RUHAGOYACU.com

March’Generation yatunguye abakinnyi ba Rayon Sports ku isabukuru y’amavuko yabo

Mu rwego rwo guhumuriza abakinnyi no kugarura umwuka mwiza mu ikipe, itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri March’Generation Fan Club batunguye abakinnyi ba Rayon Sports bagize isabukuru y’amavuko muri uku kwezi k’Ugushyingo.

Hari nyuma y’imyitozo yo mu mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ugushyingo, ubwo March’Generation Fan Club yatunguraga Bimenyimana Bonfils Caleb, Mugisha Gilbert, Bashunga Abouba, Mutsinzi Ange jimmy na Rutanga Eric utari waje mu myitozo.

Buri mukinnyi wagize Isabukuru yari yagenewe Umutsima wanditseho nomero yambara mu kibugaBuri mukinnyi wagize Isabukuru yari yagenewe Umutsima wanditseho nomero yambara mu kibuga

Mutsinzi Ange Jimmy yujuje imyaka 20 na Gilbert Mugisha yuzuza 23 kuwa mbere tariki 20 Ugushyingo, n’aho Bashunga Abouba na Bimenyimana Bonfils Caleb bo bayigira kuwa kabiri tariki 21 Ugushyingo 2017, mu gihe Rutanga Eric we yagize isabukuru tariki 5 Ugushyingo ariko ntibabona uko bamukorera ibirori kuko umunsi yavutseho wahuye n’umumukino w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Baba abakinnyi bakorewe ibirori, ndetse n’abandi bose bafashe umwanya wo kugira icyo bavuga, bashimye icyo gikorwa cyongeye gutuma bamwe bamwenyura nyuma y’igihe cy’umubabaro wahise ukurikirwa n’ubwoba bitewe n’ibibazo bimaze iminsi muri iyo kipe yegukanye igikombe cya shampiyona mu mwaka ushize.

Hari ku munsi nyirizina w'isabukuru y'amavuko ya Bashunga Abouba, Umunyezamu w'umusimbuHari ku munsi nyirizina w’isabukuru y’amavuko ya Bashunga Abouba, Umunyezamu w’umusimbu

Kuwa gatatu tariki ya 15 Ugushyingo ni bwo bamenye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije w’ikipe yabo, uwo munsi aba ari na wo Umutoza wabo mukuru, Karekezi Olivier yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano.

Ntibyaciriye aho kuko mu gihe bari bagitegereje ko umutoza wabo afungurwa, nyuma y’umukino bakinnye na Mukura VS ku cyumweru cyashize, babiri mu bakinnyi ba Rayon Sports, Rutanga Eric na Yannick Mukunzi bahise batabwa muri yombi, ariko bukeye bwaho bararekurwa, gusa hakomeza guhwihwiswa ko hari n’abandi baza gufatwa bagafungwa.

Ibyo byatumye abakinnyi ba Rayon Sports bagwa mu bihe bidasanzwe, bamwe bagira ubwoba, biba ngombwa ko ubuyobozi bw’ikipe busaba FERWAFA gusubika imikino yayo mu gihe kiyingayinga ukwezi kose ngo babanze begere abakinnyi babo babahumurize.

Bashunga akimara gukuramo imyenda yakoranye imyitozo bahise bamugira batyaBashunga akimara gukuramo imyenda yakoranye imyitozo bahise bamugira batya

Bimenyimana Bonfils Caleb we ntibategereje ko anahindura imyendaBimenyimana Bonfils Caleb we ntibategereje ko anahindura imyenda

Mugisha Gilbert na we bamutunguye akiva mu kibugaMugisha Gilbert na we bamutunguye akiva mu kibuga

Mutsinzi Ange Jimmy yari yuzuye ubwuzuMutsinzi Ange Jimmy yari yuzuye ubwuzu

Rutanga Eric ntiyari yaje mu myitozo, Umutsima wari umugenewe ku Isabukuru y'amavuko ye barawumubikiyeRutanga Eric ntiyari yaje mu myitozo, Umutsima wari umugenewe ku Isabukuru y’amavuko ye barawumubikiye

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Eric

    Kuya 23-11-2017 saa 14:46'

    Wowe Uzamare Gatatu

  2. Nihahandi Eraste

    Kuya 23-11-2017 saa 10:02'

    Erega tuzakugwa inyuma niyo byamera bite. Baribeshya ni umwana w’Umunyarwanda

  3. bwiza

    Kuya 22-11-2017 saa 19:47'

    Mwakoze cyane kunezeza abo bajeunes.Be blessed Gikundiro

  4. robert

    Kuya 22-11-2017 saa 19:37'

    isabukuru nziza kurabo bakinnyi bacu!nubwo ibihe bibi byivanzemo gusa bumveko iyiza biri imbere bareke gucika intege !
    march generation njye narayikunze pe igira umutima kubakinnyi ikindi kdi niba bishoboka natse umwanya coz i can join that fan club. thxs

  5. wawizo

    Kuya 22-11-2017 saa 17:01'

    arko ye NGO imyijuto?umutima nkuwo nuwinyamaswa.rayon nzakugwa inyuma!

  6. Kunda

    Kuya 22-11-2017 saa 14:31'

    Aba bana ba March Generation bafite umutima wa kimuntu udasanzwe.
    Bravo mukomeze mube hafi ikipe yanyu , kandi nabandi bafana bandi makipe bajye bareberaho.

  7. Rayon yacu

    Kuya 22-11-2017 saa 13:02'

    Nawe nukora ukabona umusaruro ntakizakubuza kurengwa. Muge mugira umutima wa kimuntu,kuko isi ntisakaye bavandi! Barenzwe urupfu rwa katauti se,rwa Evaliste,cg barenzwe igifungo cyumutoza nabakinnyi? Muharire akazi ubutabera kuko mwe nukuvuga gusa. Rata Rayon yacu? Komera tukuri inyuma ibihe byose.

  8. Rayon yacu

    Kuya 22-11-2017 saa 13:02'

    Nawe nukora ukabona umusaruro ntakizakubuza kurengwa. Muge mugira umutima wa kimuntu,kuko isi ntisakaye bavandi! Barenzwe urupfu rwa katauti se,rwa Evaliste,cg barenzwe igifungo cyumutoza nabakinnyi? Muharire akazi ubutabera kuko mwe nukuvuga gusa. Rata Rayon yacu? Komera tukuri inyuma ibihe byose.

  9. pazos

    Kuya 22-11-2017 saa 11:44'

    FENTY UBABAJWE N IKI

  10. fenty

    Kuya 22-11-2017 saa 11:14'

    Uuhm muba murenzwe kbsa imyijuto. Mugira ntijya imara kabiri

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru