RUHAGOYACU.com

Madame Rwemarika mu migabo n’imigambi yo gutuma abanyarwanda bibona muri ruhago kurushaho

Umukandida wiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Madame Rwemarika Félicité n’abo bafatanyije, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ukuboza, aho batangaje ko icyo bashaka kuzana mu mupira w’amaguru ari impinduka zizatuma FERWAFA yongera kugira isura nziza ku bakunzi b’umupira w’amaguru.

Iki kiganiro cyabereye muri Kigali Convention Center, aba bashaka kuyobora FERWAFA batangaje ko basanze hari byinshi bitagenda neza mu mupira w’amaguru, ni ko gutekereza gushyira hamwe imbaraga ngo na bo bagire uruhare mu iterambere rya ruhago bahereye ku byagezweho.

Felicite ateganya kuzana impinduka mu mupira w'u RwandaFelicite ateganya kuzana impinduka mu mupira w’u Rwanda

Dore bimwe mu byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru

…Ku mpinduka bazanye muri FERWAFA

“Turashaka gukorera mu mucyo. Inteko rusange ni yo igomba kugena amafaranga azakoreshwa hanyuma ikajya ibwirwa uko yanakoreshejwe buri gihe uko iteranye".

"Ferwafa igomba kuba iya bose aho kuba iy’umuntu ku giti cye. Abafana abakinnyi abasifuzi n’abatoza bagomba kwibona muri Ferwafa. Kugarura isura ya Ferwafa mu bakunzi b’umupira w’amaguru. Turifuza ko umupira uba uw’abanyarwanda".

"Tuzavugurura amategeko. Nituramuka dutowe hari amategeko agomba guhinduka tugendeye kuya FIFA kuko kuri ubu harimo ikinyuranyo kinini gituma kenshi biteza umwuka mubi mu makipe".

Abanyamakuru babajije n'akarimuroriAbanyamakuru babajije n’akarimurori

"Turashaka gutegura shampiyona dushingiye kuri gahunda ya FIFA na CAF kugira ngo shampiyona itazongera gusubikwa bya hato na hato kuko bibangamira iterambere ry’ikipe y’igihugu bikanatuma itaryohera abakunzi ba ruhago".

"Tuzashyiraho shampiyona y’ibyiciro bitatu aho buri cyiciro cyagira byibura amarushanwa abiri buri mwaka. Ferwafa izategura ikindi gikombe “League Cup”.

"Tuzongera umubare w’ama Ligue mu bakiri bato".

"Tuzatangiza amarushanwa mashya ya Futsal na Bitch Soccer”

…Ku kuba imvugo ari yo ngiro

Musabaganwa Christine wabaye umukinnyi w'Inyemera igihe kirekire, ni we uzaba ushinzwe umpira w'abagore mu gihe Rwemarika yaba atorewe kuyobora FerwafaMusabaganwa Christine wabaye umukinnyi w’Inyemera igihe kirekire, ni we uzaba ushinzwe umpira w’abagore mu gihe Rwemarika yaba atorewe kuyobora Ferwafa

“Ntabwo mvugira ku bintu biri aho gusa kuko hari ahantu nakoze mbere kandi hose nahageraga ari ibibazo bikarangira , simbeshya namwe muzikorere ubushakashatsi ntabwo mvugira ku bintu biri aho gusa.

Hari impinduka nagiye nzana mu mupira w’amaguru no mu bindi, hari ibihembo nagiye mpabwa, hari icyizere nagiye ngirirwa ku rwego mpuzamahanga. Ibyo byose byaterwaga n’ubushobozi babaga bambonyemo, ndizera ko no muri FERWAFA ngiriwe icyizere ntabatenguha”.

…Ubushobozi buzava he?

Rwemarika ajya inama na Ir Habanabakize Fabrice wahoze ayobora Sunrise, akazamubera Vice Perezida naramuka atoweRwemarika ajya inama na Ir Habanabakize Fabrice wahoze ayobora Sunrise, akazamubera Vice Perezida naramuka atowe

“Turashaka kuzaba urwego rwigira. Gusa n’ubu hari amafaranga atari make atangwa na FIFA ariko akenshi usangwa adakoreshwa ibyo yagakoreshejwe. Tuzakora ibishoboka ngo abo agenewe ari bo bayabona, yaba ari amakipe, abana ndetse n’abagore.

Twabonye ko ibintu byose bishoboka mu Rwanda mu gihe wakoze igenamigambi risesuye, ni byo tugiye gushyiramo ingufu.

Kuri ubu hari amasezerano n’abaterankunga ba FERWAFA wabonaga abangamira amakipe gushaka abayo. Twe tuzakorana n’ibigo by’inzobere muri Marketing bizajya bitwigira amasezerano yose mbere yo kujya hanze, bityo ntazagire uwo abangamira n’umwe. Tuzanabifashisha mu kubona abafatanyabikorwa bashya.

Hari gahunda yo kuzareshya abafatanyabikorwa bashya, hari imishinga myinshi twatekereje harimo no kuzana uruganda rukora imyenda ya Siporo mu Rwanda. Hari n’ibindi”.

…Ku kuba yarabaye muri FERWAFA ashinzwe umupira w’abagore none nanubu hakaba hakirimo ibibazo

Nyinawumuntu Grace ni umwe mu batanza ubuhamya bw'uburyo Rwemarika ari we pfundo ryo kugira ngo abagore babe bakina kugeza uyu munsiNyinawumuntu Grace ni umwe mu batanza ubuhamya bw’uburyo Rwemarika ari we pfundo ryo kugira ngo abagore babe bakina kugeza uyu munsi

“Nafashe iya mbere kubanza guhindura imyumvire y’abantu ngo abantu bumve ko abagore bakina umupira w’amaguru.

Kuva mu 1997 natangije gahunda yo kumvisha abantu iyo gahunda, benshi banyitaga umusazi abandi bumvaga bitashoboka gusa byagezeho birakunda 2007 njya muri FERWAFA gusa na ho ntibyari byoroshye.

Navuganiye amakipe y’abagore birangira bayemereye kwitabira inteko rusange nubwo babanje kumara igihe batabyumva

Nari nshinzwe umupira w’abagore ariko nta munsi n’umwe nigeze menya iby’ingengo y’imari y’umupira w’amaguru w’abagore. Iyo nabibazaga byabaga ibibazo bigeraho ndabyakira.

Buri munsi nahoraga nsaba minisiteri ko bareka ikipe y’igihugu y’abagore yabagaho ariko ntabwo babyumvaga. Byagezeho 2009 mfukamira Minisitiri aremera tujya muri Uganda badutsinda 1-0 ubwo ikipe bahita bayisesa ngo twatsinzwe.

Andi makipe y’igihugu aratsindwa bakayashakira abandi batoza hamwe n’imikino myinshi ariko twe twaratsinzwe bahita badukuraho.”

“Narongeye ndatakamba 2014 ndetse ubwo dushobora gusezerera Kenya gusa dukurwamo na Nigeria na bwo bahita basesa ikipe. Kenya twakuyemo yahise yitegura kurushaho umwaka ushize ijya muri CAN. Twe ikipe barayisenye nanubu ntabwo yari yongera kubaho.”

…Ku bijyanye n’ubuvuzi..

Habajijwe byinshiHabajijwe byinshi

Hari gahunda nziza iriho yo kuvuza abakinnyi hanze, turayishyigikiye ariko turifuza kubinoza birenze. Aho gukomeza kohereza abakinnyi hanze batanarenga bane ku mwaka, twe tuzakora ibishoboka tubone ivuriro riri kuri ruriya rwego mu Rwanda.

Bazadufasha kuryubaka iwacu nkuko basanzwe badufasha mu kutuvurira abakinnyi bacu.

Mu bindi, Félicité n’abo bafatanyije bavuze ko bazafungurira imiryango abahoze bakina umupira w’amaguru mu rwego rwo gusangiza abari kuzamuka ubunararibonye bafite, ndetse no gufasha mu gushakisha impano z’abakiri bato. Aha kandi batangaje ko bazanona umubano n’amashyirahamwe ya ruhago mpuzamahanga kuva kuri CECAFA kugera kuri FIFA, mu gihe bazarwanya bihanukiriye ikitwa Ruswa n’ibisa na yo.

Aba basoje batangaza ko ibyagiye bivugwa ko haba hari abantu baba bashyigikiye umukandida runaka atari ko babibona, cyane ko u Rwanda ari igihugu kigendera kuri demokarasi aho urushije undi atsinda nta kindi gishingiweho, aho bizeza ababari inyuma ko bizeye kuzatsinda bakongera bagaha ibyishimo abanyarwanda.

Biteganyijwe ko amatora ya FERWAFA azakorwa tariki ya 30 Ukuboza, aho Madame Félicité Rwemarika azaba ahatana na Nzamwita Vincent De Gaulle kuri ubu wari umaze imyaka ine ari umuyobozi w’iri shyirahamwe.

Madame Félicité Rwemarika ubundi ni muntu ki mu mikino?

  • Yabaye umunyamuryango w’inama y’Ubuyobozi bwa Ferwafa kuva 2007 kugeza ubu
  • Ni Vice perezida wa Komite Olimpike mu Rwanda
  • Afite impamyabumenyi z’ubuyobozi mu mikino zitangwa na FIFA
  • Umwe mu bari bagize komite yateguye igakurikirana CAN U17 yabareye mu Rwanda muri 2011
  • Umwe mu bari bagize Komite ikurikirana igikombe cy’isi cya U17 cyabereye muri Mexique 2011
  • Umwe mu bagize Komisiyo y’abagore muri CECAFA kuva 2011
  • Umwe mu bagize Komisiyo ya Komite mpuzamahanga y’imikino Olimpike
  • Muri 2016 yahawe igihembo na Komite Mpuzamahanga y’imikino Olimpike gihabwa abagore bitabira siporo
  • Muri 2015 yaherewe mu Bwongereza igihembo cya Stars Foundation Kingdom Award
  • Ni umuyobozi w’umuryango wa Act for Hope

Amafoto: Ntare Julius/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Dena dena

    Kuya 27-12-2017 saa 13:25'

    Ariko se ,Degaule yasezeye akiri karee koko,ko atishoboreye ,yego yakoze ibiri mu nyungu ze ahasigaye a traceeeeee,ubusambanyi,ubujura,uburiganya yemwe n ibyinshi peee .Mu mupira turashaka impinduka rwose . Fous le camps

  2. John

    Kuya 25-12-2017 saa 19:30'

    Oya! Afite ibitekerezo bifite intego ntabwo yaba nka Degaule. Rwemarika ni mindfull: kandi burya abagore ntabutekamutwe bagira!

  3. pk

    Kuya 25-12-2017 saa 05:17'

    turagushyigikiye pe

  4. jonathan

    Kuya 24-12-2017 saa 14:01'

    masud nasonge mbere arashoboye aba rayon turamwemera!

  5. uwase

    Kuya 24-12-2017 saa 06:19'

    uyu mugore ntacyo yatumarira ndamuzi Natwe twatangiranye umupira wabagore ntacyo yatumariye niryarya Aho kumutora natora degori rwose Kuvuga byo arabizi Ibikorwa ntabyo ndabarahiyec peeee

  6. Theo

    Kuya 23-12-2017 saa 12:52'

    Azatorarwa se sha! binyuze muzihe nzira? degaule murabona tuzamukizwa niki? muri kino gihugu uretse president wa republique ntawundi muntu wadukiza iki cyago! Reka dusenge wenda IMANA izumva amasengesho yacu president abone iriya lettre ya Rurangirwa luis.

  7. g

    Kuya 23-12-2017 saa 09:55'

    Inkono mbi ntiziva munkono reka twihere amaso .gusa abanyamuryango barahuzagurika

  8. umutoza

    Kuya 23-12-2017 saa 09:48'

    Iyaba. Natoraga uyu mugore arasobanutse

  9. umutoza

    Kuya 23-12-2017 saa 09:48'

    Iyaba. Natoraga uyu mugore arasobanutse

  10. hhhh

    Kuya 23-12-2017 saa 06:24'

    dore rero ikizatuma umupira udatera imbere, kumvako rwemarika aje gukuraho akarengane kakorerwaga rayon hh akahe se ubwo, nonese hariyo aje gutsinagaza, ubwo rero nawe ntiyaba akiri umuyobozi kuko umuyobozi nufata abantu kimwe. gusa bose baza bavuga amagambo asize umunyu bageramo bagahinduka intare, ukibaza nibaribo batubwiraga izo discour

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru