RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye
Manzi Thierry na Radu ni abakinnyi beza APR FC yakwifuza-Mulisa
Print Comments: 12 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Umutoza w’ikipe ya APR FC Mulisa Jimmy atangaza ko Manzi Thierry na Iradukunda Eric bari mu bakinnyi yakwifuza kubona mu ikipe atoza.

Jimmy Mulisa wahesheje APR FC igikombe cy’Amahoro hamwe n’umwanya wa gatatu muri shampiyona, yatangarije Ruhagoyacu ko ikipe ye asanga nta bakinnyi benshi ikeneye, gusa ko bitazababuza kuba bakongera imbaraga mu myanya imwe n’imwe.

Yagize ati: “Nakomeje kubivuga ko APR FC imeze neza, abakinnyi barabigaragaje mu mikino yanyuma. Nitwongeramo tuzongeramo abakinnyi bake kuko abahari barashoboye bityo guhindura ntabwo ari byiza”.

“Icyo mbona ni uko imbere dukeneye abakinnyi nka babiri ndetse n’inyuma kuko mwarabibonye ko twahagize ikibazo mu mpera za shampiyona”.

Manzi Thierry ni we uyoboye ba myugariro bari kwifuzwa na APR FCManzi Thierry ni we uyoboye ba myugariro bari kwifuzwa na APR FC

Mu bakinnyi b’inyuma bivugwa ko APR FC iri kwifuza, harimo Manzi Thierry ushobora gutangwaho miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kurangiza amasezerano muri Rayon Sports, hamwe na Iradukunda Eric bakunze kwita Rado wa As Kigali. Abajijwe kuri aba basore bombi Mulisa yavuze ko ari abakinnyi beza.

“Ni Abakinnyi beza kuko abakinnyi bahamagarwa mu ikpe y’igihugu baba ari abakinnyi beza”.

Baje muri APR FC hari icyo bafasha (kinini) cyane ndetse bakongera guhatana”.

Jimmy Muisa asanga kuba abakinyi nka Rado bashobora guhamagarwa mu ikipe y'igihugu, kuza kwabo byagira icyo bifasha APR FCJimmy Muisa asanga kuba abakinyi nka Rado bashobora guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, kuza kwabo byagira icyo bifasha APR FC

Kugeza ubu amakipe ahatanira igikombe na APR FC yatangiye kwiyubaka hakiri kare, aho Rayon Sports yasinyishije abakinnyi barimo Nyandwi Saddam, Rutanga Eric na Habimana Yussuf, As Kigali ikagura abakinnyi barindwi bashya barimo Nshuti Dominique Savio mu gihe Police imaze gusinyisha abagera kuri batanu.

Ikipe ya APR FC yari izwiho kujya ku isoko mbere ariko kugeza uyu munsi ikaba igituje, aho umunyamabanga wayo Kalisa Adolphe Camarade yadutangarije ko byatewe n’uko bo bakurikiza amategeko.

Yagize ati: “Twagiye twumva amakipe asinyisha abakinnyi kandi tugikina igikombe cy’amahoro, harimo n’abakinnyi bacu batwaye bagifite amasezerano. Biriya ni amakosa twe tutakora kuko twubahiriza amategeko”.

Nyuma y’itariki ya kane Nyakanga, ni bwo twagombaga gutangira kuvugana n’abakinnyi dushaka”.

“Hari ahantu henshi hakenewe kongerwamo ingufu. Cyane cyane nko mu busatirizi birakenewe ko tugira icyo twongeramo”.

Jimmy Mulisa na we ntabwo yari yamenya ibye muri APR FCJimmy Mulisa na we ntabwo yari yamenya ibye muri APR FC

APR FC yarangije ku mwanya wa gatatu muri shampiyona, gusa kwegukana igikombe cy’Amahoro bivuze ko izahagararira u Rwanda mu marushanwa yaCAF Confederation Cup y’umwaka utaha. Iyi kipe ariko, kugeza uyu munsi ikaba itari yanavugana n’abatoza bazayitoza umwaka utaha, dore ko Mulisa Jimmy tuganira yatubwiye ko atari yicarana n’abayobozi kuri ibi.

DJC Kuya 11-07-2017 saa 22:20'

Apr ibona rayon igituma itsinda atarukubera abanyamahanga nitisubiraho kubyemezo byayo as Kigali iraje idukosore kbs bayobozi mwisubireho

ntaganira Kuya 11-07-2017 saa 14:39'

hhhh ngo Apr ikurikiza amategeko hhhhh
mwibuke ibya Magwende batwaye agifite amasezerano none ngo amategeko??

umuhehesi Kuya 11-07-2017 saa 13:39'

APER FC ndi umukunzi wayo but ifite ukuntu abayobozi bayo bihagararaho kubyemezo bafashe bya Made in Rnda nkubu x n uwuhe mwataka muzima w umunyarwanda bagura koko uri kw isoko???? ubu x Issaa na nshuti wavuga ngo ni abataka watuma igikombe koko??? barangiza ngo Umutoza ntashoboyee

njye sinjya nemerenya nabakunda gutunga inoki abatoza

kuko iyo boss agusigiye intoryi umugaburira intoryi

yagusigira inyama ukamugaburira inyama

ntawagusigira intoryi ngo atahe akubaza inyama

badufashije nkabakunzi ba Eqwipe badushakira nkabataka 3 babanyamahanga bakamenyereza nshuti na Issa

Vava Kuya 11-07-2017 saa 13:29'

Ariko uretse Kubeshya kwa Jimy Mulisa niki Manzi yaba Aje gukora muri APR FC ?Murareba mukabona APR FC ifite ikibazo cyumudefanser?Nsabimana arahari na Rugwiro nuko Emwe na Fautistin aracyari muzima akeneye guhabwa umwanya nimyitozo ihagije?naho ubundi ntacyo mbona Manzi yaza gufasha Equipe nka APR FC ahubwo nishake umwataka wo gufasha innocent ahasigaye umupira uryohe?

John Kuya 11-07-2017 saa 10:41'

N’ubwo ntari umufana wa APR, njye mbona ikeneye abanyamahanga nka 3 bakomeye cyane kugira ngo irusheho kwitwara neza bityo n’ikipe y’u Rwanda AMAVUBI ibyungukiremo kandi n’abakinnyi b’abanyarwanda babyungukiremo babigireho. Ikosa rikomeye mwakoze ni ukuba SAVIO yarabacitse naho nimugura MANZI Thierry ntacyo azabamarira mu bwugarizi, urugero nimurebe igitego cya 2 AZAM yatsinze RAYON ejobundi, ukuntu rutahizamu wa AZAM yamunyuzeho ku buryo bworoshye cyane amurebera. Njye icyo nshyize imbere ni ugutera imbere kwa national team.

emmy Kuya 11-07-2017 saa 09:34'

equipe dukunda cyane APR nidufashe kbs izane abakinnyi bashoboye sana

kikongo Kuya 11-07-2017 saa 09:27'

noneho muratangiye kwemera ko abo mufite badashoboye,nyamara muminsi ishize mwiyemeraga cyane, mwe icyo mushoboye ni ugusubiza inyuma formes z’abakinnyi muba mwaguze gusa. ngo urutoki rwamenyereye gukomba ruhora ruhese, abo nabo muraje mubarangize ntanaho baragera.

Elyse Kuya 11-07-2017 saa 07:24'

nibyo rwose Apr Fc nigirevuba ituzanire ayo maraso mashya mwikipe yacu dukunda turibenshi gusa mubyifuzo byanjye mbona manzi thiery bamureka gasenyi nayo ikiberaho

aimable Kuya 11-07-2017 saa 07:22'

nonese ko muvuga nti mukore? ubwo mwagombye kuba mwarabirangije ariko imbere ho biragoye ko nta mwataka uri murwanda.

Niyigena clement Kuya 11-07-2017 saa 06:33'

nibyo A P R abakinnyi ifite si babi ariko ikeneye Elements ziza kongera ubushobozi bwo gutsinda ibitego abayobozi badushakire rutahizamu pe kuko arakenewe

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)