RUHAGOYACU.com

Lydia Ludic mu myitozo, Umutoza ngo ikipe ye si agafu k’imvugwarimwe – Amafoto

Mu myitozo imwe rukumbi Lydia Ludic yashoboye gukorera mu Rwanda mbere yo guhura na Rayon Sports mu mukino w’ijonjora ry’ibanze mu mikino ya CAF Champions League, umutoza wayo Banguwiha Emmanuel yatangaje ko ikipe ye atari agafu k’imvugwarimwe.

Kuri uyu wa gatandatu ruraba rwambikana hagati ya Rayon Sports izaba yakira Lydia Ludic (LLB Academique) yo mu Burundi, mu mukino w’ijonjora ry’ibanze mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (Total CAF Champions League).

Umutoza wa Lydia Ludic afite icyizere kidasanzweUmutoza wa Lydia Ludic afite icyizere kidasanzwe

Lydia Ludic yageze i Kigali mu masaha ya mbere ya saa sita z’uyu wa gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018, maze ku gicamunsi ikorera imyitozo kuri Stade National Amahoro i Remera ahazabera umukino.

Nyuma y’imyitozo, Umutoza wa Lydia Ludic, Banguwiha Emmanuel yatangaje ko ikipe ye atari agafu k’imvugwarimwe, kuko ngo n’ubwo Rayon Sports ikomeye mu Rwanda nab o bakomeye mu Burundi.

Banguwiha yagize ati “Twahageze amahoro, turabishimira Imana. Twaje twiteguye kuko ni umukino w’igikombe cya Afurika si nk’umukino wa gicuti cyangwa uwa shampiyona. […] Ugiye mu kibuga wese aba ashaka amanota atatu, natwe ni cyo kitugenza cyonyine.”

“Na Lydia Ludic irakomeye muri aka karere, si Rayon Sports gusa, ahubwo zose zirakomeye, kandi zigiye guhura, ubwo tuzareba umugabo.”

Lydia Ludic ngo ntitewe ubwoba na Rayon Sports yabonye ikina nk'aho batamenyeranyeLydia Ludic ngo ntitewe ubwoba na Rayon Sports yabonye ikina nk’aho batamenyeranye

Yakomeje avuga ko abakinnyi b’Abarundi nka Kwizera Pierrot, Nahimana Shassir, Bimenyimana Bonfils (umurundi w’Umunyarwanda), bakina muri Rayon Sports ntawe umuteye impungenge kuko bose bagikina i Burundi, amakipe bakinagamo yarayatsinze yose.

Umukino wa Rayon Sports na LLB Academique uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2018, ukazabera kuri Stade National Amahoro guhera saa cyenda n’igice (3:30pm).

Uyu uzaba ari umukino ubanza, mu gihe uwo kwishyura wo uzabera i Bujumbura ku itariki ya 20 Gashyantare 2018, hanyuma ikipe izasezerera indi nyuma y’iyi mikino yombi, ikazahita ihura na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’epfo.

Uyu wambaye nomero 7 ni we umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y'u Burundi kugeza ubuUyu wambaye nomero 7 ni we umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Burundi kugeza ubu

Abarundi barashaka gusezerera Rayon Sports bagakurikizaho Mamelodi SundownsAbarundi barashaka gusezerera Rayon Sports bagakurikizaho Mamelodi Sundowns

Bashimye cyane ubwiza bw'ikibuga bazakinirahoBashimye cyane ubwiza bw’ikibuga bazakiniraho

Ngo biteguye kwereka abanyarwanda umukino wo ku rwego rwo hejuruNgo biteguye kwereka abanyarwanda umukino wo ku rwego rwo hejuru

Iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona umwaka ushize ibifashijwemo na Ndarusanze Jean Claude wahise yigira muri AS KigaliIyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona umwaka ushize ibifashijwemo na Ndarusanze Jean Claude wahise yigira muri AS Kigali

Lydia Ludic mu burundi ngo ni mpatse amakipeLydia Ludic mu burundi ngo ni mpatse amakipe

Andi mafoto menshi ya Lydia Ludic mu myitozo kuri Stade Amahoro, mukande hano.

Amafoto: Julius Ntare/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. seba

    Kuya 10-02-2018 saa 09:20'

    abareyo ko batinye imugwi wacu

  2. kayigana

    Kuya 9-02-2018 saa 18:37'

    Iyi kipe irakomeye rwose birashoboka ko izasezerera Rayon


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru