RUHAGOYACU.com

Lomami Frank mu bakinnyi bane basezerewe na Musanze kubera umusaruro muke

Ikipe ya Musanze yarangije gutangaza ko yasezereye abakinnyi bane bayikiniraga kubera umusaruro muke bagaragaje mu mikino umunani ibanza ya shampiyona.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwahamirije RuhagoYacu ko bwamaze guha impapuro abakinnyi bane Lomami Frank bari bakuye muri Rayon Sports, Niyigena Madjaliwa, Leslie Lamptey wavuye muri Ghana na Ismaily.

Leslie Lamptey asezerewe muri Musanze atamazemo kabiriLeslie Lamptey asezerewe muri Musanze atamazemo kabiri

Aganira na RuhagoYacu, Tuyishime Placide uyobora iyi kipe yagize ati: “Ni byo twasezereye abakinnyi bane kubera ubushobozi buke. Iyo uzanye umukozi ugasanga adashoboye akazi uramusezerera. Ubu icyo tugiye gukora ni ukwicarana na komite tukareba ikizakurikira(kuri bo”).

Mu munsi ishize harimo kuvugwa urunturuntu rw’imibanire itari myiza hagati y’abakinnyi n’umutoza, birangira umwe mu bakinnyi bayo Babu Idi asezeye iyi kipe avuga ko arambiwe gukina mu ikipe bamutegeka gukoresha amarozi, aho yavuze ko ari cyo cyatumaga adahabwa umwanya mu kibuga.

Bidatinze, uwari kapiteni w’iyi kipe Peter Otema akaba yaranditse amagambo atari meza ku mbuga nkoranyambaga, atangaza ko adacana uwaka n’umutoza we Habimana Sosthene Lumumba aho byanarangiye abakinnyi batandukanye barimo Peter Otema, Wai Yeka, Ramazani, Frank Lomami, Frank wavuye i Burundi, Yussuf Rure na Babu ntabwo bahagaritswe kubera gutinda kwitabira imyitozo.

Ibi ariko Perezida wa Musanze Tuyishime Placide akaba yatangaje ko byarangiye ndetse n’abakinnyi bababariwe aho kuri ubu ibintu ari byiza muri Musanze.

Kaburuta wavuye muri Etincelles ubu ni rutahizamu mushya wa MusanzeKaburuta wavuye muri Etincelles ubu ni rutahizamu mushya wa Musanze
Kamana Bokota na we uri kuri forme zica inkweto yarangje gusinyira MusanzeKamana Bokota na we uri kuri forme zica inkweto yarangje gusinyira Musanze

Musanze uretse gusezerera aba bakinnyi, ikaba yasinyishije abandi babiri bashya barimo Bokota Kamana Labama ndetse na Kaburuta bakuye muri Etincelles.

Musanze ifite intego yo kuza mu makipe ane ya mbere, imikino umunani ibanza yayisoje ku mwanya wa 13 n’amanota icyenda

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. jack

    Kuya 25-01-2018 saa 07:08'

    umva mwamfuramwe ntimukage muvuga kuri ekipe ngo uzane amafoto yindi kipe ubuse nkutazi musanze nabona iyi photo aragirango musanze yambara ubururu??? mujye mukora uko mushinzwe gukora niba ushaka kuyitaka yivuge ariko wiyizana muzindi zitayireba kuki utatangije iphoto ya Musanze nuko ntayo ufite c?????????????????

  2. jack

    Kuya 25-01-2018 saa 06:57'

    umva mwamfuramwe ntimukage muvuga kuri ekipe ngo uzane amafoto yindi kipe ubuse nkutazi musanze nabona iyi photo aragirango musanze yambara ubururu??? mujye mukora uko mushinzwe gukora niba ushaka kuyitaka yivuge ariko wiyizana muzindi zitayireba kuki utatangije iphoto ya Musanze nuko ntayo ufite c?????????????????

  3. uwase

    Kuya 24-01-2018 saa 19:53'

    musanze ifite ikibazo gikomeye rwose ntiwabwira uburyo usezereye uwihoreye Ismael wakinaga wagaragaraga muri 18 buri gihe wakinaga imyanya ishoboka umwana w’imusanze nihazaza indi kipe niyo tuzafana bazazane mukungwa

  4. KARENZI

    Kuya 24-01-2018 saa 16:41'

    Intore Romami se aragaruka muri gikundiro cg afite ikipe ashaka kwerekezamo? Nizere ko ayifite, nahubundi yaba ahuye nuruva gusenya. Niyihangane, na Mugabo Gabriel yasezerewe muri Police FC, ariko ubu niwe uhetse Rayon Sport FC!!!!!!!!!!!

  5. knc

    Kuya 24-01-2018 saa 13:07'

    Ariko narumiwe , nta mafoto y’ abakinnyi muma kipe bakiniraga se ? ubu se kuvuga inkuru ya equipe wifashishije amafoto yindi equipe bigaragaza power mukazi ra !?????????


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru