RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye
Amafoto: APR FC ikosoye Bugesera- Amagaju asezerera As Kigali
Print Comments: 18 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya APR FC izahura n’Amagaju muri 1/2 cy’irangiza, ni nyuma yo gutsinda Bugesera 5-1 mu mikino ibiri mu gihe Amagaju asezereye As Kigali kubera igitego cyo hanze, dore ko amakipe yombi anganyije ibitego 3-3.

Gahunda ya 1/2 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro

Ku cyumweru tariki ya 25/6/ 2017

  • Espoir Fc vs Rayon Sports

Kuwa mbere tariki ya 2/6/2017

  • Amagaju Fc vs APR FC

FT APR FC 3-1 Bugesera(Aggr 5-1)

Muhadjili yacungirwaga hafi na Mambo Muhadjili yacungirwaga hafi na Mambo
Nshuti yabonye amahirwe atandukanye mu mukinoNshuti yabonye amahirwe atandukanye mu mukino
Umunyamabanga wa APR FC aganira na Afande Caeser ku mukino w'uyu munsiUmunyamabanga wa APR FC aganira na Afande Caeser ku mukino w’uyu munsi
Abafana ba APR FC bishimiye umukino wa noneAbafana ba APR FC bishimiye umukino wa none
Ruhinda Faruk ni umwe mu bagoye APR uyu munsiRuhinda Faruk ni umwe mu bagoye APR uyu munsi
Bizimana Djihad akomeje kuba umusingi wo hagati ha APR FCBizimana Djihad akomeje kuba umusingi wo hagati ha APR FC
Umutoza Kanyankolle ntabwo yabyumvagaUmutoza Kanyankolle ntabwo yabyumvaga
Eric Congolais yagiye mu kibuga asimbuyeEric Congolais yagiye mu kibuga asimbuye
Maxime na Fiston na bo bahawe umwanya mu minota yanyumaMaxime na Fiston na bo bahawe umwanya mu minota yanyuma

Coup Franc ya Faruk yagaruwe na Rusheshangoga umupira ugarukira Ruhinda, uhise awuterekera Ismael, uyu musore na we awugarura mu rubuga rw’amahina abakinnyi bakomeza kuwusitaraho usanga Mambo wahise awushyira mu nshundura.

90+3 GOOOOOOAAAL Mambo atsinze impozamarira kuri Bugesera

90+1 Coup Franc ya Bugesera ku ikosa Maxime akoreye Faruk Ssentonga

90’ Iminota 5 y’inyongera

Birasa nkaho ikipe ya APR FC iri bumanuke i Nyamagabe ku mukino wa 1/2 kuko i Nyamirambo kugeza ubu ari As Kigali 2-2 Amagaju(Aggr 3-3)

Bugesera yungukiye mu kuba APR FC iri gukina ari 10 none yayakijeho umuriro

86’ Mugenzi Bienvenu agarutse mu kibuga. Imanishimwe we agumye hanze bigaragara ko APR FC igiye gukina iminota isigaye ari abakinnyi 10 kuko gusimbuza byarangiye.

85. Umuganga wa APR FC yari yahugiye mu kuvura Bienvenu ntiyamenya ko na Mangwende ari hasi. Aba basore bombi babaye bagiye hanze

84’ Mugenzi Bienvenu agize ikibazo ku kaguru nyuma yo gushaka gutera umupira ntawugereho. Uyu yabanje gutabarwa n’abakinnyi bo ku mpande zombi mbere yuko abaganga na bo baje gushyiraho akabo...

81’ Djihad ahereje umupira muremure Imanishimwe Emmanuel, uyu musore witwaye neza uyu munsi ateye ishoti umupira ugarurwa n’umunyezamu Olivier.

80’ Nshuti Innocent akoreye ikosa Mugenzi

79’ Corner ya APR FC ihise igarurwa neza n’ubwugarizi bwa Bugesera

79’ Contre attaque ya APR FC. Imanishimwe Emmanuel ashatse guterekera umupira mwiza Nshuti gusa Ismael awushyira muri Corner

78’ Bugesera ikomeje gushaka impozamarira. Ishoti rya Faruk Ruhinda rifashwe neza na Kimenyi

77’ Corner ya mbere ya Bugesera- Ntacyo itanze

76’ Shaban a Bugesera ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukorera ikosa Congolais

75’ Issa Bigirimana ahaye umwanya Fiston Nkinzingabo

72’ Imanishimwe Emmanuel abaye nk’ukorerwa ikosa na Ismael, umusifuzi ntiyasifuz agusa Mangwende aguma aryamye

71’ Coup Franc ya Shaban isanze umutwe wa Mambo ijya hanze

71’ Amakosa akomeje gusimburanywa ku mpande zombi, gusa iri Yannick akoreye David ribyaye coup Franc nziza ya Bugesera.

66’ Coup Franc ya Bugesera ku ikosa rikorewe Ruhinda. Mugenzi ayiteye isanga Mambo yaraririye.

Umupira uri gukinirwa cyane mu kibuga hagati. Nta buryo budasanzwe ikipe iyo ari yo yose yari yabona.

Umukino urebye wabaye nk’utuje gato nyuma y’igitego cya gatatu cya APR FC

63’ Rusheshangoga Michel aryamye hasi nyuma yo kugongana na ba rutahizamu ba Bugesera.

60’ Imran Nshimiyimana asimbuwe na Sekamana Maxime

60’ Hakizimana Muhadjili ahaye umwanya Eric Congolais

58’Umukino ubaye uhagaze Imran Nshimiyimana yari aryamye akaba agiye gusimbuzwa

54’ Bugesera, Niyonkuru Amani ahaye umwanya Uwacu Jean Bosco

53’ GOOOOOAAL! Nshuti Innocent yongeye kunyeganyeza inshundura ku mupira yari ahawe na Issa Bigirimana

49’ APR FC yari ibonye amahirwe y’igitego cya gatatu ubwo Muhadjili yaherezaga umupira mwiza Mangwende uyu wari mu rubuga rw’amahina ntashobore kuwushyikiriza Nshuti.

47’ Imran Nshimiyimana ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukorera ikosa David

46’ Bugesera yatangiranye imbaraga igice cya kabiri nkuko yashoje icya mbere.

Reka noneho mbahe ku mafoto meza Hardi Uwiringiyimana yafatiye ku Kicukiro

Bitangira ari ibyishimo bya APR FCBitangira ari ibyishimo bya APR FC
Nyuma y'igitego cyiza cya Imanishimwe Emmanuel MangwendeNyuma y’igitego cyiza cya Imanishimwe Emmanuel Mangwende

Muhadjili na we yahushije iki gitegoMuhadjili na we yahushije iki gitego
Mangwende aha yarangirizaga mu izamuMangwende aha yarangirizaga mu izamu
Ni ko kwishimira igitego cya mbere muri APR FCNi ko kwishimira igitego cya mbere muri APR FC

Innocent atsinda igitego cya kabiriInnocent atsinda igitego cya kabiri

FYI As Kigali 2-2 Amagaju(Aggr 3-3)

HT APR FC ibitego 2- Bugesera Poto 2

45’ Umunota umwe w’inyongera

44’ GOOOOOOOAAAAL. Contre atatque ya APR FC Bigirimana Issa azamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo arinda agera mu rubuga rw’amahina, ateye umupira Olivier Kwizera awukuramo, usanga Nshuti Innocent ahagaze neza arangirizamo

43’ Eh Bugesera ihushije igitego kidahushwa. Bertrand aterekeye umupira mwiza Samson uhise aroba umunyezamu Kimenyi ariko umupira ukubita umutambiko w’izamu uragaruka.

41’ Ikarita y’umuhondo kuri Issa Bigirimana ku ikosa akoreye Mugenzi Bienvenu

39’ GOOOOOOOAAAL! Imanishimwe Emmanuel acenze ba myugariro ba Bugesera, uwa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu, umupira awohereza mu nshundura n’kaguru k’iburyo adasanzwe akinisha.

FYI As Kigali 1-1 Amagaju. Ni mu wundi mukino uri kubera i Nyamirambo. Sebanani Emmanuel Crespo yishyuye igitego cya Tchabalala.

33’ Bizimana Djihad yari akinanye neza na Mangwende. Centre y’uyu myugariro igarurwa n’akaboko ka Ismael gusa ntabwo yari penaliti kuko umupira ari wo wamukoze.

31’ Mugenzi Bienvenu yari afunguye amazamu mu mukino n’ikipe yahoze akinira. Mugabo Ismael ahinduye umupira ku ruhande rw’iburyo, uyu musore wanakiniye Marines arasimbuka awuter an’umutwe ariko ujya hanze

30’ APR FC 0-0 Bugesera (Aggr 2-0) As Kigali 0-1 Amagaju(Aggr 1-2)

Amakipe yombi yari yabukereyeAmakipe yombi yari yabukereye
APR FC yasabwaga kunganya gusaAPR FC yasabwaga kunganya gusa
Bugesera isabwa gutsinda hejuru ya 2Bugesera isabwa gutsinda hejuru ya 2

27’ Eh eh eh eh. Nzabanida David yari afunguye amazamu. Uyu kapiteni wa Bugesera atereye umupira kure maze ukubita umutambiko w’izamu uragaruka. Umunyezamu Yves ntiyari bumenye aho umupira unyuze.

26’ Corner ya Djihad ntacyo itanze kuko umupira usanze Imanishimwe, yawutera ukagwa ku kirenge cya Issa uhise awushyira hanze

26’ APR FC ibonye corner ya gatatu ku kazi gakomeye gakozwe na Nshuti Innocent wirukanse ku mupira yajya kuwugarura mu izamu Olivier akamubera ibamba

24’ APR FC yongeye kubura igitego ubwo Imran Nshimiyimana yateraga ishoti rikomeye umunyezamu Olivier akawushyira ku kirenge cya Muhadjili ariko uyu yawuter aukajya hanze

23’ Coup Franc ya APR itewe neza na Muhadjili isanga Djihad ari wenyine ateye n’umutwe ujya hanze

22’ Nzabanita David ahawe ikarita y’umuhondo

22’ Corner ya kabiri y APR FC Djihad ayiteye nabi gusa Muhadjili ashobora kugarura umupira ahita akorerwa ikosa na Nzabanita David

21’ Bizimana Djihad ahaye umupira muremure Issa Bigirimana, awufunga neza awugaruye mu rubuga rw’amahina Amani awushyira muri Corner

20’ Bizimana Djihad yari azamukanye umupira neza kuri contre atatque gusa abakinnyi ba Bugesera bahise bawushyira hanze

19’ Coup Franc ya Bugesera ntacyo itanze

18’ Bigirimana Issa akoreye ikosa Mugenzi Bienvenu wagiriwe icyizere cyo kubanzamo

17’ Umukino urasubukuwe APR FC ihita isatira

15’ Umukino wahagaze kubera umunyezamu wa APR FC ari kuvurwa

13’ Contre attaque ya Bugesera Ruhinda Faruk ntashoboye kurenza umupira Kimenyi Yves kuko amuteye agashoti gato cyaaaane

13’ Corner ya mbere ya APR FC Djihad ayikinanye na Muhadjili, Muhadjili agaruye umupira ugarurwa n’ubwugarizi bwa Bugesera

12’ Bigirimana Issa azamukanye umupira awugaruye mu rubuga rw’amahina Hertier awushyira muri corner.

6’ Umukino watangiye gukinirwa mu kibuga hagati ariko Bugesera ikarusha APR FC guhanahana

FYI Amagaju kuri ubu arayoboye n’igitego 1-0 mu wundi mukino na As Kigali. Birangiye uku, Amagaju na APR FC ni zo zazahurira muri 1/2

5’ Ishoti rikomeye rya Mugenzi Bienvenu riruhukiye mu ntoki za Kimenyi Yves

4’ Ruhinda Faruk yari agerageje gukora Contre attaque gusa umupira yari ahaye Samson ntiwamugeraho

3’ APR FC ikomeje gusatira Bugesera ahanini iciye kuri myugariro wayo Imanishimwe Emmanuel

2’ Uburyo bwa mbere bukomeye bw’umukino buvuye kuri Rusheshangoga ugaruye neza umupira mu rubuga rw’amahina gusa umunyezamu Olivier akawugarura neza

2’ Bugesera yari ikoze ubusatirizi bwa mbere ariko Nsabimana Aimable ahise akiza izamu rye hakiri kare.

1’ APR FC itangije umupira gusa ntacyo iwukoresheje.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Bugesera: Kwizera Olivier,Niyonkuru Aman,Mugabo Ismael, Rucogoza Aimable, Turatsinze Hertier, , Nzabanita David, Iradukunda Bertrand, Bigirimana Shaban, Ikecukwu Samson, Ssentongo Faruk, Mugenzi Bienvenu

APR FC:Kimenyi Yves, Ngabo Albert, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Mukunzi Yannick, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Bigirimana Issa, Hakizimana Muhadjili, Nshuti Innocent

Abasimbura

Bugesera

Bikorimana Gerrard
Rucogoza Djihad
Ntwari Jacques
Mbonigena Eric
Uwacu Jean Bosco

APR FC

Mvuyekure Emery
Rutanga Eric
Benedata Janvier
Mucyo Fred
Sekamana Maxime
Sibomana Patrick
Twizerimana Onesme

Minani A PR Kuya 25-06-2017 saa 16:20'

ubwo nubusazi bwagasenyi barimobarayifa amatwi abana birusizi

Damuru Kuya 23-06-2017 saa 23:58'

Ariko bafanabaperi mujye mugabanyurugambo ngomushaki cyamahoro haaaahaaaheeee mubuze numwanyawakabiri wachampiona nonengwigikombe

emmy Kuya 23-06-2017 saa 11:53'

Kbsa icy’amahoro mwatukana mwagira mute ntacyo muzabona.reka tuve i rusizi nicyo kizabyemeza bidasubirwaho umugisha wo uyu mwaka turawufite%.

gasore Kuya 23-06-2017 saa 08:03'

nkunda umugabo ntacyo ampaye iyaba abafana Bose batangaga ibitekere nkibya slyve sha situziranye arko nifuje kumenyana nawe kuko mbona uri umuntu wumugabo kbs sinzi ikipe ufana gusa ndayikeka ariko ibitekerezo byawe mbona aribyiza byubaka! ntabwo ukunda gutanga ibitekerezo bisebanya nkabandi bafana mbona hano kurubuga baba batukana ibitutsi bibi?

Danny Kuya 23-06-2017 saa 07:38'

mwaramutse nshuti za RUHAGO.
ni ukuri football irakunzwe murwanda knd nibyiza!
gusa hari abantu bamwe bibajyirwa indangagaciro z umunyarwanda.

GUSEBANYA ntabwo ari ubutwari ahubwi ni ubugwari!!!!!!

bafana ba APR FC umwami wa ruhago ndabasabye ntimuteshuke kundangagaciro zacu.

abatukana mubareke ikizima ni uko turi ku isonga!

twemere ko Rayon yatwaye igikombe uyu mwaka knd ibikwiye rwoc! gusa ifite ipfunwe ryo kuba twarayikandagiye ku ijosi mumanota 6 twahuriyeho tubafiteho 4 bakatugiraho 1 gusa!!!!!!

icyo twifuza ni igikombe cy amahoro .

APR OYEEEEEEEEEEEE

Quatre-Vingt Kuya 22-06-2017 saa 22:29'

Nkunda kubona uwiyita ema!!! yashebetse! yashikoye! yasizoye ngo ntamupira APR izi. wowe uwuzise watumanurira imvura ko izuba rimeze nabi!!! injiji gusa! ko muzi umupira c Levase ejobundi ntimwayitsinze bakabiba???? hahhhhhhhhhhhhh
mbega gushebeka weeeeeeee!!!

Amini Kuya 22-06-2017 saa 20:58'

Hahahahaha @ Claudine Nibagwire ubyaye umeze nka DAMURU waba ugendesheje rwose.
Kanyankore se ko we yemeye kumugaragaro ko yatsinzwe wowe DAMURU na fd ko numva mutabyemera?

Sylve Kuya 22-06-2017 saa 20:52'

Ariko Abafana Ba Apr Murasetsa Ngo Icyamahoro Nicyanyu? Nafinari Ntimwari Mwayigeraho None Amagambo Yabarenze?Ari Rayon,ari Apr Ntayizi Niba Izakina Final Izizayikina Nizizabikorera Mutegereze Rero. Kwiyemera Rero Nokwirata Ntabwo Aribyo Bitanga Igikombe,amagambo Yanyu Siyo Yatanga Igikombe, Baragikinira Itsinze Ikagitwara.Nonese Bafana Ba Apr Iyo Muvuze Ngo Muzatwara Igikombe Mushingira Kuki?Mwitonde Kuko Mushobora Kuzataha Murira Nkumwaka Ushize Ubwo Diarra Yabatsindaga Igitego Kumunota Wanyuma.Kimwe Nuko Mwataha Mwishimye Byose Birashoboka Reka Tuzabitege Amaso,naho Ururimi Ntacyo Rupfana Nibikorwa.Ibizaba Ntawubizi Mureke Amagamborero.

ema Kuya 22-06-2017 saa 20:33'

Mwabyanga mwabyemera ntamupira muzi uretse rusheshangoga abandi bose nindangare zigendera mwebwe mudahetswe nabasifuzi na gicumbi yajya ibatsinda bitanu nibikombe mwiratana ntabyo mwakoreye ngo equipe yubukombe?ubuhe c?cyeretse niba muri ubukombe muguhamiriza?mubikombe byose mufite ibyo mwkoreye wasanga ari nkabitatu ibindi byateshwa agaciro ntimukage mubidukangisha ntitubishinzwe icyotuzi nuko mutazi umupira musunikwa nibyotuzi asanti sana

Elias Kuya 22-06-2017 saa 19:33'

arko abareyo mwarasaze ubwonubwoba bubatashye umve mwabyanga mwabyemera ntabushonozi gasenyi ifite bwogutwara ibikombe 2 mumwaka umwe ikipe ibikora murwanda murayizi ntayindi ni Apr Fc gusa nyamukandagira mukibuga kikarasa imitutu naho gasenyi irikwigiza nkana igikombe cyamahoro Apr yagitwaye keraaaa

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)