RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 25:22'  -  Djihad agiye kwerekeza mu igeragezwa mu Budage  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 24:36'  -  Miroplast FC yazanye umutoza mushya wayisezeranyije kuyubakiramo izina  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 22:29'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo mu ishusho nshya (Amafoto)  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 16:15'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura urugendo izagirira muri Tanzania  |  Yanditswe kuya 24-07-2017 saa 25:47'  -  Breaking News: Kwizera Olivier yasinye amasezerano muri Free State ya Africa y’Epfo
Rayon Sports yajyanye i Rusizi abakinnyi 15 gusa
Print Comments: 35 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugera i Rusizi, aho yagiye kwitegura umukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’amahoro uzayihuza na Espoir FC kuri iki Cyumweru saa 15:30.

Mu gihe amategeko ateganya abakinnyi 18 bavamo 11 n’abasimbura bakoreshwa ku mukino, Rayon Sports yageze i Rusizi ku gicamunsi cy’ejo hashize, kuwa Gatanu iri kumwe n’abakinnyi 15 gusa.

Mu bakinnyi batajyanye n’iyi kipe harimo myugariro Manzi Thierry na Mugabo Gabriel, na Nshuti Savio Dominique ukina asatira izamu.

Aba bariyongeraho rutahizamu Nahimana Shassir wagiye kuvuza umwana we ndetse na Tidiane Kone bivugwa ko yavunitse ndetse anarwaye igifu.

Manzi Thierry na Nshuti Savio ntibari mu bakinnyi bagiye i RusiziManzi Thierry na Nshuti Savio ntibari mu bakinnyi bagiye i Rusizi
Nahimana Shassir arwaje umwanaNahimana Shassir arwaje umwana

Ku rundi ruhande ariko, amakuru atandukanye avuga ko bamwe muri aba bakinnyi bashobora kuba banze kujya i Rusizi, bakitwaza impamvu zitandukanye.

Aganira na Ruhagoyacu, umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Gakwaya Olivier yavuze ko bamwe muri aba bakinnyi batajyanye n’ikipe barwaye, Shassir we yagiye kuvuza umwana mu gihe kandi ngo bari gukurikirana ngo barebe koko niba impamvu zatanzwe ari zo.

"Abakinnyi bagiye ni 15. Bamwe bararwaye, abandi bararwaje nka Shassir urwaje umwana cyane. Abandi turacyakurikirana ibyabo hamwe na muganga. Uwo kandi biri bugaragare ko ari uguta akazi urabyumva nawe..."- Gakwaya Olivier atangariza RuhagoYacu.

Urutonde rw’abakinnyi 15 Rayon Sports yajyanye i Rusizi:

  • 1. Ndayishimiye Eric Bakame
  • 2. Bashunga Abouba
  • 3. Irambona Eric
  • 4. Mutsinzi Ange Jimy
  • 5. Rwigema Yves
  • 6. Nzayisenga Jean d’Amour Mayor
  • 7. Kwizera Pierrot
  • 8. Muhire Kevin
  • 9. Nsengiyumva Idrissa
  • 10. Lomami Flank
  • 11. Nova Bayama
  • 12. Mugisha François Master
  • 13. Manishimwe Djabel
  • 14. Munezero Fiston
  • 15. Nsengiyumva Moustapha

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 28 Kamena 2017, naho undi mukino ubanza wa 1/2 uzahuza Amagaju na APR FC kuri uyu wa Mbere i Nyamagabe.

Murenzi Kuya 25-06-2017 saa 21:38'

Ba rayon induru yanyu numunsi kbs ngo murabikora I rusizi? Hhhhhhhhh muzi kubyina mbere yumuziki gusa espoir ibavuturiye I rusizi 2-0 ngo nibahe APR umwanya wo gusohoka ? Ahubwo c final muzaba mwayigezeho hhhhhhhhh mujye mugabanya ibigambo ubundi mujye mukibuga

nyirabizeyimana Kuya 25-06-2017 saa 20:58'

Yewe Gaspard untangaje ngo jamali yicaye mukibuga! hhhhhhh najye Narimpari wangu abouba yaramuvunye aravurwa asubiye mu kibuga biranga ahita yicara arasimburwa naho amatiku, inzangano ...... bibarizwa muba rayon ko wavuzeko savio atariwe kampara ntimutsinzwe kubera absence ye? Ubwo iyo nsinzwi mugiye kuyitwerera apr

Yaung G Kuya 25-06-2017 saa 11:04'

Abafana Ba Apr Ibyo Barimo Nibabizi Ngo Dufuhira Savio Savio Se Ni Piero Ni Kamara Nabandi Benshi Narondora Bamurenze Ibyo Yakoze Nibyo Birahagije Ariko Na Mufana Wa Rayon Umurambirijeho.Naho I Rusizi Turabikora Nakabuza Niyo Bakina Ari 5 Babikora.

nsengiyumva egide Kuya 25-06-2017 saa 10:27'

abagambanyitwababonye bashakakuha umwanya wogusohoka igikona ngobazagikine ariko masudi ndamwizeye na gacinya abobana bashaka gukura intebe murirayon bakayijyana kuri mucyeba babarebere hafi bagiyeneza bagafasha bayanike gusigarakurugo!!!hhhhhh abafana bigikona basigariye kunduru nki nzojyera yokwapadiri

Gaspard Kuya 25-06-2017 saa 08:58'

ntimukagire amatiku nurwango rungana gutyo wagirango nintambara mwagiye mwigira kubakinnyi subwo arimwe basize mukibuga ntinwakwicana?jamali yavunitse twese duhari ntawamukozeho yicaye mukibuga hagati abuba yari yaragiye muri kenya urwango nkurwo sirwiza nonese barayon savion ntiyasimbuye fuadi mwari muziko yabonumusimbura? kasirye diala abuba makeinzi kanombe djihad fawositini mangwende baragiye rayon harikibazo yagize?fawusitini arihe?sitwe dufite abadefanseri binjizwa biki?murwanda? ikibazo mufite nikihe?titi abahe?nabakinnyi bandi uzajya yunva ashaka kugenda ajye yihuta agende ndatimana arihe? nabandi batwivumbuyeho gs abafana mugabanye inzangano.

Yakin Christian Kuya 25-06-2017 saa 01:35'

hhhhh nibareke gato barebe ko amagaju azica gahunda ya rucaca ubwo bibaza ko rayon igendera kuribo dufise Pierrot ushoboye gutinda akica nurukino gusa imana ifashe Shasiri umwana we akire azaze akine retour gusa ntituzi neza icabitumye

nyirabizeyimana Kuya 24-06-2017 saa 20:57'

Ariko aba rayon ko mwihaye Savio na bandi ninde wababwiyeko umuntu aba kampara wagirango muramuhitiramo nkaho arimwe mwamwigishije umupira niyo yaba yaraturutse mu kadimi kanyu ntimwamufuhira bigezaho ubuse gukina adahembwa byaba bimumariye iki abakinnyi bavuye iwanyu bakajya muri apr mwigeze mwumva hari ikibazo bagise jamari yavunwe na abouba ku mukinowe wambere muri apr kugeza nubu hashize imyaka itatu yitabwaho kdi ahabwa ibye byose .mbibarize arimwe muba mugihemba umukinnyi umaze 3ans arwaye? nabizima guhembwa ni mbarembare mureke abana bajye kwihahira sha mwirirwa muvuga ngo kurangira nuwuhe mukinnyi wumunyarwanda ukina hanze wagiye aturutse muri rayon sukuzana abo bahashyi bakatwicira abakinnyi ubundi bakagenda savio ntiyakinanye na kasirye,diyara,na camera ubuse yagenda ate kdi aho yakwigaragarije abamukeneye muhazana abahashyi akaba aribo bitwarira ubuse rusheshangoga ntagiye suko yigaragajese ahubwo abo bana barebye kure babure gusohoka banabure na cash ngo barashimisha abafana gushimisha abandise wowe utishimye byakumarira iki?

Nyirabizeyimans Kuya 24-06-2017 saa 20:25'

Ariko aba rayon muratangaje mwebwe ibibazo byanyu mubitwerera abandi niba abakinnyi banyu barwaye nimubavuze naho ibindi murivugisha ntimubizi mwitonde mutazabyina mbere yumuziki

maso Kuya 24-06-2017 saa 19:52'

Mugabanye amagambo,Savio yavunitse Ku mikino uheruka ararwaye.Manzi niwe tutaramenya ibye.

Quatre-Vingt Kuya 24-06-2017 saa 19:16'

@Chadrack
Kombona usa nuvugibyimana cyane nkumukristo. warangiza ngo ikipe yamadayimoni wibuka ko arabantu lmana yaremye kwishusho yayo? uti mwabatindi mwe??????
harya ubwo aribo nawe umutindi ninde? mwashimye ibyo babagejejeho hanyuma kuko atari gereza barimo bakajya aho bashaka. mwabadashima mwe.

1 | 2 | 3 | 4

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)