RUHAGOYACU.com

Rayon Sports yatsinzwe na Villa SC mu mukino wa gicuti

Ikipe ya Rayon Sports itsinzwe na Sports Club Villa mu mukino wa gicuti mpuzamahanga wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, akaba ari umukino wa 2 mpuzamahanga atsinzwe..

Ni umukino ikipe ya Villa SC yakinnye neza, ibasha kubuza abakinnyi ba Rayon Sports kugera kenshi mu rubuga rw’amahina rwayo.

FT: Rayon Sports 0-1 SC Villa.

90’+3: Koruneli ya Rayon Sports, bateye Shassir akozaho umutwe, ufata umutambiko w’izam ujya hanze.

90’+2: Alex asimbuye Allan ku ruhande rwa Villa.

90’ Hongeweho iminota 4 ku gihe gisanzwe.

87’ Koruneli ya Villa yari yongeye kuzamukana umupira kuri contre attaque.

86’ Ikarita y’umuhondo ku mukinnyi wa Villa ukiniye nabi Yannick Mukunzi.

85’ Pierrot Kwizera arekuye ishoti rikomeye, umuzamu ashyira umupira muri koruneli, itagize icyo itanga.

83’ Umupira awuteye mu rubuga rw’amahina, umuzamu akozaho ibipfunsi, bawusubijemo, Seif ananirwa kuwushyira mu rushundura.

82’ Coup franc ya Rayon Sports igiye guterwa na Pierrot muri metero nka 35.

80’ Yannick Mukunzi asimbuye Tidiane Kone, akomerwa amashyi menshi n’abafana ba Rayon Sports bari kuri regional.

78’ Tidiane Kone wari winjiye mu kibuga asimbura Caleb nawe agize ikibazo cy’invune. Sitade yose iratuje nyuma yaho Villa iri mbere yatsinze Rayon Sports.

76’ Coup franc ya SC Villa, ku ikosa rikozwe na Faustin Usengimana muri metero nka 25.

72’ Koruneli ya Rayon Sports bateye vuba vuba, ntiyagira icyo itanga.

70’ Kaleb asimbuwe na Tidiane Kone. Koruneli ya Rayon Sports ntacyo itanze.

69’ Koruneli ya SC Villa ku mupira urengejwe na Seif, bayitera nabi, Rayon Sports ikora contre attaque, Caleb abasha kubona koruneli, ariko uyu musore ahita aryama hasi.

66’ Allan yari abonye igitego cya 2 ku mupira wari uhinduwe uvuye ibumoso, ariko ku bw’amahirwe macye ye, uca ku ruhande. Farouk Musisi asimbuye Ambrose Kirya.

65’ Gooooooooooaaaal umukinnyi Kiyambadje Allan afunguye amazamu ku mupira bazamukanye kuri contre attaque, bawuteye ufata umutambiko, ugarutse awushyira mu rushundura. Rayon Sports 0-1 SC Villa.

63’ Rayon Sports yari ibonye andi mahirwe akomeye yo gufungura amazamu, ku mupira uhinduwe na Djabel ariko Shassir ananirwa kuwushyira mu rushundura.

60’ Coup Franc itewe na Pierrot, kapiteni wa Villa awukuriramo ku murongo, mu gihe umuzamu Kirya wari wamucitse.

58’ Caleb ategewe ku murongo w’urubuga rw’amahina, umusifuzi wo ku ruhande asifura ko ari coup franc.

57’ Nsubuga Joseph asimbuye Allan ku ruhande rwa Villa, Nova Bayama aha umwanya Gilbert Mugisha.

54’ Coup franc ya Villa SC, ku ikosa rikozwe na Seif mu kibuga hagati. Umupira utewe na Allan Kiyambadje, bahita bawutera imbere abakinnyi ba Rayon Sports.

53’ Rayon Sports muri iyi minota iri guhererekanya neza cyane, kurusha uko yakinaga mu gice cya mbere.

50’ Ishoti rikomeye ryari ritewe na Kirya Ambrose, umuzamu Bakame ahita afata umupira.

49’ Caleb atezwe na Kapiteni wa Villa Henry Katongele, uhise anahabwa ikarita y’umuhondo.

48’ Coup franc ya SC Villa ku ikosa rikozwe na Pierrot mu kibuga hagati, ntiyagira icyo itanga.

46’ Bimenyimana Caleb Bonfils yari ahise atsinda igitego, ariko basifura ko yarariye.

Igice cya 2 cy’umukino kigiye gutangira. Caleb asimbuye Tamboura, naho Kitata Alex asimbura Senkaba

Igice cya mbere cy’umukino kirangiye ari 0-0 hagati y’impande zombi. Ni umukino ahanini wakiniwe hagati mu kibuga, kurusha uko basatiranye.

HT: Igice cya mbere cy’umukino kirangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.

45’ Hongeweho iminota 4 gusa, mu gihe hatakaye irenga 7. BIracyari 0-0.

44’ Rutanga Eric wari uzamukanye umupira, agiye kuwuhindura umukinnyi wa Villa akozaho akaboko, ariko Nsoro uyoboye umukino arabyihorera.

40’ Coup Franc ya Rayon Sports yari itewe na Djabel Manishimwe, umupira ugiye guterwa na Faustin bavuga ko yarariye.

37’ Umukino uhagaze iminota 6 bari kuvura Serunkuma Simon, ubona gukomeza. Uyu musore ahise asimburwa na Tabu Vitalis.

30’ Kasozi Nicholas wa Villa yari atunguye Bakame n’ishobti riremereye, umupira uca ku ruhande gato rw’izamu.

32’ Umukinnyi wa Villa aryamye hasi, nyuma yo kugongana na Manzi Thierry, abaganga bose bakaba bagiye mu kibuga.

27’ Coup Franc ya SC Villa mu kibuga hagati, bateye bihuta umupira Seif awukozaho umutwe, Bakame ahita awufata.

24’ Rayon Sports yongeye kuzamukana neza umupira, ugeze imbere y’izamu Tamboura na Shassir bananirwa kuwukoraho.

19’ Koruneli ya Rayon Sports itewe na Djabel, Shassir akozaho ikirenge ku mupira, uhita ujya hanze.

16’ Tamboura ateye umupira n’umutwe wari uhinduwe na Djabel, ukubita igiti cy’izamu, umuzamu wa Villa ahita awufata.

15’ Rayon Sports 0-0 SC Villa. Sitade itangiye kwiyongeramo abafana.

14’ Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa bakoreye Tamboura nko muri metero 25, itewe na Pierrot umuzamu wa Villa arawufata.

10’ Rayon Sports ihushije uburyo bwa mbere bugaragara bw’igitego, ku mupira uhinduwe na Rutanga, usanga Shassir ahagaze wenyine imbere y’izamu, ariko ntiyabasha kuwushyira mu rushundura.

9’ Koruneli ya Rayon Sports ku mupira wari utewe na Tamboura, itewe na Nova Bayama, ntiyagira icyo itanga.

7’ Rayon Sports yari izamukanye umupira yihuta baciye kwa Nova Bayama, umupira awuhinduye uba muremure, Tamboura ntiyabasha kuwufata.

5’ Coup Franc ya Villa SC muri metero nka nka 28, ku ikosa rikozwe na Nova Bayama. Umupira bawuteye vuba, Bakame ahita awufata.

3’ Umupira uri gukinirwa hagati mu kibuga, Villa SC isa nk’itangiye irinda izamu.

1’ Umukino utangiye Saa 17H03". Utangije n’ikipe ya Rayon Sports

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports: Ndayishimiye Jean Luc (Bakame), Mayor, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Niyonzima Seif, Nova Bayama, Tamboura, Shassir Nahimana.

SC Villa: Kirya Samson, Bakasa Musa, Adriko John, Kajongole Henry, Kiyemba Ibrahim, Kisozi Nicholas, Kirya Ambrode, Efurude Abbel, Senkaba, Serunkuma Simon, Kayambadde Allan.

Uyu mukino wamenyekanye igihe uzabera utinze witabiriwe n’abantu batari benshi cyane kuri sitade ya Kigali, ugereranije n’uko indi mikino ya Rayon Sports iba yitabiriwe.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Frank

    Kuya 4-09-2017 saa 18:41'

    Iyi Rayon irabanteza.Birababaje Amagaju,Villa.Ahaaaaa,...

  2. ganza

    Kuya 4-09-2017 saa 14:23'

    sha nage ikizere natangiye kugita kabisa, nonese umutoza udakanga abakinnyi ngo bamutinye bakinishe ishyaka nimutoza ki, uziko ugirango baje gusenga mukibuga!!, intangiriro y’uruhara n’amasoso mwitegure akarimbere karahinda.

  3. GRYT

    Kuya 4-09-2017 saa 11:06'

    Aliko football y’iwacu ni igitangaza kabisa ikipe bayizaniye umuntu ugomba kuyirangiza akayikuraho abakunzi kubera ko akenshi bagiraga influance ku byemezo biogaramye bya ferwafa none ngo mukeneye insinzi nga ndabona umutoza arimo gutanga justification y’impamvu ikipe zo mu Rwanda zigomba kwambukira kuri Rayon Sport, kugirango umunsi uzabona apr yatsinze Rayon cg Rayon itari ku gikombe uzabe warabimenyereye kandi nubona imanuka mu cyiciro cya kabiri abafana babe barabonye andi makipe bye guteza ikibazo kumubare w’abafana bashobora kubura ku kibuga mu gihe Rayon Sport yaba imanutse.

  4. Gift

    Kuya 4-09-2017 saa 08:08'

    ngemubyuku yannick simubonamo umukinnyi rayon yarikeneye.Niyonzima yabacitse bamureba.ikindi nge mbona ntamutoza wasimbura Masudi rwose.staff yige kumutoza nabataka ifite,ubundi abahungu bacu bazabikora KBS

  5. HAKIRIMARI JEAN CLOUDE

    Kuya 3-09-2017 saa 11:20'

    nyamara ngewe ndabona ibyakarekezi bigoye ese muntu utanashobora kudefender ubukoko azaduha ibyishimo nzabireba irukanye masoud ariko ariko bazamwifuza kubera kuzana abanyaburaya koko imikino ibiri atsindwa ammagaju yaramukubise ubuse ikibazo ni eccupe cg numutoza afitubumenyi kurupapuro ariko kukibuga ntabwo

  6. Fulgence

    Kuya 3-09-2017 saa 08:29'

    Nta Mutoza Rayon Ifite,arabura Gukinisha Ange Waduhaye Igikombe Agakinisha Faustin Wotsaga Ibigori Muri Apr Fc Ngo Nuko Baturanye I Gikondo?Reba Uriya Mwana Wavuye Muri Mukura Adakinisha?Umutoza Witwara Nka Padiri Arayishyira Mu Cya Kabili,biragaragara Ko Yatozaga Abana Koko,iyo Aza Muri Kiyovu Umwaka Ushize,ari Inyuma Ya Mulisa Kure,

  7. Joseph

    Kuya 3-09-2017 saa 04:34'

    Ntamwana Uvuka Ngo Ahite Yuzura Ingobyi, Kandi Ngo Utaribwa Ntamenya Kurinda, Ibigaragara Ikipe Ikina Neza Ikibura Ni Finissage, Ntarirarenga Karekezi Azabikosora, Taboula We Yarayobye, Yarakwiriye Kujya Mu Itorero Agahamiriza Nintore, Umwataka Utazi Gufunga Ballon Abaho? Bamufashe Asubire Mu Ishuri Nuko Azarangiza Bamuha Pansion.

  8. Issa Butera

    Kuya 2-09-2017 saa 22:58'

    Ahaaaaa,
    Iyi kipe yacu, irubakitse, ariko sinzi kdi sinaniyumvisha uburyo tudatsinda
    Nimba arukubera iki?????

    Reka ntegereze muguhatana

  9. -####-

    Kuya 2-09-2017 saa 21:52'

    agerageza umukinnyi Ku Giti cye cyangwa agerageza ikipe azakoresha na system yayo?

  10. Kaneza

    Kuya 2-09-2017 saa 21:51'

    Karekezi ndabona arinyatsi kabisa, Gacinya ashatse hakwirukana umuntu kare rwose. Umutoza ni Masudi

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru