RUHAGOYACU.com

Marines na Etincelles mu gahinda nyuma yo kwamburwa Stade Umuganda

Amakipe ya Marines na Etincelles abarizwa i Rubavu, atangaza ko atishimiye icyemezo cy’akarere hamwe na minisiteri ya siporo cyo kubabuza gukorera imyitozo kuri stade Umuganda basanzwe bakiriraho imikino yabo.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa no minisiteri y’umuco na siporo yandikiye uturere dutandukanye, hari hasabwe ko utu twarushaho kubungabunga ibibuga byasizwe na CHAN 2016, ndetse nkaho bishoboka nka Huye na Rubavu hakajya hakoreshwa cyane ibibuga by’imyitozo ibindi bikakira imikino gusa.

Iki cyemezo cyahise cyihutira gushyirwa mu bikorwa n’akarere ka Rubavu, ni ko gutegeka amakipe ya Marines na Etincelles kujya kwitoreza ku kibuga kiri inyuma ya stade, aho bemerewe kwitoreza muri stade Umuganda amasaha abiri ku munsi ubanziriza umukino wa shampiyona.

Avuga kuri ibi ubwo yari amaze gutsindwa n’ikipe ya Gicumbi 2-1, umutoza wa Marines Nduhirabandi Abdul Karim bakunze kwita Coka, yatangaje ko kiri mu bintu batishimiye.

Yagize ati : “Ndashimira ubuyobozi bw’igihugu bwaduhaye ikibuga cy’Umuganda ariko ikibuga tukibona gutyo kuko ubu ntabwo tucyemerewe kugikoreraho imyitozo bituma tujya gukina dusa nk’abantu bashya”.

Ikibuga dukoreraho imyitozo ni gito kandi hari nubwo tudakora kuko tuhahurira turi amakipe arenga 13, rimwe na rimwe ugasanga harimo na match.
Rwose mudukorere ubuvugizi kuko ntabwo byoroshye”
.

Ku ruhande rw’ikipe ya Etincelles, uwaganiriye na Ruhagoyacu yatubwiye ko na bo icyo cyemezo cyabatunguye, cyane ko bari bazi ko ubusanzwe ibi bibuga bifite ubwatsi bw’ubukorano bidasazishwa n’imyitozo nk’ibibuga bifite ubwatsi karemano.

Uretse akarere ka Rubavu kahise gahagarika amakipe ya Etincelles na Marines gukorera kuri stade Umuganda, kuri ubu Mukura VS iracyakorera imyitozo kuri stade Huye mu gihe As Kigali na yo itigeze ibuzwa gukorera imyitozo i Nyamirambo.

Amakipe ya Etincelles na Marines yombi ntabwo yahiriwe n’umunsi wa 22 mu mikino yari yakiriye iwayo aho Marines yatsinzwe na Gicumbi 2-1 mu gihe Etincelles yatsindiwe mu rugo na APR FC ibitego 2-0.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. NSabimana

    Kuya 7-04-2017 saa 08:55'

    Nta kundi inkuru iturutse i bukuru bucya yakwiriye naho izagerayo nizimenyere kdi ntabwo ntabwo Minispoc yanga Etincele na Marine mureke amarangamutima

  2. Gasana

    Kuya 5-04-2017 saa 05:52'

    Ariko murasetsa MVS se niyo yayubatse? Ministere ya sport ishaka yayihagarika bakajya kuri Kamena naho batubatse birirwa babikiniramo nta numusaruro batanga!!!!!!

  3. Batigo

    Kuya 5-04-2017 saa 04:24'

    Hhhhhhh uyu wiyita djgoldenhesrt NGO Stade niya ....... Mukura hhhhh Mukura se igira stade????? Yayubstse ryari ra? Yashyizeho sngahe se????? Mujye muvuga ibyo muzi.

  4. GIKUNDIRO

    Kuya 4-04-2017 saa 19:38'

    Erega Brésil har’impano ariko nta buyobozi haba ubw’akarere ni ibisambo haba n’ubuyobozi bwa étincelles ni amanegeka nabivuze kera ko ntacyo bamaze!none umva n’akarere ngo barahubuka kandi AS Kigali na Mukura bicecekeye!ubwo se Rubavu baribonekeza mubiki basumbya abandi bayobozi iki?ntimuyinyonge ndabazi!

  5. Djgoldenheart

    Kuya 4-04-2017 saa 17:52'

    Stade Huye niyi ikipe ya Mukura victory sports bwite. Ntawagomba kuyikoreraho icyo ishaka kuko ariyayo ibifitiye uburenganzira

  6. Musesenguzi

    Kuya 4-04-2017 saa 15:21'

    Niba ari iteggeko cg amabwiriza, arebe Bose ntakuvangura.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru