikipe y'IgihuguBizimana wa APR FC yigaragaje nk’ushaka umwanya uhoraho mu ikipe y’Igihugu

54’ Gusatira kw’Amavubi, ku mupira Rusheshangoga ahinduye imbere y’izamu ariko umunyezamu wa Morocco awukubita ibipfunsi,

Umutoza Antoine Hey ahagurukije abakinnyi barimo Salomon Nirisarike, haruna Niyonzima, Nshuti Dominique Savio, n’abndi ngo bajye kwishyushya

47’ Emmanuel Imanishimwe bita Mangwende wari ubonye ubundi buryo ariko ananirwa kuva muri ba myugariro ba Morocco yagundaguranaga na bo

46’ Gusatira gukomeye kw’Amavubi, Mico Justin wari wenyine akurikiwe na ba myugariro ba Morocco ahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira ateye umunyezamu arawugarura

46’ Gusimbuza kwa kabiri ku ruhande rwa Morocco: 16 asimbuwe na nomero 19

Igice cya kabiri kiratangiye

HT Rwanda 1-0 Morocco

Igice cya mbere kirarangiye

Corner itewe neza na Djihad ariko nomero 11 wa Morocco ahita akiza izamu

45’ Gusatira kw’Amavubi, ariko ab’inyuma ba Morocco bahita bashyira umupira muri Corner

Bizimana Djihad yishimira igitego cya penaliti yari amaze gustindaBizimana Djihad yishimira igitego cya penaliti yari amaze gustinda

44’ Gusatira kwa Morocco ariko umusore wambaye nomero 14 ateye ishoto Nzarora Marcel arifata neza cyane

44’ Gusimbuza ku ruhande rwa Morocco: Nomero 10 asimbuwe na nomero 21

43’ Corner itewe neza na Djihad, maze Manzi Thierry atera umupira n’umutwe ugarurwa n’umutambiko w’izamu

42’ Gusatira kw’Amavubi, Rusheshangoga wari usigaranye n’umukinnyi umwe wa Morocco, ariko ahita akiza izamu, corner y’Amavubi

41’ Gusatira kw’Amavubi, Dany Usengimana agerageje gutera ishoti, umunyezamu wa Morocco arifata bitamugoye

39’ Gusatira gukomeye kwa Morocco, ku mupira uturutse kuri Coup franc ariko umunyezamu Nzarora Marcel asohoka neza umupira awukubita ibipfunsi

37’ Umukino urimo gukinirwa cyane mu kibuga hagati, Morocco igerageza gusatira ariko myugariro Manzi Thierrry na Nsabimana Aimable bayobowe na Rucogoza Aimable Mambo bihagazeho

29’ Ikosa rikorewe ku mukinnyi wa Morocco, coup franc iri muri metero nka 28 ugereranyije

28’ Goooalll... Djihad Bizimana ateye neza penaliti arayinjiza, Rwanda 1-0 Morocco

Baririmba indirimbo yubahiriza igihugu ya MoroccoBaririmba indirimbo yubahiriza igihugu ya Morocco

27’ Penaliti y’Amavubi ku mupira abakinnyi babanje kugundaguraniraho, ku buryo uretse Abasifuzi abandi baracyibaza ngo "Habaye iki?"

24’ Gusatira kw’Amavubi, Mangwende azamukanye umupira yiruka cyane ku ruhande rw’ibumoso, awuhinduye awushota kapiteni wa Morocco ujya muri Corner

22’ Djihad arayiteye ariko ba myugariro ba Morocco bakiza izamu

21’ Corner y’Amvubi, umupira muremure Djihad ahaye Rusheshangoga ariko umwana wambaye nomero 11 uri gukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso rwa Morocco awushyira hanze y’ikibuga

Morocco ni ikipe yiganjemo abana batoMorocco ni ikipe yiganjemo abana bato

18’ Djihad Bizimana arayiteye neza ariko umupira uca hejuru y’izamu gato, ukubita inyuma y’urushundura

18’ Gusatira kw’Amavubi, umukinnyi wa Morocco umupira awukoze n’intoki, coup franc muri metero nka 26 uvuye ku izamu rya Morocco

16’ Amavubi Stars barimo kurusha cyane Morocco muri iyi minota, Umupira muremure Manzi Thierry ahaye Rusheshangoga Michel ariko ntiyabasha kuwuhagarika

11’ Djihad arayiteye ariko igarurwa na ba myugariro ba Morocco, maze Mico agerageje gusongamo umupira uca ku ruhande

10’ Ikosa rikorewe kuri Bizimana Djihad, coup franc muri metero nka 25 uturutse ku izamu rya Moroccco

11’ Ikosa rikorewe kuri Djihad Bizimana ariko umukinnyi wa Morocco wambaye nomero 5 urimukoreye ni we ubabaye

10’ Rwanda 0-0 Morocco, Amavubi arimo gukinana ishyaka ryinshi rituma barimo no gukora amakosa ya hato na hato

7’ Gusatira kwa Morocco irimo kurusha Amavubi guhererekanya umupira mu kibuga ariko umukinnyi wambaye nomero 10 yaraririye

5’ Ikosa rikorewe kuri Mico Justin, Coup franc y’Amavubi, Emmanuel Imanishimwe ateye umupira umunyezamu arawugarura

3’ Gusatira gukomeye kw’Amavubi ariko abanya Morocco bakiza izamu
1’ Ikosa rikorewe kuri Ally Niyonzima wageragezaga kwambura umupira umukinnyi wa Morocco

4:46’ Umukino uratangiye

Amavubi Stars habanjemo abakinnyi bakina mu Rwanda gusaAmavubi Stars habanjemo abakinnyi bakina mu Rwanda gusa

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Amavubi Stars:

1. (GK) Nzarora Marcel (18)
2. Rusheshangoga Michel (2)(C)
3. Rucogoza Aimable (13)
4. Manzi Thierry (6)
5. Nsabimana Aimable (5)
6. Imanishimwe Emmauel (3)
7. Niyonzima Ally (20)
8. Niyonzima Olivier ‘Sefu’ (19)
9. Bizimana Djihad (4)
10. Usengimana Dany (10)
11. Mico Justin (12)

Morocco:

1. (GK) Jawad Harti (22)
2. El Garnaoui Rachid (3)
3. Kohm Nour-Eddine (5)
4. Hamza Ellahli (6)
5. Rassouany Hamza (9)
6. Saleh Essalami
7. Salah Eddine Icharane (14)
8. Iliyass Laghzoui (16)
9. Achraf Laich (18) (C)
10. Faraj Kharmoune (20)
11. Yassine El Idrissi (23)

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

david Kuya 3-06-2017 saa 11:52'

kuki mugereranya Junior na senior???? ubwo c murabona iyo ari marocc tuzi twese?

Nsengiyaremye Prosper Kuya 3-06-2017 saa 08:15'

Antoine Hey agiye kutwibagiza kakana kaduteje abantu se?

Niyobu Sam Kuya 2-06-2017 saa 22:29'

basore mwakoze ibyo twashakaga, ark umutoza arebe barutahizam naho ab’inyuma ntakibazo, Antoin Hey, apange equip isobanutse maze kucyumweru tuzigishe abarabu match. ( .
niyobuhungiro
gashaka
kabumba
bugeshi.

mugisha Kuya 2-06-2017 saa 19:30'

iyikipe morocco yazanye niya under 20 ntabwo ari senior team byumvikane neza


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!