RUHAGOYACU.com

Martin Ngoga yashyizwe mu kanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA

Uwahoze ari umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda Martin Ngoga yarangije kwemezwa n’ inteko rusange ya FIFA, nkumwe mu bagize komite ishinzwe gukora iperereza ikorera mu kanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA.

Ubuyobozi bwa FIFA bwarangije guha inteko rusange ya FIFA iteraniye i Bahrain ku nshuro ya 67, lisiti y’abantu batandukanye bari buze kwemezwa nka bamwe mu bagize za komisiyo na komite zitandukanye z’uru rwego.

Iyi lisiti yaje kwemezwa kuri uyu wa kane, igaragaraho uwahoze ari umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga, kuri ubu wari umudepite mu nteko ishinga amategeko ya East Africa.

Martin Ngoga wanabaye Vice Perezida wa Ferwafa ubwo yayoborwaga na Afande Kazura Jean Bosco, yemejwe ku mwanya wa Vice Perezida wungirije w’akanama gashinzwe gukora iperereza ku bintu bitandukanye bireberwa na FIFA.

Uyu munyarwanda, azakorana na Maria Claudia Rojas, umunyacolombiakazi watowe ku mwanya wa Perezida, hamwe na Bruno de Vita ukomoka muri Canada.

Komite yigenga ishinzwe imyitwarire muri FIFA; ni rumwe mu nzego z’ubutabera z’iri shyirahamwe. Aba icya mbere bashinzwe ni ugukora iperereza ahantu hose haba hangijwe amwe mu mahame agenga FIFA. Kuva mu mwaka wa 2012, iyi komite yaje kugabanywamo ibice bibiri, harimo igice gishinzwe iperereza no gukora raporo ndetse hakaza n’akanama nkemurampaka.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru