RUHAGOYACU.com

Rayon Sports itsinze Police mu mukino ubanza wa 1/4 cya Peace Cup

Rayon Sports itsinze Police FC ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa 1/4 waberaga ku Kicukiro.

Umukino wo kwishyura uzakirwa na Rayon Sports kuwa Gatatu w’iki cyumweru.

Undi mukino wabereye i Rubavu; Marines yanganyije igitego 1-1 na Espoir FC.

Imikino ya 1/4 ibanza irakomeza kuri uyu wa Mbere; aho Bugesera FC irakira APR FC naho Amagaju FC yakire AS Kigali i Nyamagabe.

FT: Police FC 0-2 Rayon Sports

90’ Gusimbuza kwa Rayon Sports; Irambona Eric afashe umwanya wa Manishimwe Djabel.

89’ Goaaaaall Igitego cya kabiri cya Rayon Sports gitsinzwe na Mayor ugerageje ishoti nko muri metero 20, umupira Nzarora awukuyemo uramunanira, ujya mu izamu. Police 0-2 Rayon Sports.

88’ Kwizera Pierrot yari akinannye neza na Shassir, ariko ishoti bagerageje imbere y’izamu rya Police FC, umupira uca ku ruhande gato rw’izamu rya Nzarora.

86’ Coup-franc ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe kuri Muhire Kevin wavurirwaga mu rubuga rwa Rayon Sports.

83’ Rayon Sports bari bakoze combinaison, kuva kuri Mayor uteye umupira ugakurwaho na Twagizimana, ugarukiye Pierrot akinana na Shassir, ariko bawuhaye Manzi Thierry urarenga.

82’ Ikarita y’umuhondo kuri Imurora Japhet ukoereye ikosa kuri Nova Bayama.

79’ Police FC yari ibonye coup-franc itewe na Nizeyimana Mirafa, umupira uca hejuru y’izamu rya Bashunga.

Updates

Mu wundi mukino uri kubera i Rubavu; Marines 1-1 Espoir FC.

76’ Bashunga asubiye mu izamu umukino urakomeje.

75’ Police 0-1 Rayon Sports. Umukino urahagaze. Hari kuvurwa umuzamu Bashunga wa Rayon Sports.

72’ Ku ishoti rikomeye rya SONGA Isaie, iri rigaruwe n’umutambiko w’izamu, bwari uburyo bwo kwishyura kuri Police FC, umupira wari uvuye kuri Danny.

68’ Goooooaaall Ku mupira uhinduwe na Savio Nshuti, Nahimana Shassir asa n’ukojeejho umutwe gato, umupira ugonga ipoto y’iburyo bwa Nzarora ujya mu izamu, Shassir aba afunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports. Police 0-1 Rayon.

66’ Ku kazi ka Danny na Songa Isaie, Police FC igerageje gutera mu izamu rya Rayon Sports inshuro ebyiri, ariko biranga.

64’ Gusimbuza kwa mbere kwa Police FC; Songa Isaie afata umwanya wa Biramahire Abeddy.

63’ Gusimbuza kwa mbere ku ruhande rwa Rayon Sports; Nova Bayama afashe umwnaya wa Tidiane Kone. Bivuze ko Shassir arajya imbere.

58’ Kuzibira kwiza kuri Munezero Fiston wigaragaje cyane muri uyu mukino. Uyu mukinnyi wa Rayon Sports akaba yari amaze iminsi akora igeragezwa muri Simba SC yo muri Tanzania.

57’ Coup-franc ya Police FC mu rubuga rwayo. Umukino uhagazeho gato, havurwa umukinnyi wayo; Nizeyimana Mirafa uryamye mu kibuga.

55’ Benshi bikanze penaliti kuri Imurora wari uzamukanye umupira, akorwaho gato na Muhire Kevin, ariko umusifuzi avuga ko ari ugutereka imbere y’izamu.

52’ Police FC 0-0 Rayon Sports. Tidiane Kone ateye agashoti gato, gafatwa neza na Nzarora ku mupira yari ahawe na Manzi Thierry.

46’ Police itangiye isatira Rayon Sports ndetse ku mupira wa Danny Usengimana, Bashunga Abouba awukuramo mbere yo kuwisubiza.

HT: Police FC 0-0 Rayon Sports

Igice cya mbere kirarangiye, nta kipe irebye mu izamu ry’iyindi. Ni umukino w’ingufu ku mpande zombi.Abatoza ku mpande zombi bagiye gutanga inama.

44’ Umukino uhagaze gato, harimo kuvurwa Biramahire Christophe ’Abeddy’ wa Police FC wicaye hasi mu kibuga.

43’ Rayon Sports ihushije igitego cyabazwe, ku mupira wa Nahimana Shassir n’umutwe, urenga Nzarora ariko ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

41’ Police 0-0 Rayon. Rayon Sports ikomeje gukora amakosa menshi mu kibuga hagati n’ubwo na Police ntacyo iri kubyaza ubu buryo bw’imipira iteretse.

39’ Muvandimwe ateye coup-franc ya Police, umupira ukurwaho neza n’abakinnyi ba Rayon Sports, uyu musore awusubijemo ufatwa na Bashunga.

38’ Ikarita y’umuhondo kuri Muhire Kevin ukoreye ikosa kuri Danny. Ni Coup-franc.

36’ Ngendahimana Eric yari agerageje kugarama umupira wari uvuye kuri Danny n’umutwe, uca hejuru gato y’izamu rya Bashunga Abouba wa Rayon.

35’ Coup-franc ya Police ku ikosa Pierrot akoreye kuri Biramahire Abeddy, umupira ukurwaho na Savio n’umutwe.

32’ Djabel abonye uburyo bwo gucenga Muvandimwe, hafi y’urubuga rw’amahina, ateye ishoti rifatwa neza na Nzarora.

30’ Nzarora Marcel wari usohotse, agongana na Savio, atanze umupira kuri bagenzi be, awihera Manzi Thierry, uyu uwutanze kuri Pierrot ntibyagira icyo bitanga.

27’ Rayon Sports yari ibonye koruneli ya kabiri, itewe na Savio, Kone ashyizeho umutwe umupira ufatwa na Manzi Thierry uzubiwe na Muvandimwe.

25’ Police FC 0-0 Rayon Sports. Ikipe y’abashinzwe umutekano yabonye imbaraga z’abafana ba Kiyovu Sports iheruka kumanuka mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1 ku munsi wa nyuma wa shampiyona.

23’ Djabel yari atakaje umupira wifatiwe na Danny, ariko Muhire Kevin arahagoboka, arawurenza.

17’ Rayon Sports ikomeje kubona uburyo butandukanye, ku guhererekanya kwiza hagati ya Savio na Muhire Kevin uhinduye umupira, Kone akoshejeho akaguru, umupira ujya mu bicu.

12’ Rayon Sports yari ibonye koruneli ya mbere, iyi tewe na Savio, Nzarora umupira awutera ibipfunsi.

10’ Umupira urava ku izmau rimwe ujya ku rindi. Rayon Sports yari ibonye uburyo biwza, agapira ka Savio gafatwa neza na Nzarora Marcel, umuzamu wa Police FC.

7’ Imbere y’izamu, Savio yari ahawe umupira mwiza na Nahimana Shassir, ariko ananirwa kuwukoraho urarenga.

5’ Danny usengimana yari azamukanye umupira, awutanze iburyo, Fiston akiza izamu, Mirafa awusubijeyo ujya hanze. Police 0-0 Rayon Sports.

3’ Tidiane Kone yari ashyize umutwe ku mupira muremure wari uvuye mu kibuga hagati, ufatwa neza na Nzarora Marcel uhise uwutera imbere.

1’ Police FC itangije umupira binyuze kuri Danny Usengimana na Mpozembizi Mohamed.

Rayon Sports yabanjemoRayon Sports yabanjemo

Umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi, uzakirwa na Rayon Sports kuwa Gatatu tariki ya 21 Kamena 2017 kuri Stade ya Kigali.

Police FC yageze muri 1/4 isezereye Gicumbi FC naho Rayon Sports yasezereye Musanze FC.

Aya makipe yombi akaba aheruka guhurira mu gikombe cy’Amahoro cya 2015, ku mukino wa nyuma, aho Police FC yegukanye iri rushanwa itozwa na Cassa Mbungo, itsinze Rayon Sports yatozwaga na Kayiranga Baptiste igitego 1-0 kuri Stade Amahoro.

Rayon Sports ni yo ifite igikombe giheruka nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yatwaye shampiyona y’uyu mwaka, naho Police FC isoza iri ku mwanya wa kabiri.

Rwatubaye Abdoul na Niyonzima Olivier ’Sefu’ uherutse kongera amasezerano muri Rayon Sports, ntabwo bakina uyu mukino kubera uburwayi.

Police FC yabanje mu kibugaPolice FC yabanje mu kibuga

Police FC: Nzarora Marcel, Mpozembizi Mohamed, Muvandimwe Jean Marie, Patrick, Twagizimana Fabrice, Nizeyimana Mirafa, Ngendahimana Eric, Foic, Imurora Japhet, Biramahire Abeddy na Usengimana Danny.

Umutoza: Seninga Innocent.


Rayon Sports:
Bashunga Abouba, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Mugabo Gabriel, Mayor, Muhire Kevin, Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Manishimwe Djabel, Nshuti Savio Dominique na Tidiane Kone.

Umutoza: Masudi Djuma.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. HABIMANA Benjamin

    Kuya 19-06-2017 saa 09:56'

    Rayon sport ni ikipe y’Imana. ubihakana azibarize IMANA.Iradushimisha kabisa.

  2. nyirabizeyimana

    Kuya 19-06-2017 saa 08:39'

    Ariko ibyo murata byo byo gusohoka jye nta gaciro mbiha kuko nibyo kudusebereza igihugu bavugako kidashoboye ibi simbishinja rayon gusa ndanabishinja apr nubwo nyifana rero mugenzi wajye ntamarozi nakubwiye kubwajye mbona igikombe mwatwaye mwaragikoreye rwose ntunyumve nabi

  3. john

    Kuya 19-06-2017 saa 08:19'

    Ko waruhari se wabonye BASHUNGA atawufata ? mubyange mubyemere Rayon nikipe yu Rwanda nimushaka muyikunde mwese

  4. Aloys

    Kuya 18-06-2017 saa 22:44'

    Ni ukonguko igikombe kibacika muri mu marozi. Uburozi se nibwo bwabaciye ku ma stade mukaba musigaye muvugira mu mbere mwihishe? igikombe cya pre-saison cg icy’intwali harya ubwo bizatuma hari aho musohokera? Ejo bundi BUGESERA ibatsinda se yari yabaroze? Mubure gutera umupira mwirirwe muririmba amarozi RAYON TUBONA UBU SIYO YA KERA.

  5. Albert gikundiro

    Kuya 18-06-2017 saa 21:31'

    abakunda gikundiro turishimye nibareke dutware icy’amahoro APR fc isigare kurugo murakoze.

  6. DAMURU

    Kuya 18-06-2017 saa 21:26'

    Gikundiroyacu uyumwaka nuwokudushimishagu sa narayimariyewese

  7. babou

    Kuya 18-06-2017 saa 20:48'

    ariko buriya uwafunga shasir rayon ntiyakurahooo kandi hari afande nzi wabishobora.( erega urumve birenge niwowe ubwirwa.) hhhhhhha

  8. nyirabizeyimana jacky

    Kuya 18-06-2017 saa 20:32'

    Ariko aba rayon muratsetsa uziko mwikirigita mukiseka ngo gahunda yanyu ni ugutwara ibikombe bicaracara Mu rwanda? Nonese icya preseason muragifite? Icy’intwari se muragifite? Icyamahoro cyose ninde ukibahaye?

  9. iradadiye

    Kuya 18-06-2017 saa 20:31'

    sha iyi rayon iradadiye kabisa, kuyitsinda ni ukuyigwira gusa. Masudi yarayidanangiye ahantu hose. buriya bwana butoya burimo bufite ukuntu bubirigitana umupira ukumirwa kandi uba ubona bahuhwa n’umuyaga(djabel,xavio,Muhire, Master, shassir, Mugeni,Nova bayama, Pierrot,....) bariya bana bafite umupira kukirenge peee, mubareke bikinire.

  10. Schadrack

    Kuya 18-06-2017 saa 19:30'

    Ariko ahari Masudi insinzi iramugwiriye kuko umuntu washakaga gutsinda ntiyari kubanzamo BASHUNGA mwizamu kuko namahirwe twagize kuba twatsinze kuko Bashunga sumusimbura wabakame na Evaliste ntanaho bahiriye gusa turishimye cyane peeeeee

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru