RUHAGOYACU.com

APR FC ivuguruye yanganyije na KCCA mu mukino mpuzamahanga wa gicuti

APR FC igizwe ahanini n’abana bato yanganyije na KCCA igitego 1-1 mu mukino mpuzamahanga wa gicuti, wari ugamije gufasha iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda kwiyereka abafana no kureba urwego abakinnyi bashya bariho.

Mu bakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga, harimo 7 basanzwe bakina, batatu ni abana bazamutse bava muri APR Academy, undi umwe ni Ishimwe Christian wavuye mu Isonga FC.

Uko Umukino urimo kugenda

FT APR FC 1-1 KCCA

90’+3’ yazamutse Protais arekuye ishoti ariko umupira uca hejuru kure y’izamu

90’+2’ KCCA isa n’inaniwe mu by’ukuri, iraherrekanya umupira rimwe cyangwa kabiri abana ba APR FC bagahita bawitwarira

90’+1’ Yazamutse Saleh acomekera Govin uhinduye imbere y’izamu ariko Kavuma ahita awushyira muri corner

Iminota isanzwe y’Umukino yarangiye ariko Umusifuzi Loup yongeyeho iminota 4

APR FC mu ishusho y’abana wagirango ni ingimbi zayo irimo irarusha ikipe ya KCCA cyane mu guhererekanya imipira, bigizwemo uruhare cyane na Martin Fabrice Twizeyimana, Gilbert na Saleh

88’ Yazamutse na none, Ishimwe Christian ahindura umupira imbere y’izamu ariko habura uwo kuwushyira mu rushundura

87’ Gusatira gukomeye kwa APR FC, Gilbert yacomekeye Saleh wiruka cyanee, ahindura umupira imbere y’izamu kwa Bogarde arekuye ishoti ariko umupira uca hejuru y’izamu

83’ APR FC n’umupira, bigaragara kwa Saleh ucenze neza acomekera Sindambiwe Protais ugerageje gucenga ariko biranga, asubiza inyuma kwa Nshimyumuremyi Gilbert

82’ KCCA ihererekanya umupira, bashaka uburyo basatira ariko Ishimwe Christian arahagoboka

80’ Yazamutse Nyirinkindi Saleh yiruka cyane acenga neza ariko Habib Kavuma arawumwambura ahita awushota imbere ashaka Moustapha

79’ Gusatira kwa KCCA yazamutse Wamani Ibrahim wiruka cyane mu ruhande rw’iburyo ariko Ishimwe Christian na Bakundukize Innocent bamuviraho inda imwe

74’ Gusatira kwa APR FC, Bogarde acenga neza ahagana muri corner bamushyira hasi, coup franc

73’ Ubu ni APR Academy vs KCCA

72’ Gusimbuza kwa APR FC: Sekamana Maxime ahaye umwanya Buregeya Prince

72’ Gusatira kwa KCCA, umupira imbere y’izamu kwa Kiizza Moustapha urekuye ishoooti ariko umupira uca hejuru y’izamu

71’ Gusimbuza kwa APR FC: Bigirimana Issa asimbuwe na Sindambiwe Protais

70’ Gusatira kwa APR FC yazamutse Govin acenga neza ahereza Issa Bigirimana, ishoooooti ariko Umunyezamu Charles wa KCCA arirambura awufata neza nk’uwumize

69’ Sekamana Maxime n’umupira mu kibuga hagati acenga neza asunikira Issa Bigirimana ariko Philbert Obenchan arahagoboka

66’ Gusimbuza kwa APR FC: Ishimwe Fiston asimbuwe na Cyitegetse Bogarde

64’ Goooooall Igitego cya KCCA gitsinzwe na Kiizza Moustapha kuri Coup franc ateye neza cyane

63’ Gusatira kwa KCCA yazamutse Allan ahita akorerwaho ikosa

60’ Gusimbuza kwa APR FC: Umunyezamu Ntaribi Steven ahaye umwanya Kimenyi Yves

59’ Yayiteye neza Fiston Ishimwe ashaka Bigirimana Issa ariko Umusifuzi Twagirumukiza Abdoul ahita amusifura kuko yasunikanye

58’ Sekamana Maxime n’umupira acenga neza ahereza Martin ariko bamushyira hasi, coup franc

54’ Gusimbuza kwa APR FC: Twizerimana Onesme asimbuwe na Nshimyumuremyi Gilbert

50’ Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC: Rugwiro Herve ahaye umwanya Mitima Isaac

46’ Gusatira kwa KCCA Moustapha ahereje Allan umupira uba muremure urarenga

KCCA yabanjemoKCCA yabanjemo

45’ Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC: Ngabo Albert ahaye umwanya Marc Govin Nshimiyimana

HT APR FC 1-0 KCCA

45’+1’ Gusatira kwa APR FC, Onesme ufite umupira agerageza gutera ishoti akiri kure ariko Kapiteni wa KCCA, Okot Dennis amubera ibamba

45’ Gusatira kwa KCCA Umunyanijeriya Tijani arekura ishooti ariko umupira uca ku ruhande

Iminota isanzwe y’igice cya mbere yarangiye, Umusifuzi wa kane Hakizimana Louis bita ’Loup’ yerekana iminota ibiri y’inyongera

38’ Gusatira gukomeye kwa APR FC, Maxime ishoooooti Umunyezamu Charles arawugarura, Onesme acenga neza subiza Maxime urushooooooti ariko umunyezamu arirambura awucisha hejuru y’izamu

37’ Gusatirwa kwa APR FC, Onesme yazamutse ariko Umunyezamu Charles asohoka neza amutanga umupira ahita awuhereza Philbert (utari njye)

36’ Gusatira kwa KCCA, ariko Rugwiro Herve ahagaze neza cyane muri uyu mukino

30’ Yayiteye neza Moustapha ariko ba myugariro ba APR FC bakiza izamu

29’ Gusatira kwa KCCA yazamutse Rukundo ariko Ishimwe Christian aramukurura. Coup Franc

APR FC yabanje mu kibugaAPR FC yabanje mu kibuga

27’ APR FC isa n’imaze kwinjira mu mukino gusatira gukomeye kwa APR FC, Onesme kwa Maxime wacomekeye Ishimwe Christian ariko umusifuzi wo ku ruhande ahita azamura igitambaro ko habayeho kurarira

APR FC 1-0 KCCA

25’ Gooooallll Igitego cya mbere cya APR FC, Habib Kavuma yitsinze igitego ku mupira wari uhinduwe na Twizerimana Martin Fabrice

23’ Gusimbuza kwa mbere ku ruhande rwa KCCA: Serunjogi Patrick wagize ikibazo cy’imvune asimbuwe na Bukenya Lawrence

18’ Umukino ubaye uhagaze gato ngo abaganga bite kuri Serunjogi Patrick wa KCCA uryamye hasi nyuma yo kugongana na Rugwiro Herve,

11’ Gusatira ku ndi kwa KCCA, Moustapha ahinduye umupira kwa Abubakar Saddiq Tijjani awuteresha umutwe Ntaribi Steven ariramburaaaaaa awushyira muri corner, ihise iterwa byihuse ariko Rugwiro Herve akiza izamu rye

10’ Gusatira gukomeye kwa KCCA, Moustapha n’umupira ku ruhande rw’ibumoso, ahinduye imbere y’izamu ariko Ngabo Albert awushyira muri Coner

8’ KCCA yihariye umukino, Habib Kavuma kwa Oryek Allan ariko Bigirimana Issa amushyira hasi, coup franc itagize icyo imara

5’ Gusatira gukomeye kwa KCCA, Rukundo Dennis ahinduye umupira imbere y’izamu ashaka Allan ariko Rugwiro Herve arahagoboka akiza izamu

3’ Gusatira kwa APR FC, Twizerimana Onesme uzamukanye umupira mu ruhande rw’iburyo, myugariro Obenchan Philbert araserebeka, Onesme aracyafite umupira, acenga neza ishooooti ariko uca ku ruhande,

Umukino umaze iminota ibiri utangiye ariko nta gifatika kirakorwa, gusa uroye mu kibuga APR FC irimo abana mu mikinire kuruta KCCA

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

KCCA:
24 Lukwago Charles (GK)

16 Dennis Okot (C)
2 Kavuma Habib
6 Obenchan Philbert

18 Dennis Rukundo
7 Kirabira Isaac
15 Wamani Ibrahim
12 Kizza Mustafa
4 Serunjogi Patrick

17 Oryek Allan
10 Abubakar Saddiq Tijjani

Abasimbura:

29 Maliyamungu Jamil (GK)
14 Bigesa James
9 Kibirige Moses
11 Noel Nasasira
5 Kiberu Faisal
3 Bukenya Lawrence
8 Kajjabwangu Abu

APR FC:
30 Ntaribi Steven
3 Ngabo Albert
25 Ishimwe Christian
23 Songayingabo Shaffy
4 Rugwiro Herve
2 Innocent Bakundukize
26 Bigirimana Issa
29 Twizeyimana Martin Fabrice
9 Twizerimana Onesme
8 Ishimwe Fiston
17 Sekamana Maxime

Abasimbura: Kimenyi Yves, Nyirinkindi Saleh, Nyandwi Charles, Niyodusenga Emmanuel, Sindambiwe Protais, Mitima Isaac, Cyitegetse Bogarde, Nshimiyimana Marc Govin, Buregeya Prince, Nshimiyumuremyi Gilbert, Ntwari Fiacre na Janvier Benedata (7)

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Nsabimana Paul

    Kuya 26-08-2017 saa 04:26'

    Igitego APR ibonye ni icyo KCCA yitsinze. Ndabona nta ba rutahizamu batyaye ikipe ya APR ifite. Reka dutegereze ubwo abakinnyi ntibaramenyerana.

  2. barabas

    Kuya 25-08-2017 saa 21:47'

    ngaho mumbwire namwe kandi ubwo ngo niyo kipe dutezeho umusaruro. nzaba mbarirwa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru