RUHAGOYACU.com

Mackenzie wifuzwaga na Rayon Sports yongeye amasezerano muri Gor Mahia

Nizigiyimana Abdul Karim Mackenzie, umukinnyi w’umurundi wifuzwaga bikomeye n’ikipe ya Rayon Sports yahoze akinira, yamaze kongera amasezerano mu ikipe ya Gor Mahia, amazemo imyaka 2 akinira yo muri Kenya.

Mackenzie, Rayon Sports yifuzaga ko yasinya amasezerano y’imyaka 2, akazabafasha mu mikino y’igikombe cy’Africa ku makipe yatwaye ibikombe iwayo, Total CAF Confederation Cup 2017.

Ikipe ya Gor Mahia kuri uyu wa Gatanu, ni bwo yemeje ko Nizigiyimana Abdul Karim Mackenzie yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2, akazageza muri 2019, akinira Gor Mahia.

Si we wenyine wongereye amasezerano muri iyi kipe kuko n’umuzamu Boniface Oluoch na we wageze muri Gor Mahia kimwe na Mackenzie muri 2015, yongereye amasezerano muri Gor Mahia.

Iyi kipe kandi biciye ku rubuga rwayo, yemeje ko yaguze abandi bakinnyi 7 bashya, barimo umunyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste.

Aba bakinnyi barimo umuzamu Shaban Odhoji yaguze muri Ushuru FC yasinye imyaka 3, Oliver Maloba bakuye muri Nairobi City Stars, yashyize umukono ku masezerano y’imyaka 3, kimwe na Philemon Otieno ukina hagati, wavuye muri Nairobi nawe.

Rutahizamu Jeconiah Uyoga yasinye amasezerano y’imyaka 4 naho John Ndirangu ukina na we nka Rutahizamu bamukura muri mukeba AFC Leopards aguzwe mu gihe cy’imyaka 3, akaba yaranakiniye Nakuru mbere ya Leopards.
Umukinnyi w’imyaka 18 Alpha Onyango ukiga mu mashuli yisumbuye, akaba yakiniraga Kakamega High School, yasinyishijwe amasezerano y’imyaka 4.

Mugiraneza Jean Baptiste we akaba yarahawe amasezerano y’imyaka 2, ngo aze kuziba icyuho cya Khalid Aucho wagiye gukina muri Africa y’Epfo.
Gor Mahia iratangira imyitozo tariki ya 10 Mutarama, ikaba inateganya kujya gukorera umwiherero muri Sudan tariki ya 13 Mutarama, aho izanakina umukino wa gicuti na El Hilal yaho.

Gor Mahia kuri ubu irimo abanyarwanda 3, Mugiraneza Jean Baptiste, Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie, biyongeraho Walusimbi w’umugande, umurundi Mackenzie mu gihe Abuba Sibomana ari kuganira na Rayon Sports.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Theobard

    Kuya 8-01-2017 saa 23:33'

    Muhirewe, makenzie uramuzi? cedric niwe wabaga muri mozambique naho makenzie ubanza ataranahagera. yoooh ntabwo ujya ukurikirana umupirape!

  2. murenzi

    Kuya 8-01-2017 saa 05:03'

    @muhire rwose aransekeje nkuyunguyu areba football koko cg byibuze ajya akurikirana ibiganiro bya sport ,
    hahahahahaha.

  3. eto

    Kuya 8-01-2017 saa 01:06'

    wowe muhire uzareke kureba umupira ntawuzi niryari makenzi yakinnye muri mozambique cg wasanga utamuzi disi wee? ujye ukurikirana mbere yo gutanga comment. Ruhago courage kutugezaho news

  4. MUHIRE

    Kuya 7-01-2017 saa 01:40'

    murabeshyeee Pe kuko Makenzi ntabwo yakiniraga Gor Mahia ahubwo nayo yamuguze kuko yabaga muri Mozambique yahoze mubiganiro na Rayons sports ndetse na Gor mahia Ntabwo arayikinira pe .


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru