RUHAGOYACU.com

Maroc: Bayisenge Emery yahinduye ikipe

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi EMery Bayisenge, akaba yakiniraga ikipe ya Kenitra Athletic Club mu cyiciro cya 2 mu gihugu cya Maroc, yamaze kuva muri iyi kipe yerekeza muri Jeunesse sportive El Massira nayo yo mu cyiciro cya 2 muri Maroc.

Bayisenge Emery wari umaze umwaka yerekeje mu ikipe ya KAC Kenitra, akaba yabwiye RuhagoYacu ko yahisemo gusesa amasezerano n’ikipe ya Kenitra, ahita ajya mu ikipe ya Jeunesse sportive El Massira.

" Ubu Tuvugana ndi umukinnyi wa J.S.M (Jeunesse sportive El Massira), hari ibyo nkiri gutunganya, ariko nakubwira ko nasheshe amasezerano, ibindi byinshi ndaza kubigarukaho nyuma." Bayisenge Emery aganira na RuhagoYacu.

" Nasinye amasezerano y’umwaka 1 gusa n’iyi kipe. Mu kwa mbere nashyizemo ingingo indengera kuba nakwerekeza ahandi, ubwo byinshi murabimenya vuba."

PNG - 582.2 kb
Bayisenge Emery yahisemo gusesa amasezerano na KAC Kenitra
JPEG - 73.3 kb
Yari amazemo umwaka muri iyi kipe

Iyi kipe ya Jeunesse sportive El Massira nayo iri mu cyiciro cya 2 mu gihugu cya Maroc (Botola 2), akaba ari ikipe ibarizwa mu majyepfo y’iki gihugu.

J.S.M ikinira imikino yayo kuri Stade Mohamed-Laghdaf, yakira abantu 20,000 bicaye neza, itozwa n’umunya Maroc witwa Najib Hannouni.

J.S.M iri muri Sahara Accidental mu mujyi witwa Laâyoune.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru