RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju
Bugesera 0-2 APR FC. Djihad na Nshuti bashyize APR FC aheza
Print Comments: 18 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

APR FC iteye intambwe igana muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, dore ko ibitego bya Djihad Bizimana kuri penaliti n’icya Nshuti Innocent, bitumye batsindira Bugesera iwabo ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa 1/4 cy’igikombe cy’amahoro.

Uko umukino wagenze muri rusange

Umukino urarangiye Bugesera 0-2 APR FC



90’ Iminota ine y’inyongera

82’ Twizerimana Onesme ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukorera ikosa Uwacu Jean Bosco

77’ Coup Franc Djihad Bizimana ayishyize mu ntoki za Olivier Kwizera

77’ Uwacu Jean Bosco akoreye ikosa Imanishimwe

76’ Coup Franc ya APR FC Djihad arayiteye Mambo arawugarura

76’ Faruk Ruhinda akoreye ikosa Bizimana Djihad

75’ Ngabo Albert ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo kutumvikana n’umusifuzi

75’ Mukunzi Yannick ahaye umwanya Sekamana Maxime

73’ Umukino urahagaze gato, Yannick ari kuvurwa.

73’ Yannick Mukunzi ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo kubangamira Bugesera ubwo yari igiye guhana ikosa.

72’ Corner Bizimana Djihad arayiteye ariko Issa awushyira hanze

72’ Nshuti Innocent nanone. Uyu musore wazamukiye mu ishuri rya ruhago rya APR FC abonye umupira mwiza imbere y’izamu awuteye umunyezamu Olivier awushyir muri Corner.

71’ Corner ya APR FC Djihad ayiteye nabi umupira urarenga

70’ Gusimbuza APR FC Hakizimana Muhadjili ahaye umwanya Onesme Twizerimana

68’ Corner ya Djihad isanze Issa ahagaze neza ateye umutwe uca ku ruhande gato

67’ Nshuti Innocent akomeje kwigaragaza ubwo yacengaga abakinnyi b’inyuma ba Bugesera gusa yajya kuwushyira mu izamu ukajya muri Corner.

65’ Gusimbuza Samson asimbuwe na Mbonigena Eric.

60 Mugenzi Bienvenu asimbuye Guindo Abdallah

57’ Nshuti Innocent yari abonye igitego cya gatatu ku mupira muremure yari ahawe na Muhadjili gusa aza kurushwa imbaraga na Mambo none ubu ari hasi.

Nshimiyimana Imran ahaye umupira Djihad na we awuterekera neza Nshuti Innoent utagize ikindi akora arangiriza mu izamu.

55’ GOOOAL Nshuti Innocent atsindiye APR FC igitego cya kabiri

53’ Muhadjili acenze abakinnyi batatu ba Bugesera gusa birangira umupira awirengereje
51’ Samson akomeje gucungirwa hafi na Rusheshangoga uyu munsi wakinishijwe mu mutima wa defence.

49’ Bugesera yari igerageje gukora Contre Attaque gusa Michel akorera ikosa Samson. Coup Franc uyu munya Nigeria ayishyira kure cyane.

49’ Corner ya APR FC ntacyo itanze.

49’ WHAT A SAVE! Umupira muremure Djihad ahereje Nshuti, awuteye arawuhushura usanga Issa Bigirimana, ateye ishoti muri plafond, Olivier arinaga awushyira muri Corner.

48’ Coup Franc itewe na Djihad Mambo awukuraho

47’ Muhadjili afunze agapira neza ahita akorerwa ikosa mu kibuga hagati Coup Franc ya APR FC

46’ Gusimbuza APR FC, Issa Bigirimana afashe umwanya wa Sibomana Patrick Papy



HT Bugesera 0-1 APR FC

45’ Iminota ibiri y’inyongera

41’ Amakosa akomeje gukurikirana ku mpande zombi. Biragaragara ko APR FC ishaka gukomeza guhagarara ku gitego cyayo mu gihe APR FC ishaka gukinira kuri Contre Attaque.

30’ Umupira wabaye uhagazeho gato umunyezamu wa APR FC arimo kuvurwa. Bimwe mu byo FIFA ishaka guca n’ibi birimo.

29’ Rucogoza Aimable Mambo asimbuye Iradukunda Bertrand wari ufite ishyaka.

25’ Goooal Bizimana Djihad yinjije Penalty neza atera ku ruhande rw’iburyo Olivier amwohereza ibumoso. Bugesera 0-1 APR FC

Bitangiye Yannick akorewe ikosa umusifuzi ntiyasifura, abakinnyi ba Bugesera bahita bafata umupira bagana ku izamu rya APR FC gusa Mugabo Prince ahita yamburwa umupira na Sibomana Patrick Papy wahise awunaga imbere ba myugariro ba Bugesera barawuhushahusha ni ko gusanga Nshuti asigaranye na Olivier Kwizera agiye kurangirizamo Gasongo amushyira hasi mu rubuga rw’amahina, Penalty n’ikarita itukura.

23’ PENALTY!!! IKARITA ITUKURA

20’ Muhadjili akoreye ikosa Bertrand Coup Franc ivuyemo ni bwo buryo bukomeye bumaze kuboneka muri uyu mukino kuko umunyezamu Yves awukubise ibipfunzi, Nzabanita agashaka gusubizamo bikanga.

19’ Nshuti Innocent azamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso awukura mu kibuga hagati agera mu rubuga rw’amahina, gusa agashoti ke korohereye karuhukira kwa Olivier Kwizera.

18’Imran Nshimiyimana akoze ikosa rye rya kabiri akoreye Nzabanita David, umusifuzi Abdoul aramwihanangiriza.


Urebye ubu izuba riramena umuntu agahanga. Abafana ni benshi nk’ibisanzwe mu Bugesera mu gihe barimo ibyiciro bitatu: Aba Bugesera, besnhi, aba APR FC bari aho hamwe n’aba Rayon Sports

15’ Bugesera 0-0 APR FC

13’ Ikosa rikomeye kurusha irya mbere Samson akoreye Michel Rusheshangoga. Gusa aha ho nta karita ya kabiri yeretswe.

12’ Ruhinda Faruk akoreye ikosa Imanishimwe Emmanuel. Ni vuta nikuvute

12’ Imanishimwe Emmanuel akoreye ikosa Guindo Abdallah. Coup Franc ivuyemo ntacyo itanze.

10’ Amakipe yombi urebye nta kintu yari yagaragaza uretse amakosa ya hato na hato hamwe n’imipira iva ku izamu ijya ku rindi.

6’ Samson Ikechukwu wa Bugesera yeretswe ikarita y’umuhondo ku ikosa akoreye Rusheshangoga wa APR FC

3’ Umupira uri gukinirwa mu kirere kurusha ku butaka. Uturutse kure wakwibeshya ko ari Volleyball

2’ Umupira muremure Bugesera ikinnye ishaka Guindo Abdallah ufatwa n’umunyezamu Yves Kimenyi

1’ Bugesera ni yo itangije umupira ihita inasatira

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Bugesera: Kwizera Olivier,Uwacu Jean Bosco,Mugabo Ismael, Turatsinze Hertier, Muhire Anicet(Gasongo), Nzabanita David, Iradukunda Bertrand, Bigirimana Shaban, Ikecukwu Samson, Ssentongo Faruk, Guindo Abdallah

APR FC:Kimenyi Yves, Ngabo Albert, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Mukunzi Yannick, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Sibomana Patrikc Nshuti Innocent

Abasimbura

Bugesera

  1. Bikorimana Gerrard
  2. Rucogoza Aimable
  3. Mugenzi Bienvenu
  4. Rucogoza Djihad
  5. Ntwari Jacques
  6. Mbonigena Eric
  7. Niyonkuru Aman

APR FC

  1. Mvuyekure Emery
  2. Rutanga Eric
  3. Benedata Janvier
  4. Mucyo Fred
  5. Sekamana Maxime
  6. Bigirimana Issa
  7. Twizerimana Onesme
knc Kuya 21-06-2017 saa 11:21'

Ariko wowe Murenzi nti mukigire banyirandabizi !Amoko ya za coup- frac Niba utayazi uge kuyiga ! ni ukumva bavuga Penalty gusa ntuzi na class ibarizwa mo? ni igitangaza pe !!!!!!!!!!!!!!!

ema Kuya 20-06-2017 saa 10:10'

wowe wiyise aimable hhh ngo burozi fc?ngo murongora?ngo mugira mute?murabwira utabazi c?cyeretse niba mubwira abanyamahanga?konumvise mwebwe murogana ubwanyu bite?usibye kwiba ntimwatsinda mwebwe narugende ntimwayshobora muzabanze mumenye umupira hanyuma hanyuma mukure uburozi hagati yanyu muzasohoka mutsinde zanaco

nyirabizeyimana Kuya 20-06-2017 saa 08:04'

Ariko abafana ba rayon mwarayoberanye mwigize abatoza, abasifuzi, abayobozi....... Twe witubaza ibyamategeko agenga ihanwa ryamakosa yakorewe mukibuga ahubwo usabe number yuriya wasifuye umubaze impamvu yatanze iriya karita ituku

Murenzi Kuya 20-06-2017 saa 07:39'

Ariko uziko Aba fana ba bigambo FC batazi namategeko ya foot ball ? Nkuyu wiyise knc wavuze ngo murubuga rwamahina batera coup frac ibyo wabibonye hehe? Murubuga rwamahina urahazi cg nugupfa gusakuz gusa ? Uzige amategeko yumupira wamagaru then ubone kuba umufana nyawe apana bamwe barupigapiga tumenyereye muri gasenyi.
Thanks.

aimable Kuya 20-06-2017 saa 06:20'

courage bahungu bacu, kiriya erega ni icyacu kd ndashaka gasenyi kuri final nkayirongora nkuko bisanzwe umugoreeeeeeeeeee wacu burozi fc

Quatre-Vingt Kuya 20-06-2017 saa 02:04'

Ngurabona Igikona cyatoye akuka? ngo nibaharimo za Penalty? sha abafana bagasenyi rwose ntimukirye bigeze aho!!!! dore uwabibiraga Cash arimbere yinkiko nimurebe uko mwamutera ingabo mubitugu! koko mwibagiwe mumyaka 2 ishize ko mwarangije Champion murabaga6??????
reka turebe umwaka utaha uko muzitwara?

avé Kuya 19-06-2017 saa 23:49'

Mû Rwanda ikipe igira Bis ni Polise abandi suuuuuuu
ngo bagenda n’ ibirenge hahahhhhh
Abawe bagenda niki? mwateye imbere di ! tubwire wa mufana we??
utagira ibirenge n’ amaguru nta kina umupira w’ amaguru (rep.)
twe dufana Foot_balon

Mukama Kuya 19-06-2017 saa 20:24'

Ndabona ibikona bibonye akuka gusa byibutse ibitereko byasheshe. Gusa ubwo harimo za penaliti wabona bugesera yaguzwe.

elyse Kuya 19-06-2017 saa 19:07'

congz basore bacu abakeba bacu bari baducukuriye urwobo none turarusimbutse guseba.com kubakeba.

yarazase Kuya 19-06-2017 saa 18:47'

ikipe itagira aho ibarizwa ntigire bisi bagendamo aho abakinnyi bayikinira bagenda nibirenge barya ubunyobwa namavoka bakarara baganya kubera kuryamanabi barasebye disiiiiii

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)