RUHAGOYACU.com

Rayon Sports ITSINZE Etincelles HAREBWA abakinnyi bashya

Rayon Sports itsinze ikipe ya Etincelles FC igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wahuzaga amakipe yombi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Kwizera Pierrot yatsinze igitego kimwe rukumbi ku munota wa 65.

Amakipe yombi akomeje kwitegura imikino ya shampiyona izasubukurwa nyuma ya CHAN 2018 iri kubera muri Maroc.

Ku ruhande rwa Rayon Sports kandi, harimo kureba abakinnyi bashya yaguze, kwitegura irushanwa ry’igikombe cy’Intwari gitangira vuba aha no gutegura imikino nyafurika ya CAF Champions League.

Etincelles ni umwe mu makipe akunze kugora cyane Rayon Sports muri iyi myaka itatu ishize, aho no mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi muri shampiyona, ikipe y’i Rubavu yawutsindiye mu rugo ku gitego 1-0 cya Mumbele Saiba Claude.

Reba hano uko umukino wagenze muri rusange

FT: Rayon Sports 1-0 Etincelles FC

90+4’ Twagirayezu yari azamukanye umupira ariko, awukuraho neza, ahita awutanga imbere.

90+3’ Etincelles babonye amwe mumahirwe ya nyum, ariko umupira urabarengana.

Djamal na Nova Bayama bitegura kujya mu kibugaDjamal na Nova Bayama bitegura kujya mu kibuga

Iminota ine y’inyongera.

90’ Rayon Sports 1-0 Etincelles FC

89’ Nahimana Shassir yari arobye umuzamu wa Etincelles wasohotse ariko umupira uramutenguha ntiwajya mu izamu. Ujya ku ruhande.

88’ Ismaila Diarra ahaye umwanya Yussuf Balagum-da.

84’ Mwiseneza Djamar yari ahaye umupira Mbondi ariko bawukuraho, barawumutwara.

83’ Nova Bayama ahise asimburwa na Twagirayezu Innocent.

80’ Rayon Sports 1-0 Etincelles FC

Umukino uhagaze gato havurwa Mugabo Gabriel.

79’ Chris Mbondi uhushije igitego n’umutwe ku mupira ateye ugaca imbere gato y’izamu. Yari atanze umupira mwiza Nova Bayama wari uwuhawe na Shassir.

77’ Regis yari akinannye neza na Ewing ariko arenza umupira Mwiseneza Djamal.

76’ Irambona Eric akoreye ikosa kuri Mbonyingabo Regis imbere y’izamu rya Etincelles FC.

74’ Rayon Sports bari bongeye kuzamukana umupira ariko umuzamu wa Etincelles arawubatanga.

70’ What a Save! Eeeeh! Kassim yari atewe umutwe na Kadinho winjiye mukanya, ariko uyu munyezamu wa Rayon Sports ashyira umupira muri koruneri.

Pierrot ashimirwa n'umutoza we Karekezi nyuma yo gutsinda igitegoPierrot ashimirwa n’umutoza we Karekezi nyuma yo gutsinda igitego

69’ Ismaila Diarra yongeye kubona ubundi buryo ku mupira uvuye kuri Nyandwi Sadda, ariko awutera inyuma y’izamu


65’ Goooooooaaaalll
Kwizera Pierrooooooooot afunguye amazamu ku mupira ukuwemo n’umuzamu n’ibipfunsi, uza inyuma gato y’urubuga rw’amahina atera adahagaritse. Rayon Sports 1-0 Etincelles.

Bakwiye gushimira Irambona Eric wahinduye umupira mwiza.

63’ Coup-franc ya Rayon Sports ku murongo w’urubuga rw’amahina. Ikosa rikorewe kuri Diarra. Welbeck wa Etincelles ahabwa umuhondo. Pierrot ahannye ikosa umuzamu akuramo umupira n’ibipfunsi.


60’ Rayon Sports 0-0 Etincelles

60’ Contre-attaque ya Rayon Sports, ariko Ismaila Diarra ateye ishoti rikomeye rica hejuru gato y’izamu.

59’ Mbonyingabo Regis arenguye umupira ufatwa na Mugenzi Cedrick, ariko uramurengana.

58’ Nova Bayama yari ahaye umupira Shassir ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko yaraririye.

Irambona Eric yigaraje muri uyu mukinoIrambona Eric yigaraje muri uyu mukino

55’ Etincelles bahannye ikosa Pierrot yari akoreye kuri Tresor, ariko umupira urarenga.

53’ Djamar Mwiseneza na Nahimana Shassir babuze igitego imbere y’izamu rya Etincelles FC. Umupira utanzwe na Pierrot, usanga Djamar ntiyawushyikira neza ugaruka kuri Shassir uwuteye ujya ibicu.

51’ Nyandwi Saddam akinnye neza yambura umupira Cedrick wari ucenze batatu ba Rayon Sports, ashaka umwanya ngo atere mu izamu.

50’ Rayon Sports 0-0 Etincelles

49’ Irambona Eric atabaye izamu rya Rayon Sports. Etincelles bari bakinnye neza kuri Abdou.

Abafana ba Rayon Sports baje gushyigikira ikipe yaboAbafana ba Rayon Sports baje gushyigikira ikipe yabo

47’ Diarra ahawe umupira mu rubuga rw’aamhina, akoraho gato ntihagira uwufata, ukurwaho n’abakinnyi ba Etincelles.

46’ Twongere tubahe ikaze. Caleb ntabwo agarutse mu kibuga. Nova BAYAMA na Mwiseneza Djamal binjiye mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports.

HT: Rayon Sports 0-0 Etincelles FC

Umunota umwe w’inyongera.

45’ Rayon Sports 0-0 EtincelLes FC

44’ Chris Mbondi yari akinnye akantu keza, atanga umupira n’agatsitsino ashaka Diarra, ariko umupira Etincelles irawutwara.

42’ Mugisha Gilbert ukinnye neza hagati mu kibuga. Rayon Sports itangiye gusatira Etincelles muri iyi minota.

40’ Rayon Sports 0-0 Etincelles

39’ Chris Mbondi yari ahawe umupira na Saddam, acenga ashaka umwanya, atera ishoti riciye hejuru y’izamu rya Taiga.

Chris Mbondi ni umwe mu bakinnyi bashya ba Rayon SportsChris Mbondi ni umwe mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports

38’ Oh! Ismaila Diarra acomekewe umupira ari gutanga igitego ariko yiha guterera kure umupira ufatwa na Taiga. Bwari uburyo bwiza.

36’ Nyandwi Saddam akijije izamu rya Rayon Sports, arenza umupira. Ikipe y’i Rubavu iri gusatira bikomeye muri iyi minota.

35’ Oh Muganza Isaac yari abonye uburyo bwo kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa Rayon Sports, ateye umupira uca imbere y’izamu ariko n’ubundi umusifuzi wo ku ruhande yari yazamuye igitambaro.

32’ Indi coup-franc ya Etincelles muri metero nka 25 uvuye ku izamu rya Rayon Sports, ariko bawuteye kure n’izamu pe.

31’ Umukino uragenda gake. Niba ari imvura yabiteye ntawamenya.

30’ Rayon Sports 0-0 Etincelles FC

28’ Etincelles FC babonye uburyo bubiri ariko bananirwa kububyaza umusaruro.

26’ Eeeeeeeeehh! Aaange Mutsinzi yari ahitanye umuzamu wa Etincelles. Amanukanye umupira agera mu kibuga hagati, arekura umuzinga w’ishoti ariko Taiga awukuramo mbere yo gutabarwa na ba myugariro be bagakiza izamu.

Ba kapiteni bombi n'abasifuzi mbere y'umukinoBa kapiteni bombi n’abasifuzi mbere y’umukino

25’ Muganza Isaac yari azamukanye umupira agundagurana na Saddam, umusifuzi avuga ko Muganza ari we urengeje umupira.

24’ Coup-franc ya Etincelles hafi n’izamu ugana muri koruneri. Regis ateye umupira urengera ku rundi ruhande. Ni ukurengurwa na Rayon Sports.

23’ Imvura irasa n’igabanutse hano i Nyamirambo (18:53)

21’ Diaaaarra ariko umupira bawukuraho, uca ku ruhande gato n’izamu. Koruneri ya gatandatu nayo itagize icyo itanze.

20’ Rayon Sports 0-0 Etincelles FC

19’ Etincelles FC bari bongeye kubaka ariko Rayon Sports bakuraho umupira neza.

16’ Nyandwi Saddam yari abahaye neza. Atanze agapira gato kuri Mbondi, uhaye Diarra umupira bawumukuraho.

15’ Iddy yari ashatse gutungura umuzamu wa Rayon Sports atera umupira , ashatse kuwufata uramucika mbere yo kuwusanga akawisubiza.

14’ Koruneri ya gatanu ya Rayon Sports itewe na Pierrot, umupira bawukuraho neza batera imbere bashaka Muganza Isaac ariko ba myugariro ba Rayon Sports barenza umupira.

Etincelles yabanje mu kibugaEtincelles yabanje mu kibuga

12’ Cedrick ahannye ikosa umupira ujya hejuru y’izamu rya Kassim.

12’ Coup-franc ya Etincelles ku murongo w’urubuga rw’amahina, Ni ikosa rya Mutsinzi Ange kuri Kaliba.

11’ Caleb wari uzamukanye umupira mu rubuga rw’amahina, ashatse guha bagenzi myugariro wa Etincelles arawufata atera imbere.

10’ Rayon Sports 0-0 Etincelles FC

Umutoza mushya wungirije muri Rayon Sports; Witakenge Jannot ahagaze mu mvura atoza. Karekezi aricaye.

8’ Eeeeh! Mugenzi Cedrick ahawe umupira muri metero nkeya areba n’izamu rya Rayon Sports, awuteye ujya ibicu. Bwari uburyo bwiza kuri Etincelles.

7’ Nyandwi Saddam yari ashatse guha umupira Mbondi ariko kapiteni wa Etincelles arawurenza.

5’ Mugenzi Cedrick yari yambuye neza umupira Shassir mu kibuga hagati, ariko Etincelles ubapfira ubusa.

3’ Ubundi buryo kuri Chris Mbondi ariko umupira ujya ku ruhande rw’izamu rya Rukundo ’Taiga’.

Rayon Sports yabanje mu kibugaRayon Sports yabanje mu kibuga

2’ Koruneri ya kane ya Rayon Sports mu minota ibiri.

2’ Ku mupira uvuye muri koruneri, Ismaila Diarra ashatse kuwutsinda n’umutwe bawusubizamo, ariko ntacyo bitanze.

1’Etincelles batangije umukino. Umupira wa mbere uterwa na Kaliba, ariko Rayo Sports bahita babazamukana.

18:27’ Amakipe yombi avuye mu rwambariro aje mu kibuga. Imvura ni nyinshi ku kibuga.

Mukanya gato abafana binjiye mu kavuyo kubera imvura ibasanze hanze.

Rayon Sports: Ndayisenga Kassim, Nyandwi Saddam, Irambona Eric, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Kwizera Pierrot, Mugisha Gilbert, Nahimana Shassir, Ismaila Diarra, Chris Mbondi, Bimenyimana Bonfils Caleb.

Abasimbura: Mukunzi Vincent, Tumushime, Twagirayezu, Romami, Nova Bayama, Sudi, Yussuf Ballagome-Da, Djamal, Munyaneza Olivier, Habineza Olivier.

Umutoza: KAREKEZI Olivier.

Etincelles FC: Rukundo Protegene, Nsengiyumva Irshad, Niyonkuru Sadjati, Akayezu Jean Bosco, Mbonyingabo Regis, Djumapili Iddy, Mugenzi Cedrick, Akimana Tresor, Nshimiyimana Abdou, Joachim Kaliba, Muganza Isaac.

Abasimbura: Nsengimana Dominique, Nsengiyumva Issa, Uwase JMV, Sibomana Arafat, Ndagijimama Ewing, Tuyisenge Hakim, Hategekimana Abdallah, Nkunzurwanda Eric, Tuyisenge Jean Claude, Hakizimana Abdoul, Uwimana Michel, Diakite Kadinho.

Umutoza: Ruremesha Emmanuel.

Amafoto: Hardy UWIHANGANYE/ RuhagoYacu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ndayishimiye elyse

    Kuya 19-01-2018 saa 13:36'

    buretse harigihe tuzagipfura mababa

  2. nkodika

    Kuya 18-01-2018 saa 07:24'

    abarebye match nimugoroba babonyeko umutoza agifite akazi kenshi ko gukora muri atacke no hagati, ntibahuza umukino itincelle yabarushaga cyane hagati, ubusatirizi nabwo bwatubeshye cyane. uriya wo muri cameroni wagirango ntazi ibyo akina, wabonaga yizengurukaho cyane imbere yizamu ashobora kuzarushwa na Kone.

  3. H

    Kuya 18-01-2018 saa 06:48'

    @Gasenyi, commentary yawe rwose yuzuyemo ubusesenguzi buke. None se utekereza ko rayon yikinanaga cg se abakinnyi ba etincelle bari ibipupe mu kibuga, ubonye iyo uza kuba wagiye Ku kibuga ukaba uvuze ko batawuhamya naho kuba batatsinze si igitangaza. bibaho ko uyu munsi utatsinda ugatsinda ejo etc

  4. John Uchi

    Kuya 18-01-2018 saa 05:18'

    Gikundiro Yacu Reza ize noneho ishyonyore amakipe kbx buriya kd nubwo igikona cyihagararaho ubwoba nibwose💪💪💪💪

  5. ema

    Kuya 18-01-2018 saa 04:32'

    Hhh ariko ye mwaretse mukamenya gihanya yanyu uko izitwara?niba rayon itazabatsinda mukazimya amatara?rayon niyacu nkabafana ariko ubundi manegeka fc bazayibahaye nkabafana?ko mwakorwa nisoni?nukwidogera aho mwicaye gusaa musakuza nkinyombya iyo kadende fc murata kombona ntacyo ishoboye nubwo yazana messi ko yatsindwa amatara akazima?

  6. E

    Kuya 18-01-2018 saa 02:31'

    Tegereza Urebe Zamiriyoni Murikugura Basogokuru Urebe Inyatsi Bazanye 1,umwiryane Ukomoka Kumishahara 2 Nahubundi Tegereza Kuya1

  7. gasenyi fc

    Kuya 17-01-2018 saa 23:17'

    hhhhhhh ibinsomye se nibyo ngobibazo fc ngo itsinze etincelles agatego kamwe nako kuri mana mfasha ?????? nonese kobyaba bibabaje nakontineri nako ikimboteri cyabakinnyi barangiye yaguze ese noneho ngunda wabareyo ko atatsinze ndavuga gisambo diyare bizabaca basubiranemo amaherezo nibakomeza kubura ibitego kdi aricyo babazaniye cyangwa bazarogane doreko aribyobazi cyaneeee.....

  8. Eric

    Kuya 17-01-2018 saa 20:39'

    Mwakoze Kuduha Itsinzi Basore

  9. Mugisha

    Kuya 17-01-2018 saa 20:33'

    oohh rayon hanyuma se abattacker banyu bakoze iki reka tuze tuzabakubite mwumirwe

  10. Humure

    Kuya 17-01-2018 saa 20:21'

    uriya mwataka w’umucameronain aratubeshye pe pepepepe! n’inyatsi yigendera ntazi nogufunga ballon niba bataramwishyura babe baretse kuyamuha.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru