RUHAGOYACU.com

Marines FC bakoze impanuka basubira i Rubavu mu ijoro ryakeye

Ubwo bari bavuye gukina umukino w ’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wabereye i Gucimbi, bagatsindwa ibitego 2-1, imodoka yari itwaye abayobozi n’abatoza ba Marines FC yakoze impanuka irangirika ku buryo bukomeye.

Kuri iki Cyumweru, Gicumbi FC yari yakiriye Marines FC iyitsinda ibitego 2-1 bya Kwizera Jean Luc na Muhumure Omar mu gihe igitego cya Marines FC cyatsinzwe na Bahame Arafat.

Ubwo Marines FC yari isubiye i Rubavu mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ahagana mu masaha ya saa yine (22:00), imodoka yarimo umunyamabanga w’iyi kipe; Capt. Hakizimana Geoffrey, umutoza wayo; Rwasamanzi Yves na Manager Mugiraneza yakoze impanuka irangirika bikabije gusa ku bw’amahirwe bo ntacyo babaye.

Imodoka yarimo umunyamabanga wa Marines, umutoza na Manager yangiritse nyuma yo gukora impanukaImodoka yarimo umunyamabanga wa Marines, umutoza na Manager yangiritse nyuma yo gukora impanuka

"Twakoze impanuka ariko ntacyo twabaye. Imana yaturinze. Nijye n’umutoza na Manager."

"Hari nka saa ine twari tugeze aho bita ku Cyanika ujya kwinjira mu mujyi wa Rubavu. Moto yatugonze, nibo bakomeretse."- Capt. Hakizimana Geoffrey, umunyamabanga wa Marines FC atangariza RuhagoYacu muri iki gitondo.

Capt. Hakizimana ni umunyamabanga wa Marines FCCapt. Hakizimana ni umunyamabanga wa Marines FC

Marines FC yatangiye neza shampiyona itsindira Miroplast iwayo ibitego 2-1 mbere yo kunganya na APR FC 1-1 i Rubavu, kuri ubu iri ku mwanya wa munani n’amanota ane.

Ku munsi wa kane wa shampiyona, iyi kipe y’ingabo zirwanira mu mazi izakira Espoir FC kuri Stade Umuganda.

Marines FC yari yanganyije na APR FC ku munsi wa 2 wa shampiyonaMarines FC yari yanganyije na APR FC ku munsi wa 2 wa shampiyona

Rwasamanzi Yves ari gutoza Marines FC kuva uyu mwaka w'imikino utangiyeRwasamanzi Yves ari gutoza Marines FC kuva uyu mwaka w’imikino utangiye

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Tuyishime bony

    Kuya 24-10-2017 saa 12:33'

    reyon irakomeye cyane murwanda irakubita cyi rehe fc itwitege ndayikunda cyane iyo yatsinzwe ndara ntari aba yobozi batoye bakomereze aho bari bagejejemura koze reyon ndayikunda.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru