RUHAGOYACU.com

Mu irushanwa ry’Intwari, Police FC itsinze APR FC mu mukino wa mbere wa Migi na Iranzi

Nk’amakipe y’abashinzwe umutekano mu Rwanda, Police FC yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino wa mbere wo gufungura "Heroism Tournament", irushanwa ryagenewe kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda, Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti "Dukomeze Ubutwari twubaka u Rwanda twifuza".

Buri tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari, kuko ari umunsi wo kwibuka ibikorwa byaranze intwari. Umunsi mukuru ngarukamwaka w’intwari wizihirizwa ku rwego rw’imidugudu mu Rwanda hose.

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo: Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Icyiciro cy’Imanzi ni cyo kiri hejuru kikaba kigizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa bidasanzwe birimo no guhara ubuzima mu rwego rwo kwitangira igihugu. Icyiciro cy’Imena kigizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa by’intangarugero birimo kwitanga.

Uko Umukino urimo kugenda:

FT APR FC 0-1 Police FC

90’+4’ Umupira kwa Iranzi na none acomekera Eric Tuyishimire ugerageza kwinjira mu rubuga rw’amahina ariko atera agashoti gato umupira uca ku ruhande

Igitego cya Habimana Hussein. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuIgitego cya Habimana Hussein. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu

90’+3’ Yazamutse APR FC, Iranzi acomekeye Onesme ariko Barthez arasohoka ashatse guteresha amaguru umupira awushota Antoine Dominique ku bw’amahirwa uramugarukira ahita awufata

90’+2’ Gusimbuza kwa Police FC: Nzabanita David asimbuwe na Muhinda Brian

90’+2’ Umukinnyi wa Police FC aryamye hasi ni Nzabanita David wafashwe n’ibyo bita imbwa ariko ni ibinya, bakaba bamujyanye hanze bamutwaye ku ngobyi.

90’+1’ Yazamutse APR FC, Migi na Iranzi kwa Eric Tuyishimire,bahereza Onesme ariko umupira uca ku ruhande rw’izamu

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye hongerwaho 5’

90’ Yazamutse Rukundo, umupira kwa Martin ugerageje ishoto ariko ritaremereye umunyezamu Barthez arawufata ahita akora n’amafiyeri nk’amwe ya Muhamoud Mossi mu 2003.

88’ Gusatira kwa APR FC, Nkinzingabo na Rukundo kwa Iranzi, bawusubiza Nkinzingabo uhinduye imbere y’izamu ariko Barthez araryama neza arawufata

Hussein yishimira igitego. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuHussein yishimira igitego. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu

87’ Ikarita y’umuhondo ihawe Antoine Dominique Ndayishimiye ku ikosa akoreye Buregeya Prince wari umwambuye umupira agerageza kwinjira mu rubuga rw’amahina

84’ Gusatira kwa Police Fc, Nzabanita ahereje Songa ariko umusifuzi aba yamuteye imboni ko yari yaraririye

83’ Yazamutse Songa Isaie acenga neza, amukuraho Buregeya acenga na Aimable arekura ishooti arimo umupira uca ku ruhande rw’izamu

82’ Nkinzingabo Fiston ahinduye umupira imbere y’izamu arko Antoine Dominique arahagoboka akiza izamu maze umupira ujya kwa Iranzi ashatse kuwuhagarika n’igituza uramucika urarenga

81’ Umukinnyi wa Police FC, Nzabanita David aryamye hasi, bahamagaye abaganga ngo bamwiteho, hagati aho ni ko umukino uba uhagaze gato n’iminota ikaba yicuma

80’ Gusatira kwa APR FC, imbere y’izamu umupira utewe na Iranzi kuri coup franc ariko umunyezamu Barthez Nduwayo awufata neza nk’uwumize

75’ Umukinnyi wa Police FC aryamye hasi, umukino ubaye uhagaze gato

74’ Gusimbuza kwa APR FC: Ngabo Albert asimbuwe na Tuyishimire Eric

74’ Yazamutse Rukundo Dennis ahinduye imbere y’izamu kwa Onesme uwukojejeho umutwe uhita uca hejuru

72’ Gusatira kwa APR FC, Rukundo Dennis ashaka gucenga Muvandimwe ariko umupira awushyira muri koruneri. Itewe na Nkinzingabo ariko bakiza izamu

70’ Gusatira kwa Police FC, Antoine Dominique Ndayishimiye yazamutse ariko Buregeya ahita amuhagarika neza

68’ Gusatira kwa APR FC, Iranzi Jean Claude ugerageza kwinjira mu rubuga rw’amahina, bamwambura umupira aragwa arimo ashaka penaliti ariko umukino urakomeza

67’ Ikarita y’umuhondo ihawe Muvandimwe ku ikosa akoreye Nkinzingabo Fiston

Izindi mvururu kubera kutishimira ko umusifuzi ahagaritse umukino ngo umunyezamu avurwe nyamara APR FC ari yo yagerageza gushaka igitego

Koruneri yatewe neza na Iranzi Jean Claude imbere y’izamu birakomeye, Ndikukazi, Nduwayo na Migi bahurira ku mupira, ariko bakiza izamu rya Police FC gusa umunyezamu Nduwayo we asigara aryamye hasi, umupira kwa Ngabo Albert ariko umusifuzi ahita ahagarika umukino.

APR FC yashakaga gutsinda uyu mukino ikiyongerera amahirwe yo kwegukana irishanwa ry'umunsi w'Intwari yamenyereye gutwaraAPR FC yashakaga gutsinda uyu mukino ikiyongerera amahirwe yo kwegukana irishanwa ry’umunsi w’Intwari yamenyereye gutwara
Hussein Habimana watsinze igitego cya Police FCHussein Habimana watsinze igitego cya Police FC

Umukino utangiye kuzamo imvururu, Songa Isaie aryamye hasi asa n’ugaragaza ko hari icyo akubiswe n’umukinnyi wa APR FC ariko Umusifuzi nk’Umuyobozi w’umukino arimo kubihosha

Gusimbuza kwa Police Fc: Ngendahimana Eric asimbuye Nsengiyumva Moustapha uvuyemo atishimye

60’ Gusatira kwa APR FC, acenga neza Dennis Rukundo, ahindura imbere y’izamu kwa Migi n’umutwe umupira uca ku ruhande gato cyane

50’ APR FC irazamutse, Byiringiro Lague wihuta cyane mu ruhande rw’iburyo akurikiwe na Muvandimwe JMV, yinjiye mu rubuga rw’amahina, ahindura imbere y’izamu ariko Twagizimana Fabrice arahagoboka akiza izamu

49’ Yazamutse Rukundo dennis ahindura imbere y’izamu arahagoboka Habimana Hussein ujya kwa Byiringiro ariko agiye gutera ishoti barawumutanga

47’ Gusatira kwa Police FC, Moustapha ahinduye umupira imbere y’izamu, Nsabimana Aimable na Buregeya Prince barahagarara Songa Isaie atera umupira wenyine ariko uca hejuru y’izamu

46’ Umupira kwa Migi na Rukundo Dennis, kwa Martin bashaka uko binjira, bawuha Ngabo Albert awuhaye Iranzi Jean Claude urarenga

46’ Gusimbuza batatu icya rimwe kuri APR FC: Iranzi Jean Claude, Nkinzingabo Fiston na Onesme Twizerimana barinjiye havamo Issa Bigirimana, Itangishaka Blaise na Sekamana Maxime

HT APR FC 0-1 Police FC

Iminota isanzwe y’igice cya mbere yarangiye hongerwaho iminota 3

45’ Gooooooooooalllll igitego cya mbere cya Police FC gitsinzwe na Habimana Hussein ku mupira atareye ku murongo w’urubuga rw’amahina nyuma y’aho ab’inyuma ba APR FC bari bananiwe gukiza izamu ryabo ku mupira uturutse muri koruneri

43’ Umupira kwa Lague Byiringiro ucenze neza ashakisha uburyo bwiza arekuye ishooooti rikomeye ariko umupira uca hejuru gato y’izamu rya Nduwayo

41’ APR FC n’ubu itakiri gutuma Police FC ihumeka, yazamutse Mugi na Ngabo ucomekeye Maxime ariko umusifuzi wo ku ruhande ahita azamura igitambaro yerekana ko yaraririye

40’ Yatewe byihuse na Martin ariko Police FC bakiza izamu

39’ Umupira kwa Rukundo na Martin Fabrice bahereza Byiringiro Lague ucenga neza, aragundagurana na Fabrice Twagizimana, aramucenga neza ngo yinjire mu rubuga rw’amahina ariko uyu kapiteni wa Police FC ahita aserebeka maze umupira ujya muri koruneri

38’ Yazamutse Maxime atanga umupira ashaka Issa Bigirimana ariko umupira uba muremure maze Umunyezamu Nduwayo ahita awufunga n’igituza ntiyawufata mu buryo bwo kureka abakinnyi be ngo baruhuke

37’ Yazamutse Police FC, Moustapha na David Nzabanita, asunikira Muvandimwe arekura ishoti rikomeye ariko umupira uca hejuru gato y’izamu rya Emery Mvuyekure

35’ APR bFC iyoboye umukino gusa, bamwe bati "Police FC yahatswe", bazamutse Maxime na Martin Fabrice kwa Itangishaka ushaka Byiringiro Lague ariko Muvandimwe ahita awutera kure cyane

32’ Coup Franc yahesheje Bwanakweli ikarita y’umutuku itewe neza na Martin Fabrice ariko Umunyezamu Nduwayo ahita afata umupira neza bitamugoye

32’ Gusimbuza kwa Police FC: Munezero Fiston asimbuwe n’Umunyezamu Nduwayo Danny ’Barthez’.

Seninga Innocent yahise ajya mu mibare myinshi nyuma y'uko yari asigaranye abakinnyi 10 mu kibugaSeninga Innocent yahise ajya mu mibare myinshi nyuma y’uko yari asigaranye abakinnyi 10 mu kibuga

Barthez akijya mu izamu yahise afata neza coup franc yahesheje Bwanakweli ikarita y'umutuku, igaterwa na Martin FabriceBarthez akijya mu izamu yahise afata neza coup franc yahesheje Bwanakweli ikarita y’umutuku, igaterwa na Martin Fabrice

Munezero Fiston yahise aha umwanya umunyezamu Barthez. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacuMunezero Fiston yahise aha umwanya umunyezamu Barthez. Foto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Yves Nishimwe ahumuriza Bwanakweli wari umaze guhabwa ikarita y'umutukuYves Nishimwe ahumuriza Bwanakweli wari umaze guhabwa ikarita y’umutuku

Umukino ubaye uhagaze kugirango Police FC ibanze isimbuze umunyezamu (umukino uhagaze iminota 4)

27’ Ikarita y’Umutuku ihawe Bwanakweli Emmanuel ku ikosa akoreye Twagizimana Martin Fabrice wari umaze kumucenga agirango asunikire umupira mu izamu. Martin Fabrice acenze neza Fabrice Twagizimana, aba asigaranye na Bwanakweli wenyine, na we amucenze undi ahita amuryamaho aramukurura, umusifuzi ahita atanga coup franc.

Martin Fabrice yari abacitse bose asigaranye n'izamu gusa maze Bwanakweli aramukurura. Foto: Ntare Julius/RuhagoYacuMartin Fabrice yari abacitse bose asigaranye n’izamu gusa maze Bwanakweli aramukurura. Foto: Ntare Julius/RuhagoYacu
Kuba yabujije Martin Fabrice gutsinda igitego kandi ari we myugariro wa nyuma yabihanishirijwe ikarita y'umutuku. Foto: Ntare Julius/RuhagoYacuKuba yabujije Martin Fabrice gutsinda igitego kandi ari we myugariro wa nyuma yabihanishirijwe ikarita y’umutuku. Foto: Ntare Julius/RuhagoYacu

25’ Byiringiro Lague uyu munsi si uwe peeeee, abonye ubundi buryo bwamuhesha igitego, acenga neza Yves wa Police FC aba sigaranye n’izamu rya Bwanakweli gusa awusunikiye mu rushundura uyu munyezamu awufata neza utararenga umurongo.

23’ Ntibyumvikana ukuntu Byiringiro Lague ahushije iki gitego kuko kugihusha ni byo byari bigoye kuruta kugitsinda. Umupira mwiza aherejwe na Martin Fabrice, ahita asiga ba myugariro ba Police FC, maze ateye umupira ahita awushota Bwanakweli Emmanuel wari wamaze kuryama hasi

18’ Gusatira gukomeye kwa Police FC, Moustapha wihuta hariya mu ruhande rw’ibumoso, acenga neza acishije umupira hejuru ya Rukundo Dennis ahita ahindura imbere y’izamu ariko Nsabimana AImable akiza izamu

17’ Yazamutse Rukundo Dennis ahinduye imbere y’izamu ariko umunyezamu Bwanakweli asohoka neza awukubita ibipfunsi, ujya kwa Habimana Hussein uhereje Songa Isaie

16’ Yatewe byihuse na David ariko bakiza izamu ririnzwe na Emery Mvuyekure

16’ Yatewe neza na Muvandimwe JMV awukozaho umutwe Habimana Hussein ugarurwa n’umutambiko maze Rukundo Dennis awusubiza muri koruneri

15’ Gusatira kwa Police FC, Isaie Songa yazamutse mu ruhande rw’iburyo yihuta ariko ahura na Buregeya Prince umupira awushyira muri koroneri,

12’ APR FC isa n’iyoboye umukino kugeza ubu, kwa Migi na Martin, Migi bamukoreraho ikosa ahagana mu kibuga hagati

11’ Yayiteye Martin ahereza Itangishaka Blaise ngo atere ishoti ariko arawuhusha, Munezero Fiston ahita akiza izamu rya Police FC

10’ Gusatira kwa APR FC, Byiringiro Lague na Issa Bigirimana ariko Muvandimwe amushyira hasi. Coup franc

8’ Coup franc itewe na Muvandimwe JMV ariko urukuta ruwukoraho uca ku ruhande gato rw’izamu. Corner ihise iterwa ariko ab’inyuma ba APR FC bakiza izamu

7’ Abakinnyi ba Police FC bazamutse bahererekanya neza, Mirafa na David ariko akorerwaho ikosa.

Migi ati "Ubutwari, twubaka u Rwanda twifuza".Migi ati "Ubutwari, twubaka u Rwanda twifuza".

Ba kapiteni babanje gusoma ubutumwa bugira buti "Ubutwari twubaka u Rwanda twifuza".Ba kapiteni babanje gusoma ubutumwa bugira buti "Ubutwari twubaka u Rwanda twifuza".

5’ Gusatira kwa APR FC yazamutse Itangishaka Blaise mu ruhande rw’ibumoso, ahindura imbere y’izamu ariko Munezero Fiston arahagoboka arawuhusha, ariko arongera awuhereza mugenzi we neza.

3’ Gusatira kwa Police FC na none yazamutse Songa Isaie ishooti rikomeye ariko umupira uca ku ruhande gato rw’izamu

2’ Contre attaque, umupira kwa Martin ahereza Blaise kwa Lague Byiringiro ariko ntiyawufunga neza, maze Twagizimana Fabrice awuhereza umunyezamu Bwanakweli awutera imbere

2’ Gusatira kwa Police FC kuri coup franc itewe na Nzabanita David ariko Buregeya Prince akiza izamu.

1’ Gusatira kwa Police FC, yazamutse Muvandimwe na Nzabanita ariko Rukundo amushyira hasi.

1:05’ Umukino uratangiye

Police FC yabanje mu kibuga iyobowe nk'ibisanzwe na Ndikukazi Twagizimana FabricePolice FC yabanje mu kibuga iyobowe nk’ibisanzwe na Ndikukazi Twagizimana Fabrice

Police FC: Bwanakweli Emmanuel (27), Munezero Fiston (2)/Nduwayo Danny Barthez (1) 32’, Twagiuzimana Fabrice (6) (C), Habimana Hussein (20), Muvandimwe Jean Marie Vianney (12), Nzabanita David (16), Nizeyimana Mirafa (4), Yves nishimwe (22), Songa Isaie (9), Dominique Antoine (14) na Moustapha Nsengiyumva.

Abasimbura: Nduwayo Danny Barthez (1), Mpozembizi Mohamed (21), Muhinda Brian (13), Umwungeri Patrick (5), Niyonzima Jean Paul (7), Ngendahimana Eric (24), Usabimana Olivier (19).

APR FC yabanje mu kibuga irangajwe imbere na Migi nka KapiteniAPR FC yabanje mu kibuga irangajwe imbere na Migi nka Kapiteni

APR FC: Mvuyekure Emery (1), Rukundo Dennis (28), Ngabo Albert (3), Nsabimana Aimable (13), Buregeya Prince (18), Mugiraneza Jean Baptiste (7)(C), Twagizimana Martin Fabrice (6), Issa Bigirimana (26), Itangishaka Blaise (22), Sekamana Maxime (17) na Byiringiro Lague (14).

Abasimbura: Ntaribi Steven (30), Sibomana Abouba (15), Songayingabo Shaffy (23), Nkinzingabo Fiston (19), Iranzi Jean Claude (12), Tuyishimire Eric (11), Twizerimana Onesme (9).

Abatoza Mulisa Jimmy na Seninga Innocent baganira mbere y'umukinoAbatoza Mulisa Jimmy na Seninga Innocent baganira mbere y’umukino

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Menya

    Kuya 21-01-2018 saa 13:09'

    Yewe Muhammad we, wisebya umutoza wa Apr kko nta equipe idatsindwa. ça existe même en Europe.

  2. Gashugi

    Kuya 21-01-2018 saa 09:49'

    Seninga APR ahora ayihonda kuva cyera no muri Etincelles kabisa! Uyu mutype ndamwemeye

  3. Harerimana Emmanuel

    Kuya 21-01-2018 saa 09:47'

    Harya ngo igikona cyaratsinzwe na Police? Nimutegereze murebe ibyo As Kgli nabonye hariya ku mukino wayihuje na rayon igiye kubakorera!!! aprfc niyo kipe ishobora gusebera muri iri rushanwa ry’Intwali !!

  4. eto

    Kuya 20-01-2018 saa 19:16'

    ubundi yufite umutoza uciriritse utagira licence A nta terambere mu mikinire y’ikipe wakwitega mutegereze gato muri Confederations cup niho abayobozi ba APR FC bazasanga baramwibesheho. Twahereye kuva kera dusaba umutoza ufite izana wazamura urwego rwabakinyi twarahebye ubwo resultat zose zizaboneka zizabazwe uwo muhaye akazi umutoza utazi no gupanga ikipe nakumiro pee?? Arega APR FC ikiyoborwa na Afande Alex Kagame wabonaga ikomeye kandi harimo ishaka n’intego kandi yazanaga abakinyi n’abatoza babikwiriye naho ubu huzuyemo ari abakinnyi n’abatoza bingwiza murongo gusa. Turababaye cyane peee

  5. ema

    Kuya 20-01-2018 saa 17:22'

    Kadende fc ngo iriye kimwe?babandi c basakuzaga hano ngo babonye migi ngo bazazimara,bari hehe?muko wapi wana?ubwose iyobaba 11 ra?mwarikurya bingahe?nyakatsi we manegeka we?gahinda we komeza urimbuke sha na as Kigali nubwo ari murumuna wawe itagutsindaa,arikoo wabona bashota numukinnyi wanyu kikajyamo da?

  6. Muhammad

    Kuya 20-01-2018 saa 15:49'

    Abayobozi ba Apr Fc babona ko bakwiriye kugurira Lamborghini umuntu utigeze atwara na ka VW ? Ni gute mwaha Team nka Apr FC umuntu nka Umulisa ? Babona ko Migi na Iranzi bakwiriye gutozwa n’umuswa n’abana ba Apr FC bari basigaye basuzugura ? Can’t they think there’re flogging a dead horse with that mentally retarded coach ?

    Tuzi ko hari impinduka nyinshi zigiye kuba muli Apr FC ; time has come to pass from words to deeds, efforts should be made to avoid spending too much time. It’s the only way to avoid collateral damages ; nko gusuzugurwa muli Tournament, Apr FC isanzwe yegukana ! Uyu munsi ni Police FC idusuzuguye, ejo ni AS Kigali, Rayons Sport yo izaza kudutaba, kubera a complete moron coach !

  7. Venuste Niyotwagira

    Kuya 20-01-2018 saa 14:52'

    Buuuuu! buuuuuuu! buuuuuu!!!!!!!! mbega mbega gihanya weeee!
    Mbega barafinda weeee!
    Mbega gitindi weee!
    Mbega muteteri weee!
    Mbega mpeka weeee!
    Mbega gitindi weee!
    Mwakoze kudukuburira daaaaa!

  8. knc

    Kuya 20-01-2018 saa 14:46'

    Bishatse kuvuga ko gitinyiro itsinzwe n’ abakinnyi10 se!? reka reka murabeshya ahahaha!

  9. sanchez

    Kuya 20-01-2018 saa 14:34'

    haahahahahahahha pauvre pauvre APR.intwaro yahashye ko mbona zije gufasha ikipe kurimbuka noneho, rikipe nimwe itunganye GIKUNDIRO

  10. Pedro

    Kuya 20-01-2018 saa 14:33'

    Njye hari icyo nashakaga kwibwirira abafana: ni ukwikubita agashyi bakagaruka ku bibuga kuko usigaye ubona biteye ubwoba cyaneeee, burya iyo umukinnyi akina nta support y umufana umusaruro ntiwirirwe uwitega, kuko umukinnyi iyo abona abafana bashaka igitego ntabwo aruka, bamwe bavuga yuko burya habaho n igitego cy abafana.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru