RUHAGOYACU.com

Me Ndagijimana yigaramye bagenzi be bashaka kweguza De Gaulle

Umunyamategeko w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, yigaramye bagenzi bari banditse basaba Perezida wa FERWAFA ibisobanuro ku mafaranga yihaye mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, atamenyesheje abo bakorana.

Me Ndagijimana yari yagaragara ku rupapuro rwashyizweho umukono n’abandi 5 bakorana muri komite nshingwabikorwa ya FERWAFA.

Kugaragara kwe kuri iyi baruwa byatunguye benshi basanzwe bakurikiranira i bya hafi by’umupira w’amaguru kuko ubusanzwe ari umwe mu bakoranye neza (Bunvikanye) na De Gaulle muri iyi myaka 4 amaze ayobora FERWAFA.

JPEG - 87.1 kb
Ibaruwa Ndagijimana yandikiye umuyobozi wa FERWAFA

Maitre Ndagijimana mu ibaruwa yandikiye umuyobozi wa FERWAFA akanaha kopi bagenzi be, yavuze ko we iyi baruwa igaragaraho umukono we, atariyo yasinye, ngo kuko yasinye mbere aziko bandika ibindi bari bunvikanye, ubundi bakaza kwandika ibyo batunvikanyeho.

JPEG - 174.9 kb
Maitre Ndagijimana Emmanuel
JPEG - 170.8 kb
Maitre Ndagijimana ibumoso na Kagabo Patrick iburyo, bari mu bagize EXCOM ya FERWAFA bivugwa ko bunvikanaga na De Gaulle cyane, byari byatunguranye kumubona ashaka kweguza Boss we

Uyu munyamategeko (udahakana ko umukono uriho ari uwe) akaba yakomeje yandikira Perezida wa FERWAFA ko atakwandika ku ibaruwa imusaba ubusobanuro kuko amuyoboye kandi aziko, umuyobozi we nta bubasha bwo kumusaba ibisobanuro afite.

JPEG - 119.3 kb
Ndagijamana yamenyesheje bagenzi be bose bari kumwe muri EXCOM

Iyi baruwa yasohotse mu bitangazamakuru byo kuri uyu wa mbere hano mu Rwanda bitangaza imikino, Me Ndagijimana yavuze ko yayibonye ikamutungura, akaba anasanga byakozwe mu rwego rusa nko kwiyamamaza, we yitandukanyije nabo.

PDF - 685.2 kb
Ibaruwa yose Me Ndagijimana yandikiye Perezida wa FERWAFA
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kazubwenge

    Kuya 22-08-2017 saa 15:01'

    mwese ahanini ni inda zanyu mushize imbere!!! ikigaragara aba bifuza gusimbura Degaule bari Inyuma ye kabisa!!!! utunama mu mahoteli two kugambana? FERWAFA bayisubize abasirikare peeee!!!!!

  2. yoooooooo

    Kuya 22-08-2017 saa 11:05'

    Ariko umuntu w’umu maitre muzima aza kuvuga ubusa hano none se ko yasinye bamusinyishije bamufatiyeho imbundo. ok niba atabyemera ajye kurega ko bamwiganiye signature ubundi areke kuzana amahomvu hano ariko abantu bagiye baba serious bakareka inda mbi

  3. karekezi

    Kuya 22-08-2017 saa 09:42'

    Ndagijimana doit etre un escroc meme dans sa carriere d’avocat; comment se fait il qu’on signe sur un papier sans contrainte et quelque temps apres contredire ce que tu as signe, c’est sur que quelqu’un d’autre t’as infulence. Rappelle toi que tu es sense etre responsable des malvelisations de ces diligents. Uri umuswa nta dosier yanjye nzongera kuguha.

  4. Kubwimana Athanase

    Kuya 22-08-2017 saa 09:30'

    Yoooo!!! Birababaje pe niba umuyobozi wa Ferwafa asigaye yikoreramo uko yishakiye nyamara sport y’abana ngo yabuze financement icyo mbona impinduka ziracyenewe muri iyi nzu.

  5. Gwiza

    Kuya 22-08-2017 saa 09:16'

    Ni ubwa mbere numvise umunyamategeko uvuga amahomvu. Ibintu uri kuvuga ni umwana w’igitambambuga ntiyabyisobanuza. Ikindi uri kwerekana who you are. Ndakugaye cyane rwose ntukabe ikirumirahabiri. None se nawe mu beguza urimo, mu beguzwa urimo ngo wasinye mbere. Shit!

  6. Bertin

    Kuya 22-08-2017 saa 08:28'

    Iyo Komite nyobozi yanyu yo muri hotel n’iyu bungambanyi gusa ubwo nuko Degaulle ntacyo yabahaye kandi akaba yarabakuye ku rutonde rwe ashaka kongera kwiyamamaza ubundi nkurikije nibyo nabonye mu ibaruwa no kwisubira kuri bamwe harya Nyobozi yanyu muri bangahe kuki atari mwese mwasinye ahubwo mufite ubuhe bubasha bwo kwaka ibisobanuro umuyobozi wanyu mukanabikorera muri Hotel muri abanyamatiku nimwe mwanadindije gahunda zose za ferwafa binagira ingaruka ku iterambere rya football kubera kudashirahamwe nka komite ireberera football yacu, ni muvaneho ayo matiku yanyu n’ishyari musigaye mwaranakuruye umwuka mubi n’inzangano mu bakunzi ba ruhago byose bikitirirwa Deagulle yewe nubwo nawe atari shyashya bigaragara ko nabo yakoranaga ntakigenda.
    Aho mutanareba kure abo mwasinye nabari kwiyamamaza barwanya Degaulle nabo bagasinya ngo yegure ubwo MWANAFUNZI na FELICITE ntabwo mwakagombye gusaba ko Degaulle yegura kuko murahanganye mu matora n’ikigaragaza ko mu mutinya ko ntabwo muzamutsinda reka rero igihe kigere buri wese azatange imigabo n’imigambi abatora bazahitemo nubundi ntagitangaza gikomeye mwenda kuzakora football yacu iracyishakisha kandi iziyubaka mugihe tuzareka amatiku mu banyarwanda bakunda football.
    Reka nsonze mvuga ngo abavuga ko Degaulle yishye football nsubiza amaso inyuma nkashaka foot ball yishe nkayibura nyamara ubanza n’imyanya myiza kurutonde rwa FIFA twagize twarayibonye ku ngoma ye ubanza.

  7. Hun

    Kuya 22-08-2017 saa 08:00'

    Umunyarwanda yararirimbye ngo "Inda nini muyime amayira!!!" ngaho mundebere munanyumvire umunyamategeko w’urwego nka FERWAFA usinya asinyura!!! ngo bamugarurire copy..... ndiwe nari kuvuga ko biganye signature yange bikajya iyo byakagiye!!! Shame to u Maitre!! Ibi mukorera abanyarwanda kera abana banyu bazabibabaza.....

  8. nganji

    Kuya 21-08-2017 saa 22:06'

    Me ukwiye amasengesho kuko ushaje nabi kandi nabi cyane buriya aho kumara imyaka 100 urimbwa wamara amasaha 2 urangwa nukuri, nubunyanga mugayo . Urabizi ko nubushize warumuyobozi wakanama katanze isoko ritujuje ibyangombwa byo kubaka Hotel ya FERWAFA???!!

  9. hhhh

    Kuya 21-08-2017 saa 21:11'

    gusa ikigaragara cyo nuko ibibntu arakajagari kadasanzwe, ese mwanafunzi uvuga ngariyamamariza kuyobora ferwafa yarangiza akajya munama zisa nizeguza umuyobozi, inama zo mukabari koko, mbesubwo ferwafa ntacyumba cyinama mugira kugirango muteranire muri hotel, hanyuma se iyomyanzuro yo mukabari tuyite iyihe ra, ikigaragara cyo nubwo degaule arumunyamafuti ariko mwe mwakoranaga ndumva ntacyo mumurusha ahubwo murinyuma ye

  10. Alexis

    Kuya 21-08-2017 saa 19:33'

    Yabababababa.Ubuse uyu n’umunyamategeko bwokoki koko??Waba uri uzi amategeko ugasinya kurupapuro rudafite titre ngo bazuzuzeho ibyo bashaka??Shame on him.
    Ikindi kandi,ko avuga ko yabasabye ko bamukura kuri liste ndetse akaba yemera ko ngo iyo baruwa bayimushubije ariko ngo ntamenye ko basigaranye izindi kopi,ubu ntazi kureba kopi original nitari original?
    Icya 3:Aho yabasanze ngo basinye niba atabyemera ibyo bahavuganiye kucyi atabyanze gusinya ko ubundi Inama ya Komite yaba isanzwe cg idasanzwe igira amategeko ikurikiza mugutumizwa??

    Muri aba bose sinzi ibyabo,ariko ibikubiye muriyi baruwa biragaragaza ubuswa bwinshi surtout kumuntu wumunyamategeko.
    Murakoze.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru