RUHAGOYACU.com

Ku bwa burembe, Rayon Sports yegukanye Super Cup ihigitse mukeba wayo APR FC

Ni nyuma y’umukino watangiriye i Rubavu muri Stade Umuganda kuwa gatandatu tariki ya 23 Nzeri, ukaba wakomereje i Kigali kuri Stade ya Kigali, aho Rayon Sports yegukaniye igikombe igikombe kiruta ibindi bikinirwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda (Super Cup) ku ntsinzi y’ibitego 2-0, ikaba ihigitse mukeba wayo APR FC wananiwe kwishyuira ibyo bitego.

Uyu mukino wahagaritswe ku munota wa 63 bitewe n’icuraburindi ryacuze muri Stade Umuganda ubwo moteri yatsa amatara yashiragamo amazi, insinga z’amashanyarazi na zo zigashya, icyo gihe Rayon Sports yari yamaze kuboina ibitego byayo bibiri, icya mbere cyabonetse ku munota wa 34 gitsinzwe na Ismailla Diarra ikindi gitsindwa an Kwizera Pierrot ku munota wa 60.

Shaffy w'imyaka 19 yitwaye neza mu bwugarizi,APR FC ntiyinjizwa igitego mu minota 31 yakinweShaffy w’imyaka 19 yitwaye neza mu bwugarizi,APR FC ntiyinjizwa igitego mu minota 31 yakinwe

Bari habanje mu kibugaBari habanje mu kibuga

APR FC na yo nta mpinduka nyinshi yari yakoze uretse Ombolenga na Nshuti bari basimbuye Rukundo na Martin FabriceAPR FC na yo nta mpinduka nyinshi yari yakoze uretse Ombolenga na Nshuti bari basimbuye Rukundo na Martin Fabrice

Nyuma y’impaka ndende, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanzuye ko uyu mukino ukomeza hagakinwa iminota yari isigaye, kandi igakinirwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino mwawukurikiranirwaga kandi mukayagezwaho na RuhagoYacu ku bufatanye na Resto Bar yitwa Red Star ikorera ku Kisimenti i Kigali, ndetse n’Ikigo ‘East African Drivers and Vehicles Ltd’ (EADV) gitanga serivisi zo gutwara abantu no gukodesha imodoka, gikorera i Kigali imbere y’inyubako MIC ku muhanda w’ahahoze ETO-Muhima.

Ukeneye serivisi za EADV ashobora kubahamagara kuri 0788355551/0788326042 cyangwa ukabandikira kuri info@eastafricandv.com no ku rubuga www.eastafricandv.combakagufasha kumenya byinshi kuri serivisi batanga.

Uko umukino urimo kugenda umunota ku wundi

FT Rayon Sports 2-0 APR FC

90’ + 2’ Umupira kwa Nyandwi Sadamm na Nova ariko Mangwende arawubambura kwa Issa ugerageje ishoti ariko umupira uca ku ruhande

90’ + 1’ Gusatira kwa APR FC ariko ba myugariro bayobowe na Manzi Thierry babyitwaramo neza bakiza izamu

Harimo ishyaka ryinshi ariko abakinnyi ba Rayon Sports bagakunda gukorerwaho amakosa menshi kuko ari na yo yihariraga umupira cyaneHarimo ishyaka ryinshi ariko abakinnyi ba Rayon Sports bagakunda gukorerwaho amakosa menshi kuko ari na yo yihariraga umupira cyane

AHari n'uko yari iminota mike, buri wese yakinanaga imbaraga zidasanzweAHari n’uko yari iminota mike, buri wese yakinanaga imbaraga zidasanzwe

90’ + 1’ Abafana ba Rayon Sports batangiye kuririmba bati "ZImya amatara, ZImya amatara......"

90’ Iminota isanzwe y’umukino yarangiye, hongeweho ine

87’ Umupira mu kiobnuga hagati, kwa Mangwende ariko Diarra amukoreraho ikosa,ikarita y’umuhondo kwa Ismailla Diarra

86’ APR FC yongeye gusatira, yazamutse Rukundo Dennis kwa Djihad urekuye ishoooti ariko umupira uca ku ruhande

85’ Gusimbuza kwa Rayon Sports: Bimenyimana Bonfils Caleb asimbuwe na Tidiane Kone

83’ Gusatira kwa APR FC, umupira kwa Ombolenga na Djihad ariko Issa Bigirimana ahita akorera ikosa kuri Kwizera Pierrot

76’ Rayon Sports yongeye gusatira, Djabel n’umupira arekuye ishoti umupira uca ku ruhande

74’ Mu gihe Caleb avurirwa hanze, Pierrot yateye neza Coup franc kwa Manzi Thierry uteresheje umutwe umupira uca ku ruhande

Ismailla Diarra ahanganye na Shaffy Songayingabo wari winjiye mu mwanya wa Nsabimana AimableIsmailla Diarra ahanganye na Shaffy Songayingabo wari winjiye mu mwanya wa Nsabimana Aimable

73’ Rayon Sports yongeye gusatira, umupira kwa Rutanga wahereje Caleb wiruka cyane mu ruhande rw’ibumoso ariko Rugwiro Herve ahita amushira hasi, Coup Franc

72’ APR FC irazamutse, umupira muremure uvuye kwa Ombolenga, ariko Bakame arasohoka, maze Issa Bigirimana amukoreraho ikosa

71’ AMakipe yombi arimo gukina acungana ku jisho, ariko akanyuzamo agasatirana

67’ Coup franc itewe neza na Pierrot, Caleb akozaho ukuguru umupira uca ku ruhande. Rayon Sports ihushije ubundi buryo bwari bwabazwe

66’ Rayon Sports yazamutse, umupira kwa Nova Bayama mu ruhande rw’iburyoooo, Djihad agerageza kuwumwambura amukoreraho ikosa, Coup franc ya Rayon Sports

64’ Umupira mu kibuga hagati ariko ikosa Sefu akoreye Djihad, ikarita y’umukondo kuri Niyonzima Olivier

Diarra nio we wacungirwaga hafi ku ruhande rwa Rayon Sports mu gihe Djihad na we yafataga umupira bagahita bamugerahoDiarra nio we wacungirwaga hafi ku ruhande rwa Rayon Sports mu gihe Djihad na we yafataga umupira bagahita bamugeraho

64’ Umukino urakomeje,Rayon Sports irazamutse, Caleb imbere y’izamu ariko umunyezamu Emery Mvuyekure umupira arawugarura

63’ Ikarita y’umuhondo ihawe Nshuti Innocent

63’ Gusimbiuza ku ruhande rwa Rayon Sports: Mukunzi Yannick asimbuwe na Nova Bayama

63’ Gusimbuza ku ruhande rwa APR FC: Muhadjiri Hakizimana asimbuwe na Rukundo Dennis, hanyuma Nsabimana AImable asimburwa na Songayingabo Shaffy

Abakinnyi mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric ’Bakame (C), Nyandwi Saddam, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Mukunzi Yannick, Bimenyimana Bonfils Caleb, Niyonzima Olivier ’Sefu’, Manishimwe Djabel, Kwizera Pierrot na Ismailla Diarra

APR FC: Mvuyekure Emery, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Buteera Andrew, Bigirimana Issa, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjiri na Nshuti Innocent.

Umusifuzi Twagirumukiza Abdoul ntacyo ashinjwa muri uyu mukino ukinwe iminsi ineUmusifuzi Twagirumukiza Abdoul ntacyo ashinjwa muri uyu mukino ukinwe iminsi ine

Amafoto yose y’umukino utasanga ahandi turayabagezaho mu nkuru yihariye

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. byiringiro emmanuel

    Kuya 28-09-2017 saa 15:45'

    murakoze ncuti ba sportif nta menshi mvuga ariko umnyamakurur wanditse iyi nkuru .pe ambarire mugaye kuko ku bwaburembe yavuze yashaka kuvga iki mujye mureka marangamutima .merci

  2. gasenyi

    Kuya 28-09-2017 saa 13:39'

    Ibaze iyi titre "Rayon yatsinze APR ku bwaburembe" yayitsinze mu minota y inyongera se? Ko n iminota 27 Rayon yari ifite 53 mukeba afite 47 mu kwiharira Umupira

  3. gasenyi

    Kuya 28-09-2017 saa 13:39'

    Ibaze iyi titre "Rayon yatsinze APR ku bwaburembe" yayitsinze mu minota y inyongera se? Ko n iminota 27 Rayon yari ifite 53 mukeba afite 47 mu kwiharira Umupira

  4. seba

    Kuya 28-09-2017 saa 08:53'

    abareyo mugiramagambo uretse ferwafa yababereye ubundi uyu munyamakuru numunyamwuga ahubwo mumeze nkawa mwana wiriza ntacya abaye

  5. KAGABBO JEAN

    Kuya 28-09-2017 saa 07:43'

    Ariko uyumunyamakuru iyo avuze ngo kukaburembe aba shaka gusobanura iki?,hari Draw yabayemo?,hari Penality zajemo?,ahubwo uyumunyamakuru niwe utwaye igikombe.

  6. Adolphe

    Kuya 28-09-2017 saa 07:00'

    Kubwaburembe:gusa wagaragaje uruhande urimo,ihangane rero,amaboko atareshya ntaramukanya!Rayon oyeee!

  7. kim

    Kuya 28-09-2017 saa 06:48'

    jye ndumva ari kubwaburembe.none se umukino umaze iminsi ingahe? simyinshi!

  8. Smith

    Kuya 28-09-2017 saa 06:26'

    Hhhhhh kubwa what? ariko narumiwe ubwo c uyu munyamakuru azi ibya football koko?ndabona yanditse adatekereje ntiyigeze agera kuri stade umuganda none yandika ibidahuye rayon idahari wakwandika iki? ndabona Diploma yawe uyitesha agaciro twe igikombe twaragikore sans faute none gusesengura 27 munites byakunaniye

  9. Rayon

    Kuya 28-09-2017 saa 05:41'

    ARIKO UYU MUNYAMAKURU MURIMO MURAMUHORA UBUSA PE.

    KUBWA BUREMBE NTA KOSA YAKOZE.
    1. Umupira wahagaze inshuro irenze imwe kubera umuriro,
    2.Benshi badafana reyon bifuzaga ko match yasubirwamo yose,
    3.Aba royon bari biteguye gukura igikombe rubavu ntibyakunda

    NI GUTE UMUNTU YAVUGA KUBWA BUREMBE MUKAMWADUKIRA NAMWE MUZI IBYABYE N’IBYAVUZWE?

  10. claude

    Kuya 28-09-2017 saa 05:18'

    Ntabwo ari kukaburembe equipe yarabikoze ariko umunyamakuru gucikwa bibabaho mumubabarire.

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru