RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 27-07-2017 saa 7:34'  -  Manzi Thierry wifuzwaga na APR FC yahawe miliyoni 12 yongera imyaka 2 muri Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 26-07-2017 saa 25:07'  -  Amatora Ferwafa: Amasura mashya mu rutonde ntakuka rw’abahatana na De Gaulle  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 25:22'  -  Djihad agiye kwerekeza mu igeragezwa mu Budage  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 24:36'  -  Miroplast FC yazanye umutoza mushya wayisezeranyije kuyubakiramo izina  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 22:29'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo mu ishusho nshya (Amafoto)
Rayon Sports yegukanye bidasubirwaho igikombe cya shampiyona (ARPL2017)
Print Comments: 26 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Bidasubirwaho, Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona (Azam Rwanda National Football League) nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 2-1 mu mukino w’indyankurye w’ikirarane cy’umunsi wa 24 wa shampiyona.

Rayon Sports itwariye igikombe kuri Mukura VS mu gihe hakibira imikino ine kuri buri kipe ngo shampiyona y’uyu mwaka irangire.

Ibitego 2-1 Rayon Sports itsinze Mukura VS bitumye ihita igira amanota 67, aho ihise irusha APR FC iyikurikiye amanora 13, mu gihe hasigaye imikino ine ifite agaciro k’amanota 12 ku ikipe ibashije kuyitsinda yose.

FT Rayon Sports 2-1 Mukura VS

90’+2’ Gusatira kwa Mukura VS Yusuf ateye umupira muremure ashakisha Christophe, Bakame ahita awufata maze aryama hasi;

90’+2’ Corner ya Rayon Sports, Nova na Kevin bahererkanyije umupira bawugumana hafi y’akaziga ka corner mu ruhande rw’ibumoso bw’izamu rya Mukura

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye hongeweho itatu

88’ Ikosa rikorewe kuri Mugabo Gabriel imbere y’izamu rya Rayon Sports, ku mupira wari utewe na Yusuf kuri coup franc. Iryo kosa ribaye intandaro y’imvururu zoroheje hagati ya Mugabo na Aristide wari urimukoreye, bituma n’abandi bakinnyi basa n’abashyamiranye, ariko umusifuzi arabihosheje.

87’ Ikarita ya gatatu y’umuhondo muri uyu mukino ihawe Kwizera Pierrot ku ikosa akoreye kuri Yusuf

85’ Coup franc ya Mukura ku ikosa Savio akoreye kuri Yusuf n’ubwo atarivuzeho rumwe n’umusifuzi

85’ Gusimbuza kwa kabiri kwa Rayon Sports: Manishimwe Djabel asimbuwe na Muhire Kevin

84’ Umupira urengejwe n’abakinnyi ba Mukura VS, Savio awunagiye Djabel uhita wongera urarenga, ni uwo kugarurwa mu kibuga na Zagabe wa Mukura;

82’ Gusatira kwa Mukura, Yusuf azamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo, ariko Munezero Fiston ahita amuhagarika neza;

79’ Gusatira kwa Mukura VS ariko Mayor wari uhagaze neza, ahita yambura umupira Christophe maze Aristide na we ahita amukoreraho ikosa ryashoboraga kumuhesha ikarita y’umuhondo ya kabiri ariko umusifuzi ahisemo kumwihanangiriza kuko na byo biremewe;

78’ Rayon Sports ihushije igitego cyari cyabazwe, aho Savio ahinduye umupira imbere y’izamu, Shassir ananirwa gusunikira mu nshundura, ujya kwa Pierrot nawe ateye ishoti rikomeye rigendera hasi, rica ku ruhande rw’izamu rya Mazimpaka;

76’ Ikarita y’umuhondo ya kabiri muri uyu mukino ihawe Aristide wa Mukura VS ku ikosa yari akoreye Nahimana Shassir;

74’ Rayon Sports ihushije igitego, Nova Bayama ateye neza Coup franc, Kwizera Pierrot wari uhagaze imbere y’izamu wenyine awukojejeho umutwe uhita uca hejuru y’izamu;

73’ Coup franc ya Rayon Sports ku ikosa rikorewe kuri Nshuti Dominique Savio;

72’ Camara azamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo, ahinduye imbere y’izamu ashaka Shassir na Kwizera Pierrot, umupira Mazimpaka ahita awufata neza;

Savio arimo gukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso, akanyuzamo akazamuka imipira ye igateza ibibazo imbere y'izamu rya Mukura VSSavio arimo gukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, akanyuzamo akazamuka imipira ye igateza ibibazo imbere y’izamu rya Mukura VS

71’ Umupira urimo gukinirwa cyane mu kibuga cya Mukura VS, Rayon Sports izamukanye umupira, Shassir agerageje guha umupira Savio uhita ujya hanze. Ni uwo gutereka imbere y’izamu rya Mazimpaka;

70’ Gusimbuza kwa mbere kwa rayon Sports: Nsengiyumva Moustapha asimbuwe na Nova Bayama;

70’ Ikosa rikorewe kuri Mayor ku mupira yari yambuye Yusuf Habimana;

69’ Gusimbuza kwa gatatu kwa Mukura VS: Nshimiyimana Ibrahim asimbuwe na Aristide Habihirwe

67’ Nshimiyimana Ibrahim yicaye hasi nyuma yo kugongana na Mugabo Gabriel;

66’ Gusatira kundi kwa rayon Sports, Kwizera Pierrot azamukanye umupira ahita awuhereza Camara ku ruhande rw’iburyo, ahinduye umupira Mazimpaka ahita awufata neza;

65’ Rayon Sports yari igerageje kongera gusatira, Shassir ahereza umupira Camara ariko umunyezamu Mazimpaka ahita awumutanga;

64’ Corner itewe na Djabel ba myugariro ba Mukura bahita bakiza izamu

64’ Nzayisenga Jean d’Amour azamukanye umupira yiruka cyane, ahinduye imbere y’izamu, Fabien ahita awushyira muri Corner;

63’ Nshimiyimana Ibrahim na we arimo kugaragaza ko ari umukinnyi utoroshye, yagoye cyane Munezero Fiston;

60’ Rayon Sports 2-1 Mukura VS

59’ Ikosa rikorewe kuri Kwizera Pierrot mu kibuga hagati (centre)

57’ Indi contre attaque ya Mukura VS, Yusuf yirukankanye umupira ari kumwe na Mugabo Gabriel, bakigera ku murongo w’urubuga rw’amahina, Sefu ahita awumwambura;

56’ Goooal...Igitego cya Mukura VS gitsinzwe na Yusuf Habimana ku mupira mwiza ahawe na Ibrahim Nshimiyimana;

54’ Goooalll...Igitego cya kabiri cya Rayon Sports gitsinzwe na Moussa Camara,

54’ Bakame ateye umupira muremure, Shassir akojejeho umutwe, umupira ujya kwa Camara uhise yirukankana ab’inyuma ba Mukura VS;

53’ Rayon Sports irimo guhererekanya umupira iwima Mukura VS, ariko abakinnyi ba Mukura VS bashoboye kuwubambura, Yusuf agerageza guhereza Christophe ariko umupira uhita urengera ku izamu rya Bakame;

50’ Ikarita y’umuhondo ya mbere muri uyu mukino ihawe Niyonzima Olivier Sefu;

50’ Contre attaque ya Mukura VS, Yusuf ahereje umupira Zagabe, na we awuhereza Samba Cedrick, Sefu ahita amukoreraho ikosa;

49’ Gusatira kwa Rayon Sports ariko Moussa Camara akorera ikosa kuri myugariro wa Mukura VS;

48’ Gusimbuza kwa kabiri kwa Mukura VS: Kwizera Tresor bita "Gafura" asimbuwe na Yusuf Habimana;

48’ Ikosa Kevin akoreye kuri Savio hafi y’umurongo ugabanya ikibuga mo kabiri;

47’ Kwizera Pierrot acenze neza ahereza umupira muremure Savio ariko agerageje guhindura imbere y’izamu, Bertin ahita awuhagarika;

46’ Gusatira kwa Rayon Sports kutari gukanganye ku ruhande rwa Mukura VS,

46’ Kevin wa Mukura wambaye nomero 9 acenze neza ariko Sefu amukoreraho ikosa;

Igice cya kabiri kiratangiye

Umutoza Okoko witangiriye itama: "Mbega ya kipe yanyirukanye..."(Ndagahimbye aka)....Umutoza Okoko witangiriye itama: "Mbega ya kipe yanyirukanye..."(Ndagahimbye aka)....

Umutoza wa Mukura VS, Yvan Minaert aribaza aho aza gukura igitego na weUmutoza wa Mukura VS, Yvan Minaert aribaza aho aza gukura igitego na we

HT Rayon Sports 1-0 Mukura VS

45’ Gusatira kwa Rayon Sports, Djabel imbere y’izamu agundagurana na Bertin ariko intege ziba nke yitura hasi, Umusifuzi ahita asifura ko Bertin ari we wakoreweho ikosa;

45’ Gusatira kwa Rayon Sports, Djabel acenze neza ashatse guhereza Shassir umupira barawumwambura, ujya kwa Jean d’Amour Nzayisenga bita Mayor, ariko Shyaka aramutanga awushyira hanze;

41’ Abakinnyi ba Mukura VS barimo kugerageza gushaka uburyo bakwishyura igitego ngo barebe ko bagira uruhare mu gutesha igikombe Rayon Sports nk’uko byagenze mu 2005, ubwo bayitsindiraga kuri Stade Huye igitego 1-0 nyamara yari ikeneye inota rimwe gusa ngo yegukane igikombe;

40’ Contre attaque ya Rayon Sports, Moustapha azamukanye umupira n’umuvuduko mwinshi ariko agerageje ngo ahindurire umupira Camara na Shassir, ab’inyuma ba Mukura bahita bakiza izamu

39’ Gusatira kwa Rayon Sports, Moustapha na Savio bazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso ariko Moustapha intege ziramushirana, ba myugariro ba Mukura bamwambura umupira’

39’ Abakinnyi ba mukura barimo kugerageza guhererekanya imipira migufi ariko Ibrahim ahita akorerwaho ikosa

38’ Ikosa rikorewe kuri Samba Cedrick wa Mukura VS,

36’ Gusatira kwa Rayon Sports, Djabel Manishimwe ahereje umupira Camara, umusifuzi wo ku ruhande aba yamuteye imboni ko yaraririye;

34’ Rayon Sports 1-0 Mukura VS

Moussa Camara yongeye kwigarurira imitima y'Aba-RayonMoussa Camara yongeye kwigarurira imitima y’Aba-Rayon

33’ Shassir nahimana na Moussa Camara bari bakinanye neza (ibyo bita One two) ngo basatire izamu rya Mazimpaka ariko Fabien yari yakurikiye maze ahita akora ku mupira barawutakaza;

Moussa Camara arimo kugora cyane ab’inyuma ba Mukura VS, ari na cyo cyatumye umutoza Yvan Minaert akuramo Ambroise akinjiza Shyaka kuko ari umusore w’ibigango;

28’ Gusatira kwa Rayon Sports, Savio agerageje guhindura umupira imbere y’izamu, Bertin awushyira muri Corner, itewe habura uwukoraho urarenga, ni uwo kunagwa na Shyaka wa Mukura

27’ Corner ya Mukura iratewe ariko abakinyi ba Rayon Sports bakiza izamu;

26’ Corner itewe neza na Zagabe, Bakame ananirwa kuwufata, ba myugariro ba Rayon Sports na ba rutahizamu ba Mukura bawugundaguraniraho, ujya kwa Shyaka Philbert awuteye Mugabo Gabriel awukoraho ujya muri Corner;

26’ Gusatira gukomeye kwa Mukura, Kevin acenze neza ahindura umupira imbere y’izamu, Sefu awushyira muri Corner,

23’ Gusimbuza ku ruhande rwa Mukura VS: ManirareraAmbroise asimbuwe na Shyaka Philbert;

22’ Gusatira gukomeye kwa Mukura VS, Christophe azamukanye umupira acenga neza anyura kuri ba myugariro ba Rayon Sports ariko Bakame asohoka neza umupira arawufata,

16’ Corner ya mbere ya Mukura VS, iratewe ariko Bakame awukubita ibipfunsi akiza izamu;

15’ Gusatira kwa Mukura VS, Ibrahim Nshimiyimana acenze neza ab’inyuma ba Rayon Sports ariko ateye ishoti Niyonzima Olivier Sefu arawugarura,

Camara yateye n'umutwe maze Mazimpaka ntiyabasha kuwufataCamara yateye n’umutwe maze Mazimpaka ntiyabasha kuwufata

13’ Goooall... Igitego cya mbere cya Rayon Sports gitsinzwe na Mussa Camara ku mupira aherejwe na Kwizera Pierrot, kuri Coup franc yari ateye;

12’ Gusatira kwa Mukura VS ariko Ibrahim Nshimiyimana ahinduye umupira Bakame ahita awufata, atera umupira muremure kwa Djabel uhise ukorerwaho ikosa na Ambrise. Coup franc ya Rayon Sports;

11’ Corner ya kabiri ya Rayon Sports itewe na Djabel maze Moustapha akojejeho umutwe umupira uca ku ruhande;

10’ Gusatira gukomeye kwa Rayon Sports ku mupira uhinduwe na Camara maze umunyezamu Mazimpaka Andre wari uhagaze neza atanga Shassir gukora ku mupira;

7’ Savio ateye corner, Pierrot akozaho umutwe umupira wikaraga imbere y’izamu habura uwo kuwusunikira mu rushundura maze Zagabe wa Mukura ahita akiza izamu;

7’ Corner ya mbere ya Rayon Sports ari na yo ya mbere muri uyu mukino,

6’ Pierrot Kwizera ateye coup franc maze ba myugariro ba Mukura bawugarura n’umutwe

6’ Gusatira kwa Rayon Sports ariko Nshuti Dominique akorerwaho ikosa na Zagabe;

5’ Gusatira kwa mbere kwa Mukura VS ariko Christophe Ndayishimiye ateye umupira ukubita umutambiko w’izamu maze uhita ujya hanze;

2’ Contre attaque ya Mussa Camara wirukankanye ab’inyuma ba Mukura ariko ateye umupira uca hejuru y’izamu

1’ Zagabe Jean Claude ateye coup franc Bakame awukubita ibipfunsi uhita ujya kwa Nahimana Shassir na we ahita awuha Camara;

1’ Ikosa rikorewe kuri Lewis wa Mukura VS, coup franc iri nko muri 27M uvuye ku izamu rya Bakame;

Umukino utangijwe na Mukura VS

Rayon Sports yabanje mu kibugaRayon Sports yabanje mu kibuga

Mukura VS yabanje mu kibugaMukura VS yabanje mu kibuga

Abakinnyi babanzamo ku mpande zombi bamaze kwifotoza, mu kanya katarenga iminota 2 umukino uraba utangiye;

- Abakinnyi b’amakipe barimo gusohoka mu rwambariro, imbere yabo hari abasifuzi bane bagiye kuyobora uyu mukino barangajwe imbere na Samuel Uwikunda ugiye gusifura mu kibuga hagati;

- Abakinnyi b’amakipe yombi basubiye mu rwambariro nyuma y’iminota isaga 40 bari bamaze bishyushya;

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rayon Sports:

Mukura VS:

Amafoto: Hardi Uwihanganye

gacanga Kuya 18-05-2017 saa 07:03'

gacangaweeeee gacangaaaaaaa gatindiiiiii genda urarogaaaaaaa gasenyiiiiiiiii bubu buroziiiiiiiiii nimutware sha ntawusangira nudakoramo ikibazo nuko muhita mubigira intabara kubera ko igikombe mukibona gake gashoboka

Jim Kuya 18-05-2017 saa 03:49'

Erega imyaka yari baye myishi ariko nuko mugitwaye mudastinze APR fc ibaze nawe ishuro 3 zikurikiranya kandi zizaba4 ejobundi

thomas Kuya 17-05-2017 saa 21:40'

oyeeeeeeeeeeee gikundiro yacu kwakwanya tuzamure nicyamahoro

HABUMUGISHA Emmanuel Kuya 17-05-2017 saa 20:52'

Reyon sport football club OYE giterure peee%%% hasigaye icyamahoro tu%% APRFC nayo tuzayitsinda ubundh Police FC itugwe muntege kabisaaa%% aprfc the three

Baziruwiha Kuya 17-05-2017 saa 20:07'

Equipe y’Amahoro turayikunda cyane.RAYON nzagikunda paka.

Munyengango Kuya 17-05-2017 saa 19:34'

ikipe niyo kabisa Mureke indareiiii

gasenyi Kuya 17-05-2017 saa 19:25'

gatindi gacanga nayo nigitware ntiba ibiheruka baba baranungunitse amagambo yarababanye menshi kubera amapfa yokubura igikombe

aimable Kuya 17-05-2017 saa 19:23'

umushonji uguye isari. gasenyi, burozi fc nayo yabera ibonye igikombe k’imboneka rimwe

aimable Kuya 17-05-2017 saa 19:22'

umushonji uguye isari. gasenyi, burozi fc nayo yabera ibonye igikombe k’imboneka rimwe

Donatha Kuya 17-05-2017 saa 19:17'

Yego mwatsinze ariko bisa no kwikinana kabisa u!!!!!Iyo basi mukina na APR kuri final mukagitwara nibwo mwari kwishima cyane ninko kujya muri bank ugasanga coffre for ikinguye ugakuramo amafaranga ushaka

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)