RUHAGOYACU.com

Rayon Sports isoje umwaka w’imikino inyagira AZAM FC ibitego 4-2

Rayon Sports itsinze AZAM FC mu mukino wa gicuti waberaga kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ibitego 4-2, ikaba igiye guhabwa igikombe cya shampiyona inatsinze umukino wa nyuma ikinnye muri 2016/2017.

Uyu mukino ukaba warateguwe kubufatanye na AZAM TV isanzwe ari umuterakunga mukuru wa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, n’ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda (FERWAFA).

JPEG - 230.4 kb
Vice Perezida wa FERWAFA Kayiranga na Rwemalika ushinzwe Footall Feminin babonye Perezida wa FERWAFA abuze, bahitamo kujya gutanga igikombe

Ibitego bya Shassir Nahimana, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin na Nshuti Savio Dominique, ni byo byabonetse muri uyu mukino.

FT:

RAYON SPORTS 4-2 AZAM FC

90’+4’ Goooooooooooooooooooaaaaaaaaaaal Shassir Nahimana ashimangiye ko Rayon Sports itsinze uyu mukino, atsindira ikipe ye igitego cya 4.

JPEG - 257.2 kb
Umuyobozi wa Rayon Sports FC Gacinya Deny acungana n’iminota

90’+3 Rayon Sports iri gutinza umukino ishaka uko iminota yarangira.

JPEG - 277.4 kb
Umunya Tanzania wahoze ari umutoza w’abazamu ba Bugesera yaje kureba bene wabo mu mabara ya CCM Kirumba
JPEG - 303.2 kb
Abayobozi ba Rayon Sports bahoze bayobora nka Ntampaka na Mayor Abdalla bari kumwe na Muhirwa Prosper hagati, bakurikiranye uyu mukino

90’+1 Kimwanga Joseph akoze akazi gakomeye ku ruhande rw’iburyo ahereza bagenzi be, habura uwatsinda igitego cya 3. Tidiane Kone asimbuye Muhire Kevin.

90’ Hongeweho iminota 4

87’ Umupira uri gukinirwa cyane hagati mu kibuga, AZAM FC igacishamo igasatira, ishaka uko yabona igitego cya 3.
83’ Savio nshuti ku mupira mwiza yari ahawe na Pierrot, ahinduye bawushyira muri koruneli, itagize icyo itanga.

JPEG - 249.3 kb
Bugingo Emmanuel umuyobozi wa Sipro muri MINISPOC yakurikiye uyu mukino
JPEG - 303.1 kb
Umuvugizi wa APR FC Kazungu Claver na Manager wa RuhagoYacu LTD bakurikiye uyu mukino

80’ AZAM FC yari yongeye guca mu rihumye abakina inyuma ba Rayon Sports, ariko Yahya Zayd ahereje Kimwanga Joseph, Ndagijimana yerekana ko barariye.

78’ Savio uzamukanye awindura imbere y’izamu, abasore ba AZAM FC barimo Kheli Abdallha, birwanaho bakiza izamu, Nova atereye kure umupira urarenga.

75’ Gusimbuza ku ruhande rw’ikipe ya AZAM FC. Mohamed Ramadhan asimbuye Gambo Ismail, umuzamu Metecha Mnata asimbura Mwadini Ali.

74’ Rayon Sports iri kurusha AZAM Fc cyane muri iyi minota. Nyuma yo kujyamo kwa Djabel, AZAM FC ntiri gukoza ku mupira. Inama y’abashyigikiye De Gaulle yaberaga i Nyamata irangiye mu kanya, Perezdia wa FERWAFA akaba afashe imodoka aza kuri Sitade ya Kigali.

68’ Coup Franc ya AZAM FC ku ikosa ryari rikozwe na Pierrot, ariko bayitera hanze. Djabel Manishimwe asimbuye Seif Niyonzima.

67’ Gooooooooooooaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaal Muhire Kevin ku mupira ahawe na Shassir atsinze igitego cya 3.

65’ Koruneli ya AZAM FC ku mupira urengejwe na Mugabo Gabriel, ariko bayiteye ntiyagira icyo itanga.

63’ Savio Nshuti wari utanze umupira muremure, uhura na Nova Bayama uteye adahagaritse, umupira ufata urushundura ruto.

58’ Kimwanga Joseph asimbuye Yahya Mohamed wari umaze gutsinda igitego.

57’ Koruneli ya Rayon Sports Nova Bayama ateye, umuzamu Mwadini Ali agongana n’abakinnyi be, ahita aryama hasi.

55’ Gooooooooaaaaaaaaaaaaal Yahya Mohamed atsinze igitego cya 2, ku makosa y’abakina inyuma ba Rayon Sports Gabriel Mugabo na Fiston Munezero

51’ Ubundi buryo bwiza ku ikipe ya Rayon Sports ku mupira Kakule Mugheni ahereje Muhire Kevin ateye ishoti, umuzamu awukuramo.

50’ Nshuti Savio uzamukanye umupira akomeza gushuka abakinnyi ba AZAM FC bakeka ko araza gutanga umupira, ariko awiterera mu izamu.

49’ Goooooooooooaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaal Nshuti Savio atsinze igitego cya 2 ku ruhande rwa Rayon Sprorts. Ubanza ari uburyo bwiza kuri uyu musore bwo gusezera kuri iyi kipe.

48’ Ikarita y’umuhondo ku musore Abdalla Massoud ku ikosa akoreye Kwizera Pierrot

47’ Kevin Muhire yari agerageje ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina, ariko umupira uca hejuru.

46’ Umusore Yahya Zayd atangije igice cya 2 cy’umukino

Mbere yuko igice cya 2 gitangira umukinnyi Mahundi Joseph, asimbuye Kipagwile Iddi.

HT: Rayon Sports 1-1 AZAM FC

Ibitego byatsinzwe na Kwizera Pierrot na Yahya Mudathir

45’ Coup franc ya Rayon Sports mu kibuga hagati, ku ikosa rikorewe Shassir barayihererekanya. Umunota 1 w’inyongera.

43’ Ikosa rikozwe n’abakina inyuma ba Rayon Sports, AZAM FC ihita yishyura mu buryo bwihuse.

42’ Goooooooooooaaaaaaaaaaaaal Yahya Mudhatir atsinze igitego ku mupira mwiza ahawe na Yahya Zayd. Rayon Sports 1-1 AZAM FC

40’ Kangwa Bruce wari ukinnye neza cyane, ariko ahereje Yahya Zayd basanga yarariye.

39’ Umupira mwiza Pierrota ahereje Savio Nshuti, uyu musore bavuga ko yarariye ariko ntiyishimira icyemezo gifashwe n’umusifuzi. biba ngombwa ko baza kumwihaniza.

36’ Nova Bayama wongeye guhindura umupira imbere y’izamu ariko mwadini Ali arasimbuka arawufata.

33’ Rayon Sports iri kotsa igitutu cyane ikipe ya AZAM FC muri iyi minota.

31’ Rayon Sports 1-0 AZAM FC

JPEG - 280 kb
Pierrot wafunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports

30’ Goooooooooooooooooooooaaaaaaaaaal Kwizera Pierrot n’umutwe afunguye amazamu ku mupira wa Savio Nshuti

27’ Mugheni Fabrice ushyizwe hasi mu rubuga rw’amahina, ariko Abdul aramubwira ati." haguruka ntacyo wabaye".

25’ Iyi minota Rayon Sports iri kotsa igitutu bigaragara ikipe ya AZAM FC. Savio azamukanye umupira ahinduye abakina inyuma birwanaho, ujya mu biganza by’umuzamu Mwadini Ali.

24’ Mugheni Fabrice yari ahereje umupira Shassir arukura ishoti rikomeye, ariko Ndagijimana yerekana kouyu musore yarariye.

20’ Umupira uri gukinirwa cyane hagati mu kibuga, ariko Rayon Sports bigaragara ko iri guhererekanya neza kurusha AZAM FC.

17’ Rayon Sports ihise yotsa igitutu AZAM FC, Nova Bayama atanga umupira mu rubuga rw’amahina, umupira bawushyira muri koruneli itagize icyo itanga.

16’ Yahya Zayd yari agerageze uburyo bukomeye atera ishoti ariko Bakame ayikuramo.

12’ Umukinnyi wa AZAM FC Kipagwire yari yavunitse ariko abashije kugaruka mu kibuga. Iyi minota Rayon Sports iri gusatira cyane AZAM FC.

9’ Koruneli itewe na Nova Bayama bawusubizayo n’umutwe, bongeye gutera, umuzamu arawufata Mwadini Ali.

8’ Nyuma y’iminota Rayon Sports iri kwiharira umupira, Savio yinjiranye abakinnyi ba AZAM FC ariko David Mwantika umupira awushyira muri koruneli.

5’ Koruneli y’ikipe ya AZAM FC, barayihererekanya bateye umusifuzi Simba Honore yerekana ko barariye.

4’ Coup franc itewe na Kwizera Pierrot, umupira uca ku ruhande gato rw’izamu rya Mwadini Ali.

3’ Coup franc ya Rayon Sports hafi y’urubuga rw’amahina mu nguni, ku ikosa rikorewe Kevin Muhire. Pierrot yahageze.

1’ (15h40) Abakinnyi ba Rayon Sports batangije umupira. Umukino uyobowe na Twagirumukiza Abdul.

JPEG - 379.9 kb
Iyi Mascot ifite ibyishimo bidasanzwe
  • Savio Nshuti ari mu bakinnyi babanje mu kibuga, akaba ari umukino wa nyuma agiye gukinira ikipe ya Rayon Sports, akabona kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali.
JPEG - 349.1 kb
Umuyobozi wa Rayon Sports afatanya n’umufana kuririmba indirimbo ya Rayon Sports, " RAYON DUKUNDA"
JPEG - 355 kb
Aba basore bifatanya n’abafana babo mu bihe byiza bya nyuma kuri bamwe
  • Umusifuzi atanze umwanya, abafana ba Rayon Sports, abakinnyi n’abayobozi bayo babanza baririmba indirimbo y’ikipe yabo " RAYON DUKUNDA", hakurikiraho amashyi akomwe na sitade yose, mu buryo bushya abakunzi ba Rayon Sports basigaye bafanamo ikipe yabo.
JPEG - 343.5 kb
Uyu mukobwa ni we wazanye igikombe, atangira agenda neza

JPEG - 349.4 kb
Byaje kugera aho atangira gutambuka n’ibirenge
  • Mbere y’uko umukino utangira, habaye agashya aho umukobwa wari utwaye igikombe akuyemo inkweto ndende yari yambaye kuko byamunaniye kuzigenderamo.
  • Ni umukino witabiriwe n’abantu batari benshi, ariko sitade ya Kigali ntabwo impande zose zuzuye.
  • Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda akaba atari muri uyu mukino.
JPEG - 398 kb
Abafana ba Rayon Sports babanje gukora umutambagiro mu mujyi wa Kigali berekeza i Nyamirambo

Abakinnyi 11 babanzamo ku mpande zombi:

Rayon Sports FC:

JPEG - 381.1 kb
Abakinnyi ba Rayon Sports 11 babanje mu kibuga

Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier, Kwizera Olivier, Nova Bayama, Muhire Kevin, Nahimana Shassir, Kakule Mugheni Fabrice, Nshuti Savio Dominique.

Umutoza mukuru: Massoud Djuma

AZAM FC:

JPEG - 348.3 kb
Abakinnyi ba AZAM FC babanje mu kibuga

Mwadini Ali, Gambo Ismail, Kangwa Bruce, Kheri Abdallah, Mwantika David, Yahya Mudathir, Abdalla Masoud, Domayo Frank, Yahaya Mohamed, Yahya Zayd, Kipagwile Iddi.

Umutoza mukuru: Iddi CHECHE

Amafoto: Halidi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bwiza

    Kuya 8-07-2017 saa 20:53'

    Congs my team Gikundiro!!

  2. J.delapaix

    Kuya 8-07-2017 saa 19:12'

    Gikundiro irabikoze vraiment%""" Rayonsport oyeeee!!!!!!!!!!!!!!!

  3. MBANDIKURE J.Claude

    Kuya 8-07-2017 saa 18:47'

    rayon sport yacu oyeeeeeeeeeeeeeeeeee wenye kusema wanasema,watasema watacoka tutasonga mbere kila siku

  4. hhhhhh

    Kuya 8-07-2017 saa 18:37'

    ngo gasenyi yatwaye igikombe yabaye imfashanyose harigikombe igira uretse urugambo gusaaaaa

  5. jean bizimannna

    Kuya 8-07-2017 saa 18:36'

    Ndabaza NZamwita ni FPR cg NI FDR umuntu wanga gutanganga igikombe kweri,

  6. mundekere

    Kuya 8-07-2017 saa 18:35'

    Felicitations basore muri abantu b’abagabo.AZAM ibonye ko mutari ikipe y’akana.

  7. Tuyizere Emmy

    Kuya 8-07-2017 saa 18:33'

    Sha Degole Natemerako Urukwavu Ruryo Yemereko Ruzi Kwiruka Gikundiro Oyeeeeeeee! Gooooo..Mbakurikiranye Nibereye Zambia.

  8. salsa

    Kuya 8-07-2017 saa 18:30'

    sinumvise bavuga NGO arimo kwiga imishinga mu bugeserac!

  9. hhhhhh

    Kuya 8-07-2017 saa 18:30'

    ngo gasenyi yatwaye igikombe yabaye imfashanyose harigikombe igira uretse urugambo gusaaaaa

  10. twin yeah

    Kuya 8-07-2017 saa 18:27'

    Yahaba, atahaba, Rayons Sports n,abakunzi bayo ni sawa. Ibi birori wabibona he Rayons idahari we!! Yikengeye! Aba rayons bamuzonga ntibasanzwe!!!!!!!

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru