RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 25:22'  -  Djihad agiye kwerekeza mu igeragezwa mu Budage  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 24:36'  -  Miroplast FC yazanye umutoza mushya wayisezeranyije kuyubakiramo izina  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 22:29'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo mu ishusho nshya (Amafoto)  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 16:15'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura urugendo izagirira muri Tanzania  |  Yanditswe kuya 24-07-2017 saa 25:47'  -  Breaking News: Kwizera Olivier yasinye amasezerano muri Free State ya Africa y’Epfo
APR FC 5-0 Amagaju. Inzozi z’Amagaju zirangiriye i Nyamirambo
Print Comments: 30 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe y’Amagaju ikubitiwe ahareba Mont Kigali, dore ko ibitego bya Muhadjili, Djihad, Maxime na Nshuti bitumye inyagirirwa i Nyamirambo 5-0 mu mukino wa 1/2 cy’irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro.

Amagaju yakinnye uyu mukino adafite Yumba Kayite wahawe ikarita y’umutuku mu mukino ubanza, bivuze ko azakina na Rayon Sports ku mwanya wa gatatu, mu gihe APR FC izaba ihura na Espoir ku mukino wanyuma tariki ya 4 Nyakanga.

Umukino urarangiye. APR FC 5-0 Amagaju(6-1 Aggr)

90’ Iminota 3 y’inyongera

90’ FINALLY Nshuti Goooooaaal. Congolais ahereje umupira mwiza Maxime, na we uhise akoraho gato ujya kwa Nshuti udakoze ikosa na rimwe ahubwo atsindira APR FC igitego cya gatanu

89’ Coup Franc itewe neza n’Amagaju ariko Muhadjili awushyira muri Corner.

89’ Coup Franc y’Amagaju ku ikosa rikozwe na Imanishimwe

88’ Amagaju yari agerageje gusatira Rodrigue agarura umupira mu rubuga rw’amahina, Tchabalala ashyiraho umutwe ariko umupira ujya hanze.

84’ Umunyezamu ateye umupira awihera Djihad uhise atera mu izamu gusa uca hejuru

83’ Eheee. Sekamana Maxime azamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo awugarura mu rubuga rw’amahina uhura n’umutwe wa Nshuti Innocent gusa unyura hirya gato y’izamu.

81’ Nshuti Innocent akomeje kureba ko na we yajya ku rutonde rw’abatsinze uyu munsi. Ishoti rikomeye ateye inyuma gato y’urubuga rw’amahina rigaruwe n’umunyezamu Gadi.

79 4GGGGGoooooaal. Imanishimwe Emmanuel azamukanye umupira ibumoso, ab’inyuma b’Amagaju barakurura reka daaaa, arakomeza yegera imbere, agarura umupira mu rubuga rw’amahina usanga Sekamana Maxime ahagaze neza awushyira mu nshundura iyo. APR FC 4-0

76’ APR FC ikomeje gusatira ikipe y’Amagaju gusa igakomeza guhushahusha amahirwe imbere y’izamu.








75’ Ngabo Albert asimbuwe na Sekamana Maxime

73’ Coup Franc ihanwe vuba gusa isanga Mugisho yaraririye.

73’ Coup Franc y’Amagaju ku ikosa rikozwe na Rusheshangoga

72’ Gusimbura Amagaju Munezero Dieudonné ahaye umwwanya Irakoze Gabriel

71’ WHAT A MISS! Nshuti Innocent yari yisanze asigaranye n’umunyezamu wenyine, wenyine. Ni ku mupira mwiza yari ahawe na Muhadjili agaca mu rihumye abinyuma b’Amagaju, gusa arobye umunyezamu umupira ujya hanze

70’ POTO! Buregeya Rodrigue agaruye umupira mu rubuga rw’amahina nk’ushaka gutera centre umupira ukubita umutambiko w’izamu ugarukira neza Fabien Nsengiyumva, awushubijemo ukubita umutambiko nanone ujya hanze!

68’ Nsengiyumva Fabien w’Amagaju asimbuye Ndizeye Innocent

67’ Gooooooal Tuyishime Eric Congolais acenze abakinnyi batatu, ashiburira umupira mwiza Muhadjili mu rubuga rw’amahina, uyu abanza kugundagurana n’abakinnyi b’Amagaju gusa atsinda agatego keza. APR FC 3-0 Amagaju

63’ Congolais yari atakaje umupira mu kibuga hagati, usanga Mugisho uwugejeje mu rubuga rw’amahina gusa agaruriye bagenzi be ngo batsinde Aimable wa APR FC arahagoboka.

62’ Mukunzi Yannick ahaye umwanya Tuyishime Eric Congolais

61’ Coup Franc Muhadjili ayiteye hafi gato y’izamu ry’Amagaju

61’ Coup Franc ya APR FC ku ikosa rikorewe Nshuti Innocent

59’ Imanishimwe Emmanuel azamukanye umupira neza ku ruhande rw’ibumoso agaruye umupira Nshuti awurekera Muhadjili gusa awushose awushyira mu maguru y’abakinnyi b’Amagaju

57’ Yannick ahise ahamagarwa n’umutoza we nyuma yo gutakaza umupira ku nshuro ya gatatu gusa uyu mukinnyi wo hagati ntabwo abyumva.

56’ Eh Yannick Mukunzi yari akoze amabara nanone. Uyu musore atanze umupira nabi mu kibuga hagati, wisangira Amani Mugisho ucenze abinyuma ba APR FC gusa ateye umupira ujya hejuru.

Ikigaragara ni uko ikipe y’Amagaju ari yo yinjiranye ingufu mu gice cya kabiri ugereranyije n’uko byari bimeze mu gice cya mbere.

54’ Tchabalala yari yongeye yiboneye umupira mwiza ariko asanga yaraririye

53’ Corner y’Amagaju bayiteye kwa Manishimwe uwugaruye muri penaliti gusa abakinnyi b’Amagaju barawukora.

53’ Amagaju yongeye kuzamukana umupira neza aciye kwa Hassan ushoboye kubona Corner

52’ Tchabalala yari azamukanye umupira kuri Contre attaque y’Amagaju gusa ntiyashobora kuwuterekera Mugisho wari uhagaze neza

49’ Nshuti Innocent akomeje guhiga igitego. Aha, acenze abinyuma b’Amagaju gusa umupira umubana muremure uruhukira ku munyezamu Gadi.

49’ Coup Franc y’Amagaju igaruwe neza na Fiston. APR FC izamuka kuri Contre attaque.

48’ Rusheshangoga Michel akoreye ikosa Ndiziye w’Amagaju

46’ Nkinzingabo Fiston yari yunze mu rya Issa, azmaukana umupira ku ruhande rw’iburyo, awugaruye mu rubuga rw’amahina uba muremure kuri Nshuti Innocent.

46’ Igice cya kabiri kiratangiye gitangizwa n’Amagaju

APR FC yari yaje yiteguyeAPR FC yari yaje yiteguye
Amagaju yabanje mu kibugaAmagaju yabanje mu kibuga
Muhadjili yongeye gutsinda AmagajuMuhadjili yongeye gutsinda Amagaju
Umunyezamu Gadi ntabwo yahiriwe nkuko byagenze ku mukino ubanzaUmunyezamu Gadi ntabwo yahiriwe nkuko byagenze ku mukino ubanza

HT APR FC 2-0 Amagaju. Muhadjili na mwishywa we bashyize APR FC aheza.

45’ Iminota ibiri y’inyongera

44’ Coup Franc ya Muhadjili iruhukiye mu ntoki z’umunyezamu Gadi

44’ Ikarita y’umuhondo kuri Ndizeye w’Amagaju ku ikosa akoreye kuri Mangwende

42’ Ikipe ya APR FC yari ibonye igitego cya gatatu kubera kutumvikana k’umunyezamu Gadi na myugariro we wari umurobye n’umutwe, gusa nubundi Nshuti yari yakoze ikosa.

40’ Gusimbuza APR FC. Nkinzingabo Fiston asimbuye Issa Bigirimana

39’ Issa Bigirimana arongeye aryama hasi bigaragara ko yababaye. Uyu musore kugeza kuri uyu munota ni we wari umukinnyi w’umukino.

37’ Issa Bigirimana agarutse mu kibuga

36’ Yannick Mukunzi yari atakaje umupira mu kibuga hagati, gusa ku mahirwe ya APR FC ntakibi biteje

36’ Umukino urongeye urakinwa gusa Issa ashobora kuba yababaye cyane.

33’ Issa Bigirimana aryamye hasi nyuma yo kugongana n’ab’inyuma b’Amagaju. Umukino ubaye uhagaze gato.

32’ Ukundi gusatira kw’Amagaju gusize Amani Mugisho akoreye ikosa Rusheshangoga mu rubuga rw’amahina.

31’ Nyamara Amagaju aracyahari! Arafat ateye ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina, gusa umupira uca hejuru gato y’izamu.

30’ Amagaju yari agerageje gusatira gusa agashoti korohereye ka Tchabalala karuhukira mu ntoki za Kimenyi.

29’ Issa Bigirimana akomeje kugora Arafat Sibomana. N’ubu yari amuzamukanye gusa aza kunyerera arenza umupira atageze iyo yashakaga kujya.

27’ Corner ya Djihad isanze umutwe wa Issa udashoboye kuwuyobora mu rushundura

27’ Umupira muremure utewe na Imran ubyaye Corner ya APR FC

26’ Manishimwe w’Amagaju akoreye ikosa Bizimana Djihad

24’ APR FC ikomeje gusatira izamu ry’Amagaju, nk’aha Muhadjili yari acomekeye Imanishimwe umupira mwiza gusa asanga yaraririye.

23’ Corner y’Amagaju igaruwe neza n’ubwugarizi bwa APR FC

22’ Hassan Papy acenze abinyuma ba APR FC agiye gutera umupira Yannick aritambika ujya muri Corner.

19’ Gooooooooaaaal Bizimana Djihad atsindiye APR FC igitego cya kabiri ku mupira wari uzamukanwe na Issa ku ruhande rw’iburyo, aho yagiye cyane Rodrigue w’Amagaju

17’ Bizimana Djihad yari agerageje guterera kure gusa umupira we ujya hanze y’izamu

15’ Eh eh eh uyu Tchabalala ni icyago! Azamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso agenda acenga acenga abakinnyi ba APR FC, atera ishoti rikomeye umupira ujya hanze gato y’izamu rya Kimenyi

13’Issa Bigirimana yari yongeye kuzamukana umupira ku ruhande rw’iburyo gusa akorera ikosa myugariro w’Amagaju

9’ Imanishimwe Emmanuel yari azamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso awuhereza Muhadjili na we uwushyikirije Imran ariko agiye gutera umupira ugarurwa n’ubwugarizi bw’Amagaju

7’ Yannick Mukunzi yari atakaje umupira hagati gusa Manishimwe w’Amagaju na we ahita awamburwa na Aimable

6’ APR FC ni yo iri guhererekanya umupira mu kibuga hagati. Amagaju nanubu ntabwo yari yagera imbere y’izamu rya Kimenyi

5’ Issa Bigirimana akomeje kugora abasore b’Amagaju aciye ku ruhande rw’iburyo

4’ Goooaaal--- kiranzwe! Nshuti Innocent yari atsinze igitego cya kabiri ariko yari yaraririye.

3’ Gooooal Issa Bigirimana nkuko yabikoze ku mukino ubanza, azamukanye umupira iburyo awuterekera Muhadjili uhise awinjiza neza n’umutwe.

2’ Muhadjili yari ashatse kwibonya mu rubuga rw’amahina ariko umupira ujya hanze

2’ APR FC yari igerageje gusatira ku mupira muremure Djihad ahaye Nshuti ariko ntiyawugeraho

1’ APR FC itangije umukino ihita isatira izamu ry’Amagaju

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC: Kimenyi, Ngabo Albert(c), Rusheshangoga, Nsabimana Aimable, Imanishimwe Emmanuel, Mukunzi Yannick, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Bigirimana Issa, Nshuti Innocent

Amagaju:
Gady Muhawenayo, Buregeya Rodrigue , Bizimana Noë (capitaine), Arafati Sibomana , Nsengiyumva Djafari , Manishimwe Jean de Dieu , Munezero Dieudonné ,Ndizeye Innocent , Habimana Hassan, Amani Mugisho Mukeshe , Shaban Hussein Tchabalala .

NDAYANANBAJE Kuya 1-07-2017 saa 14:33'

APR EKIPE NZIZA IKIPE YADUKUYE IBUZIMU TUKAJYA IBUNU IKIPE YINGABO ZACU MURWIMISOZI IGIHUNBI ABANFANA BAWE TUKURINYUMA IGIKONBE TURAGISHAKA

dudu Kuya 30-06-2017 saa 20:37'

Ubwose wowe wiyise fairpry urushije iki abandi?ubundise icyowita ubwenge niki?kandi ubwo uhise wigira umunyabwenge bwahe ko ubwonko bwawe ari umugezi utemba nonese ubundi uwo EMA ibyo yavuze bitabaye nibihe?mwakinnye namagaju basigara barirako mwabibye ,mukura nuko bugesera nuko ubwose mwaretse gutukana mweseko mupfa ubusa?

sam Kuya 30-06-2017 saa 13:21'

Ariko abafana ba APR FC nti mukigore musubizanya nabana a Rayon kuko muge mureba ubwenge bwabo uko bureshya mu menye abo aribo , nkuvungo kuki batatsinze 5 mbere baribye ubwo nkuwo wamva afite ubwenge akora ibyo azi cg nkuwo Emma so mujye mubareka bivugirize induru yabo icyo bashoboye kandi ninabyo bifasha APR FC kwitarira ibikombe

Fairplay Kuya 30-06-2017 saa 11:32'

Nkawe witwa ngo"ema"ubwo uvuze iki koko?Wagirango wagushije umutwe.Niba ikipe ufana itabashije gukomeza kuki warekura amagambo mabi kuri mukeba.Fairplay niyo nagategereje kuko ndakeka Ntiwari wanze gukomeza nawe.

rulove Kuya 30-06-2017 saa 09:05'

nagirango nibutse uwiyise musano ko "umusazi arasara akagwa ku ijambo" ngo imbeba zibyina injangwe irebye hirya!!!!!!!!!! Iyaba wari uzi ko injangwe yo ubwayo ni uburozi bubi

ema Kuya 30-06-2017 saa 07:24'

Gisambo fc ntimwatsinda mutibye nicyanyu turabizi cyeretse mukuru wanyu ferwafa adahari?cg ntamusifuzi urimukibuga ariko namwe muzajya mugaragara star a domicile .com

musano Kuya 30-06-2017 saa 07:03'

genda Rayonsport ndagukunda byimazeyo,niyo waba uwanyuma nzakugwinyuma, naho ibyizo mbeba zibyina injangwe irebye hirya ntacyo bimbwiye!!

Venuste Niyotwagira Kuya 29-06-2017 saa 23:11'

Ahhhhhhhh ndabona mubonye akuka cyakora nabagira inama yo guhimba imifanire yanyu kuko ariya mashyi nayacu

S d Kuya 29-06-2017 saa 21:44'

Erega Mwasetse Mwimarayo Murikwere Kana Na Muzitsa,nimutware Akogakombe Wenda Murisa Yakira Ubwo burozi Byanyu,ariko Museke gake Muzimareyo Mubonye Mutsinze Espair,kuko Namwe Murebye Nabi Yabahagama Kuko Ibyumupira Ubibara Umukino Urangiye,

HANGIMANA Emmanuel Kuya 29-06-2017 saa 20:41'

Abarayon nibatuze bareke ikipe ikwakwanye icy’amahoro ntacyo bashoboye kuko batazi n’agaciro kacyo.APR uri ikipe ndakwemera komereza ahoooo!!!!!

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)