RUHAGOYACU.com

Rayon Sports izahura na Espoir nyuma yo gutsinda Police urunganda

Ikipe ya Rayon Sports izahura na Espoir muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera Police FC iyinyagiye ibitego 4-1 mu mukino wo kwishyura bisanga 2-0 yayitsinze mu mukino ubanza.

Umukino urarangiye. Rayon Sports 4-1 Police bivuze 6-1 mu mikino yombi

Abafana bari bishimye bitvugwaAbafana bari bishimye bitvugwa
Shassir yatsinzemo ibitego bibiriShassir yatsinzemo ibitego bibiri
Nsengiyumva Mustapha warangije kumvikana na Police na we ntabwo yayibabariye uyu munsiNsengiyumva Mustapha warangije kumvikana na Police na we ntabwo yayibabariye uyu munsi

90+4: Corner ya Police ntacyo itanze ahubwo Rayon Sports yari ibyungukiyemo kuri Contre attaque.

Umukino wundi wa 1/4 wahuzaga Espoir na Marines urangiye ari 0-0, bivuze ko Espoir ikomeje muri 1/2 nyuma yo gutsindira igitego hanze.

90+1 Danny Usengimana aryamye hasi ntawe umukozeho. Umusifuzi ahamagara abaganga

90’ Iminota ine y’inyongera

89’ Mirafa agize ikibazo ajyanwa hanze kuvurwa

87’ Goooooooooooooollll Nsengiyumva Mustapha azamukanye umupira neza ni ko kuwuterekera Nahimana Shassir. Rayon Sports 4-1 Police FC(6-1 aggr)

82’ Kwizera Pierrot yari abonye na we igitego muri Police gusa umunyezamu Nzarora aryamira umupira.

77’ Lomami Frank yasimbuye Nshuti Savio wavunitse

73’ Nsengiyumva Mustapha asimbuye Manishimwe Djaber.

72’. Passe 1, 2, 3, 4, 5, 6.. 14, 19, 21, imbere y’izamu Savio Nshutiiii gusa umupira uruhukiye mu ntoki za Nzarora Marcel. Police ikomeje kwigishwa ruhago hano.

68’ Gusimbuza Police FC. Dominique Antoine asimbuye Songa Isaie

67’ Eh Abuba! Uyu munyezamu akuyemo umupira, nyuma yaho Songa Isaie yari aterekeye umupira mwiza cyane Danny Usengimana Danny yawutera ukajya hanze.

66’ Bashunga Abuba akomeje kwerekana ko ahari yakabaye umunyezamu wa kabiri. Mpozembizi ateye umupira ugana mu rubuga rw’amahina, Abuba agiye kuwufata awihera Songa Isaie na we uwushyize mu rushundura rwo hejuru y’izamu. Rayon Sports 3-1 Police.

64’ Umunota ubayemo ibitangaza no guhusha

Rayon Sports izamukanye umupira, Nshuti Savio aha umupira mwiza Muhire Kevin asigaranye n’izamu aramurura.

Police izamuka neza Danny bamucomekeye umupira awuteye ukubita umutambiko w’izamu

61’ Gooooooaaal Nshuti Savio acomekeye umupira mwiza Muhire Kevin na we awushyikiriza Shassir Nahimana na we awurangiriza mu izamu.

59’ Corner ya Police Danny ashyizeho umutwe umupira ujya hanze.

58’ Corner ya Police nta kintu itanze

57’ Savio Nshuti! Uyu musore yari yisanze asigaranye n’umunyezamu Nzarora, ashobora kumucenga agaruye umupira ntiwagera kuri Shassir

56’ Ikarita y’umuhondo kuri Nova Bayama ku ikosa akoreye Imurora Japhet

55’ Corner ya Rayon Sports ntacyo itanze

55’ Savio Nshuti yari agerageje umunyezamu Nzarora umupira awushyira muri Corner

55’ Contre attaque ya Rayon Sports ibyaye Corner
54’ Songo Isaie yari ashyizwe hasi mu rubuga rw’amahina umusifuzi Samuel yemeza ko nta cyabaye
50’ IKARITA ITUKURA! Mushimiyimana Mouhamed yeretswe ikarita itukura nyuma yo gukorerwa ikosa na Pierrot umusifuzi ntasifure, uyu musore akivumbura ku musifuzi uhise umuha ikarita itukura.

49’ Bitandukanye no mu gice cya mbere, Police FC kuri ubu iri gukina imipira miremire, mu gihe Rayon Sports yashyize umupira hasi.

48’ Ishoti rikomeye rya Kwizera Pierrot rigiye hanze

47’ Savio Nshuti akomeje kubera ikibazo ikipe ya Police acenga abakinnyi bayo atitaye kubamusumba

46’ Rayon Sports yinjije mu kibuga Irambona Fabrice mu mwanya wa Gabriel Mugabo

46’ Police FC itangije umupira ihita ishakisha izamu

HT Rayon Sports 2-1 Police FC(Aggr 4-1)

44’ Gooooal Usengimana Danny atsindiye Police FC igitego cya mbere

42’ Corner ya mbere ya Rayon Sports ntacyo itanze

40’ Rayon Sports ikomeje gusatira bikomeye ikipe ya Police FC ahanini inyuze ku ruhande rw’ibumoso rw’iyi kipe ruriho Muvandimwe Jean Marie

39’ Nova Bayama yari azamukanye umupira mwiza ku ruhande rw’iburyo, ashobora gusiga ba myugariro, gusa agaruriye umupira Shassir ntiyashobora kuwushyira mu nshundura

37’ Savio Nshuti acenze abinyuma ba Police hamwe numunyezamu gusa agaruye umupira mu rubuga rw’amahina usanga ba myugariro ba Police

35’ Biramahire Abeddy asimbuye Umwungeri Patrick.

34’ Police yari ishatse kugerageza kwishyura ariko Coup Franc yari ibonye Mpozembizi Mouhamed ayishota Muhire

33’ Coup Franc Manishimwe Djaber yayikaraze mu rubuga rw’amahina, Patrick Umwungeri ahita arangiriza mu izamu neza.

33’ Gooooooalll nkuko byagenze ku mukino ubanza, undi mukinnyi wa Police Patrick Umwungeri yitsinze igitego gisanha icyo kapiteni we yari yitsinze mu mukino ubanza. Rayon Sports 2-0 Police FC.

32’ Umwungeri Patrick ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukorera ikosa Savio Nshuti hafi ya’aho baterera corner ya Police
30’ Imvura itangiye kugwa kuri stade ya Kigali i Nyamirambo

28’ Coup Franc ya Muvandimwe yagaruwe n’ubwugarizi bwa Rayon Sports, Police isubijemo umupira usanga Danny Usengimana ateye n’umutwe umupira ujya hanze

28’ Umukino wakomeje, Police itera umupira muremure imbere, Gaby akorera ikosa Isaie Songa

26’ Umwungeri Patrick agize ikibazo cy’imvune aho yicaye imbere y’umunyezamu ntawe umukozeho.

Icyizere cya Seninga kiri kugabanuka umunota ku munotaIcyizere cya Seninga kiri kugabanuka umunota ku munota
Nyamara Police yari yaje yiteguyeNyamara Police yari yaje yiteguye
Rayon Sports yahise itsinda hakiri kareRayon Sports yahise itsinda hakiri kare

23’ Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe Muhire Kevin, gusa umupira Shassir awushyira hanze

22’ Ishoti rikomeye rya Imurora Japhet ateye umupira ujya hanze y’izamu rya Bashunga

21’ Bashunga Abuba yari akoze amahano atabarwa nuko Coup Franc ya Muvandimwe itaganaga mu izamu. Uyu muzamu ashatse gufata umupira umunyura mu ntoki ariko ujya hanze.

21’ Manzi Thierry akoreye ikosa Danny Usengimana
19’ Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa rikozwe na Umwungeri Patrick wihanangirijwe n’umusifuzi Samuel Uwizeye

18’ Manishimwe Djaber yari ageragehe izamu rya Police gusa noneho umunyezamu Nzarora ashobora kugarura umupira

17’ Police FC ikomeje kwiharira umukino ku kigero cya 60-40 ya Rayon Sports. Gusa umusaruro mu kibuga ntawo.

14’ Myugariro Manzi Thierry yatumye umukino uhagarara nyuma yo gukorerwa ikosa na Danny Usengimana

12’ Contre attaque ya Rayon Sports itangijwe na Savio Nshuti ashatse gukinana na Shassir uyu murundi atakaza umupira

11’ Muvandimwe arayiteye ubwugarizi bwa Rayon Sports burayigarura

11’ Coup Franc ya Police ku ikosa rikorewe Mpozembizi Mouhamed

10’ Rayon Sports urebye iri kureka Police igakina yo igategereza ama contre attaque y’abasore bayo banyaruka Nova Bayama na Savio Nshuti

8’ Goooooooooaal Savio Nshuti afunguye amazamu. Rayon Sports 1-0 Police FC

7’ Contre attaque ya Rayon Sports ikozwe na Savio Nshuti

6’ Ba myugariro ba Rayon Sports bakoze amakosa umupira wifatirwa na Mirafa awuhereza Songa awugaruye kwa Eric mu rubuga rw’amahine arawutakaza.

6’ Mpozembizi yari ayiteye neza gusa umunyezamu wa Rayon Sports asohotse akorerwa ikosa na Ndikukazi

6’ Corner ya kabiri ya Police FC

5’ Ikarita ya mbere y’umuhondo y’umukino ihawe Danny Usengimana ku ikosa koreye Nova Bayama

4’ Goooal... oya... Nova Bayama yari atsindiye Rayon Sports igitego ariko yari yaraririye

3’ Rayon Sports izmaukanye umupira neza uzamukanywe na Djaber

2’ Corner ya mbere y’umukino ni iya Police ntacyo itanze

1’ Police FC ihise ifata umupira isatira Rayon Sports

1’ Rayon Sports itangije umukino

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rayon Sports : Bashunga, Thierry, Fiston, Gaby, Mayor, Kevin, Pierrot, Shassir, Djaber, Nova,Savio

Police: Nzarora, Fabrice, Mpozembizi, Ndikukazi, Muvandimwe, Medi, Mirafa, Eric, Japhet, Danny, Songa,

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Mwenyewe

    Kuya 22-06-2017 saa 14:58'

    Bayobozi ba Rayon Sport.Njye ndi umufana wayo.ariko niba mushaka gukomeza ishema ryanyu nkaba Rayon nimureke Savio mumugumane,Pierro,Bakame,ndetse muzane n’abandi bakomeye kubarusha mujye mugura abakinnyi mutegura Amarushanwa nyafurika duharanira ko ikipe yacu igera kure hashoboka.Naho kumva ngo umukinnyi bngenderwaho baramubatwaye muba mureba he?Icyo batanga namwe mwagitanga mugihe muziko afite umusaruro kandi mwamwungukiraho igihe cyaricyo cyose.Iyi kipe ndifuza ko iba ubukombe mugure mutegura champions league dore ko mwabaye abambere muzahura n’ibigugu by’ahandi.Kurya Succes mu Rwanda gusa sirwo rwego tugikeneye.Muhahe dukubite ama equipes yose bumirwe.
    Murakoze

  2. maria

    Kuya 22-06-2017 saa 05:03'

    apr we maze rero ukubure, uteke, uvome, utashye kdi ubikiire abana!!! hhhhhhh

  3. aimable

    Kuya 21-06-2017 saa 20:32'

    ngirango murabizi mube mwishimisha kuko gitinyiro iyo ije murapfukama mugaca bugufi. batwibye fc nako burozi fc mube mutekereza ibigambo muzavuga

  4. Narumiwe

    Kuya 21-06-2017 saa 20:31'

    Oh Burozi fc itonde twaza baro buhoro ama ekipe yose ntabwo ari Police fc tariki niya kane ukwezi kwa nyakanga tukakwinika mu mazi asengeye uburozi bugasaza masudi wigize ruharwa akabona ukuri kw,amasengesho ubundi bwo imvura yibitego ukayumva neza

  5. ema

    Kuya 21-06-2017 saa 20:13'

    Ariko ubundi nibarize abafana gitindi ubundi gasenyi niki?numva muvuga gasenyi gasenyi bisobanuye iki? ubundise iyo yanyu itari gasenyi imaziki?niyakangahe?mbeseko ntacyumva muvugango nyamukandagira mukibuga ngo kikagira gite harya?mwarangiza ngo ni gitobero ngo nigitinyiro?ubwose ninde ubatinya mutabeshye ?gicumbi?muzakomeze mutsinde ibyakaboko ,uzarebe abasore uburyo baconga ruhago sha numurindi wabafana na zanaco ntabafana mwarikubona nuko harimo twebwe abashungerezi courage basore

  6. anatorias

    Kuya 21-06-2017 saa 19:07'

    Bamwita komanda masudi turamwemera

  7. shassirwacu

    Kuya 21-06-2017 saa 19:02'

    Shassir atsinda police uko ahuye nayo pe

  8. drf

    Kuya 21-06-2017 saa 18:55'

    Bibaho na bresil yatsinzwe byinshi kuriya aliko noneho seninga yemere areke kujya yiyahuza amagambo naho abatangaga 300,000 frw ngo police itsinde Rayon sport bagombaga gutanga 1,000,000 frw kuri buri mukinnyi kugirango nawe aze guha uwo bari kumwe wa Rayon byibura 700,000 FRW mwibanga na ba arbitre 1,000,000 frw bayabura bakaguza apr dore ko bayitwerera ubukiri kandi ari imisoro y’abanyarwanda iba itikira muri ayo manyanga.

  9. Arsene

    Kuya 21-06-2017 saa 18:29'

    Gusa rayor yagize amahirwe yo guhura na police idafite bamwe mubakinnyi bayo bamanza urebye imikino bahuye yose ntago police yariyuzuye kbs

  10. Huko

    Kuya 21-06-2017 saa 18:24'

    Ese sports4africa yaba yarongeye kwemererwa gukorera mu Rwanda?

  11. 1 | 2 | 3


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru