RUHAGOYACU.com

Mashami Vincent yasezewe gitwari n’abafana n’abakinnyi ba Bugesera

Umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi yaraye atoje Bugesera umukino we wanyuma mu rugo, mbere yo gutangira imirimo mishya ye yo kungiriza umudage Antoine Hey.

Mashami Vincent uzarangizanya n’iyi kipe mu mpera z’uku kwezi kwa kane, yaraye ahaye ibyishimo abakunzi ba Bugesera ubwo Guindo Abdallah, Samson Ikechukwu na Saibath bamufashaga kwihererana Gicumbi bakayitsinda ibitego 3-1.



Uyu wari umukino we wanyuma muri shampiyona yatorezaga ikipe ye ku kibuga cya Nyamata, dore ko uwo asigaje azawukinira i Huye ubwo azaba yakirwa na Mukura VS mu mpera z’iki cyumweru turimo, mbere yo kubisikana na Kanyankolle Gilbert Yawunde muri iyi kipe yo mu burasirazuba bw’igihugu.

Mbere gato y’uyu mukino, Mashami Vincent yari yatangarije itangazamakuru ko yishimira amahirwe Bugesera yamuhaye kandi ko yasanze ari ikipe ifite ubuyobozi buhamye n’abafana bakunda ikipe.

“Sinavuga ko nishimira umusaruro nakuye muri Bugesera kuko nakwifuje ibindi birenze. Gusa nishimiye uburyo nashoboye guhuza abakinnyi bari bafite imyumvire itandukanye bari bakuye mu makipe bakinagamo afite izina kurusha Bugesera”, Mashami Vincent.

Yongeyeho ati: “Bugesera ni ikipe itamaze igihe mu cyiciro cya mbere gusa ifite abayobozi bakunda ikipe kandi bayikurikirana. Nta bibazo uzigera uyumvamo, abafana bayo bayihora inyuma. Nzakomeza kuyibera umuvugizi aho nzajya hose”.

Uyu mutoza watoje imikino 24 agatsindwamo itanu, assize Bugesera ku mwanya wa kabiri mu makipe afite ubwugarizi bwiza muri shampiyona ndetse n’uwa gatanu muri rusange. Ubwo yari amaze gutsinda Gicumbi, abafana n’abakinnyi b’iyi kipe baje kumusezeraho bamushimira ku bihe byiza bagiranye.


Mashami Vincent uretse Bugesera, yanatojeho ikipe y’Isonga, yegukana shampiyona atoza APR FC mu gihe yanabaye umutoza mu makipe y’igihugu mato ndetse n’ikipe y’igihugu nkuru Amavubi. Uyu akaza kuba ari kumwe n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ku gicamunsi cy’uyu wa mbere mu kiganiro n’abanyamakuru.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Célestin

    Kuya 25-04-2017 saa 08:50'

    Ikipe ya Rayon Sport irahubutse mugufata icyo cyemezo ubuyobozi bwayo bwakagombye kubanza kwicara, bukareba aho ikipe ayivanye naho ayigejeje, bukabona gufata icyemezo.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru