RUHAGOYACU.com

Police FC na AS Kigali zihesheje Rayon Sports igikombe cy’Intwari itarakina

Police FC na AS Kigali zinganyije 0-0 maze Rayon Sports ihita yegukana igikombe cy’Intwari itarakina umukino wayo na APR FC.

Hagati ya Police FC na AS Kigali, iyari gutsinda uyu mukino yari guhita yegukana igikombe mu gihe Rayon Sports yaramuka itsinzwe na APR FC ku munsi wa nyuma w’irushanwa ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari.

Rayon Sports yegukanye iki gikombe igifite amanota 4 inganya na Police FC, ikayirusha umubare w’ibitego izigamye, aho Rayon Sports ifite 6 mu gihe Police FC yo izigamye igitego 1.

Uburyo bumwe bushoboka bwatuma Rayon Sports itegukana iki gikombe ni uko APR FC yayitsinda ibitego birenze bitandatu igahita yegukana iki gikombe.

Mbere y’uyu mukino:

1. Rayon Sports 4pts
2. Police FC 3pts
3. AS Kigali 2pts
4. APR FC 1pts

Uko umukino urimo kugenda:

FT Police FC 0-0 AS Kigali

90’+1’ Yazamutse contre attaque, Usabimana Olivier acenga umunyezamu ariko ateye agapira ngo kajye mu rushundura Kayumba SOter arahagoboka awugarura utaragera mu murongo

90’ Iminota isanzwe y’umukino yarangiye hongeweho itatu (3)

90’ Yatewe byihuse na Muvandimwe ariko Hategekimana arawufata

89’ Gusatira kwa Police FC, yazamutse Antoine Dominique na Usabimana Olivier utaye ishoooti ariko Hategekimana arirambura umupira awukozaho intoki urarenga. Corner.

82’ Gusimbuza kwa AS Kigali: Murengezi Rodrigue asimbuwe na Ntwali Evode

80’ Ndayishimiye Celestin ahise ajyanwa mu modoka itwara indembe (Ambulance)

80’ Gusimbuza kwa Police FC: Nsengiyumva Moustapha asimbuwe na Amini Mwizerwa

79’ Yazamutse Antoine Dominique ahinduye imbere y’izamu ariko habura uwawukoraho urarenga. ni uwo gutereka imbere y’izamu rya Hategekimana Bonheur

79’ Gusimbuza kwa Police FC: Ndayishimiye Celestin wavunitse asimbuwe na Muvandimwe Jean Marie Vianney

76’ Ikarita y’umuhondo kuri Ndahinduka Michel ku ikosa akoreye Ndayishimiye Celestin uhise ajyanwa kuvurirwa hanze bamutwaye ku ngobyi (Blancard)

74’ Gusimbuza abakinnyi babiri kwa AS Kigali: Ndayisenga Fuadi asimbuwe na Ndayisaba Hamidou, n’aho Ndarusanze Jean Claude asimburwa na Ngama Emannuel

73’ Yongeye yazamutse Police FC, kwa Moustapha ahindura imbere y’izamu ashaka Antoine biranga, kwa Abedy uteye ishoti baritambika, arawusubirana ahereza ANtoine na none ariko Kayumba Soter aramuzitira maze Hategekimana Bonheur yifatira umupira bitamugoye

72’ Soter uhereje Ndarusanze, na we agerageje gukinana na Antoine ariko Umwungeri Patrick arawubambura

Ndayishimiye Eric 'Bakame' Kapiteni wa Rayon Sports nyuma yo gushyikirizwa igikombe cy'IntwariNdayishimiye Eric ’Bakame’ Kapiteni wa Rayon Sports nyuma yo gushyikirizwa igikombe cy’Intwari

71’ Gusatira kundi, Benedata Janvier n’umupira acenga neza ariko Habimana Hussein umeze neza rwo muri uyu mukino, ahita awumwambura

70’ Gusatira kwa AS Kigali, Ndahinduka Michel ucenga neza ahereza Ndayisenga Fuadi ariko umupira umunanira kuwuhagarika maze Hussein akiza izamu

69’ Gusimbuza kwa Police FC: Mushimiyimana Mohamed ahaye umwanya Usabimana Olivier

67’ Biramahire na ANtoine ba Police imbere y’izamu rya AS Kigali, Biramahire atera ishoti ariko umupira uca ku ruhande gato rw’izamu. benshi ntibumva ukuntu ahushije iki gitego

64’ Umukino ubaye uhagaze gato ngo Kayumba Soter wicaye hasi abanze yitabweho

60’ Yazamutse Ndayishimiye Antoine Dominique wasimbuye Songa Isaie, umupira ahawe na Nzabanita awukozaho umutwe maze ba myugariro ba AS Kigali barawufata

59’ Gusimbuza kwa AS Kigali: Mbaraga Jimmy ahaye umwanya Ndahinduka Michel

58’ Mbaraga Jimmy uzamutse imbere y’izamu agundagurana na Bishira Latif maze Kayumba Soter arahagoboka umupira arawutera

57’ Yazamutse Songa ku mupira ahawe an Abedy atera ishoti ariko umupira uca hejuru y’izamu

Umukino ukomeye urimo kuyoborwa n’umwari witwa Mukansanga Salma Rhadia, ibintu bigaragaza iterambere abasifuzi b’abari n’abategarugori bagezeho

54’ Yazamutse Rodrigue Murengezi acomekera Ndarusanze Jean Claude ariko umusifuzi wo ku ruhande ahita amurega ko yaraririye

50’ Gusatira kwa Police, ABedy acomekeye Celestin ariko umupira uba muremure urarenga

48’ Corner itewe neza na Fuadi ariko Bwanakweli asohoka neza umupira awufatira ku mutwe wa Ally Niyonzima

48’ Coup franc itewe neza na Fuadi Ndayisenga ariko Umunyezamu Bwanakweli uhagaze neza umupira awukuramo neza cyane awushyitra muri corner

47’ Gusatira kwa AS Kigali, Bendata Janvier n’umupira ariko Celestin amushyira hasi. Coup franc.

46’ Igice cya kabiri kiratangiye. Bitewe n’ikarita y’umutuku Iradukunda Eric ’Radu’, Umutoza Eric Nshimiyimana ahise asubiza Ally Niyonzima muri ba myugariro ngo babe batatu (Kayumba Soter, Aly na Bishira), maze Benedata ahita ajya gukina imbere mu ruhande rw’iburyo

HT Police FC 0-0 AS Kigali

45’+1’ Gusatira kundi kwa Police FC ariko Moustapha akorera ikosa Benedata Janvier

45’ Iminota isanzwe y’igice cya mbere cy’umukino yarangiye hongerwaho umwe

44’ Gusatira kwa Police FC, umupira kwa Abedy uhereje Nzabanita asubiza Yves ahindure imbere y’izamu kwa Moustapha na Songa Isaie uteye ishoti umupira ugarurwa n’umutambiko, agerageje gusubizamo uca hejuru y’izamu

Rayon Sports yegukanye igikombe na Sheki ya Miliyoni esheshatuRayon Sports yegukanye igikombe na Sheki ya Miliyoni esheshatu

42’ Red Card: Ikarita y’umutuku ihawe Iradukunda Eric ku ikosa akoreye Manishimwe Yves, aho amuteye inkokora

38’ Gusatira kwa Rodrigue murengezi ukoze contre attaque imbere y’izamu, acisha umupira mu rubavu rwa Bwanakweli wasohotse mu izamu ariko uca imbere y’izamu habura uwawusunikira mu rushundura

37’ Coup franc itewe na Nzabanita David ariko bakiza izamu ab’inyuma ba AS Kigali

36’ Moustapha Nsengiyumva mu ruhande rw’ibumoso agerageza gucenga Benedata aragwa akomeza kurwanira umupira yicaye hasi ariko umusifuzi ati ni ikosa. Coup Franc ya Police kuko Benedata wa AS Kigali akinnye yicaye hasi

34’ Yazamutse Ndarusanze Jean Claude kwa Mbaraga urekuye ishoti rikomeye ariko umupira uca hejuru y’izamu

32’ Gusatira kwa Police FC, Moustapha ahindura imbere y’izamu ashaka Abedy ariko Iradukunda Eric araryama akiza izamu akoresheje umutwe. Corner

30’ Gusatira kwa Ndayisenga Fuadi wa AS Kigali, asunikira Mbaraga Jimmy mu rubuga rw’amahina, arimo kugerageza kwinjira cyangwa guhindura imbere y’izamu, arawutera ariko Umwungeri awukoraho maze Bwanakweli ahita awufata

29’ POlice imbere y’izamu ariko ku ruhande...agapira gasuzuguritse gatewe na Songa ashaka kukarenza umunyezamu Hategekimana wa AS Kigali ariko umupira uca ku ruhande gato rw’izamu

28’ Corner itewe byihuse na Nzabanita ariko umupira uba muremure habura uwawukozaho umutwe

27’ Police yongeye kuzamuka, Ndayishimiye Celestin n’umupira kwa Nzabanita uhereje Abedy ariko umupira Benedata awushyira muri Corner

25’ Moustapha na Celestin ba Police bazamutse, kwa Songa na Abedy uteye ishoooti ariko umupira uca ku ruhande gato rw’izamu

22’ Gusatira kwa Police FC, Moustapha wiriuka cyane ariko ageze mu rubuga rw’amahina umupira umuhera mu maguru maze Benedata Janvier arawumwambura

18’ Yazamutse Ndayisenga Fuadi imbere y’izamu ariko umupira uba muremure maze Bwanakweli arawufata

15’ AS Kigali irimo kugenda isa n’irushaho kwinjira mu mukino, gusatira kwa Ndarusanze ariko ateye umupira ashaka kuwuha Mbaraga Jimmy maze Celestin arahagoboka

13’ Yazamutse Nzabanita David na Mushimiyimana Muhamed kwa Isaie ateye ishoooti ariko arawugarura Kayumba Soter

11’ Gusatira kundi kwa Police FC, Muganza Isaie Songa arekura ishoti ariko Kayumba Soter aritambika ujya muri koroneri.

9’ Yayiteye neza Nzabanita David ariko umupira ugarurwa n’urukuta

8’ Gusatira kwa Police FC yazamutse yiruka cyane Moustapha ariko Janvier Benedata amushyira hasi yenda kwinjira m,u rubuga rw’amahina. Coup franc

5’ Amakipe yombi arimo gukina acungacungana ku jisho ariko Police FC irimo gukinira cyane mu gice cy’ikibuga cya AS Kigali

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Police FC: Bwanakweli Emmanuel, Yves Manishimwe, Ndayishimiye Celestin, Hussein Habimana, Umwungeri Patrick, Nizeyimana Mirafa, Nzabanita David ’Saibad’, Mushimiyimana Mohamed, Moustapha Nsengiyumva, Biramahire Abedy, Isaie Songa.

AS Kigali: Hategekimana Bonheur, Benedata Janvier, Iradukunda Eric, Kayumba Soter, Bishira Latif, Ntamuhanga Tumaini ’Tity’, Ally Niyonzima, Ndayisenga Fuadi, Mbaraga Jimy, Ndarusanze Jean Claude, Rodrigue Murengezi.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. GERMAIN

    Kuya 2-02-2018 saa 17:04'

    Izikipe Kozikize Ziziriki? Nta Murongozifite

  2. elie

    Kuya 1-02-2018 saa 14:30'

    mwiriwe siko bimeze kuko apr niyoyatsinda igitego kimwe ku busa yatwara igikombe. ngo bareba imikino yazihuje

  3. Lambert

    Kuya 1-02-2018 saa 14:27'

    Aha wibeshye naho ntazi critère bakoresha mu kumenya iyatwaye igikombe kuko Rayon sports ntago izigamye ibitego 6, izigamye 4 yatsinze police naho Police ifite 4 n’umwenda w’ibitego 3, APR itsinze 3 byaba bikwiye kugirango igitware ibyo bareba byose.

  4. kirenga

    Kuya 1-02-2018 saa 14:26'

    Ahhhhhhh

  5. gakire

    Kuya 1-02-2018 saa 14:22'

    Mwibeshe police niyo ifite 4

  6. xfgg

    Kuya 1-02-2018 saa 14:21'

    Rayon igiye gukina inezeza abafana. Police fc niyo igize amanota ane angana n’ayo rayon ifite itarakina, naho AS Kigali yo kubera ko inganyije gatatu, irushanwa rirangiye ifite amanota atatu gusa. Ahasigaye reka turebe ko APR itsinda rayon bitandatu ku busa. Ndanezerewe cyane kubera igikombe dutambikanye.

  7. Nsabimana etienne

    Kuya 1-02-2018 saa 14:21'

    Ni police ifite 4 ntabwo ari AS kigali . AS kigali ifite atatu

  8. eliya

    Kuya 1-02-2018 saa 13:55'

    uriya musifuzikazi arashoboye n,uko atasifura 2 nukurikiyeho yawusifura


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru