RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:44'  -  Bamwe mu bakinnyi b’Isonga FC bari mu gihirahiro nyuma y’aho ibererekeye Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 20:27'  -  Amafoto-Police FC inyagiye Dream Team itanga icyizere cy’umwaka utaha  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 17:02'  -  Amakipe 21 y’abanyeshuri yahagurutse i Kigali ajya gushakira aho Amavubi yaburiye  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 16:53'  -  Mbusa Kombi Billy wahoze muri Rayon Sports yasimbuye Katauti  |  Yanditswe kuya 16-08-2017 saa 16:04'  -  Myugariro wa KCCA FC ashobora gusimbura Rusheshangoga muri APR FC
Manzi Thierry wifuzwaga na APR FC yahawe miliyoni 12 yongera imyaka 2 muri Rayon Sports
Print Comments: 29 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Manzi Thierry, yarangije gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira ikipe ya Rayon Sports nubundi yari asanzwemo.

Uyu musore ukomoka i Gikondo akigaragariza muri Marines, yari yifujwe n’amakipe atandukanye nyuma yo kurangiza amasezerano y’imyaka ibiri yari yasinye muri Rayon, amakipe yari arangajwe imbere na APR FC.

Manzi Thierry amaze kuba umwe mu nkingi za mwamba mu ikipe y'igihugu AmavubiManzi Thierry amaze kuba umwe mu nkingi za mwamba mu ikipe y’igihugu Amavubi

Ku ikubitiro, Manzi yari yabwiye ikipe ya Rayon Sports ko agitekereza ku cyifuzo bari bamugejejeho cyo kongera amasezerano, bikavugwa ko atari yanyuzwe n’amafaranga yahabwaga, aho amakuru agera kuri Ruhagoyacu avuga ko Rayon Sports yashakaga kumuha miliyoni 10 mu gihe we yifuzaga 15.

Ibi bikaba byarajyanaga no kuganira n’andi makipe atandukanye arimo APR FC yo mu Rwanda ndetse n’itangazamakuru rya Tanzania rikaba ryarakomeje kuvuga ko na Yanga Africa yo muri icyo gihugu iri kumugera amajanja.

Aha by’umwihariko ikipe ya APR FC biciye mu mutoza wayo Jimmy Mulisa, bakaba bari batangaje ko Manzi ari umukinnyi mwiza bakwifuza ko abakinira. Mulisa aganira na Ruhagoyacu yari yagize ati:

Ni Abakinnyi beza(Manzi Thierry na Radu) kuko abakinnyi bahamagarwa mu ikipe y’igihugu baba ari abakinnyi beza”.

“Baje muri APR FC hari icyo bafasha (kinini) cyane ndetse bakongera guhatana”.

Manzi yari yifujwe muri APR FC ngo aze asimbure Faustin Usengimana ushobora kuyisohokamoManzi yari yifujwe muri APR FC ngo aze asimbure Faustin Usengimana ushobora kuyisohokamo

Uyu ariko nyuma y’ibiganiro birebire n’ikipe ye, byarangiye ashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri yindi muri Rayon Sports ahabwa miliyoni 12 z’ amafaranga y’u Rwanda (12 000 000Frw), ari na ko agenerwa umushahara w’ibihumbi 500 ku kwezi(500 000Frw).

Gusinyisha Manzi Thierry kikaba ari ikindi gitego Rayon Sports itsinze ni nyuma yo gushobora kugumana Muhire Kevin, Niyonzima Olivier Sefu na bifuzwaga n’amakipe atandukanye.

Rayon Sports kandi ikaba yaranagiye ku isoko ikurayo Rutanga Eric wakiniraga APR FC, Nyandwi Saddam yakuye muri Espoir, Habimana Yussuf yakuye muri Mukura ndetse ikaba itegereje rutahizamu Alassane Tamboura biteganyijwe ko agera mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.

Manzi yashyize umutima ku ikipe ya Rayon SportsManzi yashyize umutima ku ikipe ya Rayon Sports

chris Kuya 27-07-2017 saa 22:17'

umukinnyi uzi icyo ashaka arabanza agakina naho iyo ushatse amafranga urazima kko ntamukinnyi ujya muri APR ngo agume kuri top eg blaise....... so manzi congz kbsa uzave muri gikundiro ujya hanze kuko rayon itera ishaba

kagabo Kuya 27-07-2017 saa 21:03'

Ariko Gacinya rwose ko nkwemera, warebye ukuntu utwara Sibomana Papy wo muri APR FC, tukaba tubonye umusimbura wa Savio. Kabisa mwaba mukoze indi affairs ikomeye cyaneee, bivuga ko niba twabaraga ko umuntu ngenderwaho wavuye muri rayon sport ari Savio, ubwo muguze Papy ninkaho ntacyaba gihindutse muri rayon sport muri nrw season ya 2017/2018. Ahubwo twaba turimo yubara inyungu yabandi bakinnyi bashya twungutse kandi bakomeye

Bwiza Kuya 27-07-2017 saa 18:53'

Gahora utsinda Rayon nkunda.

rama Kuya 27-07-2017 saa 17:30'

ni byiza cyane kuba Thiery yasinye ariko kandi uwo rutahizamo w ibitego bine koko ntarutwa n uwo muri Dusabane Fc ko uwaho amaze gutsinda 16 hhh

Emmy Kuya 27-07-2017 saa 12:59'

turishimye cyane kuba manzi yemeye
kudukorera

Blessed Rayon Kuya 27-07-2017 saa 12:31'

Rayon iri gukora neza, mureke natwe abafana dukore akazi kacu turushaho guterinkunga equipe kugirango nayo idushimishe.

sean Kuya 27-07-2017 saa 12:30'

Congz kuri gikundiro dukunda cyne komerezaho
Naho Savio mumureke ntayandi mahitamo yari afite

jean claude nsanzamahoroho Kuya 27-07-2017 saa 12:28'

nibyagaciro kuri manzi ndetse na rayonspot.courage musore uziguhitamo kabisa

ema Kuya 27-07-2017 saa 12:00'

Sha manzi ndakwemeye ureba kure ubundise warikujya muri gihanya ntusubire inyuma?kuba utagiyeyo ubwabyo ndakwemeye na savio naramushimye cyane ibintu bamuhaye ntawabyanga ndabemera
abayobozi courage

christian Kuya 27-07-2017 saa 08:55'

wawuuu Manzi clg kabisa turagukunda pe Gacinya urakoze cyane

1 | 2 | 3

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)