RUHAGOYACU.com

Lomami Frank wifuzwaga na Musanze ashobora kwerekeza muri Espoir

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Lomami Frank ari ku irebe ry’umuryango winjira mu ikipe ya Espoir y’i Rusizi nyuma yo kumvikana n’iyi kipe nkuko amakuru agera kuri RuhagoYacu abitangaza.

Lomami Frank ni umwe mu bakinnyii 10 barekuwe n’umutoza Karekezi Olivier mu ikipe ya Rayon Sports, gusa bitandukanye na bamwe muri bagenzi be, uyu musore ukomoka mu muryango wa ba Lomami we yaje guhabwa ibaruwa imusohora mu ikipe “Release Letter” bivuze ko yavugana n’ikipe iyo ari yo yose.

Uyu musore utarahiriwe n’ibihe bye mu ikipe y’i Nyanza, yahise yifuzwa n’amakipe atandukanye arimo Sunrise, Espoir na Musanze yigeze gukinira mbere yo kugaruka muri Rayon Sports.

Lomami yakiniye Rayon Sports inshuro ebyiri ariko ntabwo yashoboye kuyobora ubusatirizi bwayoLomami yakiniye Rayon Sports inshuro ebyiri ariko ntabwo yashoboye kuyobora ubusatirizi bwayo

Amakuru aturuka ahantu hizewe, ni uko ikipe ya Espoir yari yageze ku mukino wanyuma w’igikombe cy’Amahoro giheruka, ngo yaba iri hafi gusinyisha uyu rutahizamu amasezerano y’imyaka ibiri, ngo abe yafatanya na ba rutahizamu biganjemo abakuze iyi kipe yagenderagaho.

Nubwo umuyobozi wa Espoir atabonekaga kuri telefoni ubwo twakoraga iyi nkuru, umwe mu bari muri iyi kipe utifuje ko tumutangaza yaduhamirije aya makuru ko nta gihindutse Lomami yabasinyira mu mpera z’iki cyumweru.

“Ni byo Lomami twarumvikanye ndetse isaha iyo ari yo yose yadusinyira.

Turabizi ko hari andi makipe amwifuza gusa twe ibyo yadusabaga twarabimuhaye”.

Lomami Frank yabaye kapiteni wa SEC yo mu cyiciro cya kabiri, akinira ikipe ya Rayon Sports na Musanze mbere yo kugaruka muri Rayon Sports bwa kabiri ariko akaba umwe mu batarashimwe n’umutoza mushya wayo Olivier Karekezi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru