RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yari ifite abasimbura babiri gusa yaguye miswi na AS Kigali mu irushanwa ryitiriwe Intwari z’u Rwanda

Rayon Sports na AS kigali ni zo zakurikiyeho nyuma y’umukino wahuje amakipe y’abashinzwe umutekano (Police FC na APR FC) aya makipe yose uko ari ane akaba arimo guhatanira igikombe cya "Heroism Tournament", irushanwa ryagenewe kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda, Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti "Dukomeze ubutwari, twubaka u Rwanda twifuza".

Mu mukino wa mbere wayo muri iri rushanwa, Rayon Sports yaje ifite abakinnyi 13 bonyine, bivuze ko ifite 11 babanzamo n’abasimbura babiri gusa, aho byaje kuba ngombwa ko Umunyezamu w’umusimbura asimbura Rutahizamu maze na we akajya gushaka ibitego n’ubwo byabuze bakanganya na AS Kigali 0-0.

Buri tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari, kuko ari umunsi wo kwibuka ibikorwa byaranze intwari. Umunsi mukuru ngarukamwaka w’intwari wizihirizwa ku rwego rw’imidugudu mu Rwanda hose.

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo: Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Icyiciro cy’Imanzi ni cyo kiri hejuru kikaba kigizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa bidasanzwe birimo no guhara ubuzima mu rwego rwo kwitangira igihugu. Icyiciro cy’Imena kigizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa by’intangarugero birimo kwitanga.

Uko umukino urimo kugenda:

FT Rayon Sports 0-0 AS Kigali

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye hongerwaho 3’

90’ Gusimbuza kwa Rayon Sports: Bashunga Abouba (13) usanzwe ari umunyeza yinjiye mu kibuga akina imbere mu mwanya Chris Mbondi

87’ AS Kigali yazamutse, Benedata arekuye ishoti ariko umupira uca hejuru gato

80’ Yazamutse Rayon Sports kwa Mbondi na Shassir usunikiye Pierrot , ishoooooti umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu, ujya kwa Mbondi uhereje Shassir ariko yaraririye

Abakinnyi ba rayon Sports hafi ya bose barwayeAbakinnyi ba rayon Sports hafi ya bose barwaye

66’ Gusatira kwa Rayon Sports, Tchabalala na Shassir ariko Rodrigue yari yabacunze awukozaho ikirenge aba apfubije umugambi w’igitego bari barimo bacura

65’ What a Save from Ndayisenga Kassim Mbaraga Jimmy imbere y’izamu wenyine ku mupira yari ahinduriwe na Mutijima Janvier, maze awuboneje mu rushundura Kassim araryama awukuramo

64’ Gusimbuza kwa AS Kigali: Ndarusanze Jean Claude (11) asimbuwe na Kalanda Frank (9)

60’ Coup franc ya AS Kigali ku ikosa ryakorewe Mbaraga Jimmy, itewe na Ntamuhanga Tumaini Tity, Ndarusanze akozaho umutwe umupira uca ku ruhande rw’izamu

59’ Gusimbuza kwa AS Kigali: Ngama Emmanuel (19) asimbuwe na Ntwali Evode (13)

58’ Kugeza ubu AS Kigali ni yo iyoboye umukino, ni yo yabonye koruneri nyinshi, ni yo yabonye uburyo bwinshi imbere y’izamu rya Rayon Sports.

57’ Yazamutse Yassin Mugume mu ruhande rw’ibumoso, asunikira Tchabalala ntiyabashan kuwufata, ujya kwa Pierrot uwuteye awurwanira n’abakinnyi ba AS Kigali maze uca hejuru kure y’izamu

54’ Ikarita t’umuhondo ihawe Nyandwi Saddam ushobora kuba hari uwo akubise inkokora mu kugundagurana

53’ Imbere y’izamu rya Rayon Sports byakomeye, Ndayisenga Fuadi wabonye icyambu kwa Saddam arinjiye mu rubuga rw’amahira, ahereza Ndarusanze uwukozeho awuboneza mu izamu ariko ugarurwa n’umutambiko, baragundagurana ariko Nyandwi Saddam akiza izamu

52’ Yazamutse AS Kigali, Fuadi Ndayisenga ariko Nyandwi Saddam amushyira hasi. Yateye coup franc byihuse, imbere y’izamu, ariko Kassim arirambura umupira awukubita igipfunsi

52’ Ikarita y’umuhondo ihawe Mutsinzi Ange ku ikosa akoreye Ndarusanze Jean Claude

51’ Koruneri ya AS Kigali itewe neza na Fuadi, Bishira akozaho umutwe ariko umupira uca hejuru gato y’izamu

49’ Yazamutse AS Kigali kwa Fuadi bamushyira hasi. Coup franc. Yayiteye Tity usunikiye Ngama Emmanuel atera ishoti riremereye ariko rigarurwa n’urukuta

49’ Pierrot ateye Coup franc neza imbere y’izamu Shassir akozaho umutwe umupira maze Bonheur arirambura awukozaho intoki ujya muri koruneri

AS Kigali yinaniwe imbere ya rayon Sports yaburaga abakinnyi benshiAS Kigali yinaniwe imbere ya rayon Sports yaburaga abakinnyi benshi

48’ Yazamutse Irambona Eric kwa Mugume ariko bamushyira hasi. Coup franc ariko iri kure y’izamu rya AS Kigali

47’ Gusatira kwa AS Kigali, Mbaraga wihuta cyane ahindura imbere y’izamu Gaby na Fuadi Ndayisenga bararyama bose habura uwukoraho, uca imbere y’izamu ujya kwa Ndarusanze wawukurikiye ahagana muri koruneri

46’ Rayon Sports yari igerageje gusatira ku mupira Mugume Yassin ahereje Mbondi Chris ariko Bishira arahagoboka akiza izamu

HT AS Kigali 0-0 Rayon Sports

45’+2’ Umukino ubaye uhagaze ngo abaganga bite kuri Mutijima Janvier uryamye hasi ushobora no kuba yababaye

45’+1’ Yassin Mugume na Mbondi, Mugume ahindura imbere y’izamu ariko aritambika Mutijima umupira ujya hanze.

Iminota isanzwe yarangiye hongerwaho 2’

45’ Gusatira gukomeye kwa AS Kigali umupira kwa Mutijima Janvier, yasohotse cyane Kassim baramucenga, arawuhagarika Mutijima ariko ahinduye imbere y’izamu uhura n’uko Kassim yagarutse umukubita ku kuboko ujya muri koruneri

44’ AS Kigali izamutse umupira muremure ariko Gaby arawugarura ujya kwa Ngama Emmanuel ugerageje guterera umupira mu kibuga hagati ariko ugenda nabi uca ku ruhande brw’izamu

43’ Yazamutse Shassir na Mbondi bacomekera Tchabalala ariko umusifuzi wo ku ruhande ahita azamura igitambaro amurega ko yaraririye

42’ Yazamutse Mbaraga ariko Irambona amushyira hasi. Coup franc itewe nna Benedata imbere y’izamu ariko Mutsinzi Ange arasimbuka arabasumba akiza izamu

41’ Gaby wa Rayon Sports ateye umupira muremure ujya kwa Nyandwi, ahereza Mugume na we asunikira Pierrot uteye ishoti umupira uca hejuru kure y’izamu

40’ Yazamutse Mugume Yassin aracyashaka uwo aha, ahereza Pierrrot ariko barawumutanga

37’ Imbere y’izamu rya Rayon Sports birakomeye, Benedata Janvier ahindura imbere y’zamu, arahagoboka Mugabo, Tchabalala arazamuka n’umupira kwa Mbondi, arawumucomekera yiruka cyane Tchabalala, ahindura imbere y’izamu kwa Shassir wenyine kuwufunga biranga, asunikira mu izamu Bonheur arawugarura, Mugume asubizamo na bwo Bonheur arawugarura

35’ Gusatira kwa AS Kigali, umupira kwa Mutijima ahindura imbere y’izamu arahagoboka Kassim agongana na Ndarusanze, aryama hasi

28’ Kugeza ubu AS Kigali ni yo iyoboye umukino n’ubwo nta gitego kiraboneka

26’ Benedata Janvier na Mutsinzi Ange bagundagurana, arawutwara Janvier ahindura imbere y’izamu birakomeye ariko arahagoboka Nyandwi akiza izamu

25’ AS Kigali yazamutse, kwa Fuadi Ndayisenga waje mu ruhande rw’iburyo, bacomekera Ndarusanze Jean Claude ariko Mugabo Gabriel ashyira umupira muri koruneri

24’ Gusatira kwa Rayon Sports, Mbondi n’umupira kwa Mugume Yassin uteye ishoti ariko umupira uca hejuru y’izamu

23’ Gusatira kwa AS Kigali, umupira kwa Murenge ahereza Mbaraga ateye ishoti umupira uca ku ruhande

19’ Rayon Sports irimo kuryoshya ibirori hano, udupira twiza Gisa Irambona Eric, Shassir na Pierrot bahererekanyije bahita bacomekera Nyandwi Saddam ahindura imbere y’izamu ariko Benedata ahita ashyira umupira muri koruneri

16’ Gusatira kwa AS Kigali, umupira mu ruhande rw’ibumoso kwa Mutijima ahindura imbere y’izamu, arahagoboka Mutsinzi, maze umupira ujya kwa Rodrigue atera ishoto maze Ndayisenga araryama arawugarura ariko ntiyabasha kwukomeza, Nyandwi Saddam ahita akiza izamu

14’ Gusatira kwa Rayon Sports, yazamutse Mbondi Chris acenga neza mu rubuga rw’amahina, aritonda ahindura imbere y’izamu ariko Munyentwari akiza izamu

10’ Umupira kwa Ngama Emmanuel awurwanira na Mutsinzi ariko amushyira hasi. Copu franc ya AS Kigali, ihise iterwa na Tity ariko Nyandwi akiza izamu, ujya kwa Mbaraga Jimmy awukojejeho umutwe Ndayisenga Kassim ahita awufata

2’ Yazamutse Tchabalala mu ruhande rw’ibumoso acenga neza ariko Bishira Latif araryama umupira awushyira muri koruneri

1’ Gusatira kwa AS Kigali, umupira kwa Janvier Mutijima ahindura imbere y’izamu ariko Kassim arawufata agongana na Mbaraga jimmy

Rayon Sports: Ndayisenga Kassim (28), Nyandwi Saddam (16), Mutsinzi Ange (5), Mugabo Gabriel (2), Eric Gisa Irambona (17), Kwizera Pierrot (23) (C), Shaban Hussein ’Tchabalala’, Shassir Nahimana (10), Chris Mbondi (9), Yassin Mugume (27), Yussuf Ballagome-Da.

AS Kigali: Hategekimana Bonheur, Benedata Janvier, Mutijima Janvier, Munyentwari, Bishira Latif, Rodrigue Murengezi, Ntamuhanga Tumaini Tity, Mbaraga Jimmy, Ndayisenga Fuadi, Ndarusanze Jean Clude na Ngama Emmanuel.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. masengesho franck.

    Kuya 20-02-2018 saa 23:54'

    Aba Rayon sport turacya fitamahirwe yogutsinda umukino wo 21/2/2018

  2. hhhgh

    Kuya 22-01-2018 saa 10:42'

    MBONDE ntakigenda koko akwiye gusimbuzwa umuzamu!!!

  3. MUKUNZI

    Kuya 22-01-2018 saa 07:38'

    RAYONSPORT, TURACYAFITE AMAHIRWE MENSHI YO GUTWARA IKI GIKOMBE. MWIRINDE GUSHYUHAGUZA MUGIRA INDI EQUIPE MUKUGABIRA .

  4. ami du sport

    Kuya 21-01-2018 saa 19:00'

    Wowe wiyita neli uri injiji pe ubuse ko mwatanze amamiliyoni ngo muragura ba migi na iranzi babamarireye iki police ntiyabakubitiye mu igunira uzabaze Rayon izahora ari Rayon nubwo ntabakinnyi yarifite ntabwo sesabayore as kigali yigeze iyibonamo igitego.

  5. neli

    Kuya 21-01-2018 saa 09:01'

    mbega mpemuke ndamuke weeee uragaragaye ubwose bababyinnyi mwakubuye mubihugu bitandukanye ngo ni abataka ubwo bakoze iki ra? bari baje kwibyinira namwe ngo ni bakinnyi hahhhhh cyakora iyo umunwa aba ariwo ukina ntawari kuzabakira kbsa.muraje musebe kbsa. noneho ninde uratangwaho igitambo? mbega burozi fc, nyiribitambo, mpemukendamuke, ngarane,...... uraga puuuuuuuu

  6. yves

    Kuya 21-01-2018 saa 08:02'

    rayon ikomeze iryo n’ ubwo ari bacye izatsinda Apr fc

  7. ruhago

    Kuya 21-01-2018 saa 06:51'

    hhhhhhh wowe wiyita seba urinjiji koko none se niba wari kukibuga wabonye ifite abasimbura bangahe ahubwo AS KIGALI itatsinze uriya munini kandi yakinishije amakipe abiri ntanubwo izatsinze Royon bravo basore Ange turakwemera wakinnye wenyine muri defanse Gabi yariyamaze kuvunika basore bacu mwabikoze turabemera

  8. nshwiragire

    Kuya 20-01-2018 saa 21:01'

    nyamara babataka bavugaga muri Rayon ni za baringa gusa gusa. kubona ntawe utatsinda igitego muri match 2 zishize!! wabona rayon barayipfunyikiye amazi.

  9. modeste

    Kuya 20-01-2018 saa 19:18'

    ayesi Kigali itadutsinze kuzongera kudutsinda bizayigora uziko igice2 ange agicyinnye wenyine muridefence gabi yari yavunitse yacyinishaga umutwe gusa ayesikigari murindangare zimana

  10. seba

    Kuya 20-01-2018 saa 18:28'

    arko reyo iyo yabuze uko itsinda bishakirwa inyinto hhhhhh noneho uyumunsi ngo abasimbura bari babiri ndumimiwe simbonye yakinishije abataka benshi mugihe amavubi akinisha abarinda izamu gusa Apr fc yo yararindimutse Apr fc na rayo zimeze nkintare zakutse amenyo

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru