RUHAGOYACU.com

Mashami asigaranye iminsi mike muri Bugesera

Umutoza w’ikipe ya Bugesera FC; Mashami Vincent, kuri ubu wamaze guhabwa izindi nshingano zo kungiriza umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, asigarenye iminsi mike yo gukorera muri iyi kipe.

Kuwa Kane w’icyumweru gishize, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) bemeje ko Mashami Vincent hamwe na Thomas Higiro bazafatanya n’umutoza Antoine Hey.

Mashami Vincent usanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe ya Bugesera FC ndetse na Higiro Thomas usanzwe ari umutoza w’abanyezamu mu ikipe ya AS Kigali, bakaba bazava muri aya makipe nk’uko amasezerano y’abatoza bungirije mu ikipe y’igihugu abivuga.

Amakuri atandukanye avuga ko Mashami yaba yamaze kwandika ibaruwa isezera mu ikipe ya Bugesera, gusa uyu mutoza yatangarije RuhagoYacu ko ntaho bihuriye n’ukuri, hari mu kiganiro kigufi twagiranye kuri uyu mugoroba.

Mashami yabwiye RuhagoYacu ko atarasezera muri BugeseraMashami yabwiye RuhagoYacu ko atarasezera muri Bugesera

Umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC, Mbonigaba Silas yatangarije RuhagoYacu ko ibyo kugenda kwa Mashami n’ubundi bizwi kandi bafite inama yo kurebera hamwe ushobora kuzamusimbura.

"Mbere twari tuzi ko ashobora kuba yabikora byombi, ariko ubu kuwa Gatandatu dufite inama yo kureba muri benshi dufite, turi gutekerezaho, ushobora kuzamusimbura. Turakorana [na Mashami] muri uku kwezi, azajya mu ikipe y’igihugu tariki ya 1 Gicurasi."- Mbonigaba Silas aganira na RuhagoYacu.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba yifuza ko Mashami Vincent ndetse na Thomas Higiro bamufasha gukurikirana imikino itandukanye y’amakipe ya hano mu Rwanda kugira ngo azabashe kubona abakinnyi yitabaza mu gushaka itike ya CAN 2019 na CHAN 2018.

Antoine Hey ubwo yari mu Bugesera, ku mukino batsinzwemo na Rayon Sports 1-0Antoine Hey ubwo yari mu Bugesera, ku mukino batsinzwemo na Rayon Sports 1-0

RuhoYacu yabajije uyu munyamabanga niba gutandukana na Mashami ntacyo bizahungabanya ku musaruro Bugesera yari yiteze mbeer y’uko shampiyona itangira, adusubiza ko bifuza kuzana umutoza uri ku rwego nk’uwa Mashami ku buryo nta cyuho kizagaragara.

Bugesera FC iri gukina umwaka wayo wa kabiri muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, kuri ubu irabarizwa ku mwanya gatandatu n’amanota 33 nyuma y’imikino 22 imaze gukinwa.

Bugesera FC ubu iri ku mwanya wa 6 muri shampiyonaBugesera FC ubu iri ku mwanya wa 6 muri shampiyona

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru