RUHAGOYACU.com

Abantu batatu barimo Nzamwita Vincent ‘Degaule’ ni bo batanze dosiye zisaba kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Abantu batatu, Nzamwita Vincent ’Degaule’, Rwemarika Felicite na Rurangirwa Louis ni bo batanze dosiye zisaba kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) muri manda itaha.

Ku munsi wa nyuma wo kwakira amadosiye, kuva mu gitondo kugeza saa sita zuzuye (12:00am) ubwo RuhagoYacu yari igeze ku biro bya Komisiyo y’Amatora biherereye ku cyicaro gikuru cya FERWAFA, nta mukandida n’umwe wari wagatanga dosiye isaba kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Uko byari bimeze ku munsi wa nyuma wo kwakira Dosiye zisaba kwiyamamariza kuyobora FERWAFA:

Mukande hano murebe amafoto agaragaza uko umuhango wo kwakira amadosiye y’abashaka kwiyamamariza kuyobora FERWAFA wagenze.

4:55pm: Rurangirwa Louis na we yinjiye mu cyumba cy’ibiro bya Komisiyo y’amatora azanye Kandidatire mu buryo butunguranye.

Rurangirwa Louis asobanurira Abanyamakuru icyo yari aje gusaba Komisiyo y'amatoraRurangirwa Louis asobanurira Abanyamakuru icyo yari aje gusaba Komisiyo y’amatora

Uyu mugabo wahoze ari Umusifuzi yinjiye yiruka kuko amasaha yo gukinga imiryango yakirirwamo kandidatire yendaga kumugereraho.

Nyuma yo gutanga dosiye ye, Rurangirwa yatangarije RuhagoYacu ko agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA nk’Umunyamuryango w’Ishyirahamwe ry’Abasifuzi mu Rwanda (ARAF).

Icyakora ngo iri shyirahamwe ry’abasifuzi ntiriramuha urupapuro rumwemerera kujya kwiyamamaza nk’umukandida waryo.

Rurangirwa yagize ati “Nasabye ibaruwa muri ARAF barayinyima, icyo nkoze rero ni ugutanga dosiye yanjye ngo nkurikize amabwiriza, ubundi mbone gushaka ‘acquis de droit’ (ibaruwa imwemerera kwiyamamaza nk’umunyamuryango wa ARAF) kuko ni uburenganzira bwanjye.”

4:50pm: Rwemarika Felicite n’abamugaragiye bikekwa ko ari bamwe mu bazaba bagize ikipe bazafatanya kuyobora naramuka yemerewe kwiyamamaza akanatsinda amatora, basohotse mu cyumba cy’ibiro bya Komisiyo y’Amatora.

Rwemarika Felicite ni Umukandida uturutse mu ikipe ya Esperance FC yo mu cyiciro cya kabiri, isanzwe iyoborwa na Nsengimana Donacien.

4:45pm: Harabura iminota 15 ngo Komisiyo y’Amatora ihagarike burundu igikorwa cyo kwakira Kandidatire. Nta wundi urazana dosiye ye yo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA uretse Nzamwita Vincent wayizanye saa 12:30 na Rwemarika Felicite wayizanye 4:10pm ikaba ikirimo kwakira kugeza ubu.

Rwemarika Felicite (hagati), Kanamugire Fidele na Gisanura Raoul (wambaye amadarubindi)Rwemarika Felicite (hagati), Kanamugire Fidele na Gisanura Raoul (wambaye amadarubindi)
Rwemarika Felicite yinjira mu nyubako y'icyicaro cya FERWAFA asuhuza abo ahasanzeRwemarika Felicite yinjira mu nyubako y’icyicaro cya FERWAFA asuhuza abo ahasanze
Rwemarika n'abamugaragiye burira amadarage yerekeza mu cyumba cy'ibiro bya Komisiyo y'amatoraRwemarika n’abamugaragiye burira amadarage yerekeza mu cyumba cy’ibiro bya Komisiyo y’amatora

4:10pm: Rwemarika Felicite yinjiye mu biro bya Komisiyo y’Amatora agaragiwe na Gisanura Raoul ndetse na Fidele Kanamugire usanzwe ari Umuyobozi wa Heroes Academy.

Gukurikirana umuhango wo gutanga Kandidatire kwa Rwemarika Felicite ntibyemewe ku Ityangazamakuru nk’uko byagenze ubwo Nzamwita Vincent ’Degaule’ byagenze.

Rwemarika Felicite yari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori muri Komite Nyobozi ya FERWAFA icyuye igihe, akaba na Visi Perezida wa Mbere wa Komite Olempike y’u Rwanda.

Rwemarika ashyigikiwe n’Ihuriro rigamije impinduka muri ruhago (Rwanda Football Coalition for Change) riyobowe na Kanamugire Fidele, aho rishingwa ryari rifite abanyamuryango 25 aya akaba amwe mu majwi asaga gato 50 agomba kwitabira amatora.

Nzamwita Vincent 'Degaule' atanga impapuro zo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA mu yindi mandaNzamwita Vincent ’Degaule’ atanga impapuro zo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA mu yindi manda
Imbere y'uyu muryango ni ho RuhagoYacu yakurikiraniraga igikorwa cyo gutanga kandidatire kwa Nzamwita Vincent 'Degaule' nyuma y'aho Komisiyo y'amatora yaduhakaniye kwiciraImbere y’uyu muryango ni ho RuhagoYacu yakurikiraniraga igikorwa cyo gutanga kandidatire kwa Nzamwita Vincent ’Degaule’ nyuma y’aho Komisiyo y’amatora yaduhakaniye kwicira

12:30’: Nzamwita Vincent ’Degaule’ n’abamuherekeje binjiye mu cyumba cya Komisiyo y’Amatora bajya gutanga dosiye yo kwiyamamariza kongera kuyobora FERWAFA

Nzamwita Vincent ’Degaule’ yari aherekejwe n’abandi barimo Nshimiyimana Alexis Redemptus na Dukuzimana Antoine usanzwe ari Umunyamabanga mukuru wa Gicumbi FC, RuhagoYacu itazi neza niba bari ku rutonde rw’abazaba bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA.

RuhagoYacu yifuje gukurikirana igikorwa cyo gutanga kandidatire kwa Nzamita Vincent ariko Komisiyo y’amatora ntiyabitwemerera.

Saa sita z'amanywa ni bwo RuhagoYacu yari igeze ku cyicaro cya FERWAFASaa sita z’amanywa ni bwo RuhagoYacu yari igeze ku cyicaro cya FERWAFA

Perezida wa Komisiyo y'Amatora n'abagize Komisiyo bose baharamukiye ariko biriwe mu cyumba cy'ibiro bya Komisiyo y'amatora bategereje ko hari uwazana KandidatirePerezida wa Komisiyo y’Amatora n’abagize Komisiyo bose baharamukiye ariko biriwe mu cyumba cy’ibiro bya Komisiyo y’amatora bategereje ko hari uwazana Kandidatire

Ku cyicaro cya FERWAFA kugeza saa sita nta mukandida wari wakahageza kandidatire yeKu cyicaro cya FERWAFA kugeza saa sita nta mukandida wari wakahageza kandidatire ye

Ku itariki ya mbere Nzeri (1/9/2017) Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryari ryahagaritse amatora ya Komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), igira inama iri shyirahamwe ryo kuyimura, ndetse inatanga umurongho akwiye gukorerwamo.

Inama zose FIFA yagiriye FERWAFA zarubahirijwe, hashyirwaho amabwiriza agenga amatora (Code Electoral), hashyirwaho Komisiyo y’amatora yujuje ibyasabwaga n’iryo shyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi.

Iyi Komisiyo yatangiye imirimo yayo, aho kuwa 14 Ugushyingo yakoresheje ikiganiro n’abanyamakuru itangaza ingengabihe yose y’amatora ya FERWAFA.

Kuri iyo ngengabihe, iyi tariki 28 Nzeri ni wo munsi wa nyuma wo kwakira dosiye z’abiyamamariza kuyobora FERWAFA, nyuma yahoo zikazasuzumwa kugeza ku itariki ya mbere Ukuboza.

Ingengabihe y’ibikorwa by’amatora

- 14 Ugushyingo 2017: Ikiganiro n’abanyamakuru;

- 15 Ugushyingo – 28 Ugushyingo 2017: Kwakira amadosiye y’abiyamamaza;

- 29 Ugushyingo – 1 Ukuboza 2017: Kwiga ku madosiye;

- 8 Ukuboza 2017: Kwakira ibyemezo bivuye muri Komisiyo y’Amatora y’ubujurire;

- 11 Ukuboza 2018: Ikiganiro n’Abanyamakuru nyuma yo kwemeza urutonde rw’abakandida;

- 11 Ukuboza 2017: Gutangaza urutonde ntakuka rw’abakandida;

- 11Ukuboza – 29 Ukuboza 2017 (Saa sita z’ijoro): Kwiyamamaza;

- 30 Ukuboza 2017: Amatora nyirizina;

- 30 Ukuboza 2017: Gutangaza ibyavuye mu matora;

- 5 Mutarama 2018: Gushyingura inyandiko z’Amatora

Amafoto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. uwizeye robben

    Kuya 29-11-2017 saa 19:49'

    Louis niwe mugabo ukwiriye kuyobora umupira wamaguru mu Rwanda kuko arashoboye kbx!!!!!!!!!

  2. fffff

    Kuya 29-11-2017 saa 07:26'

    IMBOGA MBI NTIZISHIRA MUNKONO KANDI IMINSI MIBI NTIYIHUTA, WABONA DEGAULLE AGARUTSE.

  3. Vubi

    Kuya 29-11-2017 saa 07:22'

    Degaule rwose ubutaha nutorwa uzavugurure amategeko yishyirahamwe ryumupira wamaguru cyane cyane ibirebana nigura nigurisha ryabakinnyi, ndetse nibindi byose byagiye bibasaba guhamagaza amakipe afitanye ibibazo ngo yumvikane kumukinnyi wijyanye muri ekipe runaka bitubahirije amategeko, kuko kugeza ubu sindumva umukinnyi murwanda wahaniwe ibyo bintu byo kwivana muri ekipe agifitiye amasezerano akajya muyindi, cyangwa gusinyira amakipe arenze imwe, ndetse no kugabanya amarangamutima kumakipe amwe namwe kubirebana nibibuga bikinirwaho amarushanwa, bugesera, nyagatare, nizindi yenda ntazi , ntabwo ikibuga kitagira nibura ubwatsi (imbuga) cyakabaye gikinirwaho irushanwa, kandi hari ibigo byamashuri bigira ibibuga byiza biruta biriya, ibyo bintu kuruhande rwange mbona aribyo bibura mumpira naho ahandi iyi manda itaha utowe uzatugeza kuri byinshi najye ndagushyikiye komerezaho.

  4. Ruhago

    Kuya 29-11-2017 saa 07:01'

    Vincent Degaule rwose turacyagukeneye mumupira wacu indi myaka 4 irimbere, abakurwanya ntibazabura nubwo wabakorera ibyiza bingana iki, umaze kugaragaza ubunararibonye mumupira, ahubwo iyaba byashobokaga ngo habeho manda zirenze 02 wateza umupira wacu imbere, ibyo wagezeho nibyinshi, imikino irategurwa kuri gahunda, abasifuzi bitwaye nabi barahanwa, umushinga wo kutwubakira ama stade ugiye kurangira, ugiye kutwubakishiriza Hotel, ukemura ibibazo byamakipe yose kimwe akomeye nayoroheje, abakinnyi bacu bajya kuvurirwa muri Moroco, yewe nibyinshi ntawabirondora.

    Naho ibyuwo mugore ngo ni Rwemarika ntabushobozi afite ahubwo nuwo mupira wabagore bashaka umugabo ufite ubunararibonye akavugurura ririya rushanwa rikajya kurwego rwisumbuye nkibindi bihugu, naho uyu Rwemarika na Nyinawumuntu umupira wabagore barawuzambaguje, yego genda ningombwa ariko igitsina gore kigomba kwemera intege nke gifite munshingano zimwe na zimwe.

  5. Dushime Pascal

    Kuya 28-11-2017 saa 21:42'

    Louis n umuntu w umugabo.turamushyigikiye!!!

  6. karenzi

    Kuya 28-11-2017 saa 19:06'

    Ngirango gender nayo turayikeneye mubuyobozi bw’umupira w’amaguru mu rwanda. Twamye tugaya imiyoborere yawo kubwabagabo, nimureke rero Rwemarika nawe atange umusanzu, kandi azabikira kabisa. Congs to her

  7. Kizere

    Kuya 28-11-2017 saa 18:43'

    uyu musifuzi ameze nka barafinda, naho ndabona Gacinya cg Murenzi Abdarah ntabuyobozi bashaka muri ferwafa ubwo Degaulle niyikomereze nubundi ndabona we na Kamarade bafite icyo baziranyeho,uwo mugore we ntacyo mwijeje ntiyagera aha Ridia Nsekera w’iburundi, iwacu abagore ntibajya muby’umupira.

  8. tura

    Kuya 28-11-2017 saa 16:37'

    sha ikibazo abantu bazumupira manze badakunda kuyobora nahubundi ndabona abiyamamaje barutwa na degaule peee.. ubwo nyine rekadushinyirize indi myaka4 atuyobore tu. nkuriya gisanura asankuwakora amabara nkaya degaule nkurikije akomuzi akiri v/p wa ferwafa

  9. Dada

    Kuya 28-11-2017 saa 16:22'

    Degaule zazahora yibukwa nkuwafungishije Karekezi Olivier amuziza akamama.

  10. neli

    Kuya 28-11-2017 saa 15:14'

    reka reka nta degaule da ubwose twaba tugana he he? ngaho ibikombe byatombowe muduseke ngaho guha ikiruhuko k’izabukuru amakipe ngo ni uko ashaje hahhhh nihaze n’abandi bakandida kd turabategereje. we ibyo yakoze birahagije

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru