RUHAGOYACU.com

Maxime na Issa bafashije APR FC gutangira irushanwa ry’Agaciro batsinda AS Kigali

Ikipe ya APR FC itsinze AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino ufungura irushanwa ry’Agaciro woroheye cyane ikipe y’Ingabo z’igihugu, itsinze iyi kipe iyirusha bigaragara.

Aya makipe yari aherutse guhura mu mukino wabereye i Rubavu, AS Kigali itsinda APR FC, ariko uyu munsi yarushijwe cyane na APR FC.

FT: APR FC 2-0 AS Kigali

90’+2: Lambalamba yari akinanye neza na Ndimbandi Sufia, ateye umupira uca hejuru y’izamu.

90’ Hongeweho iminota ku mukino

87’ Coup Franc ya AS Kigali ku ikosa bari bakoreye Ndahinduka Michel, umupira uca hejuru y’izamu cyane. Wari utewe na Savio Nshuti.

86’ Maxime Sekamana ahaye umwanya Tuyishime Eric

84’ Umupira barawuhinduye, ufatwa neza na Bate Shamiru.

83’ Buteera Andrew asimbuye Twizerimana Martin. Bahise bakorera ikosa Djihad, ni coup franc ya APR FC hari ya koruneli.

82’ Koruneli itewe vuba n’abakinyi ba APR FC ariko umuzamu ahita afata umupira.

81’ Koruneli ya APR FC ku mupira urengejwe na Ngama Emmanuel. Bate Shamiru yicaye hasi.

80’ Ikarita y’umuhondo kuri Cyphien wa AS Kigali.

78’ Rukundo Denis ahaye umwanya Nshuti Innocent

73’ Muhadjili Hakizimana ahaye umwanya Sinamenye Cyprien

71’ Ku mupira wari uhinduwe na Issa Bigirimana, Muhadjili akojejeho umutwe, umupira uca hejuru y’izamu.

69’ Niyonzima Ali ahaye umwanya Murengezi Rodrigue

67’ APR FC ntabwo iva imbere y’izamu rya AS Kigali, yari ibonye igitego cya 3, ariko Muhadjili na Issa bashwanira umupira, Issa ateye ujya hanze.

65’ Martin wa APR FC yari atsinze igitego cya 3, Bate ashyira umupira muri koruneli.

64’ Coup franc ya APR FC ku ikosa rikozwe na Niyonzima Ali. Umupira utewe na Muhadjili, Issa akojejeho umutwe, ujya ku ruhande.

63’ Koruneli y’ikipe ya APR FC ku mupira wari uzamukanywe na Muhadjili

JPEG - 273.8 kb
AS Kigali abafana ubu isigaye ibifite
JPEG - 290.5 kb
Barimo na Rwarutabura wumiwe kugeza ubu

60’ Gusimbuza ku ruhande rwa AS Kigali, Ndarusanze Jean Claude bita Lambalamba afashe umwanya wa Ngama Emmanuel

58’ Ndahinduka Michel asimbuye Ishimwe Kevin wavunitse.

JPEG - 234.9 kb
Sugira Ernest yasindagiye aza kureba bagenzi be

57’ Ikarita y’umuhondo kuri Sekamana Maxime wari urwaniye umupira na Bate Shamiru.

56’ Ishimwe Kevin wagize ikibazo cy’invune agiye kuvurirwa hanze y’ikibuga.

55’ Koruneli ya AS Kigali, itagize icyo itanga. Yari itewe na Nshuti Savio.

JPEG - 218.1 kb
Umutoza Jimmy Mulisa, imibare yabaye imeze neza kugeza ubu

54’ Mbaraga Jimmy ahaye umwanya Ndayisaba Hamidou.

52’ Umupira uri gukinirwa hagati mu kibuga.

49’ Umupira uri kubera cyane hagati mu kibuga. Uko iminota yigira imbere Stade iri kugenda izamo abafana benshi.

46’: Igice cya 2 cy’umukino gitangijwe na APR FC. Nta mpinduka amakipe yombi akoze.

HT: Igice cya mbere cy’umukino kirarangiye, APR FC 2-0 AS Kigali.

45’+1: Ngama Emmanuel ateye Coup franc umupira uca hejuru y’izamu.

45’ Hongeweho iminota 2 ku gice cya mbere cy’umukino. Biratangaje aha, kubona abafana ba Rayon Sports bakomera amshyi APR FC, aho gufana AS Kigali.

43’ Gusimbura ku ruhande rw’ikipe ya AS Kigali, Ndimubandi Soufia asimbuye Tubane James wari kapiteni muri uyu mukino.

JPEG - 216.7 kb
Umutoza Eric Nshimiyimana areba uko ikipe ye iri gutsindwa

41’ Ubundi buryo bwiza cyane ku ikipe ya APR FC yari ibonye igitego cya 2, ariko Issa Bigirimana ateye uca ku ruhande gato rw’izamu.

38’ Coup Franc ya AS Kigali, ku ikosa Rugwiro Herve akoreye Ishimwe Kevin.

37’ APR FC iri gkinira cyane hagati mu kibuga, igacungana n’uko AS Kigali ikora amakosa, bagahita bayikosora.

35’ Goooooooaaaaaaaaaaaaaaal Issa Bigirimana atsindiye APR FC igitego cya 2, ku mupira ahawe na Maxime Sekamana.

32’ Coup Franc itewe na Niyonzima Ali, umuzamu Kimenyi afata umupira utamugoye.

30’ Coup Franc ya AS Kigali n’ikarita y’umuhondo kuri Rugwiro Herve, ku ikosa akoreye Savio Nshuti.

JPEG - 271.8 kb
Umukino urimo imbaraga

29’ Issa Bigirimana azamukanye umupira wuhereza Maxime uteye ishoti Bate arikuramo, Muhadjili asubijemo arongera awukuramo.

27’ Ku mupira wari uzamukanywe na Manishimwe akawuha Muhadjili, awushyize mu rubuga rw’amahina, abakina inyuma ba AS Kigali barahuzagurika, Issa yari abatsindanye igitego cya 2, ariko umupira uca hejuru gato.

23’ Umukino waganyije umuvuduko, ugereranije n’uko wari watangiye.

19’ APR FC yari ibonye ubundi buryo bw’igitego, ariko umupira Bate arawufata. Umukino uri kwihuta cyane.

18’ Koruneli ya AS Kigali itewe na Ngama, umupira bahita bawukura imbere y’izamu.

17’ Maxime Sekamana yari asigaranye n’umuzamu, ateye ishoti Bate Shamiru ararifata.

15’ AS Kigali ibonye coup franc, bateye Ali ashaka kuwushyiramo yigarama, uca ku ruhande.

14’ Muhadjili akebye umupira uca ku ruhande gato rw’izamu, yari amahirwe meza ku ikipe ya APR FC yo kubona igitego cya 2.

JPEG - 240.3 kb
Sekamana Maxime amaze gufungura amazamu

13’ APR FC yari ibonye ubundi buryo bwo gutsinda igitego, ariko umupira usumba Maxime Sekamana.

12’ Gooooooooooooaaal igitego cya mbere kirabonetse kikaba gitsinzwe na Sekamana Maxime, ku mupira uhinduwe na Imanishimwe Emmanuel

8’ Savio Nshuti azamukanye umupira awuhereza Mbaraga Jimmy, ariko awuhinduye uba muremure urarenga.

7’ APR FC kuri ubu iri gukina neza cyane kurusha ikipe ya AS Kigali

3’ Ni umukino utangiranye ishyaka ryinshi ku mpande zombi.

1’ Ikipe ya AS Kigali itangije umupira.

JPEG - 282.3 kb
Umuyobozi wa AS Kigali pascal Kanyandekwe asuhuza abakinnyi be
JPEG - 273.7 kb
Umuyobozi w’ikigega Agaciro ari kumwe n’umuyobozi wa FERWAFA, nibo batangije irushanwa

JPEG - 331 kb
Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga
JPEG - 307.9 kb
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Amafoto: Haridi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. meywerther

    Kuya 10-09-2017 saa 23:04'

    hhhhhh!!!!!! yewe rwarutabura we???? nsuhuriza nkundamatch na papa Messiah uti turasebye pee
    njye ndimwe nagaruka murine gikundiro yacu

  2. seba

    Kuya 10-09-2017 saa 20:22'

    Apr fc niyambere

  3. rulove

    Kuya 10-09-2017 saa 17:50'

    gutsinda ni byiza pe! ariko na none kongera ubumenyi n’imbaraga bituma muhora mu nsinzi. APR FC Oyeeeeeeee!

  4. Frank

    Kuya 9-09-2017 saa 21:38'

    Rwarutabura abuze ibyishimo imbere y’igikona.

  5. Philippe

    Kuya 9-09-2017 saa 19:49'

    Erega kugura abakinnyi bakomeye siko gutsinda Bajye bamenya yuko iyo intare itontomye inyamaswa zose zirahunga

  6. kao

    Kuya 9-09-2017 saa 15:17'

    Nonese na AS Kigali batsindwa nagiragango abafana yaguze bazatuma batsinda

  7. ndaho

    Kuya 9-09-2017 saa 15:12'

    Mujye mwirinda abatoza barondogora mbere y’umukino.

  8. ndaho

    Kuya 9-09-2017 saa 15:11'

    Mujye mwirinda abatoza barondogora mbere y’umukino.

  9. Rayon

    Kuya 9-09-2017 saa 15:00'

    Reka As Kigali yaguze abakinnyi nabafana ntiyatsindwa gutyo ohhhhh Savio

  10. nahimana

    Kuya 9-09-2017 saa 14:58'

    AS Kigali iratsinda byinshi bayitegeye amafaranga yose y’igikombe.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru