RUHAGOYACU.com

Marines yasezereye umutoza Coka nyuma y’imyaka 18

Umutoza warushaga abandi kuramba mu ikipe Nduhirabandi Abdul Karim bakunze kwita Coka yarangije gusezererwa n’ikipe ya Marines ku mpamvu zitashyizwe hanze.

Coka wagiye afasha iyi kipe mu bihe bitandukanye byiganjemo ibikomeye, asezerewe nyuma yo gufasha Marines kuguma mu cyiciro cya mbere uyu mwaka nyamara byaragaragaraga nk’ibigoye, gusa ubuyobozi bukaba bwahisemo kumwereka umuryango.

Uyu mutoza wageze muri Marines mu mwaka w’1998 nk’umukinnyi agatangira kuyitoza mu mwaka wakurikiye, yirinze kugira icyo atangariza itangazamakuru ku mpamvu yaba yateye ubuyobozi gufata iki cyemezo.

Umukino Marines yatsinzemo Kiyovu ni wo wabaye uwanyuma ku mutoza CokaUmukino Marines yatsinzemo Kiyovu ni wo wabaye uwanyuma ku mutoza Coka

Impinduka z’ubuyobozi mu ikipe ya Marines ntabwo zaguye neza umutoza Coka kuva kuntangiriro z’uyu mwaka wa shampiyona, aho byasabye imbaraga nyinshi ngo ashobore kugumisha ikipe mu cyiciro cya mbere.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko uku kutumvikana kuri mu byatumye ubuyobozi bw’iyi kipe bufata icyemezo cyo ku musezerera, aho amakuru aturuka i Rubavu atangaza ko ashobora gusimbuzwa Ally Bizimungu kuri ubu wari umaze iminsi nta kipe afite.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Dida

    Kuya 8-06-2017 saa 07:16'

    Najye kwitoreza kiyovu cg mukura nubundi marines yari kuzamugumisha ku rwego rumwe. Ntagutoza imyaka 15 uhora mu myanya yinyuma kdi uzi gushaka impano bitihi se ishingire academie ujye ugurisha impano witoreje

  2. aziza

    Kuya 8-06-2017 saa 00:09'

    Narabivuze ko kutubaha abatoza nabakinnyi aribyo bidindiza ruhago nyarda,Coka
    niwe mutoza mbona wakoze byinshi,abakinnyi bakomeye batojwe nawe,waryoheje champion yacu,icyama ukigira mwi ISONGA nayo ukayisubiza ishema yahoranye.

  3. bazicuza

    Kuya 7-06-2017 saa 14:21'

    iyi marine irahita imanuka mucya2 vubaha kbs. gusa Coka yarakoze mubyo yakoreye umupira wo murwanda, yazamuye urwego rw’abakinnyi batari bazwi,kuko n’ubundi ntagikombe yari gutwara,ariko kuzamura abana b’irubavu turabimushimiye cyane. ahubwo FERWAFA imuahyire mw’isonga yananiranye jye mbona ariho yatanga umusaruro aho kumureka ngo age kwicara cg muri yamakipe awayawaya.

  4. bertrant

    Kuya 7-06-2017 saa 12:18'

    wowe venuste iyo code siyumukunzi wa sport niba ukunda ikipe ntugafate uwo muhanganye nkumwanzi kandi ariwe utuma uhana

  5. gasore

    Kuya 7-06-2017 saa 07:40'

    wowe yitwa venuste niyotwagira ibyo wanditse wishimira kumanuka kwamarine ntabyo uteze kubona imanuka nibyo wivugisha ngo marines yajyaga iha Apr Fc amanota 6 urabeshya siko bimeze urugero ejobundi zaranganyije 1-1 ubworero ibyo uvuga nirwarwango abareyo muhorana mugendana rutuma mutajya mugira nicyomugeraho ubuse mwibagiwe ko umukinnyi mugenderaho manzi thiery ariho yavuye akawamugani ngabumwami yahaye amata bamwimye amajwi

  6. Elyse

    Kuya 7-06-2017 saa 07:29'

    bayobozi ba marines ikicyemezo mufashe murahubutse kbsa ntimuzicuze coach coka yari umutoza wambere mugihugu mukuzamura abakinnyi bakiribato kdi sukubeshya ingero zirahari burimwaka marines yatangaga abakinnyi barenze 5 nonene mumakipe atandukanye none muramwirukanye muzanye bizimungu ally arahita ayisenya nibintu bizwi gusa ikipe coka azajyamo izaba yiboneye umutozamwiza

  7. ukombibona

    Kuya 7-06-2017 saa 06:31'

    azize koyatesheje APR amanota.

  8. DIDI

    Kuya 6-06-2017 saa 23:56'

    Ndashimira cyane Coach COKA kubyiza yatugejejeho.Umupira yakinnye muri Marines, abana yafashije kuzamura impano zabo, esprit de competition ya zanye muri championat.....vraiment coup de chapeau.
    Ariko ndisabira abayobozi ba Marines FC, mutubabarire ntimuzane uriya mutoza ngo ni Ally BIZIMUNGU. rwose Afande Deo n’abandi mufatanije kuyobora equipe mushake undi mutoza: Lumumba aze yungirizwe na Gangi ariko Bizimungu wapiiiiiiii

  9. marine

    Kuya 6-06-2017 saa 23:28'

    mubyo uyumugabo azize harimo kuba yaratsinzwe na etinceles kabiri muriyi season kandi nubundi barahemutse baba bayimyrekeye kuko nubundi ntagikombe duteze gutwara

  10. Venuste Niyotwagira

    Kuya 6-06-2017 saa 22:20'

    Ok! byiza cyaneeee!rwose nari narabuze icyatuma marine imanuka ariko ubu noneho ndibaza ko aricyo gihe cyo kumanuka ushimwe wamanawe yari yaratuzengereje none turamukize kbs yirirwa atwihambiraho APR yamugeraho akayihereza amanota byoroshye none bamudukuye hejuru nagende atoze epiyara.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru