RUHAGOYACU.com

APR FC yaseye itanzitse imbere ya Police FC mu mukino w’umunsi wa kabiri w’irushanwa ry’Agaciro

Amakipe ya APR FC yatsinze Police FC mu mukino wabimburiye undi w’umunsi wa kabiri w’irushanwa ry’ikigega Agaciro Devolopment Fund, imikino yatangiye mu mpera z’icyumweru twashoje.

Police FC yatangiye itsindwa na Rayon Sports 1-0, mu gihe APR FC yo yatsinze As Kigali 2-0.

Ruzindana Nsolo ni we urimo gusifura uyu mukino wabanjirijwe no gufata umunota wo kwibuka umunyezamu wa Rayon Sports Evariste Mutuyimana witabye Imana ku munsi w’ejo azize urupfu rutunguranye.

Uko umukino urimo kugenda

90’+2’ Gusimbuza kwa Police FC, Niyigaba Ibrahim asimbuye Biramahire Abedy

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye hongerwaho irindwi (7)

90’ Gooallll igitego cyiza cya Amran Nshimiyimana, uteye umupira agaramye maze umunyezamu Bwanakweli ntiyamenya aho uciye wigira mu nguni y’urushundura

89’ Gusatira kwa APR FC, Muhadjiri uzamuka yihuta mu ruhande rw’iburyo acenga neza ahereza Saleh, umupira kwa Muhadjiri uhinduye imbere y’izamu kwa Amran

84’ Gusatira kwa Police FC, Nsabimana Celestin ugundagurana na Rukundo Denis, ariko arawumwambura

80’ Yayiteye neza Songa Isaie ariko umunyezamu Emery ahita yirambura awukubita igipfunsi uca hejuru y’izamu

79’ Gusatira kwa Police FC, Biramahire Abedy Bertrand uhereje Songa Isaie bahita bamushyira hasi

78’ Gusimbuza kwa gatanu kwa APR FC: Emery Mvuyekure asimbuye Kimenyi Yves wavunitse urutoki

78’ Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC: Twizerimana Onesme asimbuye Issa Bigirimana

77’ Gusimbuza kwa gatatu kwa Police FC: Nsabimana wambaye nomero 19 asimbuye Ngendahimana Eric

74’ Gusatira kwa Police FC, Mpozembizi ahinduye umupira imbere y’izamu, Kimenyi arirambura awukoraho ariko ntiyawukomeza, Eric Ngendahimana ahita akorera ikosa kuri Amran, umupira ni uwo guterekwa imbere y’izamu rya APR FC

73’ Yazamutse Songa Isaia ariko Shaffy amushyira hasi. Coup franc yatewe neza na Mirafa ariko umupira uca ku ruhande

72’ Gusatira kwa APR FC, umupira kwa Saleh na Muhadjiri ucomekeye Issa ariko yaraririye

65’ Coup franc itewe na Nsabimana Celestin ariko umupira uca ku ruhande

64’ Gusatira kwa Police FC yazamutse Songa Isaie ariko Nsabimana Aimable ahita amushyira hasi. Ikarita y’umuhondo yeretswe Nsabimana Aimable

63’ Gusimbuza kwa gatatu kwa APR FC: Nyirinkindi Saleh asimbuye Sekamana Maxime

63’ Gusimbuza kwa kabiri kwa APR FC: Andrew Buteera asimbuye Twizerimana Martin Fabrice

63’ Gooooal igitego cya mbere cya Police FC gitsinzwe na Songa Isaie ku kazi gakomeye kari kamaze gukorwa na Ndayishimiye Celestin

60’ Gusatira kundi kwa APR, Bizimana Djihad n’umupira kwa Muhadjiri ucenze neza, arazamuka yiruka, atera ishooooti ariko Bwanakweli Emmanuel arawugarura

57’ Gusatirwa kwa APR FC, Issa Bigirimana wiruka cyane wenyine hariya mu ruhande rw’ibumoso, atera iishoti umupira uca ku ruhande

54’ Gusimbuza kwa kabiri kwa Police FC: Nzabanita David ’Saibad’ asimbuye Mushimiyimana Mohamed

54’ Goooooooallll igitego cya kabiri cya APR FC gitsinzwe na Muhadjiri Hakizimana ku mupira mwiza ahawe na Issa Bigirimana

51’ Gusimbuza kwa mbere kwa Police FC: Songa Isaie asimbuye Nsngiyumva Moustapha

47’ Gusatira kwa APR FC, Rukundo Denis n’umupira kwa Amran na Issa, ahindura imbere y’izamu ariko Ndikukazi (Fabrice Twagizimana akiza izamu. Corner ya APR FC

46’ Gusatira kwa Police FC, Nsengiyumva Moustapha ahinduye imbere y’izamu ariko Songayingabo Shaffy arahagoboka akiza izamu

45’ Gusimbuza kwa mbere kwa APR FC: Nsabimana Aimable asimbuye Sinamenye Cyprien

HT APR FC 1-0 Police FC

40’ Gusatira kwa Police FC, Mpozembizi ahinduye imbere y’izamu, Biramahire atera neza umupira ariko Kimenyi Yves ahita awufata

37’ Police yongeye kuzamuka, umupira kwa Biramahire Abedy ariko SInamenye Cyprien amubera ibamba, umupira arawurenza

35’ Gusatira kwa Police, Ndayishimiye Celestin ugundagurana na Rukundo Denis, arahagoboka Amran umupira awutera imbere

33’ Umupira muremure utewe na Kimenyi Yves ashaka Issa Bigirimana ariko umusifuzi wo ku ruhande azamura igitambaro amubwira ko yaraririye

31’ Corner yatewe neza, Eric Ngendahimana n’umutwe ariko umupira uca hejuru y’izamu gato

30’ Police yazamukanye umupira, Mushimiyimana na Mirafa kwa Abedy wacomekeye Mpozempizi uhinduye umupira imbere y’izamu ariko Bizimana Djihad awushyira muri Corner

27’ Yazamutse Issa Bigirimana mu ruhande rw’iburyo yiruka cyane, ariko Munezero Fiston ahita amukurura. Ikarita y’umuhondo ihawe Munezero Fiston

24’ Munezero Fiston arayiteyeee ariko umupira uca ku ruhande, ni uwo gutereka imbere y’izamu rya Kimenyi

23’ Police izamutse, Umupira kwa Mushimiyimana na Bertrand ariko Nshimiyimana Amran ahita amushyira hasi. Coup franc nko muri metero 23 uvuye ku izamu rya APR FC ririnzwe na Kimenyi Yves

21’ Corner itewe neza na Maxime Sekamana ariko Police bakiza izamu, ahita azamuka nka Contre attaque, kwa Mpozembizi ugerageje gucenga Muhadjiri ahita awushyira muri corner, yahise iterwa ariko Umupira Kimenyi arawufata

20’ Yazamukanye umupira Issa Bigirimana mu ruhande rw’ibumoso, agerageza gucenga neza ariko Mpozembizi Mohamed umupira awushyira muri corner

19’ Police yongeye kuzamuka, Mushimiyimana na Bertrand acomekera Biramahire Abedy ariko umunyzamu Kimenyi Yves asohoka neza ahita afata umupira

16’ Police irimo guhererekanya umupira, kwa Moustapha, ahereza Mushimiyimana Mohamed arekura ishoti ariko umupira uca hejuru kure y’izamu

15’ Umukino ubaye uhagaze gato kubera Umukinnyi wa Police FC, Biramahire ABedy wicaye hasi asa n’uwikanda ukuboko, ashobore kuba yababaye kuko umusifuzi ahamagaye umuganga ngo amwiteho

20’ Gusatira kundi kwa APR FC Bizimana Djihad na Muhadjiri ariko ab’inyuma ba Police FC barawubambura

15’ Police FC izamukanye umupira ishaka igitego cyo kwishyura, Biramahire Abedy na Bertrand Iradukunda ariko Umusifuzi ati Berttrand yawukoze n’intoki

12’ Goooooooal Igitego cya mbere cya APR FC gitsinzwe na Djihad Bizimana

4’ Police yari izamutse kuri Contre atatque gusa Rukundo Denis aburizamu ubusatirizi bwa Mustapha

3’ Corner ya gatatu ya APR FC ntacyo itanze

3’ Issa yari agerageje gushyira mu izamu Bwanakweri awushyira muri Corner

2’ Yebaba we!!! Corner ya Djohad isanze Muhadjili inyuma y’urubuga rw’amahina acenga abinyuma bose ba Police ateye mu izamu Fiston aritambika awukuramo mu gihe umunyezamu yari yaryamye.

2’ Corner ya kabiri ya APR FC igiye guterwa na Bizimana Djihad

2’ Fabrice yaragerageje gushota mu izamu bibyara corner ya mbere ya APR FC

1’ APR FC itangije umupira ihita isatira

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Laurent

    Kuya 15-09-2017 saa 13:17'

    uwitwa Ndikukazi arihe ngo asobanure ukuntu APR yavuze ko batahanganira ibikombe !kandi ubwo abana baramucengaga agasigara akambakamba. APR oyeeeeeee

  2. minani j paul

    Kuya 14-09-2017 saa 12:28'

    apr irakubita nkamashanyarazi hatahiwe gasenyi kbs

  3. Vestina Uwiragiye

    Kuya 14-09-2017 saa 12:06'

    ARIKO MWAZAMBARIZA UWO MUKINYI WA PORICE FC WAVUZE NGO BAZAHANGANA NA REYON GUSA NIBA ATARARI GUSHAKA HIT CYANGWA BAZAHANGANIRA UMWANYA WA KANE

  4. Dr Yvan

    Kuya 14-09-2017 saa 09:31'

    APR FC Oyeee

    gusa mbabajwe nuko ngiye kongera kubabaza Rayon gusa nzayihuhiramo nyitsinde 5 gusa 6-1=5 birahagije

  5. Quatre-Vingt

    Kuya 14-09-2017 saa 05:04'

    APR oyeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!
    nsimishijwe ninsinzi yanyu basore. ubutumwa kuri Police.
    sinzi umukinnyi wayo wavugaga Ngo Apr sikipe bahanganira igikombe. none ibakubitiye ahareba inzega!!! Police we umupira ukinwa nmaguru nubuhanga. apana umunwa. Gasenyi niyo itahiwe.

  6. ineza

    Kuya 13-09-2017 saa 21:18'

    nyamara abavugako APR FC yoroshye baribeshya ahubwo nibwo ikomeye bari kuyisuzugura ngo yazanye abana none dore ibyo bari gukora umva mwamakipemwe murambike umupira hasi dukine Kuwa gatandatu Twiteguye rayon sport kandi twizeye insinzi

  7. ntirandekura jean paul

    Kuya 13-09-2017 saa 21:08'

    APR KURIKI YANYUZEHO LIVE ARIKO REYON MUKAYIPFUKIRANA? MBEGA MWEBWE!!"!!!!!!!

    NTAKUNDI NANONE TWARI TWIBEREYE MUGAHINDA9990%

  8. ghdf

    Kuya 13-09-2017 saa 19:49'

    Rayon bimezr bite.

  9. kwizera

    Kuya 13-09-2017 saa 18:38'

    Igikombe nicyacu bidasubirwaho
    Nibahatane batuvunikira ndakundi
    APRFC OYeeeeeeeee

  10. seba

    Kuya 13-09-2017 saa 17:51'

    igikenyeri rayon sports niyo ikurikiyeho

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru