RUHAGOYACU.com

Amafoto- APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro,ikatisha itike yo gukina imikino nyafurika

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya cyenda ubwo igitego cya Djihad Bizimana ku munota wa 38 cyari gihagije ngo batsindire Espoir ku mukino wanyuma igitego 1-0.

Nshimiyimana Imran ni umwe mu bafashije APR FC mu kibuga hagati ku mukino w'igikombeNshimiyimana Imran ni umwe mu bafashije APR FC mu kibuga hagati ku mukino w’igikombe
Abafana ba APR FC bari bitwaje udupapuo turiho ubutumwa bwo gusezera kuri RusheshangogaAbafana ba APR FC bari bitwaje udupapuo turiho ubutumwa bwo gusezera kuri Rusheshangoga
Abasore ba APR FC bishimiye igitego cya Djihad muri ubu buryoAbasore ba APR FC bishimiye igitego cya Djihad muri ubu buryo
Bizimana Djihad amaze kuba umukinnyi wo hagati w'icyitegererezo mu gihuguBizimana Djihad amaze kuba umukinnyi wo hagati w’icyitegererezo mu gihugu
Abikora gutyo...Abikora gutyo...
Muhadjili yabonye umwanya wo kwiyereka umutoza Antoine Hey wamusize mu ikipe ya CHANMuhadjili yabonye umwanya wo kwiyereka umutoza Antoine Hey wamusize mu ikipe ya CHAN
Tuyishime Eric Congolais yahawe umwanya wo gukina mu minota yanyumaTuyishime Eric Congolais yahawe umwanya wo gukina mu minota yanyuma
Faustin Usengimana na Muhadjili nyuma yo kwegukana igikombeFaustin Usengimana na Muhadjili nyuma yo kwegukana igikombe
Congolais, Emery, Onesme, Djihad na Imran mu myenda igaragaza ko begukanye igikombe cy' AmahoroCongolais, Emery, Onesme, Djihad na Imran mu myenda igaragaza ko begukanye igikombe cy’ Amahoro
Januzaj na Rutanga na bo bishimiye igikombeJanuzaj na Rutanga na bo bishimiye igikombe
Nk'abandi ba Star bose, Congolais...Nk’abandi ba Star bose, Congolais...
Abakinnyi ba Rayon Sports na bo bishimiraga umwanya wa gatatu n'umudari wa BronzeAbakinnyi ba Rayon Sports na bo bishimiraga umwanya wa gatatu n’umudari wa Bronze
... Uretse imidari, Rayon Sports yanahawe miliyoni ebyiri zuko yegukanye umwanya wa gatatu... Uretse imidari, Rayon Sports yanahawe miliyoni ebyiri zuko yegukanye umwanya wa gatatu
APR FC yegukanye igikombe cy'Amahoro cy'uyu mwakaAPR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka
Perezida wa Ferwafa De Gaulle ni we washyikirije Afande Musemakweri sheke ya miliyoni 10 zajyanye n'igikombe cy'AmahoroPerezida wa Ferwafa De Gaulle ni we washyikirije Afande Musemakweri sheke ya miliyoni 10 zajyanye n’igikombe cy’Amahoro
Minisitiri Uwacu na we ahereza Ngabo igikombe cy'AmahoroMinisitiri Uwacu na we ahereza Ngabo igikombe cy’Amahoro
Amafoto yafashweAmafoto yafashwe
Abayobozi barimo Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent, Minisitiri w'umuco na Siporo Uwacu Julienne, na minisitiri w'ingabo General James Kabarebe bajya gutanga ibihemboAbayobozi barimo Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent, Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne, na minisitiri w’ingabo General James Kabarebe bajya gutanga ibihembo
Ni ibyoNi ibyo

Umukino urarangiye. APR FC 1-0 Espoir

Umukinnyi w’umukino HAKIZIMANA Muhadjili

90+1 Uzabakiriho Hamad asimbuye Nkurunziza Felicien

90’ Iminota ine y’inyongera

90’ Bizimana Djihad arekuye ishoti rikomeye ku mupira wari uturutse kwa Imanishimwe Emmanuel, Mbogo Ally agakiza izamu, ugasanga Djihad inyuma y’urubuga rw’amahina, agatera ishoti rikomeye cyane umunyezamu Patrick yawufata akawuruka gusa akongera akawisubiza.

84’ Twizerimana Onesme asimbuye Nshuti Innocent

82’ Bao Barola ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye Imanishimwe Emmanuel

81’ Congolais ahererekanye na Muhadjili na Mangwende, uyu myugariro yisanga ageze mu rubuga rw’amahina, gusa ateye umupira ukubita inshundura zo hanze.

79’ Jacques Wilondja aryamye hasi nyuma yo gukiza izamu rye.

77’ Imran Nshimiyimana atanze umwanya awuha Tuyishime Eric Congolais.

74’ Mutunzi Clement akorewe mu kibuga hagati gusa Coup Franc Espoir iyitera nabi

72’ Coup Franc ya Muhadjili umunyezamu ayirutse mu rubuga rw’amahina, abakinnyi ba APR FC na Espoir baragundagurana birangira Muhadjili awurengeje

72’ Mbogo Ally ahawe ikarita y’umuhondo

71’ Nshuti Innocent akorewe ikosa na Mbogo Ally

70’ Sekamana Maxime acenze Bugingo Samson, aterekera umupira Ngabo Albert, nawe awuzamukana ku ruhande rw’iburyo gusa na we ahita wutakaza

69’ Umukino wabaye utujeho gato.

67’ Hakizimana Muhadjili akorewe ikosa na Bao Barola mu kibuga hagati.

65’ Bao Barola wa Espoir ashoboye guca mu bakinnyi bo hagati ba APR FC, ashyikiriza umupira mwiza Renzaho Hussein, uteye ishoti atera hanze.

63’ Mutunzi Clement wa Espoir azamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo, nyuma yo guhanahana neza na Felicien ashobora gutera centre nziza, isanga Aimable akiza izamu.

61’ Muhadjili uyu musore ntabwo asanzwe. Atanze umupira mwiza kwa Bizimana Djihad, uwugejeje mu rubuga rw’amahina, gusa yahitamo kwishotera ujya hanze, nyamara Sekamana Maxime yari ahagaze neza.

59’ Hakizimana Muhadjili yari ashatse guha umupira muremure Nshuti Innocent ariko Mbogo Ally aramusumba binarangira uyu mwana aryamye hasi.

57’ Bugingo Samson asimbuye Bakundukize Adolphe. Espoir

57’ Habyarimana Faustin asimbuye Wilondja Albert. Espoir

54’ Issa Bigirimana asimbuwe na Sekamana Maxime. APR FC

50’ Corner ya APR FC umunyezamu wa Espoir arawurutse ariko Issa Bigirima ananirwa gusubizamo.

49’ APR F yari yongeye gusatira gusa Muhadjili ashatse guha umupira Nshuti abasore ba Espoir bawushyira muri Corner

48’ Coup Franc Muhadjili ayiteye hanze

48’ Coup Franc ya APR FC ku ikosa rikorewe Imanishimwe

47’ APR FC ihise isatira ku mupira uzamukanywe na Imran awuhaye Nshuti asanga yaraririye.

46’ Espoir itangije umupira

HT APR FC 1-0 Espoir

45+1’ Felicien yari yishyuriye Espoir, ku mupira wari unazwe ku ruhande rw’iburyo, usanga uyu musore ahagaze neza ariko ateye umupira uca ku ruhande gato.

45’ Iminota ibiri y’inyogera

44’ Espoir yari igerageje umunyezamu Yves, gusa umupira muremure utewe na Bainla Bao ntacyo wari gutwara uyu musore urindira APR FC.

41’ APR FC yari ishatse kongera gusatira, gusa Dushime Mugenzi akorera ikosa rikomeye Bizimana Djihad

38’ GOOOOOOAAAAL! Ikipe ya APR FC yari yagumye kwitsirimba imbere y’izamu rya APR FC, Muhadjili ashatse guha umupira Issa ntiwamugeraho, usanga Adolphe Bakundukize, aho kuwugarura mu kibuga awihera Imran agiye kuwutera arawuhusha, Bizimana Djihad arangirizamo. APR FC 1-0 Espoir.

Ikipe ya APR FC iri gusatira bikomeye Espoir. Umunota ku munota... gusa biracyari 0-0 i Nyamirambo

32’Yebaba weee. Bizimana Djihad ahereje umupira Imanishimwe Emmanuel, uwuzamukanye ku ruhande acenga Mutunzi Clement yicara hasi, agera mu rubuga rw’amahina, awugaruye abakinnyi ba Espoir bawushyira hanze muri Corner.

31’ Nshuti Innoent acenze abinyuma ba Espoir gusa atakaza umupira birangira akoreye ikosa Felicien Nkurunziza.

29’ Bitangiye Muhadjili acenga abakinnyi babiri, aterekera umupira Issa Bigirimana, uwuzamukanye neza ku ruhande rw’iburyo awugeza mu rubuga rw’amahina, awugaruye habura uwusunikira mu izamu

25’ Espoir yari igerageje guhanahana gusa Aimable ntiyabakundira kugera imbere y’izamu rya Yves.

Ngicyo igikombe bari guhataniraNgicyo igikombe bari guhatanira
Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle, na Minisitiri w'Ingabo Gen. James Kabarebe bari mu bitabiriye uyu mukinoPerezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle, na Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe bari mu bitabiriye uyu mukino
APR FC yaje yabyambariyeAPR FC yaje yabyambariye
Espoir ntabwo yicaye ubusaEspoir ntabwo yicaye ubusa

24’ Bainla Bao yongeye gukorera ikosa Muhadjili mu kibuga hagati.

22’ Rusheshangoga ahereje umupira muremure kwa Nshuti, na we awuterekera Mangwende, uyu ashatse kuwugarura mu rubuga rw’amahina abasore ba Espoir bawushyira hanze.

20’ Imanishimwe Emmanuel azamukanye umupira acenga abakinnyi batatu ba Espoir, ahereza Nshuti Innocent na we agerageje gucenga ahita atakaza umupira

17’ APR FC yari yongeye gusatira, Muhadjili arekura umuzinga w’ishoti yatereye kure, gusa umunyezamu Patrick awukuramo bigoranye habura usongamo.

16’ APR FC yari ishatse gusatira Bizimana Djihad acenze abakinnyi batatu ba Espoir, aterekera umupira Muhadjili nawe ucenze umukinnyi agiye gutera mu izamu abasore ba Espoir baritambika, Djihad agiye gusubizamo agongana n’abasore ba Espoir

14’ Ikarita y’umuhondo yeretswe Wilondja Albert

13’ Rusheshangoga Michel akorewe ikosa rikomeye na Wilondja Albert

12’ Ngabo Albert yari azamukanye umupira agaruye mu rubuga rw’amahina umupira ubura uwukina.

11’ Amakipe yombi aracyigana, nta kipe nimwe yari yashobora gushimangira umukino wayo.

9’ Coup Franc ya Espoir umunyezamu Kimenyi awukubise ibipfunsi ugaruka kwa Issa

8 ’Espoir yari izamutse kuri Contre attaque Ngabo Albert akorera ikosa Adolphe9’

8’ Corner ya Djihad iruhukiye mu ntoki z’umunyezamu wa Espoir.

7’ APR FC iyihannye vuba Imanishimwe Emmanuel awuzamukanye abakinnyi ba Espoir bawushyira muri Corner.

6’ Imanishimwe Emmanuel akorewe ikosa APR FC ibona Coup Franc

4’ Bakundukize Adolphe yari ashatse kuzamukana umupira gusa Aimable amubera ibamba

3’ Muhadjili ateye Coup Franc ariko umupira uruhukira mu izamu rya Patrick

2’ Muhadjili ikorewe ikosa, APR FC ibona Coup Franc hafi y’aho baterera Corner.

1’ APR FC itangije umupira ihita inasatira izamu rya Espoir

Abakinnyi babanzamo ku mpande zombi:

APR FC: Kimenyi Yves, Ngabo, Aimable, Rusheshangoga, Imanishimwe, Imran, Yannick, Djihad, Issa, Muhadjili, Nshuti

Espoir: Isingizwe Patrick, Mutunzi Clement, Wa Losambo Moninga, Mbogo Ally, Wilondja Jacques, Dushimumugenzi Jean, Nkurunziza Felcien, Bainla Bao, Renzaho Hussein, Murungura Wilondja Albert, Bakundukize Adolphe

Abasimbura:

  1. Mvuyekure Emery
  2. Rutanga Eric
  3. Nkinzingabo Fiston
  4. Tuyishime Eric
  5. Sekamana Maxime
  6. Sibomana Patrick
  7. Twizerimana Onesme

Espoir

  1. Nsozera Anselme
  2. Nshuti Fidele
  3. Gatoto Serge
  4. Harerimana Jean Damscene
  5. Uzabakiriho Hamad
  6. Habyarimana Faustin
  7. Bugingo Samson
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Gaga

    Kuya 6-07-2017 saa 08:07'

    Jah d’Eau, match wayisesenguye neeeza ariko hari ikintu kimwe utakozeho attention!!! Ntago warebye ko ku mipira abakinnyi ba apr nyuma yo gutsinda bambaye handitseho champion kdi champion wa APLR 2016-2017 ari rayon sport!!! Ako kantu wagakwiye ku gacommentant Dukuze we!!! Cyereka niba Ferwafa ya Degaulle yarayambuye igikombe cyangwa se icy’amahoro nacyo agiye kugiha izina rya championna!!! Ntimumuzi uriya mwe!!!!

  2. ukombibona

    Kuya 5-07-2017 saa 16:24'

    HARI IKIPE Y’IBIKOMBA BY’IMINSI MIKURU( BONNE ANNE, NOEL, UMUGANURA, KWIBOHORA,KWITA IZINA INGAGI,....) IYO NI APR HAKABA N’IKIPE Y’IBIKOMBE BYA CAMPIONNA ARIYO RAYONSPORT.MURUMVA KO IBYO ARI IBINTU 2 BITANDUKANYE CYANEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE.

  3. Karangwa

    Kuya 5-07-2017 saa 14:06'

    rayonsport ooooooyeeeeeee!! mwerekanye icyo murusha ibyo bikona. umupira s’intambara mubarekere izo 10 million mwe ejobundi bazabashyikiriza 40 million. gusa mwabarushije ubunyamwuga abakunda sport twese twabashimye cyane ntimukifate nkibinyamusozi.

  4. knc

    Kuya 5-07-2017 saa 12:44'

    yampayinka ! aba Bantu ko babaye nk’Amasandi ra !ngo banditse amateka mu ruhando rw’ Amahanga !? ayahe mahanga se ko mbona kwiba hanze byarabananiye bavandi !me Rwanda ibabanje igitego ko ihita ihabwa rouge directe ! mwaragaragaye puuuuuuuuuuuuuuu!

  5. kbsa

    Kuya 5-07-2017 saa 09:46'

    rwose uy umwaka warimwiza Rayon 40 million(championat) ,APR 10 million (amahoro) Bose baragabanye nibyishimo kuri Bose

  6. kalimu

    Kuya 5-07-2017 saa 09:03'

    hhhh ubu Ngo Apr yatwaye igikombe e yewe, yewe de gaule noneho ubu yaraye mukabari kwekwe kwe ntacyo mvize gusa Rayon sport murimfura mwe mudatera amahane ngo mukeba ntiyatwara igikombe muhari nkuko apr fc yabikoze, nubundi ko ntaho izagera s??

  7. xxxx

    Kuya 5-07-2017 saa 08:55'

    baranyiba yatwaye umwanya wububwa gusa nyine ngobaribategereje kuza gutwara igikombe hahahahaha nidukora umusimukuru wogutanga imirizo muzaze tubahe umwanyawambere.

  8. Apr fc

    Kuya 5-07-2017 saa 08:39'

    Ariko ndatangazwa na Emma na mukamusoni, ubwo Emma iyo wihandagaza ukavuga ko apr itatsinda abasifuzi batayibiye ubona gatindi yanyu iturusha abakinnyi beza cg ubushobozi!! hanyumase mwe nyuma yimyaka 60 muri championat mwageze he mwakoze iki koko mwatuma mugaya apr, nyamara apr imaze kwandika amateka kuruhando mpuzamahanga mwe mutarakora kandi yarashinzwe ejobundi naho mukamusoni nakubwira ko apr atariyo itanga ibikombe ikindi kandi kuba gacanga yagumye hariya ntabwo ari discipline nkuko wibeshya ahubwo yari itegereje ibihembo by ’ububwa yari yatsindiye kandi nuko amategeko abiteganya, rero nimuryoherwe nagahinda kuko niyo mahitamo yanyu ntakundi byagenda, Apr oyeeeee...

  9. Flying

    Kuya 5-07-2017 saa 08:26'

    APR FC Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
    Ukuntu Gasenyi yarebaga APR FC Itsinda igatwara Igikombe yo iraho irebera yaranze gutwara icyo yatsindiye, ngo itegereje kugitwara kuri Friendly Match, ntaburyohe iyo match izaba ifite nkiyo Gasenyi yabonyemo APR FC Itwara igikombe.

    Muri Champiyona, abagasenyi muravuga urugamboooooo rwinshi kumwanya wa APRFC, ariko mwabonye ko umupira uridunda ugasunikira Gasenyi kumwanya wa3: Buuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu,

  10. Minan Apr

    Kuya 5-07-2017 saa 06:49'

    asuwo witwa emm ibyo avuga arabiz

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru